Johnston Busingye yari azi ko agiye kuba ambasaderi mu Bwongereza,none ahubwo inteko ishinga amategeko yo mu Bwongereza irasaba ko afatirwa ibihano

Depite Chris Bryant wo mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza yasabye ko Abanyarwanda babiri barimo uwari Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye, uherutse kugenwa nka ambasaderi mu Bwongereza, bafatirwa ibihano kubera “gusubizwa ku ngufu” mu Rwanda kwakorewe Paul Rusesabagina.

Uwo muntu wa kabiri ntiyatangajwe izina.

Depite Bryant yabivugiye mu kiganiro-mpaka cyo mu nyubako ya Westminster Hall yo mu nteko y’Ubwongereza, cyavugaga no ku bandi bategetsi bo mu bihugu nka Sudan na Iran bo gufatira ibihano byo mu rwego rwa ‘Magnitsky’ bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Bwana Busingye yemereye televiziyo Al Jazeera ko u Rwanda ari rwo ‘rwishyuye’ indege yakuye Rusesabagina i Dubai imujyana i Kigali.

Amagambo ya Depite Chris Bryant, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, yasubiwemo kuri Twitter y’urubuga rw’iryo tsinda ryo mu nteko, agira ati:

“Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, Paul Rusesabagina, washingiweho filimi Hotel Rwanda … unanenga bikomeye Perezida [Paul] Kagame … yahawe ibiyobyabwenge, ashyirwa mu ndege anasubizwa ku ngufu mu Rwanda, aho yafungiwe akanakorerwa iyicarubozo” – ibyo u Rwanda ruhakana.

“… akwiye kuba ku rutonde rwacu rw’abantu bafatiwe ibihano aho kuba mu bantu bo guherekezwa mu ngoro ya Buckingham [aho bageza ku Mwamikazi impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo]”.

Ibyo byanashyigikiwe na Depite Iain Duncan Smith, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative, nkuko byatangajwe kuri Twitter n’itsinda All Party Group on Magnitsky Sanctions, wasabye ko afatirwa ibihano “nta bwoba bwo kwihimura [kwihorera]” kwabaho nyuma yabyo.

Bwana Busingye na leta y’u Rwanda nta wuragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibyo byavugiwe mu nteko y’Ubwongereza.

Mu iburanisha muri uyu mwaka, umunyedini yavuze uko yashutse Rusesabagina akamujyana mu ndege igiye i Kigali mu gihe we ngo yari azi ko igiye i Bujumbura mu Burundi. Rusesabagina ntiyigeze yiregura, yivanye mu rubanza nyuma y’uwo mutangabuhamya, avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko rwamuburanishije.

Paul Rusesabagina (iburyo) na Callixte Nsabimana 'Sankara' (ibumoso) bafatwaga nk'ab'ingenzi mu rubanza rwabo
Paul Rusesabagina (iburyo) na Callixte Nsabimana ‘Sankara’ (ibumoso) bafatwaga nk’ab’ingenzi mu rubanza rwabo

Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa munani uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame yagize Bwana Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza – nyuma yo kumara imyaka umunani ari Minisitiri w’ubutabera, ariko kugeza ubu ntaratangira iyo mirimo.

Ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda, Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze. Igihano yakatiwe ni cyo kinini kurusha ibindi by’abo baregwaga hamwe.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ubushinjacyaha – bwari bwamusabiye gufungwa burundu – bwatanze ubujurire kuri icyo gihano.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byiciwemo abantu byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

source:bbc

30 thoughts on “Johnston Busingye yari azi ko agiye kuba ambasaderi mu Bwongereza,none ahubwo inteko ishinga amategeko yo mu Bwongereza irasaba ko afatirwa ibihano

  1. 57448 403825I need to have to admit that that is one fantastic insight. It surely gives a company the opportunity to have in about the ground floor and actually take part in producing a thing special and tailored to their needs. 665066

  2. 625276 797607Youre so cool! I dont suppose Ive read anything in this way before. So good to locate somebody by original thoughts on this topic. realy thanks for beginning this up. this fabulous web site is 1 thing that is required on the internet, a person with a bit of originality. beneficial project for bringing a new challenge towards internet! 92175

  3. 807106 906351I observe there is really a lot of spam on this weblog. Do you want help cleaning them up? I might assist in between courses! 564456

  4. 593968 252411I discovered your weblog internet site website on google and appearance some of your early posts. Preserve up the great operate. I just extra increase Feed to my MSN News Reader. Looking for toward reading far far more by you later on! 574184

  5. 391874 806903Superb blog here! Also your website loads up rapidly! What host are you making use of? Can I get your affiliate link to your host? I wish my web site loaded up as rapidly as yours lol 329423

  6. 664856 418596The other day, while I was at work, my cousin stole my apple ipad and tested to see if it can survive a 30 foot drop, just so she can be a youtube sensation. My iPad is now broken and she has 83 views. I know this is totally off topic but I had to share it with someone! 774390

  7. 792288 749363Basically received my 1st cavity. Rather devastating. I would like a super smile. Looking a great deal far more choices. Numerous thanks for the article 820365

  8. 808277 415632Cheapest player speeches and toasts, or possibly toasts. continue to be brought about real estate . during evening reception tend to be likely to just be comic, witty and therefore instructive as well. very best man speeches totally free 281204

  9. 556870 300200You may be websites successful individuals, it comes effortlessly, therefore you also earn you see, the jealousy of all the ones lots of journeymen surrounding you can have challenges within this challenge. motor movers 84985

  10. 176990 209309Excellent read, I just passed this onto a friend who was doing some research on that. And he in fact bought me lunch since I located it for him smile So let me rephrase that: Thank you for lunch! 529006

  11. Pingback: upx1688
  12. Pingback: จำนำ patek
  13. Pingback: buy red mercury​

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *