Iwacu mu cyaro…..Ubuzima bw’umwana mu gihe cy’amashuri abanza

Benshi muri mwe mwanyandikiye byinshi ntari navuzeho mu byo twibukiranije ubushize (kandi hano usome igice twabagejejeho ubuu birebana n’ubuzima bw’umwana mu gihe cyo gutangira ishuri). Byaranejeje cyane. Ariko ntimurambirwe sinabyibagiwe, ubuzima bwa buri munsi buba ari burebure kandi iriya myaka y’ishuri yari miremire, kuva kuri itandatu kugera ku munani.

Reka uyu munsi turebere hamwe aho ubuzima bw’ishuri n’ubwo mu rugo bwahuriraga.

Duhereye mu myaka itatu ibanza,abana bigaga igice cy’umunsi. Ntangira ishuri twinjiraga saa mbiri na 20, tukinjirira ku ngoma bari bararamvuje mu mafaranga abarimu bateranyije, nyuma baza kutuzanira iringi ry’imodoka tukaryita inzogera cyangwa ingengeri. Inzogera/ ingengeri yavugaga saa mbiri na 10 tukajya ku misitari duhereye ku bo mu wa mbere. Umunyeshuri watoranijwe yajyaga imbere akazamura ibendera turirimba Rwanda rwacu Rwanda Gihugu cyambyaye. Twari tuyizi mu mutwe.

Nyuma twajyaga mu mashuri yacu.

Mu wa mbere bigaga inyuguti, inyajwi 5 n’izo twitaga indagi 19 zaje kwitwa ingombajwi.Nyuma bakiga gusoma amagambo atarimo igihekane ndetse n’interuro ngufi zitarimo igihekane nka : utume Odeta Itomati ! Wiliheremi afite abana bane biga ku Mubuga : Aniseti Mutabazi, Adela Mukamusoni na Valeriya Mugeni ! Bigaga na none kubara kugera kuri 20 bakiga guteranya no gukuramo imibare itageze ku ijana.Ibindi bigishwaga isuku, bakigishwa ikinyabupfura, bakigishwa amazina y’abayobozi n’inzego z’ubuyobozi uko zikurikirana, bakiga kuririmba no gushushanya, iyobokamana, ubundi bagakora sport.

Abarimu bakundaga kujya kwiganirira badusize mu ishuri, twasakuza bakaducishaho umunyafu. Nta mwana utakubitwaga n’uwa mwarimu baramukubitaga.

Mu wa kabiri bigaga ibihekane, bakiga mara ya kabiri n’iya gatatu,bagakuba kugeza ku icumi. Amakaye leta yatangaga yabagaho mara, iwacu tukayita imara / imaâra /. Bigaga n’icyo bitaga umugabo wa cyenda twabonaga twifashishije ikimenyetso cyo gukuba ! Mu wa kabiri bigaga na none kugabanya na kabiri ndetse na gatatu. Ibindi babaga babihuriyeho no mu wa mbere ariko hakiyongeraho no guhinga.

Iyo waganiraga mu ishuri mwarimu adahari habaga umwe muri mwe ubandika, byaba byakabije mwarimu akamwaka liste akabavutagura.

Mu wa gatatu rero habaga ibishyashya byinshi. Icya mbere abanyeshuri bariyongeraga kuko mu Bikunda, ku Mugera na Nyamugari babaga bafite umwarimu umwe gusa wigisha uwa mbere n’uwa kabiri, uwa gatatu bakawigira i Nyakibingo. Bahitaga bimuka rero, ab’i Nyamugari bake bakajya i Shangi abandi bakaza i Nyakibingo. Hose hari akagendo k’isaha, ariko aba kure si bo bakererwaga. Abana bo mu Bikunda barakererwaga, bikavugwa ko bazindukiraga kuroba mbere yo kuza kwiga. Bamwe muri bo koko babaga bafite amagaragamba y’ifi/indugu/injanga yabasigaye ku mubiri bakaraba. Byaravugwaga ko ngo abana bo mu Bikunda bataba abahanga ariko ntibyari byo.

Hari imiryango itatu yagiraga abana b’abahanga ku buryo buzwi, kandi bamwe bajyiye baniga amashuri yisumbuye na kaminuza…. Umuryango wo kwa Ruhengu abana babo bari abahanga abantu bose babazi. Kwa Kigoma bari uko ndetse no kwa Eliya iwabo w’uwitwa Abeli ukunda no gusubiza izi nyandiko. Byari bizwi ko ari abahanga kandi nta n’umwe wari ufite ababyeyi bize ngo ni ho babikomora. Ahubwo wasangaga abana bo kwa mwarimu batari n’abahanga byigagaza.

Mu wa gatatu rero twese twazanaga ikayi n’ikaramu tukiga kwandika ,tukiga n’igifaransa mwa bantu mwe. Twigaga ibice by’umubiri ubundi tukiga ibiribwa. Mwarimu yasabaga umunyeshuri wazanye impamba y’ibijumba akazanaho nka bibiri tukabyigiraho tuvuga ngo « je mange la patate » ndetse byaradushimishaga. « Je mange le maïs » , ikigori, ubwo rega « ukakimangea » di ! Abandi bakanuye !Buri munyeshuri yazanaga isuka ,isaha yo guhinga tukiga guhinga ibishyimbo n’amashu(amasho) mu mvugo yacu. Ubundi tukazana amashara yo gusasira ikawa (ikahwa mu mvugo yacu). Ikibazo gusa ntitwamenyaga aho amafaranga azivamo ajya, uretse ko iyo umwaka warangiraga batuguriraga ibisheke bakaduha ingingo ebyiri cyangwa eshatu.

Abo mu wa kane kugera mu wa gatandatu babaga bamenyereye igifaransa, bakiga « Matin d’Afrique ». Mwarimu yabaga afite igitabo kimwe akandukura ku kibaho tugasoma. Mu wa kane bigaga Baba Ali na Bala, uwa mbere akaba umunyeshuri mubi ariko Bala akaba umuhanga byahebuje. Mu wa gatanu n’uwa gatandatu twigaga ba « Zamo le Malin », « Sédi et Adoum se battent», « Sikosso le Vendeur Rusé »,…tugakunda iyo batwerekaga amashusho yo mu gitabo arimo abantu bo muri Afrika y’uburengerazuba bambaye ibipantalo binini cyane. Ku masomo asanzwe hiyongeragaho ibidukikije byasimburanaga n’amateka n’uburere mbonera gihugu. Abarimu batwigishaga bashimagizaga umwami Ruganzu Ndori na Rwabugiri kuko baguye igihugu. Bose uko bakabaye ntibishimiraga uburyo Rutarindwa yambuwe ingoma. Ibya revulisiyo twarabyize ariko wabonaga ari ibintu bisanzwe nta n’ibibazo byabazwagaho mu bizami mu gihe nigaga.

Uretse ibizamini bisanzwe habagaho na Concours z’akarere n’iza Arrondissement, tugahiganwa bakareba ikigo kirusha ibindi kwigisha. Kenshi ibigo nk’icyacu byazaga mu bya mbere kandi twiga mu mashuri adakinze !Uretse amasomo asanzwe, abo mu wa kane kugera mu wa gatandatu bigaga gatigisimu ku wa gatatu no ku wa gatandatu bakigishwa n’abarimu ba gatigisimu bakoreraga paroisse. Abaporoso bigishwaga n’umwarimu w’umuporo méthodiste, itorero ryarimo abantu benshi kandi ryemewe, rikamenyekanishwa n’uko bari banafite ibitaro bikomeye i Kibogora.

Mu gatolika bigiraga kubatizwa no gukomezwa. Bagiraga ibice, abategurwa, abazatorwa, abatowe, n’abemera. Buri gice cyasozwaga n’umunsi wo kubazwa, iyo waguriraga umwarimu agacupa ntiyagusibizaga kuko gusibira wari umwaka muzima. Buri mwaka baturaga amafaranga 20 bakabaha akemezo k’iroza bitaga « Statusi ». Utayizanye padiri Tadeyo ntiyari kukwemerera guhabwa isakaramentu uko wagira kose ! Wagombaga kwishyura byanze bikunze.

Aho hose ku mashuri no muri gatigisimu nta busumbane wahabonaga na buke, amoko yo nta n’uwayatekerezaga uretse ko byaje kugaragara ko abarimu ba gatigisimu bose bari abatutsi kuko bishwe mu ikubitiro muri 1994.

Nta makimbirane bagiranaga n’abarimu twitaga ab’igitondo bigishaga ibisanzwe, habaga n’ubwo basangiye inzoga ku manywa dore ko kwigisha wasomyeho bitari bibujijwe.

Ku munsi w’amanota rero ababyeyi barazaga bose, bagahagarara hamwe, mu kibuga, abarimu bagahamagara uwa mbere kugera ku wa gatanu mu ruhame, abasigaye bakajya kumvira amanota mu ishuri. Uwabonye make bamwitaga ikirizo, gusa buri wese yigaga aharanira kuzavugirwa hanze.

Mbere y’amanota abana babyiniraga ababyeyi, iyo ntekereje uburyo twabyinaga mbona impano za bamwe zarabuze abazitaho ubu twari kuba tugeze kure rwose. Iyo batabyiniraga ababyeyi barabaririmbiraga.

Habaga ubwo Padiri aje kuri Santarali yacu. Twamukoreraga ibirori byo kumwakira, akamara icyumweru arara mu kazu bamwubakiye k’amabati nka 15 n’urugi rw’imbaho zihagaze zicamo umuyaga, ariko ababyeyi bakajya baza kumutaramira ku mugoroba kugera saa tatu. Bazaga bitwaje inzoga, abandi bakazana ibitoki by’inyamunyu cyangwa ibirayi,(soma ibiraâyi mu mvugo yacu) habaga n’abazana amata. Iyo byasagukaga umufumbira (uwo bitaga umuboyi wa padiri) yabihaga abanyeshuri aho bakirira. Padiri ntiyishishaga abaturage na bo bazaga bisanga nk’abakira umushyitsi dore ko inzoga bararaga banywa babaga banazizaniye.

Iyi mirimo yo ku ishuri ntiyahagarikaga imirimo yo mu rugo, umwana utashye yakomezaga kuba umwana mu rugo akavoma agatashya akaragira, nta gusubira mu masomo byabagaho wararanaga ibyo wafashe mu ishuri dore ko peteroli yanagiraga umugabo igasiba undi.

Ibi ni byo tuzagarukaho ubutaha, muzagire Noheli nziza.

Jean Claude NKUBITO

20 Ukuboza 2021

43 thoughts on “Iwacu mu cyaro…..Ubuzima bw’umwana mu gihe cy’amashuri abanza

  1. Greetings! I know this is somewhat off topic but I was wondering
    which blog platform are you using for this website?

    I’m getting fed up of WordPress because I’ve had problems with
    hackers and I’m looking at alternatives
    for another platform. I would be fantastic if you could point me
    in the direction of a good platform.

  2. Hi it’s me, I am also visiting this site on a regular basis, this web site is really
    fastidious and the visitors are truly sharing good thoughts.

  3. This is very interesting, You’re a very skilled blogger.
    I’ve joined your feed and sit up for seeking extra of your
    magnificent post. Also, I’ve shared your website in my social networks

  4. The other day, while I was at work, my sister stole my iphone and tested to see if it can survive a twenty five foot drop, just so she can be a youtube
    sensation. My iPad is now broken and she has 83 views.
    I know this is completely off topic but I had to share it with someone!

  5. When someone writes an article he/she retains the plan of a
    user in his/her brain that how a user can be aware of it.
    Thus that’s why this piece of writing is amazing.
    Thanks!

  6. I’ve been browsing online greater than three hours today, yet I
    never found any fascinating article like yours.

    It is pretty worth enough for me. In my opinion, if all web owners and bloggers made just right content material as you did, the web will probably be much more useful than ever before.

  7. I was very pleased to discover this page. I want to
    to thank you for your time for this wonderful read!! I definitely loved every part of it
    and i also have you saved as a favorite to look at new things in your site.

  8. Howdy, i read your blog occasionally and
    i own a similar one and i was just wondering if you get a lot of spam feedback?
    If so how do you reduce it, any plugin or anything you can recommend?

    I get so much lately it’s driving me crazy so any support is very much appreciated.

  9. I’ve been looking for photos and articles on this topic over the past few days due to a school assignment, bitcoincasino and I’m really happy to find a post with the material I was looking for! I bookmark and will come often! Thanks 😀

  10. The other day, while I was at work, my보령출장샵 sister stole my iphone and tested to see if it can survive a twenty five foot drop, just so she can be a youtube
    sensation. My iPad is now broken and she has 83 views.
    I know this is completely off topic but I had to share it with someone!

  11. Pingback: bacon999
  12. Pingback: Trustbet
  13. Наша бригада профессиональных специалистов проштудирована предлагать вам современные подходы, которые не только обеспечат надежную охрану от холодных воздействий, но и подарят вашему зданию современный вид.
    Мы трудимся с новейшими материалами, утверждая долгосрочный термин использования и замечательные итоги. Утепление внешней обшивки – это не только экономия тепла на обогреве, но и заботливость о экологической обстановке. Экономичные инновации, какие мы осуществляем, способствуют не только личному, но и поддержанию экосистемы.
    Самое основополагающее: [url=https://ppu-prof.ru/]Утепление дома снаружи цена за м2[/url] у нас начинается всего от 1250 рублей за кв. м.! Это доступное решение, которое сделает ваш помещение в фактический приятный район с минимальными затратами.
    Наши работы – это не только изолирование, это формирование площади, в где каждый элемент выражает ваш индивидуальный моду. Мы учтем все все ваши пожелания, чтобы воплотить ваш дом еще дополнительно гостеприимным и привлекательным.
    Подробнее на [url=https://ppu-prof.ru/]www.ppu-prof.ru[/url]
    Не откладывайте труды о своем доме на потом! Обращайтесь к мастерам, и мы сделаем ваш дворец не только комфортнее, но и изысканнее. Заинтересовались? Подробнее о наших услугах вы можете узнать на веб-сайте. Добро пожаловать в мир комфорта и качественного исполнения.

  14. Pingback: this
  15. Pingback: play go88
  16. Pingback: Henry Rifles
  17. Pingback: ยางยอย

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *