Kagame ati : «nziyamamaza n’indi myaka makumyabiri kandi ibyo nta kibazo na kimwe mbibonamo »

David Himbara

David Himbara byashyizwe mu kinyarwanda na Afrique la1ère

Nibwiraga ko nkurikira cyane ibya politike n’ubukungu by’i Rwanda,ko ntakijya kincika.Uko bigaragara, sinkurikira buri kantu kose nk’uko nabyibwiraga. Hari impirimbanyikazi y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu iba mu Rwanda kandi ikurikirana ibyo nandika hano byose ntari buvuge amazina kubera umutekano we, iherutse kunyibutsa ko hari icyancitse we yise « amakuru akomeye yatunguranye ariko yari yitezwe » i Rwanda mu mwaka wa 2022.Namusabye kunsobanurira icyo ashatse kuvuga aho ngaho yavuze ngo  « amakuru akomeye yatunguranye ariko yari yitezwe» i Rwanda mu mwaka wa 2022. Dore ibisobanuro yampaye :

« Umunyagitugu wacu, nk’uko mubizi, atuyoboje inkoni y’icyuma imyaka hafi 30,none vuba aha mu kwezi kwa nyakanga 2022 yatangaje amakuru akomeye yatunguranye ariko yari yitezwe na benshi. Umunyagitugu wacu utagira umutima yavuze «nta kibazo na kimwe » abona ku kuguma ku butegetsi indi myaka makumyabiri. Hari umugani w’icyongereza,ngenekereje mu kinyarwanda uvuga ngo « ubutegetsi burangiza kandi ubutegetsi bw’igitugu bwo bwangiza bikabije »,uwo mugani wagira ngo bawuciriye ikitabashwa cyacu – kandi koko,nta cyatunguranye. »

Nemereye uwo mugenzi wanjye dusangiye igihugu ko,rwose nemera ko ntakurikiye iryo jambo neza.Ni uko anyoherereza ikiganiro Jenerali Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru ba televisiyo y’Abafaransa, France24, cyabaye muri Nyakanga 2022. Ni byo koko,ikitabashwa cy’i Rwanda cyasohoye amakuru yatunguranye ariko atari mashya rwose ku bamuzi. Dore uko yasubije umunyamakuru wari umubajije ibyo kuva ku butegetsi arambyeho: « nziyamamaza n’indi myaka makumyabiri kandi ibyo nta kibazo na kimwe mbibonamo ».

Mu myaka makumyabiri, tuzaba turi mu wa 2043 kandi iki kitabashwa cyacu kizaba gifite imyaka 86. Azaba ategetse u Rwanda imyaka mirongo ine n’icyenda.

Mbese,azaba ayingayinga Paul Biya,umunyagitugu utegetse Kameruni imyaka 41,ubu akaba afite imyaka 89.Cyangwa Teodoro Obiang Nguema,umunyagitugu utegetse Guinée équatoriale imyaka 44, ubu akaba afite imyaka 81. Azaba kandi ageze ikirenge mu cya Robert Mugabe,umunyagitugu wategetse Zimbabwe imyaka 37,agahirikwa ku butegetsi muri 2017 afite imyaka 93 y’amavuko.

Ijisho ribera kurora!

Byanditswe na prof David Himbara mu cyongereza,bishyirwa mu kinyarwanda na AFRIQUELA1ERE

7 thoughts on “Kagame ati : «nziyamamaza n’indi myaka makumyabiri kandi ibyo nta kibazo na kimwe mbibonamo »

  1. When I read an article on this topic, casino online the first thought was profound and difficult, and I wondered if others could understand.. My site has a discussion board for articles and photos similar to this topic. Could you please visit me when you have time to discuss this topic?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *