Ishimwe ryo kuwa gatanu:Niyitegeka Félicité, intwari y’igihugu

Inyandiko ya Madame Ariane Mukundente (mu gifaransa)yashyizwe mu kinyarwanda na Afriquela1ère.com/rw

Ishimwe ry’uyu wa Gatanu twarigeneye kuriha Madamu Felisita Niyitegeka, intwari yacu ku rwego rw’igihugu.

Félicité Niyitegeka yavutse mu mwaka wa 1934 avukira i Vumbi,mu yahoze ari komini ya Runyinya, perefegitura ya Butare, ubu hasigaye hitwa Huye. Yize ku ishuri ribanza rya Astrida nuko akomereza ayisumbuye i Save mu babikira.

Akirangiza ayo mashuri, yabaye umwarimukazi,n’umugenzuzi ku ishuri ryisumbuye rya Muramba ryayoborwaga n’Abafasha b’Abihayimana (Auxiliaires de l’Apostolat). Kubera ko ababyeyi be bari abakirisitu,yabaye umunyafurikakazi wa mbere wabaye umwe mu Bafasha b’Abihayimana,bari bazwi hose ku kazina k’« abakobwa ba Musenyeri »mu rurimi rwacu.

Ni muri icyo gihe, Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye Umwepisikopi wa mbere mu Rwanda ahabwa kuyobora Urugo rwa Musenyeri (vicariat)rwo ku Nyundo rwari rukimara kubakwa. Madamu Niyitegeka ahinduka atyo “Umukobwa wa Musenyeri” Bigirumwami. Musenyeri we yaje kumwohereza mu mahugurwa i Lurude(Lourdes) ku Kigo gikuru ku isi gishinzwe amahugurwa y’Abafasha b’Abihayimana. Agarutse mu Rwanda, Madamu Niyitegeka yahawe inshingano yo kuba Umucungamutungo wa lycée Notre-Dame d’Afrique de Nyundo. Muri 1963,ubwo yari umukuru w’Abakobwa ba Musenyeri bose ku rwego rwa Afurika,yarabaherekeje bajya i Lourdes nuko ahamara imyaka itandatu.

Nyuma y’icyo gihe kinini yamaze mu Bufaransa, yagarutse mu Rwanda nuko ahabwa inshingano yo kuba Umuyobozi (Directrice) w’Ikigo cyitiriwe Mutagatifu Petero, ikigo cya diyoseze gishinzwe amahugurwa kinafite mu nshingano zacyo kwita ku Bakobwa ba Musenyeri bageze mu za bukuru.

Madamu Félicité Niyitegeka ni umuntu uzwi,unashimirwa kuba yarabaye intwari akanga akabera ibamba interahamwe zashakaga ko aziha abantu bari barahungiye mu Kigo cye muri Jenoside yakorewe Aba Tutsi muri Mata 1994. N’ubwo musaza we wari umusirikare nawe yaje kumwumvisha ko agomba kwigura ngo adapfa, yaranze kugeza ubwo yicanywe nabo. Muri icyo gihe kigoye cyane,yagaragaje ko ari uwihayimana koko byuzuye,ageza ubwo atanga ubuzima bwe.

Birazwi ko muri Centre Saint-Pierre,hari hahishe abantu benshi bahaganaga bahashaka ubuhungiro.Nta wahakumirwaga,buri wese yarisangaga. Madamu Niyitegeka,we kimwe n’abandi bakobwa ba Musenyeri, ababahungiyeho basangira ibyo basaruye mu mirima y’Ikigo cyabo. Muri icyo kigo banahakiriraga inkomere nyinshi kandi Madamu Niyitegeka ntiyatinyaga gusuzugura interahamwe akazicamo akajya gushaka imiti yose ikenewe yo kuvura abo zakomerekeje. Madamu Félicité ntiyagohekaga,niwe wari umulinzi w’abari muri icyo kigo,nijoro yakoraga irondo mu kigo ngo batagubwa gitumo n’interahamwe. Ariko byaranze,kuko inkuru zakwiriye hose mu baturage ko hari abahungiye mu Kigo kandi ko hihisheyo aba Tutsi benshi.

Madamu Niyitegeka yatangiye gushaka uko yakohereza muri Congo umubare wose ushoboka. Yatangiye guha bitugukwaha abasirikare bari ku mupaka wa Gisenyi,bituma abasha kurokora abantu basaga mirongo ine. Tariki ya 20 mata,igihe yarimo gushaka uko yakwambukisha abandi,Interahamwe zamuguye gitumo,zitera Ikigo cye. Bamusabye kwitandukanya n’abo yari arindiye umutekano,ariko Madamu Niyitegeka arabahakanira,ahubwo asaba ko bamwica mu kimbo cyabo. Bamupakiranye na bo bose mu ikamyoneti berekezwa muri « Commune rouge », ahantu hiciwe abantu batagira ingano.

Kubera ko yabonaga aho byerekeza,Madamu Niyitegeka yateye indirimbo y’Imana,atera n’isengesho. Mu nzira yo kujya kwicwa,interahamwe zaramwinginze ngo asohoke ariko nabwo arabyanga. Bageze kuri ya « Commune rouge », ibyobo byari byamaze gucukurwa. Abakobwa batandatu ba Musenyeri n’abandi bantu makumyabiri na bane bari kumwe,bose barishwe. Madamu Niyitegeka niwe wishwe nyuma yabo bose. Nyuma y’ayo mahano,bajugunywe muri ibyo byobo rusange.

Ubutwari bwari bumuri mu maraso y’umuryango wabo,kuko ni imfura mu muryango uvukamo indi ntwari twavuze mu Ishimwe ryo kuwa Gatanu,Dr. Laurien Ntezimana. Mbega umuryango udasanzwe! Musaza we uwo,yatangariye mushiki we cyane ku buryo yamuvuze muri aya magambo ati : « Reka mvuge bwa mbere ku « Umuhire» wanjye,Félicité. Mwita umuhire, atari uko yabihawe na Kiliziya Gatulika yakundaga cyane yafataga nk’Umubyeyi we,ndetse yari yariyeguriye we wese-kandi sinshidikanya ko Kiliziya izagera aho ikamugira umutagatifu,ndabyizeye -, ndamwita Umuhire kubera ko gusa njye ubwanjye mbona abikwiye: mu buzima bwe bwose, yari umunyamahoro kandi anyuzwe, nta na rimwe wasangaga yijimye cyangwa yigunze,yihebye. Sinari mpari igihe yabihamyaga byuzuye,by’ikirenga. Ariko ndahamya neza ko mu gihe cyiza cyane cyo kwitanga kwe,ko yatanze ubuzima bwe abikunze,kandi abizi neza ndetse yuzuye ishimwe ryose.Yatanze ubugingo bwe nk’ikimenyetso cyo kwanga kwitandukanya n’abari bamaze kwicwa. Yatanze ubugingo bwe nk’ikimenyetso kandi cyo kwereka abo bishi ko yanze ibyo bamaze gukora no kubahatira gutekereza kuri ubwo bugome bwabo niba bagira umutimanama.Yaba se yarabashije gutuma iyo mitima yabo y’ibuye ibitekerezaho? Yego,nibura kuri bamwe batangariye ubwo « bugwari » buvanzemo ubutwari no kudatinya. »

Twarenzaho iki?

Twavuga gusa tuti: Félicitée Niyitegeka, niyubahwe!

source:https://www.facebook.com/plugins/post.php?href=https%3A%2F%2Fwww.facebook.com%2Fmukundente.ariane%2Fposts%2F10225846332330058&show_text=true&width=500

35 thoughts on “Ishimwe ryo kuwa gatanu:Niyitegeka Félicité, intwari y’igihugu

  1. 786559 816265Hey, you used to write wonderful, but the last few posts have been kinda boringK I miss your great writings. Past several posts are just a bit out of track! come on! 63098

  2. 884980 770888This design is wicked! You certainly know how to keep a reader amused. Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, almost…HaHa!) Wonderful job. I really enjoyed what you had to say, and more than that, how you presented it. Too cool! 689507

  3. When I read an article on this topic, slotsite the first thought was profound and difficult, and I wondered if others could understand.. My site has a discussion board for articles and photos similar to this topic. Could you please visit me when you have time to discuss this topic?

  4. This design is wicked! You certainly know how to keep a reader amused. Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, 연천출장샵almost…HaHa!) Wonderful job. I really enjoyed what you had to say, and more than that, how you presented it. Too cool

  5. Pingback: situs togel gacor
  6. Pingback: medication

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *