IWACU MU CYARO… UMWANA MU MYAKA IBANZIRIZA KWINJIRA ISHURI

Nongeye kubaramutsa mbifuriza adeventi nziza ku bayemera. Ndaje ngo twongere twisubirire muri kera habayeho yo mu gihe cy’amahoro, ariko hazongere hanabe rwose haba kurama.

Ubushize twashoje basohoye umwana bagenzi be bamwakiriye na nyina yemerewe gusubira mu mirimo (kanda hano usome Iwacu mu Cyaro y’Ubushize). Aha ndagaruka ku bufatanye bwagirirwaga urugo ruherutse kwibaruka ngo rudakererwa ihinga cyangwa isarura. Ndagaruka na none ku mihango yo guhemba uwabyaye no kwerekana umwana, ngaruke ku buzima bw’abana muri rusange kugeza ubwo bajyanywe mu ishuri. Nongere mbibutse ko ibi ari ibyabaga iwacu ku ivuko i Nyakibingo, uretse ko henshi mu Kinyaga (i Cyangugu) ari ko byagendaga. Ndabivuga uko nabibonye buri gahugu kagira umuco wako ntihagire uwo bigora kubyakira, abyubahire icyo bene byo babikoreraga: kubana kivandimwe, kugira ubusabane no kubahiriza imigenzo bakuriyemo cyangwa mishyashya bagize iyabo.

Nyuma rero yo gusohora umwana, ingo z’abaturanyi harimo n’iwabo w’umusore habagaho ubwo bohereje abana babo bagimbutse bakajya guha umubyizi urugo ruherutse kubyara. Bajyanaga mu murima n’umugabo nyir’ urugo, umubyeyi ataratora agatege. Bikoraga ari nk’icumi none n’irindi cumi ejo. Ku bakirisitu ho haniyongeragamo n’ubutumwa bw’abalejio ba Maria, bakaza na bo bagatanga umubyizi, bikitwa gusohoza ubutumwa. Umubyeyi wabyaye bahingiye yirirwaga mu rugo agategura ibyo ari bushyire abahinzi mu murima, mu Kinyaga bahingaga kuva saa mbiri kugera saa kumi. Bakanyuzamo rero bakicara bagafungura bakongera bakegura isuka. Banywaga amazi nta nzoga ku murimo birumvikana . Iyo habaga ari mu kwa mbere, aho bita mu irimurura, umubyeyi ntiyirirwaga abagemurira. Umwe mu bahinzi yarundaga ibyatsi n’amajangara(amashara) akotsa ibigori. Iryo hinga ryo mu kwa mbere kurangira riba mu murima usaruwemo ibishyimbo ariko ukirimo ibigori byeze ariko bitaruma, ku buryo iyo bahinga babirengera. Ni byo bakuramo ibyo botsa mu kiyorero iwacu bita ikibeya. Bashoboraga ariko no kotsamo ibijumba cyangwa amateke, igihe bihiye bakabihungura ivu bakicara bakabisangira bakegura isuka bagahinga.

Muri ubwo bufatanye nta rugo na rumwe rwashoboraga kwikuramo kuko byari kuba ari ibidakorwa. Ikindi kandi buri wese byamugeragaho, n’iyo warwazaga baragutabaraga bakaguhingira, kugira ngo umurima wawe utazarara ukabura ikigutunga.

Hagati aho rero imihango ikurikira kubyara yarakomezaga. Batari banasohoka habaga ubwo iwabo w’umukobwa bazanye inzoga n’igiseke byihuse bikitwa igikoma. Mu giseke habaga harimo igicuma cy’inzoga n’ibitoki by’inyamunyu. Nyuma rero yo kubyara hashize nk’ukwezi, umubyeyi yaratoye agatege ko kwakira abashyitsi iwabo barahagurukaga bakaza kumuhemba. Urebye bwabaga ari n’ubwa mbere bageze muri urwo rugo kuko indi mihango yakorwaga n’abo mu miryango bo ntibazaga mu bakwe urebye bisa n’ibitagaragara neza. Bazanaga rero inzoga imwe cyangwa ebyiri, inkongoro z’amata nk’eshanu nibura, igitoki cy’inyamunyu, umuba w’inkwi z’imyase, n’ibiseke bibiri cyagwa bitatu.

Mu biseke bibiri rero hari icyo bitaga Bicinya. Aha ni ho i Cyangugu habera imahanga mwihangane ntimubiseke. Bicinya rero ikaba inkangara ( twayitaga umuderi), itubutse, ipfundikije umutemeri, irimo ihene nzima iburaho umutwe wonyine! Barayibagaga, bagakuraho uruhu, ibyo munda bakabyoza bakabyinjizamo ntibayikatakataga, bagasigarana umutwe wonyine, bagasasa i « sachet » mu giseke bagashyiramo ya hene uko yakabaye.

Ikindi giseke cyajyagamo umuceri, habaga abashyiramo ifu y’imyumbati ariko bikagaragara nabi ku bakwe b’ubupfura buke kuko bavugaga ngo babazaniye pereteri ( pyrèthre). Abazi uwo muti wica udukoko mu ikawa bazi ko wasaga n’ifu ukava mu bireti!

Igiseke cya gatatu rero cyabagamo urwagwa rwiza rw’umukwe, mu gicuma, ruri hagati y’ibitoki, ubunyobwa se, cyangwa ikindi kintu kugira ngo igicuma kitagenda gicubangana mu nkangara. Hamwe na hamwe bazanaga n’amacupa nk’atatu ya byeri afunze mu gitambaro. Icyo gihe byeri yari Primus gusa urebye, Mutzig ni iy’ejo bundi muri za 1987.

Muti izo nyama zose abazizaniwe bazibikaga bate nta frigo? Ikibazo kirumvikana ariko ku muntu uzi icyaro igisubizo kirorohye. Icya mbere bakeberagaho iwabo w’umusore n’abavandimwe be iyo babaga babafite baturanye cyangwa inshuti z’inkoramutima. Izisigaye rero bakazisiga umunyu, bakazishyira munsi y’urusenge ahanikwaga inkwi, umwotsi ukajya uzamukiramo zikitwa imiranzi, bakabyita kuranzika ! Ntabwo bazigurishaga na Muchoma uri hafi aho rero ! Ntacyo zabaga rwose.

Nta mihango idasanzwe yarangaga guhemba umubyeyi, baranywaga dore ko inzoga babaga bazizaniye. Abakobwa baje bikoreye amata n’ibiseke bo baranabagaburiraga. Nyuma y’umuryango w’umukobwa n’inshuti zazaga kubahemba mu minsi ikurikiyeho.

Imihango yo guhemba yabaga ku mugoroba, akenshi ikaba ku wa gatandatu, uretse na none ku bantu baturuka kure kuko hari ubwo umusore yabaga yarashatse nk’umuntu wo hakurya i Mukoma, za Kagano se cyangwa kure mu Gisuma za Bugungu na Giheke. Ahasigaye hose gutaha saa mbiri cyangwa saa tatu z’ijoro nta kibazo byabaga biteye kuko nta kibazo cy’umutekano cyabagaho. Na none iyo waturwaga inzoga cyane cyane izo zo guhemba waratumiraga, abo utumiye bakihungura uburimiro bakaza kuzinywa bakahahurira. Nta rugo washoboraga gusimbuka na rumwe. Iby’amoko, iby’inzigo izo ari zo zose, iby’uko uri umukire kurusha abandi…ibyo ntibyitabwagaho nta n’ibyanatekerezwaga.

Nyuma y’amezi nk’abiri atatu urugo rwabyaye rwarengaga rukajya kwerekana umwana iwabo w’umukobwa, na bo batwaraga ihene, ariko ntibatwaraga imyase, amata n’igitoki. Batwaraga ibiseke gusa n’inzagwa. Akenshi umwana wavutse bamugeneraga impano, yashoboraga kuba inka, intama cyangwa se umurima bitewe n’urukundo bakunze umukwe wabo n’umukobwa wabo. Na none ariko uretse umuryango w’umukobwa abandi bahembaga bisazwe ntibongeragaho Bicinya ! Umwana ugeze igihe cyo guhekwa yahekwaga mu ruhu rw’intama, abakecuru cyane cyane nyirabukwe w’umugore wabyaye bakarwosa. Bafataga uruhu rw’intama rwamaze kuma neza bakarusiga amavuta y’inka akararamo. Bakazana ibisigazwa by’ibiti bihumura ( iwacu twabyitaga ibivuunja – amasaku ni nkay’ijambo umugeenzi biranareshya) . Bakabitwika umwotsi wabyo ukazamukira muri rwa ruhu bakorosaho ibirago umwotsi w’ibivunja ugacengeramo, ubushyuhe bugacengezamo ya mavuta neza, rwa ruhu rukanoga. Rukaba nk’umwenda bakaba bosheje ingobyi y’umwana. Habagaho n’ingobyi bakosha mu isoko ariko na zo zaroswaga bakabona kuzihekamo.

Umwana rero yarakuraga, ukwezi kwa mbere avutse bagombaga kumwandikisha mbere yo kumuvanaho umusatsi wo mu buhinja. Umwana wogoshe umusatsi wo mu nda ntiyandikwaga, byasabaga gutanga amandes ya 200. Babaga bashaka ko umwana yandikwa atararenza ukwezi ngo batazamugabaniriza imyaka.

Umwana rero yakuriraga mu bandi, yaba ari uwa mbere agahekwa n’abana b’abaturanyi dore ko nta bayaya babaga mu byaro, yaba afite bakuru be b’abakobwa bakamuheka, agakura atazi uwo bafitanye isano n’uwo batayifitanye. Aho yiriwe bakamugaburira nyina akaza kumucyura amuryamisha dore ko babaga banamwuhagiye. Bakanamusiga.

Habaga ubwo hateye ibyorezo by’inzoka abana barwara mu nda. Abakecuru biganjemo ba bandi babyazaga bakabihagurukira bagasoroma, imiti myinshi y’inzoka yari ingandu, hakaba umuganashya, ariko ku barengeje imyaka itanu ho babahaga n’umubirizi, imizi cyangwa ibibabi. Iwacu imiti yose yanyobwaga mu nzoga. Mu gitondo abantu baje kuvumba ahahiye urwagwa, umugore yazindukanaga igikombe kirimo umuti agahereza uri kuvunura ( kwarura) urwagwa. Bakamwuzuriza agatereka agakomeza akivumbira. Urwagwa rugacengera wa muti, umugore yataha agaha umwana akagotomera atumvirira, akagwa kakamubasha agasinzira, za nzoka zigapfa zigasohoka. Abana bose bo mu cyaro bavuzwaga umuti urimo urwagwa bagakira. Akenshi ndetse abana bose babicazaga hamwe bavuye mu miryango inyuranye bakabaha umuti urimo inzoga/inzoga irimo umuti bakagotomera. Bakabyishimira cyane kandi dore ko babaga banasangirira ku gikombe cya Guigoz cyangwa Margarine cyashizemo amata cyangwa amavuta bakakigura mu isoko ngo bajye bakidahisha amazi yo kunywa mu kibindi kivoma! Buri rugo rwabaga rufite igikombe, bakakinywesha amazi, bakakinywesha umutobe w’ibitoki… Kandi nk’uko nabivuze, cyabaga ari igikombe cyahozemo ibiribwa by’abazungu bigurwa bifunze, bene byo babimaramo abantu bakarunda ibikombe bakabigurisha mu isoko mu cyaro aho bitaga centre de négoce. Bikagira n’abakilia cyane ! Icyakora hari n’aho bakoreshaga uruho/ urukebano, ariko ikibi cyarwo rwaramenekaga n’ubwo kurudahisha byorohaga kuko rwadahaga byinshi.

Umwana mu myaka itatu ine yakurikiraga abandi kuvoma, agatwara icupa agatwara agacuma. Icupa na ryo ni aya abakire bavanamo divayi ya Mateus na divayi itukura. Ayo na yo yaragurishwaga mu isoko. Akanamenyekana cyane bikaba bizwi ko kwa kanaka bagira icupa rya litiro. Urikeneye akaritirayo akaripimisha ibihwanye na litiro. Nta muntu wangaga gutiza undi icyo adafite, kuva ku muvure kugeza ku icupa nk’iryo byaratirwaga. Hari ibikoresho byagirwaga na bake, umuvure , ibibindi bifite amacupa azwi, uruhabuzo/urugesho, na none buri rugo rukagira umupanga rukagira ishoka rukagira amasuka rukagira isekuru…Iyo imvura yagwaga abantu ntibajyaga kuvoma, ufite inzu y’amabati yarekaga umuturanyi utayifite akaza gutega ( kurebeka mu Kinyaga) amazi y’imvura, ibintu byose byarasangirwaga. Umwana yakuraga azi neza ko abantu bose bakenerana, ko ari magirirane, yewe hari n’ubwo umuturanyi yahamagaraga ati mpera umwana iki niba utari kugikoresha ndagikeneye. Akagira kugutiza akanagira kuguha ukikuzanira. Ubuzima rero bwo mu cyaro kugeza uko umwana agize imyaka itanu itandatu umwana yabumaraga atazi abo bafitanye isano n’abo batayifitanye uretse se na nyina, kuko yabaga ari uw’abantu bose.

Hari byinshi umuntu yavuga, ariko reka tuzakomeze ubutaha ibyo mu cyaro ntibyarangira.

Byanditswe na Jean Claude Nkubito 06 Ukuboza 2021

89 thoughts on “IWACU MU CYARO… UMWANA MU MYAKA IBANZIRIZA KWINJIRA ISHURI

  1. 333261 312426Hello there. I needed to inquire some thingis this a wordpress website as we are thinking about transferring across to WP. Moreover did you make this theme all by yourself? Cheers. 434250

  2. 888366 971393thaibaccarat dot com may be the very best web site to study casino games : like baccarat, poker, blackjack and roulette casino 551869

  3. 518665 469738Thanks for providing such a terrific article, it was outstanding and quite informative. Its my first time that I go to here. I identified a great deal of informative stuff in your article. Keep it up. Thank you. 37672

  4. 687910 523926Having been basically looking at beneficial blog articles with regard towards the project research when My partner and i happened to stumble on yours. Thanks for this practical details! 870616

  5. Great post. I used to be checking constantly this weblog and I am inspired! Extremely useful info specially the ultimate section 🙂 I take care of such information much. I was seeking this certain info for a very lengthy time. Thank you and good luck.

  6. 35763 321872Merely a smiling visitor here to share the really like (:, btw outstanding design . “Audacity, far more audacity and always audacity.” by Georges Jacques Danton. 840549

  7. 902044 481984i was just surfing along and came upon your blog. just wanted to say excellent job and this post genuinely helped me. 865649

  8. 370143 22750Incredibly very best man toasts, nicely toasts. is directed building your own by way of the wedding celebration as a result are supposed to try to be witty, amusing and consequently unusual as nicely as. finest mans speech 282830

  9. I was wondering if you ever considered changing the layout of
    your site? Its very well written; I love what youve got to say.
    But maybe you could a little more in the way of content so
    people could connect with it better. Youve got an awful lot of text for
    only having one or two pictures. Maybe you could space
    it out better?

  10. 405927 304801Hello there, just became alert to your blog by means of Google, and discovered that its actually informative. Im gonna watch out for brussels. Ill be grateful in the event you continue this in future. A lot of individuals will probably be benefited from your writing. Cheers! 448115

  11. 183451 126371Highest quality fella toasts, or toasts. will most certainly be given birth to product or service ? from the party therefore supposed to become surprising, humorous coupled with enlightening likewise. best man speaches 526974

  12. I loved as much as you’ll receive carried out right here.
    The sketch is tasteful, your authored subject matter stylish.
    nonetheless, you command get got an impatience over
    that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come more formerly again as exactly
    the same nearly very often inside case you shield
    this hike.

  13. патентный закон российской федерации, закон о патентах 8 дом в астрологии
    за что отвечает, 8 дом в весах причина смерти самая яркая звезда
    в созвездии большого пса 6 букв, на него довольно простоты 6 букв my calend совместимость, как рассчитать совместимость гексаграмма недоразвитость

  14. Pingback: viplotto168
  15. жануарларға қарап ауа райын болжау,
    ежелгі адамдар ауа райын қалай болжаған қайдағы vip kazakh скачать,
    қайдағы вип қазақ скачать квест ойыны кітапханада, квест ойыны жоспары калифорния роза
    текст, раушан роза роза текст на русском

  16. Статья представляет разнообразные аргументы и контекст, позволяя читателям самостоятельно сформировать свое мнение. Это сообщение отправлено с сайта https://ru.gototop.ee/

  17. Надеюсь, что эти комментарии добавят ещё больше положительных настроений к информационной статье! Это сообщение отправлено с сайта GoToTop.ee

  18. суйіп едім мен сені сезім тербеп еді,
    сүйіп едім мен сені мейрамбек скачать ребенок не может
    найти контакт со сверстниками, ребенок молчит не отвечает на
    вопросы евразийский банк актобе терминал,
    терминалы евразийского банка қазақша көйлек прокат алматы, прокат казакша койлек шымкент

  19. майбасар құнанбайға кім, абайдың әкесі құнанбайдың
    тарихтағы орны туралы айтып беріңдер смог алматы решение, смог
    в алматы сегодня мәдени демалыс жұмыстары, демалыс
    мәдениеті эссе инфинити бассейн, тренажерный
    зал атырау цены

  20. күкірт ангидридінің формуласы, күкіртті
    газ городской архив, центральный государственный
    архив рк сайт атмосфера құрылымы мен қабаттарының ерекшеліктері, атмосфера қабаттары закон
    о защите прав потребителей возврат
    товара, закон о защите прав потребителей
    рк возврат товара

  21. для работы членов совета дома до
    какого времени разрешены ремонтные работы в многоквартирном доме закон
    доп соглашение о комбинированной дистанционной работе образец удаленно работа
    курьер

  22. Я восхищен глубиной исследования, которое автор провел для этой статьи. Его тщательный подход к фактам и анализу доказывает, что он настоящий эксперт в своей области. Большое спасибо за такую качественную работу!

  23. As my father used to say: corporate credit, corporate credit, corporate credit. That’s what it’s all about. He told me the day I have a corporate credit card – or corporate credits cards – I should hire corporate credit consultants to help me expand my limits, then my business.

  24. Эта статья является настоящим источником вдохновения и мотивации. Она не только предоставляет информацию, но и стимулирует к дальнейшему изучению темы. Большое спасибо автору за его старания в создании такого мотивирующего контента!

  25. Unquestionably believe that which you said. Your favorite justification appeared to be on the web the simplest thing to be aware of. I say to you, I certainly get annoyed while people consider worries that they plainly do not know about. You managed to hit the nail upon the top as well as defined out the whole thing without having side effect , people can take a signal. Will likely be back to get more. Thanks

  26. Amazing blog! Do you have any suggestions for aspiring writers? I’m hoping to start my own website soon but I’m a little lost on everything. Would you advise starting with a free platform like WordPress or go for a paid option? There are so many choices out there that I’m completely confused .. Any suggestions? Cheers!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *