Burundi – Rwanda: ‘Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya’ – minisitiri

Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona mu nama yabahuje i Kigali kuwa gatanu 25 Gashyantare 2022
Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona mu nama yabahuje i Kigali kuwa gatanu

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yakiriye mugenzi we w’u Burundi n’intumwa yaje akuriye i Kigali kuwa gatanu, nk’uko iyi minisiteri yabitangaje.

Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona n’abo bakuriye baganiriye ku “ubufatanye mu rwego rw’ubutabera hagati y’ibi bihugu bivukana”, nk’uko minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda ibitangaza.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter iyi minisiteri ivuga ko Ugirashebuja yagize ati: “Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya”.

Yongeraho ko bishimiye ko imibanire y’ibihugu byombi iri gutera intambwe nshya nziza.

Nubwo kuva umwaka ushize haboneka koroha kw’amakimbirane ya politiki yari hagati y’ubutegetsi bwombi kuva mu 2015, abatuye ibihugu byombi ntibarabona neza umusaruro wabyo.

Ubuhahirane no kugenderanira kw’abatuye ibi bihugu ntibirasubukura – ibi nibyo byitezwe na benshi nk’ikimenyetso cya nyuma cyo gusubiza ibintu uko byari mbere.

Abaturage benshi b’ibihugu byombi – cyane cyane abaturiye imipaka – imibereho yabo yahungabanyijwe no kubuzwa kwambuka kubera amakimbirane yari ahari.

Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka kubugirira nabi.

Inama zitandukanye zarabaye zihosha umwuka mubi, kugeza ku magambo meza y’abategetsi b’impande zombi umwaka ushize wa 2021, n’uruzinduko rwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Burundi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ko hari intambwe igenda iterwa mu mubano n’u Burundi.

Yagize ati: “…mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”

Iki nicyo abaturage b’ibihugu byombi bategereje nk’uko bagiye babibwira BBC mu biganiro byatambutse.

Mu kwakira mugenzi we Banyankimbona, Ugirashebuja yavuze ko ibyagerwaho byose imbere hazaza “tugomba kubanza gushyiraho imikoranire ikomeye mu rwego rw’ubutabera.”

32 thoughts on “Burundi – Rwanda: ‘Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya’ – minisitiri

  1. Great website you have here but I was wanting to know if you knew of any
    user discussion forums that cover the same topics discussed in this article?
    I’d really love to be a part of online community where I
    can get advice from other knowledgeable people that share the same
    interest. If you have any suggestions, please let me know.
    Many thanks!

  2. It is appropriate time to make some plans for the future
    and it is time to be happy. I’ve read this post and if I could I
    desire to suggest you few interesting things
    or tips. Perhaps you can write next articles referring to this article.
    I desire to read even more things about it!

  3. Greetings! Quick question that’s entirely off topic.
    Do you know how to make your site mobile friendly?
    My site looks weird when browsing from my iphone.

    I’m trying to find a theme or plugin that might be able to
    fix this issue. If you have any suggestions, please share.
    Thanks!

  4. Definitely believe that that you stated. Your favorite reason appeared to be at the web the easiest thing to take into accout of.
    I say to you, I definitely get irked whilst people think about concerns that they plainly don’t
    recognise about. You controlled to hit the nail upon the highest as smartly as
    defined out the entire thing with no need side-effects , other folks can take
    a signal. Will probably be back to get more. Thank you

  5. Thanks for finally talking about > Burundi –
    Rwanda: ‘Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora
    kudutandukanya’ – minisitiri – Afriquela1ère
    < Liked it!

  6. Usually I do not read post on blogs, but I wish to say that this write-up
    very forced me to take a look at and do it! Your writing taste has been surprised me.
    Thank you, very great post.

  7. It is really a great and helpful piece of info.
    I’m glad that you simply shared this helpful
    info with us. Please keep us informed like this. Thank you for sharing.

  8. Hello! I could have sworn I’ve been to this website before but after browsing through some of the post I realized it’s new to me.
    Nonetheless, I’m definitely delighted I found it and I’ll be bookmarking and checking back frequently!

  9. Your writing is perfect and complete. safetoto However, I think it will be more wonderful if your post includes additional topics that I am thinking of. I have a lot of posts on my site similar to your topic. Would you like to visit once?

  10. Pingback: altogel link
  11. Pingback: our website
  12. Pingback: Ford Everest
  13. Pingback: image source

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *