Ibihugu by’isi byatoye byerekana aho bihagaze ku kibazo cy’Uburusiya,u Rwanda nk’ibisanzwe rushyigikiye Mpatsibihugu,u Burundi na Tanzaniya byo byihagazeho(Icyegeranyo)

Vasily Nebenzya uhagarariye Uburusiya muri UN uyu munsi yongeye kuvuga impamvu igihugu cye cyateye Ukraine (ifoto yo mu gihe cyashize)
Vasily Nebenzya uhagarariye Uburusiya muri UN uyu munsi yongeye kuvuga impamvu igihugu cye cyateye Ukraine

Mu nama rusange ya ONU/UN General Assembly yateranye kuwa gatatu abahagarariye ibihugu batoye ku bwiganze bamagana ibitero by’Uburusiya basaba ko buhagarika ibyo bikorwa.

Igikorwa cy’iyo nama cyari kigamije gushyira Uburusiya mu kato ku ruhando rwa dipolomasi y’isi.

Mu bihugu 193 bigize UN uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

U Burundi,u Bushinwa na Tanzaniya byatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata hagati y’ayo makimbirane y’abanyaburayi,u Rwanda rutora rwemeza umwanzuro wo gushyira Uburusiya mu kato no kubufatira ibihano bikarishye.

Icapa c'ingene amatora yagenze mu nama ya bose ya ONU
Dore uko amatora yagenze

Iyi nama rusange idasanzwe yasabwe n‘akanama gashinzwe umutekano ku isi, inama rusange nk’iyi idasanzwe yaherukaga guterana mu 1982, nk’uko biri ku rubuga rwa UN.

Mu mwanzuro w’uyu munsi Uburusiya bwashyigikiwe na Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, hamwe n’Uburusiya ubwabwo.Byatangaje benshi kubona Ubushinwa budashyigikira Uburusiya,bugahitamo kwifata.

Abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa kugeza uyu munsi bari baririnze kugaragaza uruhande bubogamiyeho muri iyi ntambara.

Umwanzuro nk’uyu wa ONU wongera ibikorwa byo gushyira Uburusiya mu kato.

Intambara muri Ukraine yakomeje no mu gihe iyi nama idasanzwe yari iteranye, ibisasu bikomeza kuraswa ku migi ikomeye n’abasirikare bagerageza kubikurikira ngo bayifate.

Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri UN yanenze Uburusiya gukaza ubugome muri iyi ntambara avuga ko burimo gukoresha intwaro zimwe nka bomb z’umwuka n’izindi zibujijwe mu mategeko mpuzamahanga.

Vassily Nebenzia uhagarariye Uburusiya muri ONU yahakanye ko ingabo zabo ziri kwibasira abasivile, ashinja leta z’iburengerazuba gushyira igitutu ku bindi bihugu ngo uyu mwanzuro wemezwe.

Nebenzia yasubiyemo ko ibi bitero by’Uburusiya bigamije guhagarika ibikorwa bibi bikorerwa abasivile muri Donetsk na Luhansk uduce twa Ukraine duheruka kwemerwa na Moscow nk’ibihugu byigenga.

Nebenzia yongeyeho ko kwemeza uyu mwanzuro bishobora kongera ubukana bw’intambara.

Zhang Jun uhagarariye Ubushinwa – bwatoye ko nta ruhande bufashe, yavuze ko uyu mwanzuro “utaganiriweho byuzuye n’abagize iyi nama”.

Yongeraho ko “utareba mu buryo bwuzuye amateka n’urusobekerane ruri muri aya makimbirane”.

25 thoughts on “Ibihugu by’isi byatoye byerekana aho bihagaze ku kibazo cy’Uburusiya,u Rwanda nk’ibisanzwe rushyigikiye Mpatsibihugu,u Burundi na Tanzaniya byo byihagazeho(Icyegeranyo)

  1. I’m no longer sure the place you’re getting your info, but good topic.
    I must spend some time learning more or working out more.
    Thank you for magnificent info I was searching for this information for my mission.

  2. Hiya very nice website!! Guy .. Beautiful .. Wonderful ..
    I’ll bookmark your blog and take the feeds additionally?
    I’m glad to search out numerous useful information here in the put up, we’d like
    work out more techniques on this regard, thank you for sharing.
    . . . . .

  3. We are a group of volunteers and starting a new scheme
    in our community. Your website offered us with valuable information to work on. You have done a formidable job and our entire community will be grateful to you.

  4. wonderful submit, very informative. I’m wondering why
    the other experts of this sector do not notice this. You should proceed your writing.
    I’m sure, you’ve a great readers’ base already!

  5. Terrific work! That is the type of information that are supposed
    to be shared around the net. Disgrace on Google for not positioning
    this submit upper! Come on over and seek advice from my web site .
    Thank you =)

  6. I’ve been looking for photos and articles on this topic over the past few days due to a school assignment, majorsite and I’m really happy to find a post with the material I was looking for! I bookmark and will come often! Thanks 😀

  7. Pingback: togel sgp
  8. Pingback: Ks Quik
  9. Pingback: blote tieten
  10. Pingback: agen togel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *