Haranuka urunturuntu: nyuma yo kugerageza kurasa indege ya RD Kongo bigapfuba, u Rwanda rwohereje amato ya gisirikare mu gice cyarwo mu kiyaga cya Kivu.RD Kongo nayo imaze igihe yongera ingabo n’ibikoresho mu karere ka Goma.Harakurikira ho iki?

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Republika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko kuraswa n’u Rwanda kw’indege yayo ari “igikorwa cy’intambara” mu gihe umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibi bihugu.

Leta y’u Rwanda yo yavuze ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, BBC itarasuzumwa ko ari ay’ukuri, yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka. 

Leta ya DRC “yamaganye” ko “ingabo z’u Rwanda” zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”. 

Kinshasa ibi yabyise “ubushotoranyi” kandi ivuga ko leta “nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro”, “ifite uburenganzira bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo”.

Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza. 

Kinshasa ivuga ko iyo ndege yaguye kandi “itangiritse bikomeye”.

Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko rusaba “DRC guhagarika ubu bushotoranyi”. 

Umurongo

Ni iki gikurikiraho?

Isesengura rya BBC

Kurasa iyi ndege ni igikorwa cyazamuye kurushaho umwuka mubi wari usanzwe hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa.Itangazo rya DRC rivuga ko icyo gikorwa “gihwanye n’igikorwa cy’intambara”.

Bamwe mu batuye Gisenyi na Goma babwiye BBC ko u Rwanda rwohereje amato ya gisirikare mu gice cyarwo mu kiyaga cya Kivu.Mu gihe kandi DRC nayo imaze igihe yongera ingabo n’ibikoresho mu karere ka Goma.

Mu gihe amagambo n’ibikorwa ubu bigeze ahakomeye hari ubwoba ko ibihugu byombi bishobora kwinjira mu ntambara yeruye.

Umuhate w’amahoro w’abategetsi bo mu karere niwo gusa ushobora kugira icyo ufasha mu guhagarika ko ibintu bigera ahakomeye kurenza aho biri ubu.

Itsinda ry’ingabo z’akarere rizwi nka ‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM), rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubushotoranyi ku mipaka y’ibihugu byombi, rishobora kwinjira mu iperereza ku iraswa ry’iyi ndege.

Mu gihe ibihugu byombi bivuga ko yarasiwe mu kirere cyabyo, iperereza rya EJVM niryo rishobora kwemeza ibyabaye, niba ntaribaye cyangwa ritinze ibintu bishobora gukomeza kumera nabi.

Umurongo
Goma na Gisenyi ni imijyi ifatanye, buri ruhande ruvuga ko indege yarashwe iri mu kirere cy'igihugu cyarwo
Insiguro y’isanamu,Goma na Gisenyi ni imijyi ifatanye, buri ruhande ruvuga ko iyo ndege yarashwe iri mu kirere cy’igihugu cyarwo

Mu Ugushyingo (11) u Rwanda rwavuze ko indege ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cyarwo, DRC yavuze ko ibyo “byabaye ku bw’impanuka”.

Kuri uyu wa kabiri hiriwe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta DR Congo mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahegereye Masisi. 

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23 iyiha ingabo n’intwaro, Kigali ivuga ko ntaho ihuriye na M23.  

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu.

Igikomeye ni ukwiyemeza kurasa indege uziko ishobora kugwa ku basivile’ – Muyaya

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya Kinshasa

Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w’itumanaho avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “yururuka bisanzwe” ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ko igikomeye ari “ukwiyemeza kuyirasa uzi neza ko ishobora kugwa ahatuye abasivile”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya DR Congo yari “yavogereye ikirere cy’u Rwanda”, ikongeraho ko ibyo ari ubwa gatatu byari bibaye.

Nta perereza ry’uruhande rwigenga riragira icyo ritangaza ku iraswa ry’iyi ndege ryatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.

Patrick Muyaya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda na DRC bihuriye ku mupaka mu kiyaga cya Kivu. Ati: “Aha niho abapilote baca kugira ngo bururutse indege kuri Goma, ibyo rero ntibigomba gufatwa n’u Rwanda nk’ikibazo, naho ubundi n’indege za gisivile zajya ziraswa.”

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo ariko ntibyashoboka.

Ikibazo cy’umutwe wa FDLR

Kinshasa ishinja Kigali guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.

Kinshasa ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.

Kigali ihakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR.

Muyaya yabwiye BBC ko Kigali “icya mbere bagomba kwemera ni uko FDLR ari abanyarwanda”, yongeraho ko “biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23”.

Ati:

“Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR [kuko] yica mbere na mbere abanyecongo.”

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

‘Ntitwanze kujya mu nama ya Doha’ 

KAGAME MACRON NA FELIX

Amakuru atandukanye yemeza ko abategetsi bo mu karere no mu mahanga yandi barimo kugerageza guhuza impande zombi mu biganiro mu gushaka guhosha amakimbirane.

Impande zombi zikomeza gushinjanya kwanga kubahiriza ibyasabwe n’amasezerano ya Luanda na Nairobi. Mu ntangiriro z’iki cyumweru havuzwe amakuru ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama y’ubuhuza yateguwe na Qatar yari kubera i Doha kuwa mbere, yari kumuhuza na mugenzi we Paul Kagame.

Muyaya yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:

“Twebwe ntabwo twanze kujya i Doha, nkuko twari i New York iruhande rwa Perezida Macron [muri Nzeri 2022]…iyo nama [ya Doha] sinibaza ko yaburijwemo ahubwo ntekereza ko yasubitswe kubera abandi bireba nabo bagomba kuyigiramo uruhare aha ndavuga EAC, Angola cyangwa Kenya.”

Muyaya avuga ko mu gihe DR Congo ubu yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora no kubaha amakarira y’itora, hari impungenge ko ikibazo cy’umutekano mucye “gishobora guhungabanya ibyo ibikorwa” bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.Muyaya ahakana ko leta itari kwishora mu makimbirane igamije gusubika aya matora.

BBC Gahuzamiryango

40 thoughts on “Haranuka urunturuntu: nyuma yo kugerageza kurasa indege ya RD Kongo bigapfuba, u Rwanda rwohereje amato ya gisirikare mu gice cyarwo mu kiyaga cya Kivu.RD Kongo nayo imaze igihe yongera ingabo n’ibikoresho mu karere ka Goma.Harakurikira ho iki?

  1. It’s too bad to check your article late. I wonder what it would be if we met a little faster. I want to exchange a little more, but please visit my site casinocommunity and leave a message!!

  2. I really like your article. It’s evident that you have a lot knowledge on this topic. Your points are well made and relatable. Thanks for writing engaging and interesting material.Fiverr

  3. I’m not sure why but this weblog is loading incredibly slow for me.

    Is anyone else having this problem or is it a issue on my end?

    I’ll check back later and see if the problem still exists.

  4. Hey There. I discovered your blog the usage of msn. That is a really neatly written article.
    I’ll make sure to bookmark it and return to learn extra of your useful info.

    Thank you for the post. I’ll definitely return.

  5. Our Limousine Service provides Transportation to Miami International Airport (MIA), Fort Lauderdale-Hollywood International Airport (FLL), Palm Beach International Airport (PBI), Miami Opa Locka Executive Airport (OPF) ,Fort Lauderdale Executive Airport,Boca Raton Airport. Our staff will assure that you are transported safely and on time!

  6. Our Limousine Service provides Transportation to Miami International Airport (MIA), Fort Lauderdale-Hollywood International Airport (FLL), Palm Beach International Airport (PBI), Miami Opa Locka Executive Airport (OPF) ,Fort Lauderdale Executive Airport,Boca Raton Airport. Our staff will assure that you are transported safely and on time!

  7. code: CRYPTOSUN Check the coupon code: SCUBA Casino: Sun Palace Casino Good luck everyone… I sure need it! this 200% bonus with 10 free spins to play Scuba Fishing Slot Deposit $20 Bonus amount: 100 + 200% Bonus You can cashout: No Max Bonus Wager: 30X Valid for all players. Sun Palace is a great casino that has been around for a long time, since 2002. They’re a great casino for players from most countries around the world, including the US and Canada. Jandarma Nisan ayında meydana gelen 829 asayiş olayının yüzde 98’ini aydınlattı You must first deposit funds to play for real money at Sun Palace Casino. Once you earn a win, you can cash out via the withdrawal methods. Overall, the online casino does not offer many methods for your banking needs. It is important to review the options to ensure you can easily play at the site. Check out the deposit and withdrawal methods below for more information.
    https://blast-wiki.win/index.php?title=Juegos_casino_gratis_para_descargar
    On the other hand, the Party Poker Network comprises BetMGM Poker and Borgata Poker, including cash games and tournaments. Whereas Party Poker in Michigan is not available, those interested can use the said network. The mentioned operators have the same software as PartyPoker US, meaning there is no difference in quality. In addition, PartyPoker is reporting an increase in traffic with every passing month, so if you’re a poker player looking for a site with the largest player pool, you should definitely give nj.partypoker a try. Party Poker offers new players a $25 no deposit bonus. This comes in the form of $10 to play at poker cash games, $10 for casino games, and $5 in tournament tickets. Players must play a single raked hand before being allowed to withdraw the poker bonus or any winnings.

  8. Pingback: ks quik

Leave a Reply to betflik Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *