ISHIMWE RYO KUWA GATANU: Abantu bagiye gushyingura Kizito Mihigo

Inkuru ya Mme Ariane Mukundente

Ishimwe ry’uyu wa Gatanu rije nyuma y’icyunamo cya Kizito Mihigo. Nyuma yo kwica “umutagatifu Mihigo”, nifuje gutura iri shimwe abantu bose bagize ubutwari bakamuherekeza kugeza ashyinguwe ku itariki ya 22 Gashyantare 2020.

Mu gitabo yiyandikiye we ubwe,Kizito Mihigo yagize ati: ”Rwose nta bwoba mfite, habe na gato. Niteguye icyambaho cyose kuko mu ndirimbo yanjye natuye umutwaro nari maranye igihe ku mutima kandi wari undemereye cyane.Bashobora kunkorera ibyo bashaka byose.Gusa ikimpangayikishije ni uko ntazi umunsi bazabikora n’uburyo bazabikoramo.

Ngubwo ubutwari bukomeye bw’uwo muntu. Ubwo butwari ni wo murage yasigiye aba bantu bose (reba iyo foto) banesheje ubwoba bw’ubutegetsi maze bakihara amagara bakamuherekeza bwa nyuma haba muri misa ndetse kugeza no ku mva ye.

Ese muribuka ko ndetse n’incuti ze z’abahanzi zamutereranye uretse intwari cyane Karasira Aimable?. Icyo ntumva kugeza ubu ni impamvu abantu bo mu mahanga nabo batinye kujya mu misa ye.!

Ni nde watanze ayo mabwiriza,amabwiriza abanyarwanda bo ku isi yose basa n’abahawe ngo badaherekeza Kizito? Ese ntibadutangarije ko yapfuye yiyahuye? Kuki rero abantu bagize ubwoba bwo kumusezeraho ? Aho si ukubera ko nta wigeze yemera icyo kinyoma ? Mu gutinya ko ubutegetsi bwabamerera nabi, burya nibwo bashinjaga. Kandi nabwo, ntibwamenye ko mu gutera abantu ubwoba bukoresheje ibinyamakuru byabwo hamwe n’abamotsi babwo nyuma y’urupfu rwa Kizito, bwabaga bwihamya icyaha.

Kimwe na Yezu abambwe, Kizito Mihigo nawe hari incuti ze,abantu benshi cyane basanzwe, batigeze bamutererana. Aho kandi niho abo bantu bagaragarije imbaraga zabo.

Machiavel yaravuze ngo umuntu ubasha kugenzura ubwoba bw’abantu aba ari umwami w’ubugingo bwabo.

Hari abantu bahisemo kwihindura abagaragu n’abaja b’abandi babitewe n’ubwoba bababitsemo. Niyo mahitamo yabo.

Icyakora ntibazi ko, ubategekesha kubabikamo ubwoba ari we munyabwoba wa mbere .Abantu ntibazi imbaraga bamufiteho.

Nimucyo duhe ishimwe ryinshi izi ntwari zose zaherekeje intwari yabo, Kizito Mihigo kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Bose ni intwari nyazo,intwari z’u Rwanda. Birashoboka cyane ko nabo bari bafite ubwoba, ariko bagize ubutwari bwo kubunesha,ari nayo mpamvu ari intwari nyazo!

NIBUBAHWE 

20 thoughts on “ISHIMWE RYO KUWA GATANU: Abantu bagiye gushyingura Kizito Mihigo

  1. great issues altogether, you simply gained a logo new reader.
    What could you suggest about your put up that you just
    made a few days in the past? Any positive?

  2. Pingback: jungalraja.in
  3. Pingback: superkaya88
  4. Pingback: Allergan Botox
  5. Pingback: togel hari ini
  6. Pingback: sell weapons
  7. Pingback: cat888

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *