Mu Rukiko rw’ubujurire habereye impaka zishyushye zo kumenya niba Cyuma Hassan Dieudonné ari Umunyamakuru koko cyangwa niba atari we

*Cyuma ati “Igihano cy’Urukiko Rukuru kigumyeho byaba ari ukuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru”
*Yavuze ko nahanirwa inyandiko mpimbano Abanyamakuru bose badafite ikarita ya RMC ngo ubwo bazahite bafungwa

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza rw’ubujurire bwa Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan Dieudonné umunyamakuru wari ufite televiziyo ikunzwe cyane ku murongo wa YouTube,ubu akaba afunzwe ndetse yarakatiwe gufungwa imyaka 7.

Niyonsenga Diedonne ubwo yageraga kurukiko rw’ubujurire yari arinzwe cyane n’abacungagereza

Mu gushyingo 2021 Niyonsenga Cyuma Hassan Dieudonnné urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha birimo ibyiswe: gukora no gukoresha inyandiko mpimbano,  n’icyiswe kwiyitirira umwuga w’Itangazamakuru, icyaha cyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyaho cyo gukoza isoni abayobizi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Icyo gihe Umucamanza yahise ategeka ko ahita afatwa agafungwa icyemezo cy’urukiko kigisomwa.

Niyonsenga utarishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru yahise akijururira mu Rukiko rw’Ubujurire.

Impaka ku cyaha cyo kwiyitirira umwuga w’Itangazamakuru…

Saa tatu za mu gitondo nibwo urubanza rwatangiye ruyobowe n’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko. Niyonsenga Cyuma Hassan Dieudonné yari mu rukiko yunganiwe n’abanyamategeko babiri, Me Gatera Gashabana na Me Ntirenganya Seif Jean Bosco.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe wo ku rwego rw’igihugu,Mukunzi Faustin.

Icyumba cy’urukiko cyari kirimo bamwe bo mu muryango wa Niyonsenga Dieudonné hamwe na Papa we witwa Rukebesha ndetse n’uwahoze ari umushoferi we witwa  Ihorahabona Jean de Dieu.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Niyonsenga Dieudonné ngo avuge impamvu zikomeye zatumye ajurira. Niyonsenga Dieudonné yavuze ko Urukiko Rukuru rwamuhamijwe ibyaha rushingiye ku mategeko y’ikigo kitakibaho kitwa Media High Council.

Niyonsenga Dieudonné yavuze nta tegeko rihari ritegeka buri Munyamakuru wese gutunga ikarita ya Rwanda Media Commission (RMC) kuko RMC nta tegeko rihari ryayishyizeho.  Yakomeje avuga ko RMC ijyaho yari ishinzwe gusa gukiza amakimbirane yaterwa n’Umunyamakuru biturutse ku nkuru yakoze, iyo nkuru ikaba yatuma uwo Munyamakuru aregwa.

Niyonsenga yabwiye Umucamanza ko RMC yakoze akazi katari akayo kuko ikarita ubundi mu buryo bw’amategeko yatangwaga na Media High Council ariko icyo kigo na cyo cyamaze gukurwaho n’Inama y’Abaminisitiri.

Niyonsenga Dieudonné yabwiye urukiko ko RMC ari urwego rukora kinyeshyamba kuko nta hantu RMC yanditse mu buryo bw’amategeko.

Umushinjacyaha yasabye ijambo avuga ko Niyonsenga n’Abamwunganira baca ku itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ndetse riha ububasha RMC gutanga uburenganzira ku bakora umwuga w’itangazamakuru.

Yavuze ko ku wa 13/04/2020 ari bwo Niyonsenga yishyuye umusanzu wa Frw 20, 000 ngo yemererwe kuba Umunyamakuru wemewe ndetse agaragaza ko akorera Umubavu TV.

Ku wa 15/04/2020 nibwo ibyo ashinjwa byabaye, Umushinjacyaha agasobanura ko n’ubwo yishyuye umusanzu mbere yo gukurikiranwa, atari yahabwe ikarita ya RMC imwemerera gukora umwuga.

Mu ibaruwa nanone Niyonsenga yanditse tariki 06/04/2021 yandikira RMC icyo gihe yibutsaga ko hari amafaranga yatanze nk’ushaka kuba umunyamuryango wa RMC, ariko icyo gihe yari amaze kwandikisha YouTube Channel ye Ishema TV muri RDB nk’ikigo cy’ubucuruzi (company).

Yavugaga ko yatanze Frw 20,000 ko ibindi bisabwa azabikurikirana nyuma.

Umushinjacyaha na we yemera ko ku wa 21/04/2020 ubwo RMC yasubizaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku by’uko Niyonsenga yishyuye umusanzu w’ikarita, ko bavuze ko  yishyuye Frw 20,000 mbere y’uko ibyo kumukurikirana bitangira, ariko akaba yari ataremerwa kuba Umunyamakuru wemewe.

Ati “Icyo gihe Niyonsenga asaba uruhushya yabisabye nk’Umunyamakuru wa Umubavu TV.

Baraca ku itegeko  no 02/2013 ryo ku wa 08/02/2013 iryo tegeko rigenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, kuko ingingo ya gatatu ivuga ko uburenganzira bwo gukora umwuga w’Itangazamakuru, Umunyamakuru wemewe mu Rwanda, yaba Umunyarwanda n’Umunyamahanga ahabwa uburenganzira n’urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (RMC).

Kuba Ishema TV (Youtube channel) yari yanditse muri RDB, ikaba inatangaza inkuru kuri Internet dusanga ibyo bitaha uburenganzira Niyonsenga bwo kuba Umunyamakuru ngo anambare ikarita y’ubunyamakuru kuko nta burenganzira yabiherewe n’urwego rubishinzwe rwa RMC.”

Uyu Mushinjacyaha akavuga ko Dogiteri wize ubuganga, Umunyamategeko cyangwa Umugenagaciro batakwifata kubera ko babyize ngo bucye babikora batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Niyonsenga Dieudonne yabwiye urukiko ko RMC iyobowe kinyeshyamba kuko nta tegeko ryayishyizeho

Me Gashabana we avuga ko Umunyamakuru w’Umwuga atabigirwa n’ikarita ya RMC

Mu gisobanuro avuga ko Umunyamakuru w’umwuga ari Umunyamakuru wese atagomba kuba muri icyo kitwa RMC.

Ati “Nimuzasoma ingingo ya kabiri, agace ka 9 muzasanga aho umushingamategeko ateganya icyo Umunyamakuru w’umwuga ari cyo. Ni umuntu ufite ubumenyi shingiro mu by’Itangazamakuru kandi akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze. Agomba kuba nibura akora umwe mu mirimo ikurikira, gutara amakuru, kunonosora inkuru, gutangaza amakuru, mu gitangazamakuru n’ikindi kigamije gutangaza amakuru cyangwa gukwiza amakuru muri rubanda.”

Akavuga ko Niyonsenga Dieudonne nk’Umuyobozi wa Ishema TV yakoze ibishoboka aracyandikisha muri RDB nka nyiracyo, akaba yari afite inshingano, n’uburenganzira bwo gushyiraho abakozi akabaha n’ibyangombwa byakagombye gushingirwaho.

Yagize ati “Muzasanga ibyo yakoze n’ibyo akora ubu, ari ibisabwa n’Umunyamakuru muri iyi ngingo ya kabiri. Nimukomeza mu ngingo ya 8, ubwisanzure bw’Itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta, ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko, akazi ka Niyonsenga Dieudonné kakorwaga gashingiye kuri ibyo.”

Akavuga ko Urukiko rwibeshye, muri uko kwibeshya rushaka kwambura Niyonsenga Dieudonné uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Me Gatera Gashabana akavuga ko kuba Niyonsenga yarahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano hashingiwe ku kwibeshya, Urukiko rw’ubujurire rwazabisuzuma, kandi ngo ruzasanga harabayeho “une motivation erronnée”, (nta bwo hakurikijwe itegeko), bityo ngo birahagije ngo icyemezo kivanweho.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco umwunganira na we yavuze ko RMC nta buzima gatozi ifite, ndetse ko itagira itegeko riyishyiraho na statut (sitati).

Yavuze ko ingaga Umushinjacyaha yagiye avuga mu ngero yatanze zitanga uburenganzira bwo gukora umwuga zifite amategeko yemewe azishyiraho.

Me Gatera Gashabana we avuga ko RMC ari urwego rudakurikiza amategeko (stricture informelle). bityo ko itatanga amakarita itanabyemerewe n’Amategeko.

Umwunganira mu mategeko kuva yatangira kuburana yabwiye urukiko ko ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha kuko bwajurire mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko icyaha bwamushinje cyo gukoza isoni abayobozi kandi icyo cyaha kitakibaho Me Gatera ati turasaba ko ikirego cy’ubushinjacyaha mwazagitesha agaciro mu gufata icyemezo muri uru rubanza.

Uretse iyi mpamvu yo Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, n’icyaha cy’inyandiko mpimbano yahamijwe n’Urukiko,Cyuma Hassan ahakana avuga ko ari Umunyamakuru w’umwuga uwumazemo imyaka 8 kandi yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, mu zindi mpamvu zitatinzweho cyane mu zatumye ajurira ni Kumuhamya icyaha kitakiba mu mategeko y’umwuga, no Gusaba Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha.

Niyonsenga Dieudonne ubwo yararindiriye ko iburanisha ritangira kuri uyu wa mbere

Me Gatera Gashabana yasabye urukiko kuzarekura Cyuma Hassan by’agateganyo

Nyuma yo kumara amasaha ane n’igice Niyonsenga Dieudonné atanga impamvu z’ubujurire bwe, Urukiko rwaje gufata akaruhuko, rugarutse  Me Gatera Gashabana yahise abwira urukiko ko uwo yunganira amusabira gufungurwa by’agateganyo urukiko rukagira ibyo rumutegeka  yubahiriza.

Me Gatera yavuze ko ibyo ari gusaba bigenwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo buvuga ko bwanyuzwe n’ibihano Cyuma Hassan yahawe, ko bwumva nta bindi bihano bwakongeraho bijyanye biruta ibyo yahawe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko nirwiherera rwazategeka ko ibihano Cyuma yahawe n’Urukiko Rukuru aribyo byagumaho.

Cyuma yahise abwira urukiko ko ibihano yahawe n’Urukiko Rukuru bigumyeho agafungwa imyaka 7 cyaba ari icyemezo kiniga Itangazamakuru muri rusange no kwisanzura kw’Itangazamakuru nako kwaba kuvuyeho.

Cyuma yavuze ko icyemezo cy’Urukiko Rukuru kigumyeho byaba bivuze ko Abanyamakuru bose bafite amakarita y’ibitangazamakuru bakorera badafite amakarita atangwa na RMC na bo bakwiye guhita bafatwa bagafungwa kuko na we inyandiko mpimbano ari kuregwa none ari ikarita ya Ishema TV yatanze Ubushinjacyaha bugahita bumushinja gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iburanisha rya none ryamaze amasaha atandatu. Nyuma yo kumva impande ziburana Umucamanza yategetse ko apfundikiye iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe, 2022 saa munani z’igicamunsi.

Ubushinjacyaha bwasinyiye ibyo bwavuze nyuma y’iburanisha
Nyuma yiburanisha yambitswe amapingu asubizwa muri Gereza ya Nyarugenge afungiyemo kuva mu Ugushyingo 2021
Mbere yo kwinjira mu rukiko Niyonsenga yakuweho amapingu
Mu cyuma cy’urukiko hari hari harimo Papa wa Cyuma Hassan Muzee Rukebesha n’uwahoze ari umushoferi wa Cyuma Hassan witwa Jean de Dieu Ihorahabona
Cyuma Hassan yabwiye urukiko ko yakatiwe n’urukiko hisunzwe amategeko y’ikigo cya baringa RMC

source: umuseke

32 thoughts on “Mu Rukiko rw’ubujurire habereye impaka zishyushye zo kumenya niba Cyuma Hassan Dieudonné ari Umunyamakuru koko cyangwa niba atari we

  1. Hey there just wanted to give you a quick heads
    up. The text in your article seem to be running off the screen in Internet explorer.
    I’m not sure if this is a format issue or something
    to do with internet browser compatibility but I thought I’d post to let
    you know. The style and design look great though! Hope you get the
    problem solved soon. Many thanks

  2. Hi, i read your blog from time to time and i own a similar one and i was just curious
    if you get a lot of spam remarks? If so how
    do you stop it, any plugin or anything you can advise?
    I get so much lately it’s driving me crazy so any help is very
    much appreciated.

  3. I love your blog.. very nice colors & theme. Did you create this website yourself or did you hire someone to do it for you?
    Plz answer back as I’m looking to create my own blog and would like to find out where u got this from.
    thanks a lot

  4. Thanks , I’ve just been looking for info approximately this subject for
    a while and yours is the greatest I’ve found out till now.
    However, what concerning the conclusion? Are you sure in regards to
    the source?

  5. With havin so much written content do you ever run into any
    problems of plagorism or copyright violation? My
    website has a lot of exclusive content I’ve either authored myself or outsourced but it appears a lot of it is popping it up all over the internet without my permission. Do you know any ways to help protect against content from being
    ripped off? I’d definitely appreciate it.

  6. 혹시 먹튀사이트 관련 들어보신분 있을까요?
    제가 여기 블로그에서 좋은 정보 받았으니까 저도 좋은
    정보 남겨드릴까 합니다! 제 사이트 방문하시면 후회하지 않을거에요.
    BTS LETS GO!

  7. Unquestionably believe that which you stated. Your favorite reason appeared to be
    on the web the simplest thing to be aware of.
    I say to you, I definitely get annoyed while people think about worries that they plainly don’t know about.
    You managed to hit the nail upon the top and also defined out the whole thing without having side-effects
    , people could take a signal. Will probably be back to get more.
    Thanks

  8. Hi there! This is my first comment here so I just wanted
    to give a quick shout out and say I truly enjoy reading your blog posts.
    Can you recommend any other blogs/websites/forums that go over the
    same topics? Appreciate it!

  9. I love your blog.. very nice colors & theme. Did you
    make this website yourself or did you hire someone
    to do it for you? Plz reply as I’m looking to design my own blog and would
    like to find out where u got this from. thank you

  10. Pingback: superkaya88
  11. Pingback: Bauc
  12. Pingback: condo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *