Yannick Izabayo
Urupfu rw’umunyeshuri w’umunyazambia wari warinjijwe mu gisirikare cy’Uburusiya ngo aburwanire muri Ukraine rwateye umuryango we ishavu rikomeye, nkuko mushiki we yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.
Ntabwo aruko yapfuye gusa, ahubwo hari n’ibibazo bitashubijwe ku rupfu rubi rw’uyu musore mu mahanga.
Lemekhani Nyirenda – wari muri gereza kubera igihano yakatiwe kijyanye n’ibiyobyabwenge mu Burusiya – yararekuwe maze yoherezwa ku murongo wa mbere ku rugamba muri Ukraine.
Muzang’alu Nyirenda agira ati: “Turashaka kumenya uko yajyanywe mu gisirikare umuryango we utabimenyeshejwe? Yaba yarabihatiwe?”
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambiya, Stanley Kakubo, yatangaje ko Bwana Nyirenda, wigaga mu kigo cyigisha Physics cy’i Moscow, yari yarakatiwe gufungwa imyaka icyenda amaze guhamwa icyaha kijyanye n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko Bwana Nyirenda yaguye ku rugamba mu kwezi kwa cyenda, ariko abategetsi b’Uburusiya ubu nibwo bamenyesheje Zambiya urwo rupfu.
Bwana Kakubo yavuze ko Zambiya yasabye ibisobanuro ku rupfu rw’uwo munyeshuri n’impamvu yoherejwe muri Ukraine.
Abanya Zambiya benshi babajwe n’iyi nkuru, ariko banababazwa n’ukuntu guverinoma itigeze itanga ibisobanuro birambuye kugirango isobanure icyatumye uyu munyeshuri yoherezwa muri Ukraine.

Nk’uko Madamu Nyirenda abitangaza ngo musaza we yagiye mu Burusiya mu 2019 kwiga ibijyanye n’ubuhanga bw’ingufu za nucleaire ku nkunga ya guverinoma muri gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bumaze imyaka myinshi.
Agira ati: “Hariho byinshi tutazi. Kuki leta ya Zambiya itari izi ko yoherejwe ku rugamba kurwana?”
Atabwa muri yombi kubera ibiyobyabwenge
Mushiki we avuga ko Bwana Nyirenda yakoraga amasaha make akazi ko gushyira abantu iwabo mu rugo ibicuruzwa batumije igihe yafatwaga mu 2020 atwaye agahago karimo ibiyobyabwenge.
Agira ati: “Dutekereza ko atari azi ibiri muri ako gapaki yari agemuye, yatubwiye ko atari azi ikirimo. Yohererezwaga ubutumwa bugufi kuti telefoni bwo gutwara ibintu n’amabwiriza yaho abigeza.”
Madamu Nyirenda akomeza agira ati: “Igihe kimwe, yahagaritswe n’abapolisi barasaka basanga ibiyobyabwenge biri muri iyo paki. Yasobanuye ko akorera ikigo gikorera kuri interineti kigemurira abantu ibicuruzwa baguze, ko rero atazi ibyari muri ako gapaki, ariko yahise atabwa muri yombi.
Ariko mu gihe yari muri gereza umuryango we uvuga ko yinjijwe mu gisirikare n’umutwe w’abacanshuro bo mu Burusiya witwa Wagner Group, washakishaga imfungwa zo kujya kurwanira Uburusiya muri Ukraine kugira ngo zibone umudendezo.
Mu kwezi kwa cyenda, habonetse amashusho yerekanaga Yevgeny Prigozhin ukuriye itsinda rya Wagner, agaragaza amategeko y’imirwano, nko kudata igisirikare cyangwa kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagore bo muri Ukraine, hanyuma aha imfungwa iminota itanu kugira ngo bahitemo niba bashaka kwiyandikisha.
Amaherezo, yabwiye imfungwa ko azabakura muri gereza ari bazima ariko ko adashobora kubasezeranya ko azabatahukana ari bazima.
Bantwaye musaza wanjye

Lemekhani yavukiye mu muryango w’abarimu ba kaminuza Edwin na Florence Nyirenda, yari umuhererezi mu bana bane.
Ndetse akiri muri gereza yabonaga uburyo bwo kuvugana n’abo yakundaga cyane muri Zambiya.
Ubwa nyuma ababyeyi be bamwumvise ni ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa munani kuri telefone y’ibanga avugana impungenge.
Madamu Nyirenda akomeza agira ati: “Yabwiye ababyeyi banjye ati:” Sinkiri muri gereza ariko aho ndi ni mu ibanga “. Ababyeyi banjye bari bafite impungenge, twese twari tuzifite ubwo yavugaga ibyo. Twari tuzi ko ari imfungwa mu mahanga aho adafite uburenganzira, twari duhangayikishijwe n’ibirimo kuba ariko ntiyashoboraga kudusangiza byinshi kandi ababyeyi banjye ntibigeze bamusaba ibisobanuro birambuye.”
Uyu muryango wamenyesheje abategetsi ba Zambiya ibyuko guhamagarwa bidasanzwe maze bizezwa ko bazakora iperereza bakamenya aho aherereye, ariko hashize amezi make haza amakuru y’urupfu rw’uyu musore.
Mushiki we arira agira ati: “Yari akiri muto, bamwambuye ubuzima. Afite umuvandimwe w’impanga, batwaye ikindi gice cya murumuna wanjye”.
Abayobozi ba Zambiya bavuga ko umurambo we wajyanywe mu mujyi wa Rostov uherereye mu majyepfo y’Uburusiya mu rwego rwo kuwutegura ngo utahukanwe i Lusaka aho umuryango we uzamushyingura.
BBC yagerageje kubaza ibindi bibazo kuri iyi nkuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zambiya ariko ntibyigeze bisubizwa.
Zambiya yafashe icyemezo cyo kutabogama mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine, kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika, ariko ivuga ko yamagana intambara iyo ari yo yose.