Inyandiko ya Ruhumuriza Mbonyumutwa
Aya magambo avuga ko Bagosora yavuze ko agiye gutegura « imperuka » akunze kugarukwaho mu biganiro by’Abanyarwanda. Nyamara Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwarabisuzumye rusanga nta shingiro bifite, ahubwo ari ibihimbano.

Uwabitangaje ni nyakwigendera Patrick Mazimpaka wahoze ari umwe mu bayobozi ba FPR. Yavuze ko Bagosora yari mu mishyikirano y‟Amasezerano y‟Arusha yo kugabana ubutegetsi, mu cyiciro cyabaye mu Ukwakira 1992. Nyuma y‟imishyikirano ya mu gitondo, bagenzi be babiri begereye Bagosora wari utwaye amavarisi ye muri asanseri, mu gihe intumwa za FPR zari zigiye gufata ifunguro rya ku manywa. Uyu mutangabuhamya yabajije Bagosora impamvu atashye kare, Noheli itaragera. Bagosora yaba yaramushubije ko adatashye kubera Noheli, ko ahubwo agiye gutegura “imperuka”. Kubera ayo magambo Bagosora yari amaze kuvuga, ngo Mpazimpaka yaba yarahise abimenyesha Minisitiri w‟Ububanyi n‟amahanga w‟u Rwanda, Boniface Ngulinzira na Claver Kanyarushoki, wari Ambasaderi w‟u Rwanda mu Bugande.

Colonel Bagosora we yavuze ko atigeze avuga ayo magambo ndetse anongeraho ko atari muri iyo mishyikirano bavuga ko yavugiyemo ayo magambo. Dore uko TPIR yabisenguye ngo imenye aho ukuri gushingiye (umutangabuhamya XAM niwe Patrick Mpazimpaka) (ibi bikurikira Ushobora kubibona mu nyandiko y’urubanza rw’itariki 18 ukuboza 2018 ipaji 101 n’izikurikira.)

« XAM ni we mutangabuhamya ushinja wenyine utanga ubuhamya butaziguye ku magambo bivugwa ko Bagosora yavuze ajyanye n‟imperuka. Yari mu ntumwa za FPR mu mishyikirano y‟Arusha hagati y‟Ukwakira n‟Ukuboza 1992. Hari ukunyuranya kunini hagati y‟ibyo XAM avuga ko Bagosora yari muri iyo mishyikirano n‟ubuhamya bushinjura, bugaragaza ko Bagosora atari Arusha mu Ukwakira 1992 mu gihe, nk‟uko uwo mutangabuhamya yemeza, yaba yaravuze ariya magambo. Uku kunyuranya kwari gushobora gusobanuka iyo XAM aba yaribeshye gusa ku gihe yavuganiye na Bagosora maze bikaba byarabaye mu Ukuboza 1992 kubera ko we na Bagosora bari Arusha icyo gihe. Icyo gisobanuro kandi cyajyana n‟ibyo XAM avuga ko mu kiganiro cyabo bakomoje kuri Noheli. Uyu mutangabuhamya ariko yabajijwe incuro nyinshi kwemeza itariki icyo kiganiro cyabereyeho. Yakomeje kwemeza ko cyabaye mu Ukwakira 1992, mu gihe cy‟imishyikirano yo kugabana ubutegetsi, n‟ubwo bwose bamubwiye ko Bagosora yaje muri iyo mishyikirano mu Ukuboza gusa. Byongeye kandi, ubuhamya bwa Claver Kanyarushoki buvuga ko XAM atigeze amubwira iby‟imperuka byaba byaravuzwe na Bagosora, bituma umuntu yibaza ibindi bibazo kuri ibi bimemyetso bishinja. Urugereko rusanga ubuhamya bwa Kanyarushoki bwakwizerwa. » Kubera izo mpamvu urukiko rwasanze bidafatitse.Ari ibinyoma.
Ibyemezo by’ubujurire (2011)
Urukiko rw’ubujurire rwagize ruti: •Bagosora yahanaguweho uruhare nk’umuntu ku giti cye (6.1): ntibyagaragajwe ko ari we watanze amabwiriza yo kwica abo banyapolitiki cyangwa ko yari yaragize uruhare rutaziguye muri ibyo byaha. •Yahanaguweho n’ibyaha byakorewe i Gisenyi, kuko nta bimenyetso bifatika byagaragazaga ko yabigizemo uruhare cyangwa ubushobozi bwo kubikumira. •Ariko urukiko rwemeje ko: Bagosora, nk’umuyobozi mu ngabo, yari azi neza ibyabaga i Kigali, yari abifitiye ubushobozi bwo kubikumira, ariko ntiyabikoze. Yahamijwe ibyaha nk’umuyobozi (ingingo ya 6.3), bityo igihano cye kiragabanywa kiva kuri burundu kijya ku gifungo cy’imyaka 35.
Ingingo ya 6.3: “responsabilité du supérieur hiérarchique” isobanura iki? Amategeko mpuzamahanga avuga ko: Umuyobozi ahamwa n’icyaha igihe abari munsi ye bakoze ibyaha, kandi: •Yari abizi cyangwa yari akwiye kuba yarabimenye, •Yari afite ububasha bwo kubikumira cyangwa ngo abihane, •Ariko ntiyagize icyo akora. Urukiko ruvuga ko Bagosora yari umwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare, yari afite amakuru n’ububasha bwo guhagarika genocide mu minsi ya mbere, ariko ntiyabikoze.
Umwanzuro
Bagosora yashinjwaga jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha byo mu ntambara, no gutegura jenoside.
•Yahanaguweho icyaha cyo gutegura jenoside (conspiracy)
•Yahanaguweho uruhare rutaziguye (6.1) mu rupfu rwa Agathe Uwilingiyimana n’abandi no mu byabereye i Gisenyi,
•Ariko yahamijwe uruhare nk’umuyobozi (6.3) mu byabereye i Kigali: ku bipimo, Gikondo, i Kibagabaga, no mu kigo cya MINUAR. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 35.
Awesome https://is.gd/tpjNyL