Iwacu mu cyaro……Pasika iwacu mu cyaro

Jean Claude Nkubito

Natinze kubazanira IWACU MU CYARO y’iki cyumweru. Nabuze aho nyandika ngo mubashe kuyisoma kubera ibi bihe turimo. Nahuriranye n’impunzi zivanwa mu Bwongereza zijya mu Rwanda, ibihe by’icyunamo biracyari byose, iminsi mikuru ya pasika yo ntiyari ikibazo kuko n’ubundi ari yo tuganiraho.Mpisemo ariko kumvira bamwe muri mwe badasiba kunyibutsa ko natebye ngo ntebuke. Murangaye guhera rero ntimungaye gutinda.

Reka tuganire kuri Pasika.Mu cyaro cy’iwacu rero Pasika yatangiranaga n’ibihe by’igisibo, igatangira kuganirwaho guhera ku munsi w’ivu. Abantu babaga barizinduye ku wa gatatu w’ivu bakaribasiga bakaritahana mu mpanga rikavanwaho n’uko banyagiwe dore ko imvura y’itumba iwacu irindwa mubi.

Mu gisibo abantu basabaga penetensiya. Kutayisaba byabarwaga nk’icyaha, abarimu bakabyibutsa abanyeshuri, ibyumweru bitatu bisoza igisibo kiliziya y’i Shangi yabaga yuzuye. Hari abantu nzi bo mu Bikunda na Mugera na Nyamirundi bararaga i Shangi muri bene wabo ngo bazasabe penetensiya mu ba mbere babashe gutaha kare dore ko yatangwaga guhera saa cyenda.

Mu gihe nakuraga namenye padiri Théodose Nkizamacumu w’i Rurindo nka Padiri mukuru, aza gusimburwa na Thadeyo Ngirinshuti w’i Nyamasheke . Abo bombi paruwase bari barayishyizemo ubukangurambaga butuma amasakaramentu yitabirwa cyane.

Icyo gihe Paruwase ya Shangi yabarurwagamo abakristu ibihumbi 36, banditse mu gitabo cy’umukarani Evarisiti Kayonga, bitabira imirimo ya paruwasi kandi bagatanga amaturo buri mwaka bakabiherwa icyemezo cyitwa Status (Sitantusi).

Amashuri y’i Shangi hafi ya yose yari ay’abagaturika uretse iry’i Nyarutovu ry’abaporoso. Na ryo kandi higagamo abaporoso mbarwa. Abo bose batangaga ituro ry’abanyeshuri rya 20, guhera bageze mu wa gatatu ngo bahabwe Ukaristiya. Abandi batangiraga gutura bigira batisimu no gukomezwa mu wa kane bitwa abategurwa, mu wa gatanu bitwa abazatorwa no mu wa gatandatu bitwa abatowe ari bwo banabatizwaga abandi bakazakomezwa.

Ababatizwa kuri pasika rero babaga benshi cyane kuko benshi babatizwaga bakuze, ukuyeho n’abo banyeshuri b’imyaka 12, 13 habagaho n’abanya kibeho cyangwa abo bitaga abigishwa. Abo bose abagejeje igihe bategerezaga ibihe bya pasika ngo babatizwe.

Pasika rero y’iwacu yari igihe cyo kubatiza abantu benshi barenze 500 buri gihe no gushyingira abagarukiramana babaga barishyingiye. Mbere gato y’umunsi wa pasika habaga icyumweru gitagatifu. Iminsi yitabirwaga ni umunsi wa kane mutagatifu, uwa gatanu, uwa gatandatu na pasika. Babyitaga misa za nimugoroba zigatangira saa kumi zibanjirijwe n’umurishyo w’ingoma urangira, w’abakaraza ba Nyakwigendera Yozefu Rusuri. Ku wa kane mutagatifu kiliziya yabaga yuzuye no hanze. Ku wa gatanu na ho bikaba uko. Ku wa gatandatu hakaba batisimu. Uyu munsi ubanziriza pasika ukaba igitangaza mu cyaro kuko abantu bose banywa akayoga bararanaga akanyamuneza kandi bari hafi ya bose.Ukuyemo abashyingiwe bakomerezaga mu birori by’ubukwe, abana n’abakuru bibatirijwe n’abababyaye muri batisimu batahanaga bose uko bakavuye ku musozi umwe.

Baheraga ku rugo rwa mbere akaba ari ho bakirwa. Abakuru bakanywa inzoga, abana bakabasomya ariko bakanabajyana mu nzu kubagaburira. Ibi nta mwana utabicagamo kuko n’utibatirijwe yageragaho agakomezwa kandi byari kimwe. Niba hari abantu 10 babatijwe, ingo zose uko ari icumi ababatijwe n’ababyeyi babo ba batisimu bazicagamo. Ababyeyi bo mu nda bo babaga bahitiye mu ngo kwitegura abashyitsi.

Nta rugo rwarutaga urundi ngo hagire urusimbukwa. Umukene, umukire, hose barahanyuraga iyo babaga babatirishije. Umwarimu wabyaye muri batisimu ntiyinubiraga kujyana n’uwo yabyaye na bagenzi be kwicara ku ntebe y’urubaho ku muturanyi agasangira n’abandi urwagwa mu gicuma banywera ku muheha umwe. Umwana wa mwarimu na we ntiyinubiraga gusangira n’abandi amateke n’ibishyimbo birimo amamesa kwa mugenzi we w’umukene wabatijwe. Ibi by’amoko byadutse ntabyo nahabonaga sinanabyumvaga mbarahiye nkomeje. Nta burozi bwabagaho ahari, icyakora icyo nibuka ni uko abana bararaga bigaragura kubera izo mvange bariye mu ngo zinyuranye. Gusa akagwa babaga babasomejeho koroshyaga igogora bikagera ubwo bigabanuka.

Ibyo birori byarangiraga mu ma saa tatu y’ijoro. Iyo babaga barenze icumi bigabanyaga amatsinda bakurikije uko baturanye. Nta kibazo cy’umutekano cyaharangwaga . Icyakora habaga isaha y’abasinzi ariko i Nyakibingo byari ibintu bisanzwe ko umuntu wagasomye ataha yidoga bati aratashye naka. Aha nanze kugira izina mvuga ngo abana batababara dore ko abenshi banishwe muri génocide ubu turi kubibuka. Ariko rwose ku musozi twari dufite abantu bageze kuri barindwi bataha banezerewe tukabyumva tukabona bisanzwe. Abantu bakanabibakundira kuko ntawe bahohoteraga. Icyakora nyine bamwe muri bo génocide yabaye barabaye abapentekoti (abaseduwasi) batakigasoma !

Umunsi w’Icyumweru cya pasika rero wageraga abantu bafite indarane. Ariko ku bw’amahirwe habaga misa eshatu, iya nyuma igatangira saa tanu. Kandi Iyo wihutaga rwose mu isaha imwe wabaga ugeze kuri Paroisse uvuye Nyakibingo na Rubayi iyo. Uwaraye abyaye muri batisimu rero cyangwa uwaraye abatijwe biyumviraga iya gatatu. Kirazira gusibya umwana waraye abatijwe misa. Yabaga yambaye utwenda dushyashya bamudodeshereje twa Gaburadini ( Gabaldine) cyangwa tetero turiho imifuka na mapenderezo, yabaga yambaye akazibahu keza ka popeline cyangwa UTEXTWA n’inkweto agomba kuratira abataraye bamubonye kuko bataje mu misa ya batisimu ! Ntiyasibaga. Yego nyine yabaga anishimiye kujya guhazwa bwa mbere dore ko akenshi bababatizaga ntibahazwe kuko nta misa iba ku wa gatandatu mutagatifu, ariko no kwereka abandi ko bamuguriye ntibyaburaga.

Abakuru na bo iyo bavaga mu misa baboneragaho gusuhuza abaraye babatirishije bakabaha pasika mu zaraye. Uwo munsi na wo ukaba mwiza cyane kuko inzoga zabaga zigihari. Umugabo yagendaga azindutse akagaruka bugorobye yanezerewe kandi atigeze ajya mu kabari. Yabaga yazimaniwe n’abaraye babatirishije cyangwa babyaye muri batisimu.Umwana wabatijwe kandi yararaga kwa se cyangwa nyina wa batisimu.

Mu Rwanda umubyeyi wa batisimu aba ari umwe, umuhungu akabyarwa n’umugabo umukobwa akabayarwa n’umugore. Umubyeyi wa batisimu kandi ubwo wumva na we yagombaga kuba yaratanze ituro bitaba ibyo bakamwanga ugashaka undi. Akenshi umubyeyi wa batisimu ni we waguriraga umwana umwenda w’ibirori yaba atifashije akamushakira nibura ishapule. Imiryango yabyaranye muri batisimu yabaga ifitanye igihango nk’icy’abahanye inka. Barasuranaga bakanafashanya kandi ikibazo cy’umwe kikaba icy’undi.

N’ubwo rero ubunani na noheli byasigaga akanyamuneza neza mu bantu, Pasika na yo byari uko ndetse byararushaga kuko hiyongeragaho ko n’uwa mbere wa pasika wabaga ari umunsi w’ikiruhuko abantu bakinaniwe bakabanza bakaruhuka.

Gusa na none bakomezaga kwinywera inzoga kuko inzoga ngo zivurwa n’izindi. Zabaga ari nyinshi kuko abasengerezi ntibabaga baziguze kubera ko batari bubone abakilia kandi bose bahugiye mu makwe.

Inzoga za pasika ziri mu zatindaga mu ngo rwose, icyumweru gikurikira pasika cyarangwaga n’uko buri mugoroba ab’inkoramutima mwabaga muri kunywe mwinywera inzoga zanze gushira mu nzu.

Jean Cladue NKUBITO

18 Mata 2022

61 thoughts on “Iwacu mu cyaro……Pasika iwacu mu cyaro

  1. My family members always say that I am killing my time here at net, however I know I am getting familiarity everyday by
    reading such pleasant articles or reviews.

  2. Fantastic items from you, man. I’ve have in mind your stuff previous to and you’re just too excellent.
    I actually like what you’ve received here, really like what you
    are stating and the way wherein you are saying it. You’re making it entertaining
    and you still care for to stay it smart. I can not wait to learn much more from you.
    That is actually a wonderful website.

  3. Несмотря на недолгий срок работы,
    онлайн казино Жозер успело полюбиться большому количеству
    игроков за честность и открытость.

  4. Oh my goodness! Incredible article dude! Thank you so much, However I am having problems with your RSS.
    I don’t know why I cannot join it. Is there anybody getting the same RSS issues?

    Anybody who knows the solution can you kindly respond?
    Thanks!!

  5. I’m amazed, I have to admit. Seldom do I encounter a blog that’s equally
    educative and entertaining, and let me tell you, you’ve hit the
    nail on the head. The issue is something too few folks
    are speaking intelligently about. I’m very happy I
    found this in my hunt for something regarding this.

  6. Looking at this article, I miss the time when I didn’t wear a mask. baccaratcommunity Hopefully this corona will end soon. My blog is a blog that mainly posts pictures of daily life before Corona and landscapes at that time. If you want to remember that time again, please visit us.

  7. I loved as much as you’ll receive carried out right
    here. The sketch is tasteful, your authored material stylish.
    nonetheless, you command get got an shakiness over that you
    wish be delivering the following. unwell unquestionably come further formerly again as exactly the
    same nearly a lot often inside case you shield
    this increase.

  8. Pingback: bonanza178
  9. Pingback: fake usd 100 note,
  10. Pingback: fuckboy
  11. Pingback: som777
  12. Pingback: useless Tor sites
  13. Pingback: dk7
  14. Pingback: hack wall APEX
  15. Pingback: hit789
  16. Well sort link of. Rolex is indeed planning three temporary installations in the Swiss canton of Fribourg in preparation for the production site that will be built in Bulle also in the canton of Fribourg.

  17. Grand Seiko watches are as adventurous as they are beautiful. And there is nobody better than Cole Pennington to prove that point and then push it to its limit. In this story Cole takes a GS on a saturation dive spending the night underwater with the diver on his wrist. It doesn’t get much cooler than this.

  18. All of this is to say that while this might not be the bronze watch for me personally the sentiment of incorporating a material that is shaped by the way that you care for it does appeal to my romantic sensibilities at the very least. This doesn’t mean that there aren’t other things I’d spend my hard-earned cash on before picking up a bronze watch of any kind. But from a kind of woo-woo idealist frame of mind it does work for me.

  19. Just when we thought this new caliber meant that correctors would be no longer it turns out that Caliber 5135 the skeletonized version of the old QP Cal. 5134 is getting a victory lap with the Royal Oak Perpetual Calendar Openworked “150th Anniversary” limited edition ref. 26585XT in a run of 150 pieces.

  20. This watch came immediately after the incredibly rare Single Red watches of which less than a dozen are known. They feature the same case style but now have “Sea-Dweller Submariner” written on the dial thus the “Double Red.” These dials have text that often turn pink with time while the case still reads “Patent Pending.” These watches were distributed to commercial divers for testing and not sold to the general public.

  21. Gauff is a Rolex testimonee so we knew link she’d be wearing a Rolex, but it’s cool that she picked such a subdued option from the back catalog that matched the rest of her wine-red ensemble on championship Saturday.

  22. I am a champion for smaller-diameter watches in general, and the GG-W-113 platform is here to support my argument. In 1967, the U.S. federally required a dial diameter of 1.120 inches or about 28.5 mm, which led to predictably “small” case diameters link of around 34.5 mm like this Hamilton. I have a Polerouter at this exact size that I pull out of the watch box three times a week, at least. To me, it is right around perfect for a simple watch and the U.S. Government agrees with me, which is nice.

  23. Caliber: Habring² caliber A11C-H1Functions: link Hours, minutes, seconds, 30-minute chronographDiameter: 30mmThickness: 6.5mmPower Reserve: 48 hoursWinding: Hand-woundFrequency: 4 HzJewels: 25Additional Details: Monopusher chronograph, Carl Haas hairsping, KIF shock protection, hand-finished.

  24. Gold watches for a brand like Longines are a curious thing. I’m a big fan of a number of Longines’ more heritage-inspired releases (as well as their vintage watches). But at the price that Longines has hovered around, gold watches can be tricky.

  25. Going from being a young collector to someone who is now closing in on being middle-aged collector, I realized that just because these things are pretty expensive doesn’t mean you have to keep them forever.

  26. I think the potential is much, much bigger. Last year in my workshop, we did 16,000 components, and we finished 67 watches. We have 30 people in my workshop. But we are finishing our components by hand. I call what we are doing a contemporary artisanal watch. We are using modern machines to make watches, and then we are finishing them by hand.

  27. The problem is compounded by the fact that misinformation about things like “dynamic vs. static pressure” and how water resistance ratings should be interpreted is one of the most common sources of confusion among watch collectors. Is a 200-meter rating the minimum acceptable for recreational scuba diving? Can you keep your 30-meter resistant watch on while you wash your hands? What are link you supposed to do in the hot tub, for God’s sake?

  28. Caliber: Insight Micro-Rotor SqueletteFunctions: Off-center hours, minutes and small secondsDiameter: 32.1mmThickness: 6.8mmPower Reserve: 80 hoursWinding: link Automatic winding via 22-karat gold micro-rotor.Frequency: 28,800 vphJewels: 33

  29. Unlike those 39 and 40mm Pilot’s watches, this 36mm model is the exact size as the original Mark XI from 1948, with the visual stylings of the more modern Mark series watches of the last link decade or so. To my mind, it’s the spiritual continuation of the iconic MoD watch, only … nobody talks about it.

  30. Outside of the common models, production was quite low, Borgeaud said, explaining that customizations were often produced in as few as one to 25 examples. Borgeaud link has been with Piaget for 16 years and says he still discovers unique Polos he’s never seen before.

Leave a Reply to comprar biaxin en Alemania Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *