Iwacu mu cyaro……Umwana wo mu cyaro mu nterina (internat) y’ayisumbuye

Inkuru ya Jean Claude Nkubito

Benshi bakomeje kunyandikira bansaba kuvuga ku buzima bunyuranye bwo mu cyaro cyo hambere. Hari abari bansabye kuvuga ku buzima bw’uwigaga kaminuza ageze iwabo mu cyaro. Hari n’abansabye ariko kutirengagiza ko umwana wo mu cyaro ugeze mu yisumbuye yahinduriraga ubuzima ku ishuri ku buryo bidakwiye kwirengagizwa. Byatumye mvuga nti ko ntawe uduha gahunda ndakuka se, mwaretse na byo tukabiganiraho tukazaba tuvuga iby’uwigaga kaminuza ubutaha ?

Si amateka yacu se ? Reka tubiganire !

Reka rero turebe wa munyeshuri wacu wahindutse umunyamashuri kuko yatsinze icya leta uko yabagaho ku ishuri mu bandi. Hari abo biri butungure nibumva ko ishuri ryabaga rihuriwemo n’igihugu cyose kuko ubungubu umwana yiga hafi y’iwabo. Ariko rero mu gihe cyo ha mbere si ko byari bimeze. Iyo wemererwaga kujya mu yisumbuye wagenerwaga n’ikigo akenshi cyubatse kure y’aho uvuka. Gusa ishuri ryaba hafi ritaba hafi uwemererwaga kujya mu yisumbuye yabaga mu kigo.

Kenshi na kenshi umunyeshuri yajyaga muri secondaire ari na bwo bwa mbere ajyiye ahantu kure. Abatabizi ntimubiseke nimwumva ko hariho benshi bwabaga ari n’ubwa mbere bajyiye mu modoka. Kugenda mu modoka bwa mbere byaragoranaga cyane kuko wabonaga imisozi ikurenga hejuru, abarwara mu nda bakagarura utuzi bahagurutse banyoye. Ingendo zarasumbanaga, kuko umuntu yashoboraga kuva i Nyagatare akajya kwiga i Mururu muri Cyangugu (ubu hitwa Rusizi), undi akava i Rwamagana akajya kwiga i Murunda hahoze ari ku Kibuye hafi ya Gishwati.

Iyo wageraga ku ishuri rero wasangaga ari abantu bashyashya muhahuriye, ku bw’amahirwe ukahasanga nk’umwe cyangwa babiri bavuga muri perefegitura yanyu, mukaba inshuti ubwo. Abo mu wa mbere bavuye muri icyo cyaro byinshi byarabagoraga kubimenyera. Icya mbere hari ababaga barishije ikanya bwa mbere ! Bakabyigira aho ! Hari ababaga birira ibijumba n’ibishyimbo iwabo bakagera ku ishuri bakabaha umuceri batawuzi. Bikabatonda. Mu gihe cyacu ho hari n’ifu y’umuhondo bakoragamo icyo bita pâte jaune (isa n’icyo bita polenta), kuyimenyera bikaba ikibazo kuko uretse mu mashuri no mu bigo nderabuzima nta handi yagaburwaga.

Ukuyemo ibyo by’imirire tudatindaho, hari no kuba warabaga iwanyu mwacanaga itara rya peteroli cyangwa agakoroboyi ukagera ku ishuri bacanaho amashanyarazi. Byonyine wasangaga abana bamwe barwanira gucana cyangwa kuzimya amatara ngo bumve uko bimera.

Gahunda yo kubyuka, kuryama utabanje guca imigani, amasengesho hamwe na hamwe, guhana imyanya mujya gukaraba, hari n’abakarabaga bambaye ubusa mu kivunge barebana, ibyo ntibyabaga mu maseminari na none, byose byatondaga umuntu. Ikindi cyagoranaga, amasomo yose uretse indimi yigishwaga mu gifaransa. Kuva mu cyaro ukajya kwiga mu gifaransa utacyumva byabaga ari akaga mu kandi. Hari rwose abana birukanwaga batazize ubuswa bazize gutondwa n’ubuzima bushyashya bahuye na bwo. Ariko harya ubundi mwambwira impamvu birukanaga abatarabimenya bagasigarana ababishoboye aho kwirukana ababizi ngo abatarabimenya babanze babyigishwe na bo babimenye ?!

Abo mu wa kabiri ntibakiranaga abo mu wa mbere urukundo nka barumuna babo. Barabakubitaga, bakabaserereza bikitwa kunnyuzura (biva ku cyongereza new-gishyasHya), mu iseminari ku Nyundo babyitaga gukanuza, n’abana bashyashya bakitwa inkanuzi. Buri wese akagira izina yiswe ry’ubukanuzi. Hakabamo amabi hakabamo ameza, ukabana na ryo umwaka ugashira. Wahigiraga kubaha abakuri imbere kuko ari bo wigiragaho byose, ukahigira imyitwarire myiza.

Abahungu bagiraga ibigo byabo abakobwa bakagira ibyabo. Iyo abakobwa banyuraga ku bigo by’abahungu barabashungeraga, batavuga babatumbiriye nk’abareba sinema. Habagaho kwandikirana utubaruwa. Hakabaho amabaruwa yemewe. Igihe cyo kwandika kikagenwa, mukandika amabaruwa ikigo kikayajyana ku iposita akazagenda akamanikwa kuri paroisse cyangwa kuri Komini ababyeyi bakazaza kuyafata. Aho ndavuga amabaruwa y’ababyeyi. Ay’aba «Chéris » rero yo yajyanwaga mu iposita akazashyirwa mu dusanduku tw’iposita tw’ibigo akazagera ku wo yagenewe. Amabaruwa iyo yazaga yatangirwaga mu mazu abanyeshuri basangirirwagamo, réfectoire (REFE), uwabonye ibaruwa « uwaresovye » (recevoir) yabaga yishimye cyane, iyo na none yabaga ari ibaruwa y’amakuru. Ibaruwa z’aba « chéris » bo mu bigo muturanye zo zanyuraga mu nzira nyinshi. Washoboraga kuyiha ufite uruhushya rwo kujya kwa muganga aho byashobokaga akayiguhera umunyeshuri w’umukobwa cyangwa w’umuhungu biga hamwe. Washoboraga kuyiha abasaveri, aba skuti, abalegio… bafitanye inama na bagenzi babo bo muri icyo kigo kirimo abakobwa cyangwa abahungu bakayigutangira. Hari ibigo byakariraga abakobwa cyane cyane nko mu babikira ku buryo byasomaga amabaruwa yabo. Ibyo ababyigagamo babwiraga ababandikira kwitonda kuko babaga bandikiye mbere na mbere mameya !

Hanze y’ikigo abaturage babaga bishimiye ko hari ishuri hafi yabo n’ubwo abana babo babaga bataryigamo. Icya mbere amashuri yabahahiraga ibyo bahinze bityo bakabona agafaranga. Ikindi kandi ibigo byabaga bifite imodoka bikaba byabatabara bagize ingorane zo kujyana umuntu kwa muganga. Ibigo na none byabaga bifite abakozi banyuranye bakomoka aho bahembwa. Mu Bugoyi ho rwose abaturage banacumbikiraga abanyeshuri babuze imodoka cyangwa bahageze mbere y’itangira. Umuntu yacumbikaga aho ageze mbere kandi bakagucumbikira bagukunze nk’umwana wabo.

Kugeza muri 1982 abanyeshuri biga i Cyangugu bajya Kigali na Butare na Gikongoro na bo bahitagamo gucumbika i Cyangugu mu biruhuko bigufi kuko umuhanda wa Nyungwe wari ugoye cyane. Washoboraga kuwumaramo icyumweru ibiruhuko bikazashira ugisunika bus. Uwubakishije uriya muhanda n’abashinwa bawubatse bubahwe !

Nk’uko nkunze kubivuga, ikibazo cy’amoko nta cyabaga mu mashuri kuko umunyeshuri nyine yatahanaga n’uwo muri ako karere bigana atitaye ku bwoko bwe atanabuzi, ahubwo yitaye ku mubano bafitanye. Akenshi byamenyeshwaga abayobozi b’ikigo.

Hari na none abana b’imico mibi bamaraga gukaraba amazi ya robinet no gusokoza winga cyangwa Punk ( penke) muri internat ntibongere kwikoza iwabo mu cyaro. Ukumva ngo yajyiye kwa Oncle i Kigali cyangwa kwa tante, akenshi ari nk’uwo muri batisimu. Uti amafaranga y’ishuri bayabonaga bate ? Byari byoroshye, habagaho ibyitwa mandat postal. Umubyeyi yatangaga amafaranga ku iposita bakamuha igipapuro ko yayatanze akitahira. Ibyo biro by’iposita na byo byatumaga ku iposita ya perefegitura umwana yigamo ikoherereza umwana igipapuro cyitwaga Avis d’arrivée. Icyo gipapuro ni cyo abayobozi b’ikigo bajyanaga ku iposita bakabaha icyo bitaga mandat postal yabaga igizwe namafaranga yoherejwe n’ababyeyi ku biro by’iposita bibari hafi. Akenshi habaga ari nko kuri perefegitura cyangwa kuri superefegitura. Abo bana baruhukiraga za Kigali babaga ari abanyamujyi rwose bagiraga n’utuzi mu biruhuko, bagakora nko ku ma stations ya essence cyangwa bakamenya gushaka ibiraka mu mabarura. Babaga ari abakire. Bakagira imyenda myiza rwose ndetse n’amavalisi n’ibikapu byiza mu gihe abandi babaga batwara ibintu mu dufuka twa Marekani cyangwa amavalisi yakorerwaga i Cyangugu kwa Mangati, yanyagirwaga agahombana ! Abo mu cyaro uwarimbye habaga ubwo yambara nka burugumesitiri wo mu cyaro nyine ! Yaradodesheje ipataro n’ishati bisa cyangwa yaba ari umukobwa akaza yambaye agakanzu ko mu mangazini gasa n’iz’abarimu b’iwabo !

Ku mashuri rero, uretse amasomo n’ibyigwa buri munsi, wigaga kubana n’abantu baturutse imihanda yose, ukiga kuganira ukiga kwihangana, ukiga kubaha abandi ariko ukiga no kwihagararaho ngo batagukandagira. Ikindi na none, imiryango ya action gatolika, abasaveri, abalegio, aba Jécistes, aba Scouts, …yatumaga umuntu arangiza amashuri yisumbuye yarakuze, azi kuyobora, azi igihugu cyose kuko yabaga yariganye na cyo, azi uturere twinshi tw’igihugu n’imico yatwo, kandi ashobora kwirwanaho akabona icumbi henshi mu gihugu kubera kuhagira abamenyi.

Iriya diplôme yo muri secondaire yitwaga diplôme des Humanités kandi byari bikwiye. Wasangaga koko barakwigishije kuba umuntu no kubana n’umuntu ukahavana ubwenge ukahavana n’ubumenyi.

Ikindi mu kigo habagamo imirimo baha abanyeshuri, hakaba umukuru w’abanyeshuri, doyen, hakaba umwungirije, hakaba ushinzwe imirimo y’amaboko, hakaba ushinzwe ibitaramo, hari n’aho bagiraga ujya kumenya iby’amafunguro ari butangwe. Ibyo byose byatumaga umunyeshuri urangije ayisumbuye asohoka ari umugore cyangwa umugabo uhamye, ku buryo babaga baberanye n’isoko ry’umurimo.

Ikindi na none, babaga barize bihagije kandi bigaga ibintu bisa mu gihugu hose iyo mwabaga mukurikiye bimwe.

Abarimu babaga barigishijwe bihagije kandi bamenyereye kwigisha no kurera ku buryo yashoboraga kukubona hanze wacitse ikigo akaguhana we ubwe. Sinyobewe ko buri shuri ryabaga rifite imikorere yaryo, ariko mumfashe mwongereho ibibura kuko sinabashije kumenya amashuri menshi cyane n’ubwo namenye ibya Gitarama, Cyangugu na Gisenyi.

Jean Claude NKUBITO

24 Mutarama 2022

83 thoughts on “Iwacu mu cyaro……Umwana wo mu cyaro mu nterina (internat) y’ayisumbuye

  1. Excellent beat ! I wish to apprentice at the same time as you amend your website, how can i subscribe for a blog web site? The account helped me a appropriate deal. I were a little bit familiar of this your broadcast offered shiny transparent concept

  2. In this great scheme of things you actually receive an A+ with regard to hard work. Where you lost me ended up being in all the particulars. You know, people say, the devil is in the details… And that could not be more true right here. Having said that, allow me reveal to you just what did do the job. Your text can be quite powerful which is probably the reason why I am taking an effort in order to comment. I do not make it a regular habit of doing that. Next, although I can see the leaps in reason you come up with, I am not really convinced of just how you seem to connect the details which produce the actual final result. For right now I will, no doubt subscribe to your point however hope in the foreseeable future you connect the dots better.

  3. This is the appropriate weblog for anyone who needs to find out about this topic. You understand so much its nearly onerous to argue with you (not that I really would need…HaHa). You undoubtedly put a brand new spin on a topic thats been written about for years. Nice stuff, simply great!

  4. you are really a good webmaster. The web site loading speed is amazing. It seems that you’re doing any unique trick. Moreover, The contents are masterpiece. you’ve done a fantastic job on this topic!

  5. I loved as much as you will receive carried out right here. The sketch is attractive, your authored subject matter stylish. nonetheless, you command get got an impatience over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly very often inside case you shield this increase.

  6. Together with every little thing that appears to be developing within this specific subject material, many of your points of view are generally rather radical. However, I am sorry, because I can not give credence to your entire idea, all be it refreshing none the less. It seems to me that your opinions are actually not completely justified and in actuality you are generally your self not completely confident of your point. In any event I did enjoy looking at it.

  7. This design is incredible! You obviously know how to keep a reader entertained. Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, almost…HaHa!) Fantastic job. I really enjoyed what you had to say, and more than that, how you presented it. Too cool!

  8. Hi my loved one! I wish to say that this article is awesome, nice written and include almost all important infos. I?¦d like to see extra posts like this .

  9. Youre so cool! I dont suppose Ive learn something like this before. So nice to seek out anyone with some unique ideas on this subject. realy thank you for starting this up. this web site is something that is needed on the web, someone with a bit originality. useful job for bringing one thing new to the internet!

  10. Very well written story. It will be supportive to anyone who utilizes it, as well as yours truly :). Keep up the good work – i will definitely read more posts.

  11. Have you ever considered about including a little bit more than just
    your articles? I mean, what you say is valuable and everything.
    But think about if you added some great graphics or videos to give your posts more, “pop”!
    Your content is excellent but with pics and video clips,
    this site could certainly be one of the very best in its
    field. Great blog!

  12. Please let me know if you’re looking for a article author for your weblog.
    You have some really great articles and I feel
    I would be a good asset. If you ever want to take some of the load off,
    I’d absolutely love to write some articles for your blog
    in exchange for a link back to mine. Please blast me an e-mail if interested.
    Thanks!

  13. I love your blog.. very nice colors & theme. Did you design this website yourself or did you hire someone to do
    it for you? Plz answer back as I’m looking to construct my own blog and
    would like to find out where u got this from.

    cheers

  14. Attractive part of content. I simply stumbled upon your blog and in accession capital to
    assert that I acquire in fact loved account your weblog
    posts. Anyway I will be subscribing in your feeds and even I
    achievement you get entry to constantly fast.

  15. I have been surfing online more than 4 hours today, yet I never found any interesting
    article like yours. It’s pretty worth enough for me.
    Personally, if all webmasters and bloggers made good content as you did, the web will be much more
    useful than ever before.

  16. I’ve been surfing on-line greater than three hours these days, yet I never discovered any
    fascinating article like yours. It is pretty price sufficient for me.
    In my opinion, if all web owners and bloggers made just right content as you probably did, the
    net will probably be much more helpful than ever before.

  17. Hello everyone, it’s my first pay a quick visit at this site, and post is genuinely fruitful in support of me,
    keep up posting such posts.

  18. Fantastic website. Lots of useful info here. I am sending it to several buddies ans
    additionally sharing in delicious. And certainly,
    thank you to your effort!

  19. Hi there! I simply want to give you a huge thumbs up for the excellent info you have got right here on this post. I am returning to your blog for more soon.

  20. What’s up it’s me, I am also visiting this site regularly,
    this website is really nice and the users are genuinely sharing fastidious thoughts.

  21. Thanks for sharing excellent informations. Your web-site is so cool. I’m impressed by the details that you have on this web site. It reveals how nicely you understand this subject. Bookmarked this website page, will come back for extra articles. You, my pal, ROCK! I found simply the info I already searched all over the place and simply couldn’t come across. What a great web-site.

  22. I relish, lead to I discovered exactly what I used to be having a look for. You’ve ended my 4 day lengthy hunt! God Bless you man. Have a great day. Bye

  23. Pingback: bacon999
  24. Hey very cool site!! Man .. Excellent .. Amazing .. I will bookmark your website and take the feeds also…I am happy to find a lot of useful info here in the post, we need develop more techniques in this regard, thanks for sharing. . . . . .

  25. Can I simply say what a relief to find somebody who really knows what theyre talking about on the internet. You positively know how you can carry a difficulty to gentle and make it important. Extra people need to learn this and perceive this aspect of the story. I cant believe youre not more popular because you definitely have the gift.

  26. Excellent post. I was checking continuously this blog and I’m impressed! Extremely helpful info particularly the last part 🙂 I care for such info much. I was seeking this particular info for a long time. Thank you and best of luck.

  27. Enjoyed reading through this, very good stuff, appreciate it. “What the United States does best is to understand itself. What it does worst is understand others.” by Carlos Fuentes.

  28. Hello There. I found your blog using msn. This is a very well written article. I’ll make sure to bookmark it and return to read more of your useful information. Thanks for the post. I will definitely comeback.

  29. Wonderful blog! I found it while surfing around on Yahoo News. Do you have any tips on how to get listed in Yahoo News? I’ve been trying for a while but I never seem to get there! Appreciate it

  30. Can I just say what a reduction to seek out somebody who actually knows what theyre talking about on the internet. You undoubtedly know easy methods to convey a problem to gentle and make it important. Extra folks have to learn this and understand this side of the story. I cant imagine youre not more popular since you definitely have the gift.

  31. certainly like your website but you need to check the spelling on several of your posts. Several of them are rife with spelling issues and I find it very troublesome to tell the truth nevertheless I’ll surely come back again.

  32. What Exactly is Tonic Greens? Tonic Greens is a dietary supplement that has proven effective in helping many people manage the herpes virus and boost their immune systems without adverse effects.

  33. I have recently started a site, the info you provide on this site has helped me tremendously. Thank you for all of your time & work. “The very ink with which history is written is merely fluid prejudice.” by Mark Twain.

  34. The next time I read a weblog, I hope that it doesnt disappoint me as a lot as this one. I imply, I know it was my choice to learn, however I actually thought youd have something attention-grabbing to say. All I hear is a bunch of whining about something that you possibly can repair in case you werent too busy searching for attention.

  35. I have to express thanks to you for rescuing me from this particular difficulty. After exploring throughout the world-wide-web and seeing methods which are not powerful, I figured my entire life was well over. Living without the answers to the problems you’ve solved all through your main short article is a crucial case, and ones which may have negatively damaged my entire career if I hadn’t come across your web site. Your own ability and kindness in touching every item was precious. I am not sure what I would’ve done if I hadn’t come upon such a step like this. I can also at this moment look forward to my future. Thank you so much for this high quality and effective help. I will not think twice to suggest your site to anybody who should get guidelines on this situation.

  36. Hey! This post could not be written any better! Reading through this post reminds me of my previous room mate! He always kept chatting about this. I will forward this write-up to him. Fairly certain he will have a good read. Thank you for sharing!

  37. Great V I should certainly pronounce, impressed with your web site. I had no trouble navigating through all tabs and related information ended up being truly simple to do to access. I recently found what I hoped for before you know it at all. Quite unusual. Is likely to appreciate it for those who add forums or anything, site theme . a tones way for your customer to communicate. Nice task..

  38. Hey there! Someone in my Myspace group shared this website with us so I came to check it out. I’m definitely loving the information. I’m bookmarking and will be tweeting this to my followers! Fantastic blog and terrific style and design.

  39. Good day! This post couldn’t be written any better! Reading through this post reminds me of my good old room mate! He always kept talking about this. I will forward this write-up to him. Fairly certain he will have a good read. Many thanks for sharing!

  40. We’re a bunch of volunteers and opening a brand new scheme in our community. Your site offered us with valuable info to work on. You have done an impressive process and our whole neighborhood will likely be grateful to you.

  41. This is really attention-grabbing, You are an excessively skilled blogger. I’ve joined your rss feed and look ahead to in quest of extra of your great post. Also, I’ve shared your website in my social networks!

  42. Hi just wanted to give you a quick heads up and let you know a few of the pictures aren’t loading correctly. I’m not sure why but I think its a linking issue. I’ve tried it in two different browsers and both show the same outcome.

  43. I found your weblog site on google and check a number of of your early posts. Continue to maintain up the excellent operate. I simply extra up your RSS feed to my MSN News Reader. Searching for forward to studying more from you in a while!…

  44. Thank you a bunch for sharing this with all people you really know what you’re talking about! Bookmarked. Please also seek advice from my site =). We can have a hyperlink alternate arrangement between us!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *