Johnston Busingye,watoranyijwe na Kagame ngo abe Ambasaderi mu Bwongereza,Ashobora kuba agiye gusabayo ubuhungiro nibaramuka banze ko yakirwa n’Umwamikazi vuba aha (hahahh🤣)

David Himbara

Inkuru y’icyongereza ya David Himbara yashyizwe mu kinyarwanda na Afriquela1ère.com/rw

Johnston Busingye ateye agahinda,uyu mugabo yoherejwe nk’igipfunyika na Jenerali Paul Kagame mu Bwongereza ngo ahagararireyo u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi. Kagame yabanje kwirukana nta nteguza Busingye ku Buminisitri bwa Minisiteri y’UbutaReba amuziza ko Busingye yibeshye agahishurira isi yose ko ari Kagame wapanze gahunda yose y’ubushimusi bwakorewe bwana Paul Rusesabagina bakamukura i Dubai bakamuzana i Kigali.

Ubu rero mu Bwongereza abagize inteko ishinga amategeko basabye leta y’Ubwami bw’Ubwongereza kwangira Busingye kuhahagararira igihugu cye, kandi agahakanirwa urumukwiriye,agahabwa ibihano, kubera ko yemeye ko ari Rushimusi akaba n’Uwica urubozo(a kidnapper and torturer).

Tekereza nawe uko byagendekera Busingye uyu, igihe impapuro ze zo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza zateshwa agaciro nuko akibeshya akagaruka mu Rwanda kongera kurebana mu maso na Shebuja. Kagame yamwikoreza urwo rusyo wenyine,akamurega kuba ari we wateye ibyo byose nuko akamukanira urumukwiriye,harimo no kuba Busingye yaburirwa irengero.

Niyo mpamvu Busingye ashobora guhita yisabira ubuhunzi mu Bwongereza niba iby’ubwambasaderi bipfuye– kuko kongera kurebana mu maso na Kagame Umwami muri Repubulika ye byaba ari nko gusoma impyisi,kwizanira urupfu.

Ijisho ribera kurora.

Inkuru ya David Himbara,soma birambuye ukanze hano

8 thoughts on “Johnston Busingye,watoranyijwe na Kagame ngo abe Ambasaderi mu Bwongereza,Ashobora kuba agiye gusabayo ubuhungiro nibaramuka banze ko yakirwa n’Umwamikazi vuba aha (hahahh🤣)

  1. Pingback: rich89bet
  2. With this office, you can bet on all kinds of sports, from soccer to basketball, from tennis to boxing, and more. In addition, this office has 문경출장샵a simple and user-friendly interface that allows you to place your bets quickly and easily.

  3. Pingback: go to my site
  4. Pingback: 1688upx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *