Rémy RUGIRA
Inkuru ya BBC Gahuzamiryango ishami ry’ikinyarwanda yatangaje ko Umutangabuhamya Monique Mujawamariya yashinje Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside,yemeza ko yari mu nama mu 1993 muri hoteli y’i Kigali yo gutangiza radio RTLM, yashishikarizaga Interahamwe kwica Abatutsi.
Ibi Mujawamariya abivuga nkumuntu wari impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu haba mbere no mu gihe cya jenoside yo muri 1994. Yabwiye urugereko rw’i La Haye (The Hague) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha (ICTR/TPIR) ko na we yari yatumiwe muri iyo nama ku gutangiza icyo gitangazamakuru cyigenga nuko ngo nyuma yo kubona ko abayirimo ari abo mu cyitwaga ‘Akazu’ bari hafi y’ubutegetsi, yahise ayivamo kuko yabonaga ko nta kintu cyiza abanyakazu bifuriza igihugu. Abandi avuga yibukamo ni Ferdinand Nahimana n’uwo yise Jean Baptiste Barayagwiza.
Indi nkuru wasoma: Menya impamvu Mzee Kabuga Felisiyani yanze kwitabira urubanza rwe
Amakuru dukesha BBC avuga ko Mujawamariya, avuga ko avuka kuri nyina w’Umututsikazi na se w’Umuhutu akaba igihe kinini akimara aba muri Canada ariko ajya anyuzamo akaba mu Rwanda mu gihe cy’amezi, ngo yavuze ko yari yarashakanye n’umusirikare ukomeye ukomoka ku Gisenyi mu majyaruguru y’igihugu. Gushakana n’uwo mugabo ngo byatumaga amenya ibyategurwaga by’ubwicanyi, ndetse ngo ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa gatatu mu 1994 yabitanzeho raporo ku miryango yo mu mahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International.
Avuga ko ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994, RTLM yatangaje izina rye bigatuma Interahamwe ziza iwe kumushakisha ngo zimwice, ariko akaza gushobora kurokoka agahungira mu mahanga ku itariki ya 12 y’ukwezi kwa kane mu 1994 nubwo ibitangazamakuru byari byaramaze gutangaza ko yapfuye.
Mujawamariya avuga ko yibasirwaga n’Interahamwe n’ubutegetsi bwariho kuko yabubwiraga ibyo bwakoraga nabi, birimo nko guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwicanyi bugambiriye abantu bamwe.
Avuga ko muri bimwe mu byo RTLM yamutangajeho, hari ubwo kuri RTLM bibajije niba nta bagabo b’Abahutu bahagije bahari bo kumwitaho, ibyo we yumvise nko gushishikariza kumufata ku ngufu.
Nyuma yo guhunga, avuga ko muri Amerika yahuye n’abategetsi batandukanye b’Amerika akababwira ibyari birimo kubera mu Rwanda.
Mu bo yahuye na bo, avuga ko harimo abajenerali bo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – abifashijwemo n’impirimbanyi yaharaniraga uburenganzira bwa muntu y’Umunyamerika, Alison Des Forges, bajyaga bakorana akiri no mu Rwanda. Avuga yemeza ko RTLM yari “igikoresho kibi cyane… radio yakoreshwaga mu gutangaza intambara”.
Mujawamariya avuga ko mu kwezi kwa gatanu mu 1994 yahuye na Des Forges baganira ku buryo RTLM yafungwa ntishobore kumvikana mu gihugu.Yanabwiye urukiko ko yoherereje ibaruwa uwari Perezida w’Amerika icyo gihe, Bill Clinton, amusaba ko Amerika yemera ko ibyari birimo kuba mu Rwanda byari jenoside. Ngo iyo baruwa yayanditse mu Gifaransa, Des Forges amufasha mu kuyisemura ayishyira mu Cyongereza.

Umwe mu bagize inteko y’abacamanza yabajije Mujawamariye icyamuteye kubona abo bantu avuga ko bari bitabiriye inama yo gutangiza RTLM agahita yihutira kwemeza ko ari abo mu ‘Kazu’.
Yasubije ko yari ari hafi y”Akazu’ kuko umugabo we yari umusirikare wo hejuru kandi ukomoka ku Gisenyi, nubwo we atari muri ako ‘Kazu’.
Undi mucamanza yanamusobanuje icyo yashatse kuvuga mu nyandiko y’incamake y’ubuhamya bwe ubwo yavugaga ko mu Rwanda “amagambo yica vuba cyane kandi bya nyabyo cyane kurusha intwaro”.
Mujawamariye yasubije ko mu Rwanda byari bihagije kuvuga ko umuntu kanaka akorana n’Inkotanyi, bugacya atakaza akazi ke kandi n’abo mu muryango we bikabagiraho ingaruka.
Undi mucamanza yamubajije icyatumaga abasirikare bo ku rwego rwa jenerali bamugirira icyizere ku buryo bamubwira ibyari birimo gutegurwa, asubiza ko umugabo we akomoka mu majyaruguru aho abari mu ‘Kazu’ bakomokaga.
Uruhande rwunganira Kabuga rwahawe ijambo n’inteko y’abacamanza kugira ngo ruhate ibibazo Mujawamariya bijyanye n’ubuhamya bwe – uburyo buzwi nka ‘contre-interrogatoire’ (cross-examination).
Umunyamategeko Françoise Matte wo muri iryo tsinda abaza Mujawamariya niba na we yari ari mu ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, nkuko byari bimeze ku Banyarwanda muri rusange mbere y’umwaduko w’amashyaka menshi mu 1991.
Yavuze ko atari ari muri MRND, ariko ko mu 1992 yagiye mu ishyaka, akajya mu ryitwaga MDR, akarimaramo amezi abiri, akarivamo amaze kubona ritangiye kuvukamo ibibazo byo gusubiranamo.
Yabajijwe niba MDR yari ifite umutwe w’urubyiruko ruyishamikiyeho kandi niba wo wari umunyamahoro, asubiza ko atabyibuka kuko atari abyitayeho ndetse akaba yari afite ibindi ahugiyemo nyuma yo kuva muri MDR.
Umunyamategeko Françoise yanabajije Mujawamariya niba we ubwe yarigeze yumva ibiganiro bya RTLM, avuga ko yabyumvise, nkaho abanyamakuru bayo bashishikarizaga gufata abagore ku ngufu no gukora ubwicanyi.
Yabajijwe gusobanura icyo yashatse kuvuga ubwo yavugaga mu buhamya bwe mu rukiko rwa Arusha ko mu byumweru bitatu bya mbere ibiganiro bya RTLM byari byiza, nk’ikintu (radio) gishya, nka radio ifite umuziki mwiza.
Yavuze ko atabyibuka niba yaravugaga ibyumweru bitatu bya nyuma yuko RTLM itangiye cyangwa ibyumweru bitatu bya nyuma yuko we atangiye kuyumva.
Yanabajijwe ku buhamya yatanze avuga ko FPR yashyiraga abana mu gisirikare, avuga ko ari byo kuko yavuganye n’umwe mu babashyiragamo wabimubwiye, ariko avuga ko atibuka niba FPR yarakomeje gushyira mu gisirikare abo bana, babaga bafite imyaka nka 15 – babaga ari abana batishoboye basangwaga nko ku isoko.

UBUHAMYA BWA MADAMU MONIQUE MUJAWAMARIYA BWACIYEMO ABANYARWANDA IBICE

Ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook,madamu Louise Uwacu (#Ausares Uwacu) yagize ati:
“DORE IBIBAZO : Mu minsi ishize hari UMUGABO w’ umu DOCTEUR w’ umunya #Rwanda witabye IMANA bidasobanutse muri #SouthAfrica kandi yari yarahunze u Rwanda kubera IBIBAZO bitazwi neza ….. nuko ngo acumbikirwa n umunyaRwandakazi witwa MujawaMariya …. ? …. icyo gihe uwo mu docteur agwa ngo mu rugo rw’ umugore witwa #Mujawamariya uba inaha muri #Canada ngo we yari yigarukiye muri Canada harya ? Nuko abishe uwo mu docteur bamusanga iwe adahari baramwica ??? Sinibuka neza all the details …?
Anyways … icyo NIBUKA ni uko … icyo gihe iyo nkuru yababaje abantu benshi …. nuko ku MUTIMA nkibaza nti ese nibyo koko uriya mugore ni INNOCENT koko ? ni Muja Wa Mariya Koko ? Cyangwa ashobora no kuba ari #MujaWaKaga .. akaba ari mu bagambaniye uwo mu docteur ???
…. Icyo gihe nabigumishije ku mutima wanjye ndicecekera ….
Aliko uyu munsi icyo gitekerezo cyongeye kunzamo mbonye the same exact lady ari mu rukiko i Burari arimo avuga ukuntu ngo nawe yari yatumiwe mu nama yo gushinga RTLM hamwe na ba #Kabuga ngo bahuriye muri hoteli ngo nuko aliko we yaje kubivamo nyuma amaze kubona ko harimo abantu bo mu kazu gusa gusa … nubwo nawe ngo yari uwo mu Kazu ngo kuko yari yarashatse Umugabo wo mu kazu ????
Sinzi impamvu nongeye GUKEKA no KWIBAZA ku mutima ko uyu mumama aho kuba MujaWaMariya ari MujaWaKaga ??? …. Ni njye njyenyine uri kubyibazaho se ???? Mufashe umutima wanjye kubona IBISUBIZO … MURAKOZE …à suivre … My People …. #Uwacu U&I #Imana“

Uwitwa Claude Gatebuke yamwikirije maze nawe avuga uko abona Mujawamariya agira ati:
“Uyu muntu Monique Mujawamariya ndamuzi. Kera nkiri umwana familles zacu zarasuranaga. Hari n’igihe bari batuye mu gatenga ndibuka ndi kwiruka muri salon yabo n’abana be nabo bari iwacu. Particularly, uyu muntu yabaye inshuti ya mama bakiri abanyeshuri baranabana aho babonye akazi bakirangiza kwiga. Nyuma yaho rero niho twaje gutura muri quartier imwe bamaze kwirukana umugabo we mu gisirikare tukajya dusurana nka famille. Abana be tugifite contact turacyari inshuti.
Bamaze kwimuka ntago nongeye kubona uyu mu mama. Ariko ibyo gukotana mbimuziho kuva kera avugira inkotanyi kakahava. Iyi story isohoka mu myaka ishize ivuga ya murder case muri Afrika y’epfo y’umu doctor wiciwe muri apartment yari yakodeshejwe na Monique Mujawamariya ntago yantangaje nkurikije iyo background ye mu gukorera inkotanyi.
Muri za 90, ntakeka ari muri 1995 yagiye mu Rwanda ajya iwabo ari kumwe n’abantu ba filma. Icyo gihe rero yageze mu Rwanda abaza mukuru we ukuntu interahamwe zishe abantu babo (niba nibuka ni umubyeyi wabo RIP). Mukuru we amubwira ko ari inkotanyi zabishe. Yaragiye akora documentary yerekana ubwicanyi bw’inkotanyi. Harimo na za interview z’inkotanyi zavugaga ukuntu batwikaga imirambo y’abantu muri Gabiro n’ukuntu ubwicanyi bakoze hari ababurwariyemo ibisazi nabo inkotanyi zikabica.
Yabaye nk’ushwana n’inkotanyi ariko nyuma barasubirana. Inkotanyi zakomeje kumutaka zimuvuga neza ngo ni umw’activiste w’uburenganzira bwa muntu. Na n’ubu ziracyabikora nk’uko zijya zivuga ngo ya nkunguzi Imaculee Marie Ingabire ngo nawe ni impirimbanyi y’ikiremwa muntu. Ayo ni ya #Amayeri2000Yinkotanyi.
Uretse abanebwe batanareba na gatoya kuri google amazina y’umuntu bagapfa kumira bunguri propaganda z’inkotanyi babonye cg bumvise kose mu bujiji, ubundi inkotanyi nizo zimwerekana nk’umuntu w’igitangaza kuberako yarazikoreye cyane propaganda. Iyo ni game y’inkotanyi.
N’ubwo yakoze iyo documentary, ntibimubuza kuba inkotanyi. Ni nk’abandi tubona bandika ibintu bisa nk’aho ba critika FPR ariko wareba neza ugasanga bari gutera udushinge ku mabuno y’inzovu no kuzengurutsa abantu imisozi. Bakandika ibintu nk’ibyo, barangiza bakajya muri Rwanda Day, bakajya mu Rwanda, ubundi ukabona nk’iby’uyu Monique bari gushinja abantu jenoside kandi wareba neza ugasanga batanazi ibyo barimo.
Uyu Mujawamariya rero kuba ari gushinja Kabuga akorera inkotanyi nta gitangaza kirimo. Iyo ndebye n’icyaha noneho ari kumushinja ubona ari theatre. Nonese gushinga radio ni icyaha? Njyewe nari nziko byibura agiye kumushinja ko ariwe wabwiraga abanyamakuru bo kuri RTLM ibyo bavuga muri 94 ariko nta n’ikintu mbonamo cyo gushinja umuntu gushinga radio uterekana ko ariwe wahitagamo ibiganiro bakoraga. Icya RTLM nacyo kizarangira nka cya kinyoma cy’imihoro ngo kabuga yari yaratumije. Umuntu ukora ka analyse na gatoya arabizi ko umushoramari atabazwa operations z’ibintu adakoramo. Ni nko kurega umuntu wafunguye uruganda rw’umuti runaka ko afite uruhare mu kuba umuganga yatanze uwo muti nabi cg agatanga overdose”.
Madamu Monique Mujawamariya yanditse asubiza abamwibasiye

Aho nyine kuri facebook,madamu Monique Mujawamariya ntiyacecetse,yanditse ubutumwa bugenewe gusubiza cyane cyane Madamu Louise Uwacu na bagenzi be bamwibasiye,agira ati:
“Serwakira yacanywe ngo nuko nagiye la Haye gutanga témoignage murubanza rwa Muzee Kabuga byanteye kwibaza None se Koko nka Louise Uwacu yagiye no kubyutsa iby’urupfu rwa Raymond byari bihuriye n’urubanza rwa RTLM ? Maze Louise utuze peee uruhuke kuko Raymond ntiyari incicye afite famille nini kandi ikomeye, yakurikiranye iby’urupfu rwe kandi yabonye ibisubizo bihagije wabegera bakakubwira.
Abavuga ko yapfuye ndi i Save uretse ko atariho iwacu nabo barabigira nkana kuko nari hano Montréal birazwi.
Naho abababajwe nuko ntakiri activiste rwose nabivuze kenshi ko nahisemo indi nzira yo gufatanya n’ababishaka tukareba icyo twamarira abatishoboye. Ibyo byose nibikorwa umuntu yibwiriza, icyangombwa ni ukugira icyo umarira abandi. Muri activisme rero umwanya urahari nanwe ni muwufate cya kivi nateruye kikananira namwe mucyuse.
Mafubo rero ariwo muganda wanjye wo kwamamaza umuco w’abakobwa b’iwacu ubu turi mu bihugu 48 uretse mu Rwanda abandi bayobora uwo muryango n’abo mugihugu wandikishijwe mo, ntaho bihuriye nibyo nasomye. Nimujya gusenya umuntu byibura mujye mushakisha amakuru nyayo kugirango mube crédibles.
Mbona bikomeye kugirango igihugu cyacu kizagire amahoro nyayo kuko abari kuba bubaka ayo mahoro bayobowe n’amaranga mutima bikabije. Ubu koko mwiyemeje ko ubucamanza butaba ubutabera mugihe bukurikiranye ibyaha byakozwe n’abo mushyigikiye ? Mbese none koko byaba aribyo by’abavuga ko gufatwa kuriya musaza wari umaze imyaka irenze makumyabiri nitanu yarabuze ngo ari stratégie familiale kugirango umusaza afatwe, abashe kuvuzwa neza kandi n’abana be babashe kumusura batihishe ? Ubwo umunsi byasakaye ko nabyo bizagera aho bigasakara abariho bantera amabuye bazabigenza bate ?
Mugeze aho musohora ibinyamakuru by’amatekinika ngo nagiye kugura intwaro zo gutera u Rwanda abandi ngo nkorera FPR murunva ibyo bintu bivangika koko ? Aliko ko kutabogama kwanjye biri muri ADN yanjye mwaruhutse ko induru yanyu itazampindura ? Umutima nama wanjye niwo mutware wanjye, nimpura n’Imana yandemye nzabona icyo nyibwira. Ndabifuriza namwe kugendera ku mutima nama wanyu bizatuma akenshi mutuza”.
Uwitwa Imfula Loic uzwi cyane kuri facebook nawe yasubije abibasira uyu mutangabuhamya
Imfula Loic azwi nk’umuntu w’ibwami kandi uzi imiryango n’ibisekuru by’abakomoka i bwami hafi ya byose,yamaganye Louise Uwacu,anavuga ko yerekanye aho abogamiye
Imfula Loic yanditse abwira Madamu Monique Mujawamariya agira ati/
“Impore mpore Monique Mujawamariya Uriya mugore ngo ni Louise Uwacu wiyita Ausares Uwacu kuri facebook niko yabaye akunda kwigira intyoza ashoza intambara yibasira abo adakunda abateza abambari be. Hari ababa batifuza ko ukuri kumenyekana kubera leurs agendas cachés wibaze nawe kuguharabika kuri facebook kuko wagiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kabuga ushinjwa uruhare mu irimburabatutsi,ubwabyo byerekana Louise uwo ariwe n’aho abogamiye kuko n’abagututse bose bakuzizaga ukuri kwawe/ubuhamya watanze i La Haye maze bakwibasira bahimba ibinyoma bidafite epfo na ruguru.Abanyamatiku gusa!Shame on them!”
Umunyamategeko Maître Valentin Akayezu arashidikanya ku buhamya nyirizina bwatanzwe na madame Monique Mujawamariya,akagaragaza ibibazo birimo nk’umunyamategeko!

Uyu munyamategeko akaba n’umusesenguzi ku bibazo bya politike yo mu Rwanda, yanditse ati “Niba koko BBC uko yanditse inkuru ariko uyu mutangabuhamya yatanze ubuhamya bwe, hari byinshi byo kwibaza (son témoignage contient plusieurs zones d’ombres):
1) Yatumiwe mu nama yo gushinga RTLM ajyayo ariko agezeyo abona abandi bahari ahita agira ubwoba!! Ese yari yatumiwe nande? Ese agishyikirizwa ubutumire ntiyigeze atekereza k’ubumuhaye n’urwego arimo, ngo yibaze impamvu y’uwo mushinga? Ese abo yabonye agahita agira ubwoba akisubiraho ntajye mu nama ni bande?
2) Ese ko yatinye kwitabira inama y’ishingwa rya RTLM ariko mu buhamya yatanze Arusha ho akaba yaravuze ko RTLM igitangira yakoraga neza, ubwoba bwe by’ukuri bwo gutinya kwitabira inama y’ishingwa rya Radio bwari bushingiye kuki?
3) Uyu mutangabuhamya aravuga ko yamenyaga amakuru yo gutegura umugambi wo gutegura jenoside ayakuye ku mugabo we wakomokaga I Gisenyi ariko we ngo akaba atari mu kazu!! Ese ayo makuru yose yabonye yigeze ayamenyesha he? Ese yarindiriye kugera muri Amerika ahunze abona kuyavuga? Ese nk’umuntu wari mu miryango ya DHs (iharanira uburenganira bw’ikiremwa muntu), ntabo yakoranye nabo ngo ayo makuru yose yamenyaga ajye ahagaragara hakiri kare?
4) Nk’umuntu wabaye mu ishyaka rya MDR, akaba muri miryango ya DHs, akaba ari umuntu wari usobanukiwe neza umwuka wa politiki wari mu gihugu, ni gute yakwibagirwa ko ishyaka rya MDR ryari rifite umutwe w’urubyiruko urishamikiyeho?
5) Umutangabuhamya azwi nk’umuntu wavuze byinshi Ku bwicanyi bwa FPR intambara ikirangira. Amavideos arahari. Nyamara ngo ntiyibuka niba FPR yarashyiraga abana mu gisirikari? Nyamara asura Kiliziya Inkotanyi ziciyemo abantu za Butare, ibyabo Kadogo icyo gihe yabivuzeho!!
Mbaye nibajije ibi bibazo gusa, ariko niba abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ari abangaba, byiyongera ko Urukiko rwimye uregwa uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira yizeye dore ko atanahwemye kurwereka ko anafite ubushobozi bwo kumwiyishyurira, ikizava muri uru rubanza, ntawe cyagombye kuzatungura!!!“
Sources:harimo agace k”inkuru ya BBC, n’ibyakusanyijwe ku mbuga nkoranyambaga zagaragajwe
AFRIQUELA1ERE
Thank you a lot for sharing this with all folks you really understand what you are speaking about! Bookmarked. Please also seek advice from my web site =). We could have a link trade contract between us!
Hi there, simply become aware of your weblog through Google, and located that it’s really informative. I am going to watch out for brussels. I will be grateful in the event you continue this in future. Numerous other people will probably be benefited out of your writing. Cheers!
Thanks a bunch for sharing this with all of us you really know what you’re talking about! Bookmarked. Kindly also visit my website =). We could have a link exchange arrangement between us!
Hello my friend! I want to say that this post is awesome, great written and come with approximately all important infos. I’d like to see more posts like this .
I?¦m not sure where you’re getting your information, but great topic. I must spend some time studying more or understanding more. Thank you for fantastic information I was looking for this info for my mission.
Hmm is anyone else experiencing problems with the images on this blog loading? I’m trying to determine if its a problem on my end or if it’s the blog. Any suggestions would be greatly appreciated.
I’m not that much of a online reader to be honest but your blogs really nice, keep it up! I’ll go ahead and bookmark your website to come back down the road. All the best
Hello.This article was extremely remarkable, especially because I was looking for thoughts on this matter last Wednesday.
A formidable share, I just given this onto a colleague who was doing slightly evaluation on this. And he in reality bought me breakfast as a result of I discovered it for him.. smile. So let me reword that: Thnx for the treat! But yeah Thnkx for spending the time to debate this, I feel strongly about it and love reading extra on this topic. If potential, as you become experience, would you mind updating your blog with more details? It is highly useful for me. Big thumb up for this blog post!
What i do not understood is if truth be told how you are not really a lot more well-liked than you might be right now. You are so intelligent. You recognize thus significantly in terms of this subject, produced me for my part believe it from so many numerous angles. Its like men and women don’t seem to be interested except it¦s one thing to do with Woman gaga! Your individual stuffs nice. All the time maintain it up!
I loved as much as you will receive carried out right here. The sketch is attractive, your authored material stylish. nonetheless, you command get got an shakiness over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come further formerly again since exactly the same nearly very often inside case you shield this increase.
Would love to incessantly get updated great website! .
Well I definitely enjoyed studying it. This information offered by you is very practical for accurate planning.