Cya cyizere kiraza amasinde cya Kagame cyo gusahurira mu nduru amafaranga avuye mu kwakira abasaba ubuhungiro birukanywe muri Israël,Danemark n’Ubwongereza kimaze imyaka isaga icumi-cyamaze kuyoyoka

David Himbara

Inkuru ya prof David Himbara ft  Afriquelapremière

Ubucakura bwa mbere bwa Jenerali Paul Kagame bwo gusahurira mu nduru asamira hejuru ibyo kwakira abasaba ubuhungiro birukanywe mu bihugu bikize bwatangiye hagati y’umwaka wa 2013 na 2018.Icyo gihe byatangiranye na Israël yagiranye bwa mbere amasezerano n’u Rwanda,amasezerano yaje gupfira mu nzira atarasohozwa, yo kwakira abo Minisitiri w’ Intebe wa Israël bwana Benjamin Netanyahu yise « abacengezi », binjiyeyo cyane cyane baturuka muri Érythrée na Soudani.

Israël yemeye kwishyura ubutegetsi bwa Kagame 5 000 by’amadolari (miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda) kuri buri muntu umwe umwe muri abo « bacengezi » bagomba guhambirizwa nk’imizigo bagatabwa mu Rwanda. Byongeye kandi, Israël yemeye guha buri« mucengezi uzahambirizwa» 3 500 by’amadolari ya Amerika (miliyoni eshatu n’igice) ikanamwishyurira itike y’indege. Mu mwaka wa 2018 ariko, mu buryo butunguranye, ya masezerano yo gucuruza abantu no kubaryamo inoti yaje kuyoyoka bitunguranye. Bwana Benjamin Netanyahu yaje gusobanura aho ibyo guhambiriza abantu yise «abacengezi » byaheze, agira ati :

«Muri iyi myaka ibiri ishize,nakoranye n’u Rwanda kugira ngo rube « igihugu cya gatatu » kizakira abacengezi baducengeyemo bazirukanwa bubi na bwiza, baba babishaka cyangwa batabishaka … URwanda rwaratwemereye ndetse dutangira gahunda yo gutegura kubohereza abo twagombaga guhambiriza. Ariko muri ibi byumweru bishize, u Rwanda rwashyizweho igitutu gikomeye kubera iyo gahunda yacu yagombaga gushorwamo imali,ruterwa ubwoba n’ibihugu birufasha byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi,ni uko rushya ubwoba rubivamo rwanga kwakira abacengezi Israël yariyamaze gupakira rwose ku ngufu ngo bajugunywe yo».

Ibyo bimaze gupfuba,Jenerali Kagame yagiye gushakisha ahandi azarya inoti,aba ageze muri Danemark.

Iyo gahunda ishyushye, yaje kwemezwa mu mwaka wa 2021,aho Danemark yasabye u Rwanda kwakira abasaba ubuhungiro bose binjiye mu gihugu cyabo,bakajya babusabira mu Rwanda, aho kuza kujagata iwabo muri Danemark. Icyo gihe,Danemark yemereye u Rwanda « kongera inkunga y’ibikorwa by’amajyambere rusange nk’ishimwe ». Amasezerano na Danemark ariko nayo yabaye nka cya cyizere kiraza amasinde. Ejo bundi aha tariki 25 mutarama uyu mwaka wa 2023, Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka no gutuza abanyamahanga mu gihugu, Kaare Dybvad, yabivuyemo,atangaza ibi bikurikira «nta gahunda n’imwe tugifitanye n’u Rwanda ku byo kuboherereza abantu basaba ubuhungiro muri Danemark,nta kigo duteganya kubaka mu Rwanda cy’abazajya basaba ubuhungiro bwo kuza iwacu». Minisitiri yongeyeho ko ahubwo, Danemark yahinduye umuvuno yifatanya n’ibindi bihugu byo mu muryango w’Uburayi bwunze ubumwe,muri politike rusange yabyo yo kwita ku kibazo cy’abasaba ubuhunzi ku mugabane wose bafatanyije,aho kwirwariza yonyine.

Kagame amaze guswata no muri Danemark,yahise abona iri soko rishyushye ry’abimukira muri Guverinoma y’Ubwongereza yari iyobowe na bwana Boris Johnson.

Muri mata 2022, guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko abasaba ubuhungiro bose bambuka inyanja ya La Manche berekeza mu Bwami bw’Ubwongereza bazajya bahita bahabwa itike itagaruka ibajyana mu Rwanda, narwo rukazasuzuma amadosiye yabo,bamwe bazemererwa ubuhungiro bakazagaruka neza abandi benshi bagatuzwa mu Rwanda nk’abandi baturage barwo. Ni ubucuruzi bw’abantu bweruye noneho,kuko ubwongereza bwabanje guha avansi u Rwanda y’akayabo ka miliyoni 120 z’amapawundi (akayabo gasaga miliyari 15 mu manyarwanda) nk’ikiguzi cy’iyo serivisi kandi bukarenzaho bukanishyura akandi kayabo kangana na 12 000 by’amapawundi kuri buri umwe umwe (asaga miliyoni cumi n’eshanu n’igice mu manyarwanda) buzaha Leta ngo ibashakire aho baba n’icyo gukora bamaze kugera mu Rwanda.

Iyo mali ishyushye ariko nayo,yajemo kidobya. Ibyo guhambiriza imbabare z’abimukira n’impunzi zo mu Bwongereza ngo zijugunywe mu Rwanda nk’ibicuruzwa byaje kwamaganwa ndetse urukiko rw’Uburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Kiremwamuntu (CEDH) rutegeka ko bihagarikwa. Urwo rukiko rwategetse ko iby’uko gufata abantu nk’ibicuruzwa bihagarikwa Ubwongereza bwamaze gutegura aba mbere bo guhambirizwa ariko mbere gato cyane y’uko hagira upakirwa indege ngo ajyanywe mu Rwanda.

Nyuma yaho ariko, Urukiko Rukuru rwaje kuvuga ko rusanga uwo mushinga w’Ubwongereza wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda uhuje n’amategeko. Ariko bidatinze, ejo bundi aha tariki ya 23 mutarama 2023, Urukiko Rukuru rw”i Londres rwatanze uburenganzira bwo kujuririra nanone icyo cyemezo cyavugaga ko ngo uwo mushinga w’Ubwongereza wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda uhuje n’amategeko.

Nguko uko icyizere kiraza amasinde cya Kagame cyo gusahurira mu nduru amafaranga avuye mu kwakira abasaba ubuhungiro birukanywe muri Israël,Danemark n’Ubwongereza kimaze imyaka isaga icumi-cyamaze kuyoyoka

Ijisho ribera kurora!

Inkuru ya prof David Himbara yahinduwe mu kinyarwanda ku bufatanye na Afriquelapremière

6 thoughts on “Cya cyizere kiraza amasinde cya Kagame cyo gusahurira mu nduru amafaranga avuye mu kwakira abasaba ubuhungiro birukanywe muri Israël,Danemark n’Ubwongereza kimaze imyaka isaga icumi-cyamaze kuyoyoka

  1. Your writing is perfect and complete. totosite However, I think it will be more wonderful if your post includes additional topics that I am thinking of. I have a lot of posts on my site similar to your topic. Would you like to visit once?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *