Rwa ruganda rwa Kagame rwo gukora inkingo za COVID19 rwaburiwe irengero – hagati aho, Afurika y’Epfo yo iri kubaka uruganda rwa kabiri rw’inkingo

David Himbara

David Himbara

Jenerali Paul Kagame yari yatwiraririyeho ko uruganda rukora inkingo rwatangiye kubakwa kandi ko imirimo igenda neza cyane.

Mu kiganiro yahaye Televiziyo Rwanda tariki 6 z’ukwa 9, 2021, Kagame yanatwiraririyeho avuga ko umushinga we wo kubaka uruganda rukorera inkingo mu Rwanda utatangiye kubera icyorezo cya COVID19 gusa, ko ahubwo ari umugambi yari asanganywe waguye wo kwihaza mu by’inkingo zose muri rusange .

Reka tubanguke tugere none tariki ya 19 Mutarama,2022.

Afurika y’Epfo yamaze gutangira imirimo yo kubaka uruganda rw’inkingo mu mugi wa Cape Town, uruganda rufite agaciro k’amadolari miliyoni 200 ku bufatanye na kampani yitwa Patrick Soon-Shiong, yashinzwe n’umunyemari uvuka muri Afurika y’Epfo nyiri NantWorks, uruganda rw’imiti rwa biotechnology rwo muri Amerika.Urwo ni uruganda rwa mbere rwubatswe ku mugabane wa Afurika ruzajya rwikorera inkingo za COVID19 kuva ku busa kugeza zuzuye.

Hari uruganda rwa kabiri narwo ruri kubakwa mu mugi wa Cape Town – rwo rwubakwa na kampani ikora imiti yitwa The Biovac Institute -ikora kandi igakwirakwiza inkingo za Pfizer na BioNTech,iyo gahunda y’ubufatanye ikaba yaratangajwe bwa mbere muri Nyakanga 2021.

Uruganda rwa gatatu rwo ruri gukora akazi ko guteranyiriza muri Afurika y’Epfo inkingo za Farumasi yitwa Aspen Pharmacare iteranya inkingo zitwa J&J COVID-19 mu mugi wa Port Elizabeth.

Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyoni 220 ku mwaka,kandi ikazigurisha ihereye muri Afurika y’epfo igakomereza ku mugabane wa Afurika wose.

None se, rwa ruganda rukora inkingo rwa Kagame rwo ruherereye he?

ijisho ribera kurora.

inkuru ya David Himbara yahinduwe mu kinyarwanda na Afriquela1ère.com/rw

4 thoughts on “Rwa ruganda rwa Kagame rwo gukora inkingo za COVID19 rwaburiwe irengero – hagati aho, Afurika y’Epfo yo iri kubaka uruganda rwa kabiri rw’inkingo

  1. Of course, your article is good enough, casino online but I thought it would be much better to see professional photos and videos together. There are articles and photos on these topics on my homepage, so please visit and share your opinions.

  2. Hiya! I know this is kinda off topic nevertheless I’d figured I’d ask. Would you be interested in exchanging links or maybe guest writing a blog article or vice-versa? My site goes over a l태백출장샵ot of the same subjects as yours and I feel we could greatly benefit from each other. If you happen to be interested feel free to send me an e-mail. I look forward to hearing from you! Wonderful blog by the way!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *