ISABUKURU YA DEMUKARASI NA REPUBULIKA MU RWANDA:IMYAKA IBAYE 61

Inkuru ya Docteur Anastase Gasana

Demokarasi na Repubulika byinjiye mu mateka y’u Rwanda kuva kw’italiki ya 28/01/1961. Mbere y’iriya taliki ariya majambo Repubulika na Demokarasi ntiyari azwi, ntiyakoreshwaga mu Rwanda.

Mbere y’aho, hariho ingoma ya Cyami yayoborwaga n’Umwami Rudahigwa kuva mu 1931 wasimbuwe muri Nyakanga 1959 na murumuna we Kigeli V Ndahindurwa.

Repubulika yagiyeho Umwami Kigeli amaze kwangira amashyaka ya politiki ingingo indwi(7) ayo mashyaka arimo abatutsi n’abahutu yari yamusabye gushyira mu bikorwa.

Muri izo ngingo indwi, hari harimo no gushyiraho guverinoma igizwe n’abatutsi n’abahutu, Gerigori Kayibanda yemereye amashyaka yose kuyibera Minisitiri w’Intebe nuko Umwami Kigeli arabyanga avuga ngo “ntiyategekana igihugu n’umuhutu”.

Ibyo by’ingingo 7 amashyaka yabishyikirije Umwami Kigeli V taliki ya 24/03/1960.Ku baba batibuka biriya bintu birindwi amashyaka ya politiki agizwe n’abatutsi n’abahutu yasabye Umwami Kigeli V akanga kubishyira mu bikorwa n’uko byagenze nyuma y’aho, ngibi:

Ku mataliki ya 23 na 24/03/1960 Inteko Idasanzwe y’Igihugu (Conseil Special) yari igizwe n’ amashyaka ane yari akomeye mu Rwanda arimo abahutu n’abatutsi yarateranye yemeza ko Umwami Kigeli V agomba gutangira gukora nk’umwami ushingiye kw’itegeko nshinga nk’uko yari yararahiye abyemera igihe yajyagaho muri Nyakanga 1959.

Ayo mashyaka ari yo APROSOMA, UNAR, PARMEHUTU na RADER yandikiye Umwami Kigeli V ingingo zirindwi yasabwaga kwemera ngo azishyireho umukono anazishyire mu bikorwa maze ituze rigaruke mu gihugu.

Izo ngingo 7 ni izi zikurikira:

(1) Gushyiraho guverinoma y’agateganyo ihuriweho n’ariya mashyaka ane agize Inteko Idasanzwe y’igihugu;

(2) Umwami kugira agenda (gahunda y’akazi) izwi ntiyitware uko yishakiye;

(3) Umwami kuva i Nyanza agatura mu murwa mukuru i Kigali;

(4) Umwami kwemera abategetsi b’agateganyo baturutse mu moko yose y’abanyarwanda;

(5) Umwami kutagira icyemezo afata kitabanje kwemezwa n’ Inteko Idasanzwe y’Igihugu;

(6) Umwami gusinya inyandiko bamugejejeho atarengeje iminsi 8 keretse Inteko Idasanzwe y’Igihugu yongereye igihe;

(7) KALINGA kuvaho igusimburwa n’ibendera ry’igihugu naho Abiru bakavaho burundu.

Agatsiko k’abatutsi b’abahezanguni bari batsimbaraye ku kwiharira ubutegetsi n’ibindi byose byiza igihugu kigenera bene cyo, kamugiye mu matwi nawe afatanya nako maze kw’italiki ya 23/04/1960 Umwami Kigeli V asubiza amashyaka agize Inama Nkuru y’Igihugu ko yanze gusinya biriya bari bamusabye no kubishyira mu bikorwa.

Ishyaka rya UNAR ryahise rijya ku ruhande rwe, naho amashyaka yandi atatu ariyo PARMEHUTU, RADER na APROSOMA akora ihuriro cyangwa se impuzamashyaka yise Front Commun yandikira Umwami Kigeli V ko acanye umubano nawe kuko yanze gukiza u Rwanda, ko ibizaba azabaga akifasha.

Kuva taliki ya 26/06 kugeza taliki ya 30/7 ni bwo mu Rwanda habaye bwa mbere amatora mu nzego z’ibanze z’amakomini ahagagarikiwe n’Ababiligi, hatorwa ababurugumesitiri 229 n’abajyanama ba komini 2.896. Muri aba bose 83,8% bari PARMEHUTU na APROSOMA (amashyaka yari yiganjemo abahutu) naho 16,2% ari aba UNAR na RADER (amashyaka yari yiganjemo abatutsi).

Hagati aho ariko, mu gihe ayo matora yarimo aba mu gihugu hose, Umwami Kigeli we, wari umaze gucana umubano n’amashyaka ku bushake bwe, taliki ya 26/06/1960 yagiye i Leopolville (Kinshasa) mu butumire bw’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cya Congo(30/06/1960), nuko kuva ubwo ntiyongera kugaruka mu Rwanda.

Amatora amaze kurangira mu Rwanda hose, kw’italiki ya 26/10/1960 hashyizweho leta y’u Rwanda y’agateganyo, iyoborwa na Gerigori Kayibanda wabaye Minisitiri w’Intebe icyo gihe kuko ari we wari mw’ishyaka ryegukanye amajwi menshi kurusha andi mashyaka ari ryo Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu.

GREGOIRE KAYIBANDA

Ubundi baricara bategereza ko Umwami Kigeli V agaruka baraheba, ahubwo aho kugaruka, yungikanya kohereza ibitero by’INYENZI zateraga u Rwanda nazo ziturutse hanze.

Mu kwezi kwa mbere 1961, Minisitiri w’Intebe Gerigori Kayibanda amaze kubona ko igihugu kimaze kumara amezi atandatu nta mukuru w’Igihugu gifite kandi kiri mu ngorane no mw’ikorosi rikomeye mu mateka yacyo, yafashe icyemezo cyo kujya kureba umubiligi wari Resident Special w’u Rwanda Colonel BEM Rogiest, amubwira ko Umwami Kigeli V yatereranye igihugu n’abanyarwanda hakaba hashize amazi 6 agiye akanga kugaruka mu Rwanda, ko rero nka Minisitiri w’Intebe asabye u Bubiligi bwari bufite u Rwanda ho indagizo, uruhushya rwo gukoresha inama rusange y’abayobozi bari bamaze gutorwa mu gihugu cyose (ababurugumesitiri n’abajyanama b’amakomini) bakitoramo Umukuru w’Igihugu w’agateganyo wo gusimbura Umwami Kigeli V wagitereranye.

Minisititi w’Intebe Gerigori Kayibanda ababiligi bamuhaye uruhushya rwo gukoresha inama idasanzwe, n’uko kw’italiki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda ya 28/01/1961 ababurugumesitiri n’abajyanama ba komini bari bamaze gutorwa n’abaturage bateranira i Gitarama.

Bamaze kugaragarizwa ibimenyetso simusiga byerekana ko Umwami Kigeli V yataye igihugu hakaba hashize amezi 6 atakikirangwamo, bemeje ko kuva uwo munsi Ubwami mu Rwanda buvuyeho, ko u Rwanda rubaye Repubulika, batora Perezida wa Repubulika w’agateganyo Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko wo mw’ishyaka Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu, Gerigori Kayibanda akomeza kuba Minisitiri w’Intebe, ubundi impundu ziravuga mu Rwanda hose ko Umukuru w’Igihugu yabonetse.

MBONYUMUTWA DOMINIQUE

Kuva ubwo kugeza ubu, Repubulika na Demokarasi mu Rwanda byahuye n’ingorane mu Rwanda zishingiye ku mahame y’ingoma ya Cyami yabaye nk’umuco muri politiki nyarwanda bitewe n’ imyaka amagana n’amagana ubwo butegetsi bwa Cyami ntutsi bwamaze maze imikorere yabwo igahinduka nk’umuco wa politiki nyarwanda bikazitira amahame ya Repubulika na Demokarasi, biyabuza gushyirwa mu bikorwa uko yakabaye kugeza ubu ngubu.

Mu Rwanda nta muco wa Repubulika na demokarasi uhaba , haba umuco w’ubutegetsi bw’igitugu, ikinyoma , ivangurabwoko, urugomo,akarengane, kwigwizaho ibyiza by’igihugu n’ubwicanyi nk’uko byarangaga ingoma ya Cyami nyarwanda kera.

Indagagaciro za Repubulika na Demokarasi birazwi kw’isi yose ko iyo zishyizwe mu bikorwa uko zakabaye abantu bagira igihugu cyiza cyane kibereye abenegihugu bacyo bose. Ibi byarananiranye mu Rwanda kugeza uyu munsi wa none kubera ubutegetsi bubi bwagiye buhasimburana kuva ku ngoma ya Cyami ntutsi nyiginya ugaca muri Repubulika mputu zombi ukagera muri Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe ubu na Perezida Kagame na FPR ye.

KAYIBANDA YABAYE PEREZIDA KUVA 1961 KUGEZA 5/07/1973 ASIMBURWA NA HABYARIMANA WISHWE ARASHWE 6/4/1994 UBU BATEGEKA KAGAME PAUL KUVA 4/7/1994 KUGEZA UBU

Niyo mpamvu Ishyaka Democratic Rwanda Party –ABASNGIZI ryateganije mu mahame-remezo yaryo ryatangaje ku ya 10/03/2013 ku rupapuro rwa 20 ingingo ya 4 rigira riti:

Gushyiraho Repubulika y’u Rwanda ya mbere y’Abanyarwnda bose itari mputu(1961-1994) itari ntutsi(1994 kugeza ubu), no gushyiraho Itegeko nshinga ry’igihugu rishya, ibirangantego by’igihugu bishya, ibendera rishya ry’igihugu n’indirimbo nshya yubahiriza igihugu abanyarwanda bose bibonamo”.

Turashaka ko u Rwanda ruba mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe wigijweyo, ntawe ubundikiye ipfunwe,ntawe ucakaza undi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, nta waje kuvumba iwabo, ntawe utoteza undi, ntawica undi.

Anastase Gasana

Perezida w’ishyaka Democratic Rwanda Party,

DRP-ABASANGIZI.

Nyuma y’iyi nyandiko ya Docteur Gasana Anastase,yabajijwe ibibazo byinshi n’umwe mu basomyi bacu.Kanda hano urebe ibibazo yahaswe n’ukuntu yabisubije. Ikibazo icyo ari cyo cyose wagira kuri iyi nyandiko,nyirayo yiteguye kugisubiza. Twandikire muri comments cyangwa se wohereze ikibazo cyawe cyangwa igitekerezo uko kiri kose kuri email everyazimana@gmail.com.Tuzagutumikira.

55 thoughts on “ISABUKURU YA DEMUKARASI NA REPUBULIKA MU RWANDA:IMYAKA IBAYE 61

  1. Hello there! This blog post could not be written any better!

    Reading through this article reminds me of my previous
    roommate! He continually kept preaching about this. I
    will forward this information to him. Pretty sure he will
    have a good read. I appreciate you for sharing!

  2. Greetings, I do think your website could possibly be having web browser compatibility problems.
    When I take a look at your blog in Safari, it looks fine however,
    when opening in IE, it’s got some overlapping issues.
    I just wanted to give you a quick heads up! Apart from that, fantastic website!

  3. Please let me know if you’re looking for a writer for your blog.
    You have some really great articles and I feel I would be a good asset.
    If you ever want to take some of the load off, I’d really like to write some content for your blog in exchange for a link back to mine.
    Please shoot me an e-mail if interested. Regards!

  4. I got this website from my pal who shared with me regarding
    this website and now this time I am visiting this web page and reading very informative
    posts at this place.

  5. Write more, thats all I have to say. Literally, it
    seems as though you relied on the video to make your point.
    You clearly know what youre talking about, why waste your intelligence on just posting videos
    to your weblog when you could be giving us something enlightening to read?

  6. Hey would you mind stating which blog platform you’re working with?
    I’m looking to start my own blog soon but I’m having a hard time deciding between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and Drupal.

    The reason I ask is because your design and style seems different
    then most blogs and I’m looking for something completely unique.

    P.S My apologies for getting off-topic but I had to ask!

  7. Excellent post. I was checking continuously this blog and I’m impressed!
    Extremely helpful info specially the last part :
    ) I care for such info a lot. I was seeking this particular info for a long time.
    Thank you and good luck.

    Feel free to visit my homepage tracfone 2022

  8. Wow! This can be Probably the most realistic weblogs We have ever arrive on on thesubject. Basically excellent details! I’m also an authority Using this subject matter so I am able to totally grasp your Electrical power. สล็อตวอเลท

  9. This can be Probably the most realistic weblogs We have ever arrive on on thesubject. Basically excellent details! I’m also an authority Using this subject matter so I am able to totally grasp your Electrical power. สล็อตวอเลท

  10. Nice post. I learn something totally new and challenging on blogs I stumbleupon every day.
    It will always be interesting to read through articles from other writers and practice a little
    something from other sites.

  11. Hi fantastic blog! Does running a blog like this require a large amount of work?
    I have very little expertise in programming however I had
    been hoping to start my own blog in the near future.

    Anyhow, should you have any ideas or techniques for new blog owners please share.
    I know this is off topic however I simply wanted to ask.
    Cheers!

  12. Simply wish to say your article is as astonishing. The clarity for your post
    is simply nice and that i can suppose you are knowledgeable in this subject.
    Fine with your permission allow me to snatch your RSS feed to keep updated with
    coming near near post. Thank you 1,000,000 and please keep up
    the enjoyable work.

  13. Spot on with this write-up, I honestly believe that this site
    needs much more attention. I’ll probably be back again to read through more,
    thanks for the advice!

  14. When I originally commented I clicked the “Notify me when new comments are added” checkbox and now each time a comment is added I get several e-mails with
    the same comment. Is there any way you can remove people from
    that service? Thanks!

  15. Howdy are using WordPress for your site platform?

    I’m new to the blog world but I’m trying to get started and set up my own. Do you require any coding knowledge to make your own blog?
    Any help would be really appreciated!

  16. Its like you learn my thoughts! You seem to know so much about this, such as you
    wrote the guide in it or something. I think that you just could do with some
    percent to drive the message house a bit, however other than that,
    this is great blog. A fantastic read. I will definitely be back.

  17. I don’t even know how I ended up here, but I thought this post was
    good. I don’t know who you are but definitely you are going to
    a famous blogger if you aren’t already 😉 Cheers!

  18. Hmm it appears like your website ate my first comment (it was extremely long) so I guess I’ll just sum it up what
    I had written and say, I’m thoroughly enjoying your
    blog. I as well am an aspiring blog blogger but I’m still new to everything.

    Do you have any tips and hints for newbie blog writers? I’d genuinely appreciate it.

  19. Its such as you learn my mind! You appear to grasp
    a lot approximately this, like you wrote
    the book in it or something. I feel that you simply could
    do with a few % to power the message home a bit, however instead of
    that, this is magnificent blog. A great read. I will
    definitely be back.

  20. Hi! I know this is kinda off topic but I’d figured I’d ask.
    Would you be interested in exchanging links or maybe guest writing a blog article or vice-versa?
    My blog discusses a lot of the same subjects as yours and
    I believe we could greatly benefit from each other.
    If you happen to be interested feel free to send me an email.
    I look forward to hearing from you! Wonderful blog by
    the way!

  21. Pingback: wa dultogel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *