ISHIMWE RYO KUWA GATANU: “Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye”,intagamburuzwa!

Inyandiko y’umwimerere ya Mukundente Ariane

Ishimwe ry’uyu wa Gatanu ririhariye kuko ryagenewe ‘’Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye’’,umugore wanditse amateka, utaragira ubwoba,intwari cyane bidasanzwe.

Nyagakecuru,izina rye nyaryo ni Benginzagi, yari atuye mu misozi miremire ya Huye iri ku butumburuke bwa metero 2400,mu majyepfo y’u Rwanda (i Sovu).Yabayeho mu kinyejana cya 16,ni mu myaka ya 1500. Yari umuyobozi no mu misokoro,umugabo we akitwa Samukende, Umwami w’Abenengwe,wategekaga Ubwami bwa Bungwe. Ubwami bwe bwageraga mu mpugu za Busanza y’Epfo, Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare na Buyenzi.

Mu gihe ubusanzwe mu mico yose no mu Mateka y’isi imitwe yo kwigomeka ku butegetsi yagiye iyoborwa n’abagabo, Nyagakecuru we yakoze ikinyuranyo,ahinyuza atyo iryo hame. We ubwe,yayoboye urugamba rwahanganye igihe kirekire n’ibitero yagabwagaho n’ubutegetsi bwavaga mu‘’Rwanda rwa Gasabo’’ ku ngoma y’umwami Ruganzu II Ndoli, kubera ko yari yaranze kumuha amaturo nk’uko ubundi bwami bwo mu zindi mpugu bwabigenzaga. Yari intwari cyane ku buryo umugabo we atavugwaga,tuvuga kugeza n’uyu munsi umutwe w’ingabo zatinywaga za Nyagakecuru hamwe n’uruziramire rw’inkazi rwarindaga urugo rwe.

Umwami Ruganzu II Ndoli wo mu bwoko bw’Abanyiginya yaremye ingamba nyinshi mu rwego rwo kwagura ubwami bwe,atera ubundi bwami,ariko iyo yibeshyaga agatera ubwami bwa Bungwe ya Nyagakecuru,yakubitwaga incuro ibi bigaragara. Umwami Samukende amaze gutanga, umuhungu we Rubuga yamusimbuye ku ngoma y’ubwami bwa Bungwe,ni kuri iyo ngoma ye nyina Nyagakecuru yabaye intagamburuzwa ku rugamba rwose ingabo z’Umwami Ruganzu, ‘’ibisumizi’’ zari intwari cyane.

Ruganzu amaze gukubitwa incuro kenshi,yiyemeje guhindura amayeri,kugira ngo azabone uko anesha Nyagakecuru. Ku mugaragaro,Ruganzu yemeye ko yatsinzwe n’uwo mubyeyi Nyagakecuru,maze mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kurambika umuheto hasi (kuyamanika),yoherereza Nyagakecuru umukumbi w’ihene . Ariko yari amayeri,yari impano ihishe ubugome. Izo hene zariye uruzitiro rwe rw’ibihuru byari bikikije urugo rwe zirabitsinsura, kandi ari ho rwa ruziramire rwe rw’igitangaza rwiberaga.

Urugo rwe rumaze kujya ku gasi,rwa ruziramire rwarigendeye kuko ibihuru rwihishagamo rwari rwashizeho. Amayeri ya Ruganzu yageze ku ntego.Igitero rurangiza yagabye noneho cyari simusiga. Umutwe we w’ingabo “ibisumizi” byageze neza neza ku rugo kwa Nyagakecuru,birarugota,biramwica we n’ingabo ze zose . U Bungwe,bwari bwarigize akari aha kajya he igihe kirekire,bwatinywaga n’ubwami bw’izindi mpugu kubera ubuyobozi mubya gisirikare bw’igihangange Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye bugwa butyo mu maboko y’ubwami bukuru bw’igihugu bwa Ruganzu II Ndoli.

Bivugwa ko kuva urugo rwa Nyagakecuru rwarimburwa,hagati y’umwaka 1510 n’uwa 1543, aho hantu mu mpinga z’umusozi wa Huye hatongeye guturwa uko ibihe byagiye bikurikirana kugeza ubu (reba ishusho).

Niyo mpamvu rero burya Nyagakecuru yabaye intwari akinjira atyo mu nkuru zo mu bitekerezo nyarwanda kugeza n’ubu.

Ni nayo mpamvu natwe turi kumuha icyubahiro cye akwiriye. Ni intangarugero abagore bose bakwigiraho kugira ubutwari no kudacika intege.

Nyagakecuru ni imbanzirizakubanza n’urufatiro rwa kera cyane rwo kurwanira umudendezo muri ibyo bihe abagore bafatwaga nk’ibikoresho bisanzwe by’abagabo.

Twavuga ko ari umugore waharaniraga kugira ijambo,mbere y’uko isi ikangukira kubaha abagore……..…

Uyu mugore udasanzwe wagamburuje ibitero by’Umwami Ruganzu niyubahwe rwose,we wahamije ko abagore nabo bashoboye nk’abagabo, mu myaka hafi magana atanu mbere y’uko twe tubaho…………………………..

Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye, niyubahwe

(Basomyi bacu dukunda,kuva kuri uyu wa gatanu, ikinyamakuru cyanyu Afriquela1ère.com/rw cyatangije ikiganiro “SHIMWE RYO KUWA GATANU”, cyandikwa na madame Ariane Mukundente waduhaye uburenganzira bwo kujya tukibatangariza. Ntimugacikwe n’ingingo zose,buri wa gatanu na madamu Ariane Mukundente).

source: https://www.facebook.com/plugins/post.php?href=https%3A%2F%2Fwww.facebook.com%2Fmukundente.ariane%2Fposts%2F10225808388461485&show_text=true&width=500

40 thoughts on “ISHIMWE RYO KUWA GATANU: “Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye”,intagamburuzwa!

  1. 811363 741603So could be the green tea i buy in cans the same as the regular tea youd buy to put within your morning cup? Ive been told is just normal green tea made to be cooler, but does it have any affect as far as not speeding up your metabolism as rapidly as normal hot green tea? 209483

  2. 625251 521616Aw, this was a truly nice post. In thought I would like to put in writing like this additionally – taking time and actual effort to make a extremely good article but what can I say I procrastinate alot and by no means appear to get something done. 705141

  3. 530874 333646You produced some decent points there. I looked on the net to the concern and discovered a lot of people goes together with along along with your website. 627449

  4. 60464 690355Im not that considerably of a internet reader to be honest but your sites actually good, maintain it up! Ill go ahead and bookmark your site to come back later. All the finest 228967

  5. 826828 964516Greatest fighter toasts ought to entertain and supply prize on your couples. Initially audio system next to obnoxious crowd would be wise to understand one certain gold colored strategy as to public speaking, which is individual interests self. greatest man jokes 934369

  6. 870040 683983Hi my friend! I want to say that this post is awesome, good written and include almost all significant infos. Id like to see far more posts like this . 623309

  7. 730964 358167Thank you for writing this tremendous top quality post. The data in this material confirms my point of view and you actually laid it out nicely. I could never have written an write-up this excellent. 720221

  8. 641944 987147Its like you read my mind! You appear to know a whole lot about this, like you wrote the book in it or something. I feel which you could do with a few pics to drive the message home a bit, but other than that, this really is amazing weblog. A great read. Ill definitely be back. 685547

  9. 377510 632694An attention-grabbing discussion is worth comment. I believe that you really should write a lot more on this matter, it wont be a taboo topic however generally persons are not sufficient to talk on such topics. Towards the next. Cheers 794739

  10. 786607 740872Hello! I could have sworn Ive been to this blog before but following browsing by means of some of the post I realized its new to me. Anyways, Im surely happy I located it and Ill be book-marking and checking back often! 885041

  11. Aw, this was a truly nice post. In thought I would like to put in writing like this additionally – taking time and actual effort to make a ex서울출장샵tremely good article but what can I say I procrastinate alot and by no means appear to get something done

  12. Pingback: barber prahran

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *