Mayotte:Kwassa kwassa yarohamye kuri uyu wa gatandatu mu gitondo : hapfuye 5

Mayotte,France: Ibindi byago byagwiriye abimukira binjiraga mu Bufaransa rwihishwa bashaka kugera mu kirwa cya Mayotte. Kwassa kwassa yari irimo abagenzi 21 yarohamye yageze mu mazi ya Mayotte,byari ahareba ku nkombe za Saziley, mu majyepfo ya département ya Mayotte.

Imibare dufite kugeza ubu ni iy’abantu 5 bahise bapfa.Ubutabazi bwabashije kurokora abagera kuri cumi na batandatu, icyenda muri bo bajyanywe mu bitaro bya CHM (Centre Hospitalier de Mayotte) bamerewe nabi. Ntituramenya neza umubare nyakuri w’abari bari muri kwassa kwassa. Amakuru dufite ni uko bamwe mu bari muri ubwo bwato buto bwarohamye baburiwe irengero.

SNSM (umuryango ushinzwe gutabara abagwa mu mazi) ifatanyije n’abapolisi bashinzwe imipaka(La Paf)bari mu mato abiri ya Polisi nibo bahageze bwa mbere ahagana saa mbiri za mu gitondo. Umwe mu bari bari muri iyo kwassa niwe wahamagaye atabaza.Inyanja yari imeze nabi cyane muri iki gitondo,kandi ubwato bwabo bwari bupakiye cyane harimo n’abantu barenga makumyabiri .

Muri week-end yindi ishize, abashinzwe umutekano wo mu mazi bafashe abantu 105,mu nyanja barimo kugerageza kwinjira ku butaka bwa Mayotte. Icyo gihe amato yabo 7 yarafashwe.

source: https://la1ere.francetvinfo.fr/mayotte/naufrage-d-un-kwassa-5-deces-sont-a-deplorer-1178068.html

6 thoughts on “Mayotte:Kwassa kwassa yarohamye kuri uyu wa gatandatu mu gitondo : hapfuye 5

  1. When I read an article on this topic, bitcoincasino the first thought was profound and difficult, and I wondere경주출장샵d if others could understand.. My site has a discussion board for articles and photos similar to this topic. Could you please visit me when you have time to discuss this topic?

  2. Pingback: blote tieten

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *