Ishimwe ryo kuwa Gatanu: Nyiranuma

Récit de Mme Ariane Mukundente

Basize byose: incuti zabo,imiryango yabo,ubuto bwabo….…maze bafata inzira bajya mu bihugu bya kure,iyo bigwa,ibihugu abandi bene wabo bitaga ishyamba.Baje iwacu ari abavugabutumwa b’abamisiyoneri,abandi ari abarimu,abandi ari abaforomo n’abaforomokazi,n’abandi benshi…. bari mu kigero cy’imyaka makumyabiri,igihe umuntu aba ari kuva mu busore aba umuntu mukuru.Ntibatinze baba bageze aho boherejwe,nuko batangira ako kanya gukunda ibihugu bishya bagiye kubamo,ndetse batangira gukunda abaturage b’ibyo bihugu.

Wenda ahari wakeka ko igihe abenshi muri bo bavaga iwabo bari « babuze byose,bahombye byose » ariko siko byagenze,kuko bo bumvaga bagiye gukora akazi kabo bakahamara imyaka mike ubundi bakagaruka iwabo. Ariko dore,abenshi muri bo bagumye mu bihugu bagiyemo burundu,bahinduka abaturage babyo nk’abandi bose, ndetse basaba ubwenegihugu bw’ibihugu byabakiriye.

Mu Rwanda, nigeze kuvuga kuri padiri Joseph Fraipont na Mlle Antonia Locatelli.

Uyu munsi rero, nje kubabwira iby’umubikira Sœur Dina Martinez twakundaga kwita Nyiranuma wo mu kigo cyitwa Institut séculier Vita et Pax, ufite inkomoko yo muri Hisipaniya (Esipanye),ariko akaba umunyarwandakazi ku mutima.

Abanya Kigali bose bose bazi ivuriro ryitwa Centre de santé chez Nyiranuma ni mu Biryogo,Nyiranuma akaba ari we wari umuyobozi waryo (Diregitirise).Nyiranuma yamamaye cyane mu myaka ya za 1980 igihe icyorezo cya sida cyadukaga mu Rwanda maze abacyanduye bakanenwa na buri wese.

Nyiranuma yagaragaje ubumuntu butangaje yita ku banduye n’abarwaye sida babonwaga nk’abakwiriye guhabwa ivomo ryabo mu bandi banyarwanda. Ni muri ibyo bihe kwa Nyiranuma hamenyekanye cyane.

Ivuriro (Centre de santé) kwa Nyiranuma ryari agashami k’ibitaro bikuru bya Kigali (CHK),nyamara ni ryo ryafataga iya mbere mu kwita ku barwayi ba sida no kujijura abantu babigisha uko bakwiriye gufata no kwita ku banduye.

Kwa Nyiranuma, abarwayi baravurwaga,bakitabwaho,ariko ikiruta byose bakirwaga nk’abantu,bagafatwa nk’ibiremwa muntu mu rukundo rwinshi rwa kivandimwe,bagafashwa n’abaforomo n’abaforomokazi bakorana umwete n’ubwitange,kandi biyemeje kubaba hafi.

Si sida gusa,kuko kwa Nyiranuma bavuraga n’izindi ndwara zari zarigize akari aha kajya he nka  malariya. Abatari bamuzi neza bumvaga izina « Nyiranuma »,bagakeka ko yaba ari umuvuzi gakondo wa kinyarwanda uvurisha imiti rwatsi. Ubusanzwe,si ko hitwaga. Ako kazina keza kari karahawe umubikira wakoraga muri iryo vuriro. Ariko bidatinze,uwo mubikira ukiri muto kandi wuje ubuhanga n’ubwenge yaje gukundwa na rubanda nuko bamugereranya n’inuma batangira kumwita Nyiranuma gutyo.

Na nyuma yo kuva mu Rwanda,abanyarwanda bakomeje kumwitirira rya vuriro, bakahita « kwa Nyiranuma ».Nguko uko umubikira Dina Martinez diregitirise waryo,yaje kwitwa akazina ka Nyiranuma nuko karamuhama neza neza.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,Nyiranuma yasubiye mu gihugu cye cya Esipanye ariko ntiyigeze yibagirwa u Rwanda, igihugu yakundaga cyane, igihugu kimuhora ku mutima.

Nimucyo,duhe ishimwe ryinshi icyo kiremwa kidasanzwe,uwo muntu wuje ubuntu,wemeye guhara ubuto bwe,n’ubuzima bwe,akitangira abanyarwanda banenwaga na rubanda rwose kimwe n’abandi bantu baciye bugufi cyane akemera kubana nabo muri imwe muri karitsiye z’akajagari yo mu mugi wa Kigali.

Nyiranuma aracyariho,aba kure y’u Rwanda,ariko izina yasize,ntirizibagirana na rimwe mu Rwanda.

Nyiranuma,ni intwari nyayo abanyarwanda bazahora bibuka iteka.

Soeur Dina Martinez Nyiranuma niyubahwe!??

15 thoughts on “Ishimwe ryo kuwa Gatanu: Nyiranuma

  1. I have been looking for articles on these topics for a long time. casinocommunity I don’t know how grateful you are for posting on this topic. Thank you for the numerous articles on this site, I will subscribe to those links in my bookmarks and visit them often. Have a nice day

  2. Pingback: read more
  3. Pingback: Dan Helmer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *