Umusenateri wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe komite y’Ububanyi n’Amahanga ari gusaba u Rwanda kwibwiriza kureka gutera inkunga M23 iri kubica bigacika mu bUrasirazuba bwa RD Kongo

David Himbara

Text by  David Himbara

Hagati aho, Leta ya DR Kongo yamaze kwirukana ambassaderi w’u Rwanda i Kinshasa nyuma y’ibitero bishya by’u Rwanda mu mutaka w’inyeshyamba za M23.

Komite y’Akanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (SFRC) yari iyobowe na Senateri Robert Menendez,kafashe umwanzuro wo  “gusaba u Rwanda kwibwiriza rugahagarika gutera inkunga inyeshyamba za M23 ziri guhungabanya umutekano wa RD ya Kongo.”

SFRC yongeye ho ko M23igomba kuryozwa ubwicanyi bwose iri gukorera abanye Kongo n’ingabo za LONI zishinzwe kurinda umutekano kandi ko “M23 n’abayiri inyuma bagomba gufatwa bagacirwa imanza n’ikiko mpuzamahanga bakaryozwa ibyo bari gukora .”

Rwanda’s head of state and commander-in-chief General Paul Kagame

Hagati aho, Ejo ku itariki ya 29,Ukwakira 2022, Leta ya Republika iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) yahambirije bwana Vincent Karenga,ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa,yihorera ku Rwanda nyuma y’ibitero bishya by’u Rwanda mu mutaka w’inyeshyamba za M23. Ambassaderi Karera yahise ahabwa amasaha 48 yo guhambira utwangushye akabavira mu gihugu.

Tubitege amaso.

2 thoughts on “Umusenateri wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe komite y’Ububanyi n’Amahanga ari gusaba u Rwanda kwibwiriza kureka gutera inkunga M23 iri kubica bigacika mu bUrasirazuba bwa RD Kongo

  1. This blog strikes the ideal balance between the basic pleasures of food, beauty, and design, on the one hand, and the more deep experiences that life has to offer, on the other.

    Because of your work, I frequently find that I am brought to tears or that it deeply inspires me. We are indebted to you for sharing such wonderful concepts with us.

    I Recommend You To Check This: short poems about friendship by famous poets

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *