Covid-19:Perezida Macron yiyemeje guhangana n’abadashaka kwikingiza

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yaburiye ko ashaka gutuma abadakingiye Covid-19 bo mu Bufaransa bagorwa n’ubuzima.

Yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ati: “Rwose ndashaka kubabangamira, kandi tuzakomeza gukora ibi – kugeza ku mpera”.

Ariko abatavuga rumwe na we muri politiki bavuze ko imvugo ikakaye yakoresheje muri icyo kiganiro idakwiye gukoreshwa na Perezida.

Avuze ayo magambo mu gihe umushinga w’itegeko ku cyangombwa kigaragaza ko umuntu yakingiwe Covid wacyererejwe n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bishyize hamwe bagatuma ubutegetsi bwe butawutambutsa ngo wemerwe.

Impaka mu nteko ishingamategeko kuri uwo mushinga w’itegeko, wabuza abadakingiye Covid kugera henshi ho mu buzima busanzwe, zabujijwe gukomeza na nyuma ya saa sita z’ijoro.

Muri iki cyumweru uwo mushinga wari witezwe kwemezwa nk’itegeko binyuze mu matora, ariko warakaje abarwanya inkingo ndetse n’abadepite benshi bo mu Bufaransa bavuze ko bakiriye ubutumwa bubakangisha ko bazicwa kubera iki kibazo.

Mu kiganiro cye cyo ku wa kabiri n’ikinyamakuru Le Parisien, Bwana Macron yavuze ko n’ubwo “atazakingira ku ngufu”, yizeye gushishikariza abantu kwikingiza mu “gukumira mu buryo bushoboka bwose ko bagera ku bikorwa byo buzima busanzwe”.

Yagize ati: “Sinzohereza [abadakingiye] muri gereza.

Rero ducyeneye kubabwira ko, guhera ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa mbere, ntimuzaba mugishoboye kujya muri resitora. Ntimuzaba mugishoboye kujya aho kunywera ikawa, ntimuzaba mugishoboye kujya ahakinirwa amakinamico. Ntimuzaba mugishoboye kujya ahareberwa sinema”.

Imyigaragambyo y'abo mu ishyaka Les Patriotes, aha ni ku itariki ya 3 y'ukwezi kwa mbere mu 2022, hanze y'inteko ishingamategeko
Impaka mu nteko ishingamategeko zateje imyigaragambyo y’abamagana icyangombwa cyuko umuntu yakingiwe Covid

Imvugo Bwana Macron yakoresheje ijyanye no kubangamira cyangwa kubuza amahwemo abadakingiye, ifatwa nk’imvugo yo mu muhanda ndetse yazamuye imbamutima zikomeye z’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bruno Retailleau, ukuriye muri sena itsinda ry’abafite ibitekerezo bikaze badashaka impinduka rya Les Républicains, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru AFP agira ati: “Nta cyihutirwa mu buvuzi na kimwe cyaba impamvu yo gukoresha amagambo nk’aya”.

“Emmanuel Macron avuga ko yize gukunda Abafaransa, ariko bisa nkaho by’umwihariko akunda kubasuzugura“.

Marine Le Pen, umukuru w’ishyaka ry’ab’ibitekerezo bikaze badashaka impinduka, yanditse kuri Twitter ati: “Perezida ntakwiye kuvuga ibyo… Emmanuel Macron ntakwiranye n’umwanya arimo”.

Hagati aho, umunyapolitiki wo ku ruhande rw’abashaka impinduka Jean-Luc Mélenchon yavuze ko amagambo ya Bwana Macron ari “ukwemera icyaha gutangaje cyane”.

Yongeyeho ati: “Biraboneka neza, icyangombwa cyo gukingirwa ni igihano cya rusange ku bwisanzure bwa buri muntu”.

Imvugo nk’iyi mu 1966 yakoreshejwe n’uwari Perezida w’Ubufaransa Georges Pompidou, ariko, bitandukanye na Macron, we yavuze ko igihe kigeze cyo kureka kubangamira (kujujubya) Abafaransa. Umunyapolitike Christophe Castaner, inshuti ya Macron, kuri uyu wa gatatu yavuze ko “iyo mvugo nta muntu n’umwe yatumye agwa mu kantu ubwo yavaga mu kanwa ka Pompidou”.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu bifite ikigero cyo hejuru cyane cy’abakingiwe Covid mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), aho mu Bufaransa abantu bakuze barenga 90% bahawe doze ebyiri z’urukingo.

Hashize amezi ubutegetsi bw’Ubufaransa busaba abantu kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe cyangwa icyerekana ko nta Covid banduye, kugira ngo bemererwe kwinjira muri henshi mu hantu hateranira imbaga y’abantu.

Ariko ubutegetsi bw’Ubufaransa burashaka gukuraho ayo mahitamo yo kwerekana icyemezo cy’uko umuntu nta Covid afite, nk’ingamba yo guhangana no kwiyongera kw’abanduye Covid kutari kwarigeze kubaho mbere, guterwa ahanini n’amoko ya Covid yandura cyane kandi byihuse ya Omicron na Delta.

Ku wa kabiri, Ubufaransa bwatangaje ko abantu bashya 271,686 banduye Covid kuri uwo munsi – umubare wa mbere munini w’abanduye ku munsi ugaragaye mu Bufaransa kuva iki cyorezo cyatangira.

Bwana Macron na n’ubu ntaratangaza ku mugaragaro ko aziyamamariza manda ya kabiri mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ariko yabwiye ikinyamakuru Le Parisien, muri icyo kiganiro bagiranye ku wa kabiri, ko abishaka kandi ko azasobanura neza icyemezo cye “igihe uko ibintu bimeze mu rwego rw’ubuvuzi bizaba bibitangiye akanya”.

source:bbc

38 thoughts on “Covid-19:Perezida Macron yiyemeje guhangana n’abadashaka kwikingiza

  1. When I originally commented I clicked the “Notify me when new comments are added” checkbox and now each time a comment is added I get several emails
    with the same comment. Is there any way you can remove me from that service?
    Appreciate it!

  2. Hey I know this is off topic but I was wondering if you
    knew of any widgets I could add to my blog that automatically
    tweet my newest twitter updates. I’ve been looking for a plug-in like this
    for quite some time and was hoping maybe you would have some experience with something like this.

    Please let me know if you run into anything. I truly enjoy reading your blog and I look forward to your
    new updates.

  3. Having read this I thought it was very enlightening.

    I appreciate you spending some time and effort to put
    this content together. I once again find myself personally spending a significant amount of time
    both reading and posting comments. But so what, it was still
    worthwhile!

  4. hello!,I really like your writing very much! percentage we be in contact more about
    your article on AOL? I require a specialist in this area to solve my problem.
    Maybe that is you! Looking ahead to peer you.

  5. Excellent items from you, man. I’ve be aware your stuff previous to and you’re simply too excellent.
    I actually like what you have obtained right here, really like what you’re
    stating and the way through which you are saying it.

    You make it entertaining and you continue to care for to keep
    it wise. I cant wait to read much more from you.
    This is really a terrific site.

  6. My partner and I stumbled over here by a different web address and
    thought I may as well check things out. I like
    what I see so now i’m following you. Look forward to looking over your
    web page for a second time.

  7. Fantastic beat ! I would like to apprentice even as
    you amend your website, how could i subscribe for a weblog site?
    The account aided me a applicable deal.
    I had been tiny bit familiar of this your broadcast offered
    vibrant transparent concept

  8. I like the valuable information you provide in your articles.
    I will bookmark your blog and check again here
    regularly. I am quite certain I will learn a lot of
    new stuff right here! Best of luck for the next!

  9. I am extremely impressed along with your writing skills as smartly as with
    the structure to your weblog. Is this a paid topic or did you modify it your self?
    Anyway keep up the excellent high quality writing,
    it is uncommon to see a nice blog like this one nowadays..

  10. Pingback: aksara178 slot
  11. Pingback: tire shops near me
  12. Pingback: phim phieu luu
  13. Pingback: คายัค

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *