UMWAKA WA 2021 USIZE U RWANDA RUHAGAZE RUTE MURI DIPOLOMASI?

Ubusesenguzi bw’umunyamategeko Maître Valentin Akayezu

UMWAKA WA 2021 USIZE U RWANDA RUHAGAZE RUTE MURI DIPOLOMASI?ESE ABAREZE PAUL KAGAME BABA BAMUREKUYE NGO ACUKE?

Abahanga mu birebana n’imibanire y’Ibihugu bagaragaza ko hashobora kubaho uburyo bwinshi ibihugu bishobora gushingiraho umurongo ngenderwaho. Ntabwo turi bujye mu ngero za kure, turafata nkeya ziboneka muri iki gihe.

Igihugu cya Turukiya mu mibanire yacyo n’ibihugu bigize ubumwe bw’Uburayi, irimo irakoresha ikibazo cy’impunzi n’abimukira mu gutera ubwoba abanyaburayi, bityo Erdogan akaba yariyubakiye urukuta rumurinda igitutu cyose yashyirwaho na Union Européenne!

Igihugu cy’Uburusiya kirimo kirakangisha kwigarurira Ukraine nk’uburyo bwo gucogoza ubushake bw’Ibihugu bigize NATO/OTAN kwagura espace y’ibikorwa by’uwo Muryango!!

Igihugu cya Israel cyakomeje gushyira imbere kubungabunga amateka ya ‘Holocaust”(itsembwa ry’abayahudi ryakozwe n’abanazi mu myaka ya 1930-1940) nk’intwaro ya diplomasi yayo. Birazwi ko abateguye umugambi kirimbuzi wo kumaraho Abayahudi ari abanazi b’abadage.

Nanone kandi si ibihishwe ko muri iyi myaka, bigenda bigaragara ko amashyaka, imiryango n’andi mashyirahamwe afite umurongo wo kugendera ku bya kera (aires conservatrices) arimo agenda akura cyane kuburyo usanga nk’abanyepolitiki cyane cyane b’Abanyaburayi bareberwa mu ndorerwamo ya “extrême droite/Right wing” bafite imitekerereze isa nko kunenga imigirire ya Leta ya Israel ari nayo mpamvu uzasanga itsinda risa n’irigena imitegekere y’abayahudi rizwi nka “Sionistes/Zionists” riri gukoresha igitutu ngo icyo rifata nka anti-zionism(kurinenga mu migirire yaryo) bigomba gufatwa nka Anti-Semitisme(guhakana cyangwa gupfobya Holocaust).

Igitangaje nyamara, uzasanga Leta ya Israel ku rubuga mpuzamahanga, itagaragaza cyane icyo kibazo ahubwo igahitamo gukoresha irinda ry’amateka ya Holocaust nk’uburyo bwo gushimangira akarengane n’ihohoterwa bikorerwa Abanyapalestina.

Burigihe uko Abapalestina bazamuye ikibazo cyabo, Israel iza yitwaje ko isi itarebye neza, ibyabayeho mu myaka 70 cyangwa 80 ishize, byakongera bikabaho. Ibyo bikaba bituma umuryango mpuzamahanga usa nk’ubuze ayo ucira n’ayo umira imbere y’icyo kibazo.

Ku bireba u Rwanda,bigaragara neza ko Leta ya Generali Paul Kagame yize neza uburyo Israel yitwara kubirebana na holocaust, maze isanga nayo yakoresha Genoside ya 1994 muri ubwo buryo. Ni muri urwo rwego Leta ya Kigali yashoboye kubaka « Genocide diplomacy approach/Approche de la diplomatie basée sur la manipulation du génocide perpétré au Rwanda en 1994 ».

Ibyo akaba aribyo yahereyeho yitwaza mu ntambara zashojwe mu cyahoze ari Zaire kuko hazamuwe discours icyo gihe ngo inkambi zirakoreshwa n’abagenosidere mu myitozo izabafasha kugaruka kurangiza umugambo wo kurimbura Abatutsi basize badashoje. Impunzi zishwe urubozo, isi iraceceka, Abantu nka Bill Clinton, Tony Blair, Madame Osaka Agato wayoboraga HCR bemeza ko ibyakorwaga na General Paul Kagame byumvikana!!

Ni muri ubwo buryo kandi, anketi za TPIR/ICTR zashoboye kubangamirwa ndetse zinaburizwamo hitwajwe ko abahagaritse jenoside ngo badashobora nabo guhindurwa abajenosideri !!!

Ibihugu nka USA na UK byabigizemo uruhare rugaragara mu kubangamira amaperereza kuri General Paul Kagame n’itsinda ry’Abasirikare bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye ibihumbi by’Abahutu. Ni muri uwo murongo kandi General Kagame yagiye akoresha genocide nk’intwaro mu gushyira igitutu ku muryango w’abibumbye mu byemezo bitandukanye byabaga bigomba gufatirwa u Rwanda.

Abantu bakaba bibuka neza igihe Lieutenant General Karenzi Karake yasabirwaga guhagarikwa ku nshingano zo kuyobora ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, maze Kigali ikavuga ko naramuka ahagaritswe, u Rwanda narwo rukura ingabo zarwo muri icyo gihugu. Abantu bakwibuka Urugendo rwa huti huti Ban Ki Moon wari UNSG yagiriye i Kigali maze bikarangira General KK adahungabanijwe mu nshingano ze.

Tutiriwe turondogora byinshi, ifatwa rya Rose Kabuye nk’uwari warashyiriweho mandat n’umujuji w’umusipanyoro igihe afatirwa mu Budage, byakuriwe no gufunga ambassade y’icyo gihugu mu Rwanda.

Imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda nayo yaranzwemo ko U Rwanda rwahozaga mu kanwa ko icyo gihugu cyateguye jenoside kikanafasha abayikoze. Nyamara igitangaje, igihe cya Mandat ya Sarkoz, ibyo birego byaracubye, byongera kubura Perezida Hollande agiyeho. Aho Macron aziye, bisubira mu kabati.

Iyo migirire yo gukinisha mwene ako kageni amateka ya genoside mu birebana n’imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa, ikaba igaragaza inyungu z’ikinyoma zihishe mu byo u Rwanda rurega Leta y’u Ubufaransa.

Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwarangaje imbere umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi, maze intwaro yashyizwe imbere n’u Rwanda akaba ari uko Abatutsi barimo bicwa mu Burundi bityo u Rwanda rukaba rudashobora kubirebera rukaba rwiteguye kujya guhagarika iyo genoside.

Ibyakurikiye ikinyoma cy’ibyavuzwe ku Burundi ntabwo aribyo bigamijwe muri iyi nyandiko.

Nubwo tugaragaje uburyo Kigali yifashisha jenoside nk’umurongo uranga politiki mpuzamahanga yayo, aho usanga abategetsi ba Kigali baba bifuza ko ahantu hose, mu makoraniro yose, mu miryango mpuzamahanga yose, hagomba kuvugwa ibya genoside !!

Urugero ni ibivugwa muri iyi nyandiko : https://www.newtimes.co.rw/…/lawmaker-wants-genocide… , ariko ntabwo icyo aricyo ntego y’iyi nyandiko, ahubwo ikigamijwe ni ukureba uko umwaka wa 2021 usize dipolomasi y’u Rwanda ihagaze.

Reka twibukiranye bimwe byaranze uwo mwaka.

1) Ifatwa rya Bwana Paul Rusesabagina: Paul Rusesabagina yakomeje kuba ihwa rihanda mu kirenge cya General Paul Kagame. Abasesenguzi batandukanye bibaza inyungu General Kagame yari afite mu gupanga ishimutwa rya Rusesabagina maze hakaba ababona ko byari bishingiye gusa ku gikorwa cy’ubwiyemezi Kagame asanganywe.

Hari ababona ko Kagame yashakaga gukomeza kwereka Abanyarwanda cyane cyane abari mu mahanga ko ntawamurwanya ngo amushobore, ko ashobora kugeza ukuboko kuwo ariwe wese.

Nk’uko bisanzwe, habanje gukoreshwa ya ntwaro ya genoside ngo hagaragazwe ko Rusesabagina yari mu bikorwa byo guhakana no gupfobya genoside yakorewe Abatutsi.

Mu Ijambo Dr Bizimana Jean Damascene uyobora MINUBUMWE aherutse kugeza ku bayobozi b’Uturere, yagaragaje ko bisigaye ari ikibazo gikomeye kwemeza abanyamahanga ko inyito ya jenoside yakorewe Abatutsi atari inyito ibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse ko icyaha cy’ingengabitekerezo kitagamije gupfukirana abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Mu byaha Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwahamije bwana Rusesabagina, icyo cyaha cyo gupfobya genoside rwagikuyemo.

Tugarutse kw’ifatwa rye rero, ryagaragaje ko Abanyamahanga batagipfa kumiragura ibyo Leta yu Rwanda ibatamitse byose kubirebana na jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri fatwa kandi niryo risize umwaka wa 2021 ugaragarije isura nyakuri y’abategeka u Rwanda kuri benshi mu banyamahanga bari bakijijinganya ku mikorere y’urugomo y’Ubutegetsi bwa Kigali.

Mu Byemezo bikomeye byafashwe kuri iki kibazo muri uyu mwaka twavuga, Umwanzuro wa Senat y’Abanyamerika usaba irekurwa rya Rusesabagina, Umwanzuro w’Intekonshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi usaba irekurwa rya Paul Rusesabagina, Abadepite b’Abataliyani n’Abongereza bafatanije n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka biyemeje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Rusesabagina, Ibihano bya «Magnitsky Sanctions » bisabirwa Johnson Businjye na Jeannot Ruhunga kubera ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gusaba ko Businjye atakwemezwa nka « High Commissioner » w’u Rwanda mu Bwongereza(bishobora kwemerwa cg ntibyemerwe kubera inyungu runaka za politiki).

General Kagame apanga iri shimutwa, akaba atari yiteze ko isura ye izahangirikira kuko nawe mu kiganiro n’Abanyamakuru aherutse kwivugira ko atagihabwa umwanya mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Aha twakwibutsa ko mu myaka yashize, General Kagame yagiye agaragarazwa nk’umuyobozi w’igitangaza, ngo wahinduye amateka y’U Rwanda akarugira igihugu cyubashwe !!

Itangazamakuru mpuzamahanga (dukuyemo JA yishyurwa akayabo k’imisoro y’Abanyarwanda ngo ikomeze kwamamaza umuyobozi w’igitangaza Kagame), ryagiye ryibonera indi sura y’ukuri kutazwi kuri General Kagame (other version of unknown truth on Kagame), akaba ariyo mpamvu yinubira ko atagihabwa umwanya nk’uwo yahoranye mu itangazamakuru mpuzamahanga.

2) Imyanzuro y’akanama gashinzwe uburenganzira bwa Muntu ka Loni (UN Human Rights Council)Byagiye bigaragara ko kenshi hari imyanzuro myinshi yagiye isubikwa indi ikaburizwamo cyane cyane iyarebaga imitegekere ya FPR.

Rapport ebyiri zizwi nka Roberto Report na Gersony Report zaburijwemo n’Abongereza n’Abanyamerika bitwazaga ko ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bugomba kubanza guhabwa umwanya bugashira impumu n’igihunga, bukubaka Leta ihamye !!

Raporo mapping nayo yasohotse mu 2010 igahita yongera kubikwa, 2021 isize imirindi yayo yongeye guhoreraaana !!

Ntibyari bimenyerewe ko Ibihugu bya UK, US, Canada, Australia, EU bihurira ku mwanzuro umwe byemera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Uyu mwaka usize utweretse ko byose bishoboka, isura y’ubutegetsi bwa General Kagame ikaba yarirabuye cyane mu maso y’abo banyamahanga bari basanzwe bayicyeza.

Kagame wari umenyereye kuba nka wa mwana uvuna umuheha bakamwongeza undi, 2021 isize abamuremye bamuhaye ubutumwa ko akwiye gukura akamenya kwigenza kandi akarangwa n’ibikorwa by’abagabo kuko kwanduranya no kwiyenza biboneka mu bana gusa baba bataraca akenge !!!

Iyo raporo ya UN Human Rights Council yahurijweho n’ibyo bihugu byari bisanzwe bishyigikira ubutegetsi, ikaba yarasabye Kigali guhindura byinshi cyane.

Gutsimbarara kw’imitegekere ya FPR icyo bizayibyarira n’ukuzibona mu kato mu ruhando mpuzamahanga, maze uwashingijwe akaba ariwe usigara atangwaho urugero rw’ibikorwa bibi.

3) Ibyemezo bya USA na UK byanga gukoresha inyito « Jenoside yakorewe Abatutsi »Leta za UK na USA zagaragaje ko zemera kandi zishimangira ko inyito ikwiye gukoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari « Jenoside yakorewe Abanyarwanda ».

N’ubwo mu 2014, Loni yakoresheje imvugo « Genoside yakorewe Abatutsi » muri umwe mu cyemezo cyawo(resolution), muri 2018 hemejwe nanone ko Umunsi mpuzamahanga wari usanzwe uzwi nka “International Day of Reflection on the 1994 Rwandan Genocide in Rwanda” noneho uzirikanwa nka « International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda », hanyuma mu 2020 biza kwemezwa noneho ko ariko bizahora bivugwa.

Nyamara nk’uko byavuzwe, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe zagaragaje ko zitemera iyo nyito.

Mu Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka wabereye ku Gisozi kuwa 07-04-2021, mu ijambo rye yagaragaje ko rwose imyumvire ya UK na US ku kibazo cya Genoside iteye inkeke.

Ijambo rye ryerekanye ko nta kizere cy’imibanire y’ubwisanzure ikigaragara hagati ye n’abayobozi b’ibyo bihugu.

Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga rwa Ministre Biruta Vincent nabwo bwerekanaga ko yunga mu rya shebuja ko nta kizere kikigaragara mu mibanire y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Leta za UK na USA.

Twibutse ko amatora yabaye mu ntangiro za 2021 agasiga President Donald John Trump utarigeze abanira ubutegetsi bwa Kagame ayatsinzwe, benshi mu bakomera ubutegetsi bwa Kigali bagaragaje ko banejejwe no kuba President Joe Biden agiyeho kuko bibwiraga ko azagarura Kagame kw’ibere yahozeho.

Nyamara icyo kizere cyaraje amasinde cyane cyane bikaba byaragaragariye mu manama Biden yagiye akoresha akayakumiramo umukozi wabo Kagame, urugendo Antony Blinken yagiriye mu karere akarinda asubirayo atageze mu rugo, amanama akomeye Kagame yitabiriye (WEF na G20) akekamo uburyo bwo kuba yahurirayo na Joe Biden akamwakira ariko akajya ahasiga igihwereye !!!

4) Inama ya CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting)

Iyi nama ihuza buri myaka ibiri abakuru b’ibihugu na Leta z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, imaze gusubikwa inshuro ebyiri.

Inama ya CHOGM iheruka, byari biteganijwe ko izabera muri Maleziya ariko icyemezo cy’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Maleziya, Najib Razak,cyo kutazitabira CHOGM 2018 kubera ibibazo bya politiki byari muri icyo gihugu, byatumye iyo nama itabasha kubera muri Maleziya maze yakirwa n’Igihugu cy’Ubwongereza.

Icyo gihe mu 2018, nibwo byatangajwe ko abayobozi ba Commonwealth bemeye icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira iyo nama aho kuba Fiji nayo yari yatanze igitekerezo.

Impamvu Fiji atariyo yemejwe ni uko hari hifujwe ko Inama ya mbere ya Commonwealth ibera mu gihugu kitari icyahoze gikolonizwa n’abongereza cyangwa Ubwongereza ubwabwo.

Twibutse ko U Rwanda na Mozambike aribyo binyamuryango bya Commonwealth bibarizwa muri Afrika bitakoronijwe n’Ubwongereza.

Ku ya 21 Mata 2020, bitangajwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Patricia Scotland, hemejwe ko CHOGM 2020 yimuwe kugeza nibura 2021 biturutse ku cyorezo cya coronavirus.

Nanone Ku ya 8 Gicuras 2021, CHOGM 2021 yasubitswe na Perezida Kagame na Patricia Scotland ku nshuro ya kabiri kubera icyorezo cya COVID-19.

N’ubu nta wahamya neza ko iyo nama izabera mu Rwanda mu mwaka 2022.

Mu gihe imyiteguro y’iyo nama yarimo, imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi irimo iharanira uburenganzira bwa Muntu, demukarasi, imiyoborere myiza n’amahoro, yasabye ubunyamabanga bwa Commonwealth bwo bwasubika iyo nama ntizabere mu Rwanda mu rwego rwo guha ubutumwa icyo gihugu ko gikwiye guhagarika ibikorwa byose binyuranyije n’amahame uwo muryango ugenderaho.

Komisiyo ireba iby’uburenganzira bwa Muntu ya Commonwealth nayo ikaba yaragaragaje impungenge zikomeye zirebana n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

N’ubwo iyi nama yazakirwa na Kigali, ariko ishema nk’igihugu gitangarirwa ryo maze kuyoyoka kugera ku rugero rugaragarira buri wese.

5) Umubano n’Ubufaransa: Ikoreshwa ry’ingabo z’u Rwanda mu bihugu Ubufaransa butifuzwamoYa ntwaro ya jenoside yakunzwe gukoreshwa mu biranga imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yafashe undi muvuno mushya.

Byatanginye Ubufaransa bushyiraho ikiswe komisiyo Duclert, yanenzwe byinshi mu myandikire yayo (Forme-Abahanga b’abanyamateka b’abanyarwanda basohoye inyandiko idasesengura ibivugwa, ahubwo yerekana amakosa y’imyandikire iyo raporo ifite, akaba ataragombaga gukorwa n’abantu b’abahanga biswe impuguke mu mateka. Urugero ruto mu byagaragajwe akaba ari nk’aho iyo Raporo yavuze ko Perezida Ali Hassan Mwinyi yari Perezida w’Uburundi!!.

Amakosa nk’ayo akaba aba ahagije mu kwerekana ko izo mpuguke zagiye gukora ku kibazo zidafiteho ubumenyi!!!).

Uretse ikibazo cy’imyandikire, iyo raporo kandi yagaragajwe n’impuguke zitandukanye zaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ko hari byinshi bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye byavuzwe muri iyo raporo.

Ikindi kikaba ari ukubogama kw’iyo raporo kuko mu bumviswe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bimwe ijambo ndetse n’izindi mpuguke z’Abanyarwanda ariko zidaherereye mu kwaha k’ubutegetsi, bityo bikaba biboneka ko abagize komisiyo bari bagamije kwandika ibizashimisha FPR gusa!!!

Mu Kwezi kwa gatanu Prezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu byari byitezwe akaba ari ugusaba imbabazi mu izina rya Leta y’Ubufaransa, Nyamara Abanyarwanda bapfunyikiwe amazi!!!.

Bamwe mu bacitse kw’icumu nabo ubwabo, nk’abagize IBUKA-France bavuze ko ibyo bari biteze kuri Macron ataribyo babonye. Nyamara ntibyabujije General Kagame kwishimira ngo ikitwa intambwe itewe n’Ubufaransa.

Abasesenguzi bakaba barabibonyemo amabanga akomeye hagati ya Macron na Kagame.

Kuri Kagame inyungu bwite z’amafaranga, kuri Macron, kubungabunga inyungu z’Ubufaransa mu bihugu by’Afrika.

Mu Rwego rwo ku legitimant ayo masezerano yihishe, hagombaga umwambaro wererana wo kuyatwikiriza. Ubufaransa kwemera uruhare bwagize muri genoside ariko nta kubisabira imbabazi. Mu maso y’abanyarwanda benshi, ibyo byagaragaye nk’intambwe yo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi!! Nyamara byahe byo kujya!!

Ntabwo muri iyi nyandiko turi bufate umwanya wo kuganira ku micungire(management) ya dipolomasi y’u Rwanda, ariko umuntu ntiyabura kuvuga ko dipolomasi y’U Rwanda idashingira ku mubano hagati y’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga, ahubwo ishingira uko inyungu za General Kagame zihagaze.

Iyo niyo mpamvu tutabona imibanire ihamye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kuko hahora icyocyorana bitewe n’ibyo General Kagame ashaka ku giti cye.

Ni muri urwo rwego rero, abatekereza ko hari umubano udasanzwe wateye imbere hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa bibeshya ahubwo icyateye imbere, n’inyungu bwite za General Kagame ku Bufaransa.

Uwahinyuza ibi yakwibaza impamvu ku gihe cya Sarkoz ibintu byagenze neza, Hollande yaza bigasubira inyuma, Macron yajyaho ibyari bisinziriye bikazanzahuka!!?

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe kuwa 03-12-2021, igaragaza ko Ubutegetsi bwa Kigali bwatangiye kwibaza uko byagenda mu gihe Emmanuel Macron yaba adatorewe mandate ya kabiri! Soma inkuru hano: https://mobile.igihe.com/…/amatora-mu-bufaransa-u…

Ibi rero ni ikimenyetso gihagije cyerekana uburyo dipolomasi hagiti y’U Rwanda n’Ubufaransa idashingiye ku nyungu z’ibihugu byombi(mutual interest), ahubwo ishingiye ku nyungu bwite za General Kagame afite mu Bufaransa.

Ese izo nyungu n’izihe?

Nk’uko Abasesenguzi babyerekana, Ubufaransa bufite ikibazo gikomeye ko mu buhugu byinshi bwakoronije, Abaturage babyo batakibwifuza cyane cyane aho bufite ingabo.

Muri Centreafrique, havuzwe kenshi ko Ubufaransa bufasha Leta ku manywa, nijoro bugafasha inyeshyamba. Ibyo byatumye abaturage batangira kwinuba ingabo z’Ubufaransa.

U Rwanda rusanzweyo mu ngabo za Loni zibungabunga amahoro, ariko noneho haje no koherezwayo izindi ngabo noneho hashingiwe ku bwumvikane bwa Leta ya CentreAfrique na Kigali. Izo ngabo zikaba zaragiye zisangayo imitwe y’abacanshuro b’Abarusiya. Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba yaba irimo ikina “double standards” kuko ntibyumvikana uko bakorana n’abarusiya, noneho ngo banabungabunge inyungu z’Abafaransa.

Ku bazi imiterere ya General Kagame, ntibatinya kuvuga ko iyo risque yayifata!! Nyamara n’ubwo bitagaragara ubu, ingaruka zazaba ndennde mu myaka izaza.

Si CentreAfrica gusa kuko no muri Mali Abafaransa ntibashakwa. Ubu naho hamaze kugera imitwe y’abacanshuro b’Abarusiya, bikaba binavugwa ko Abafaransa bitegura kuhava ariko bakazasimburwa n’abasirikari b’u Rwanda bagera ku 2500. Ibyo byashimangirwa n’ijambo General Kagame yagejeje ku banyarwanda kuwa 26/12/2021(Ijambo ry’iminota 7 ritandukanye n’iryo yavuze kuwa 01-01-2022 ry’umunota umwe), aho yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kohereza ingabo mu bihugu bitandukanye.

Muri Mozambike ho, hari inyungu z’Ubufaransa mu bikorwa by’ubukuzi bwa Peterori ariko bibangamiwe n’abiswe imitwe ya kiyisiramu. Mozambike nk’igihugu kidafite amateka agira aho agihuza n’ubufaransa, byagora Leta koherezayo ingabo zo gucunga ibikorwa by’amasosiyeti yigenga y’Abafaransa.

Iyoherezwa ry’ingabo mu bindi bihugu, bikozwe n’ibihugu birimo demokarasi, n’igikorwa kibanza gusuzumwa n’inzego zitandukanye mbere y’iyoherezwa.

Macron ntacyo yari kubona asobanurira Abafaransa. Hagombaga rero kuboneka ukora iyo misiyo.

Ese Ingabo z’u Rwanda zaba ziri kwinjizwa na General Kagame mu bikorwa bya gicanshuro?

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga Senat y’U Rwanda igomba kwemeza amasezerano yose arebana n’ibyo kubungabunga amahoro. Kuba rero ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrika, Mozambike ndetse zitegura kujya muri Mali, nyamara bitarabanje kwemezwa na Senat, ntawabura rwose kwemezwa ko zagiye mu buryo bwa gicanshuro, kandi kubungabunga inyungu bwite za Kagame kuko ibizitangwaho, ibiva muri ibyo bikorwa, ntawuzi ingano yabyo.

6) Dipolomasi yo kujujubya Abanyarwanda

Bamwe mu banyapolitiki b’Abanyarwanda hari amagambo bagiye batanganza mu by’ukuri agaragaza isura y’imikorere y’Ubutegetsi bwa General Kagame. General Kabarebe yigeze kugaragara ahamagarira urubyiruko rw’Abasore bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, guhaguruka bakabuza amahwemo urubyiruko rw’abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’Amajyepfo y’Afrika cyane cyane ko ngo bari kwiteza imbere, bakaba bari kwiga bagatsinda mu mashuri, ibyo bikaboneka nk’imbogamizi ku busugire bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Ntibyatinze, Professeur Dusingizemungu Jean Pierre uyobora IBUKA yatangarije mu muhango wo kwibuka abazize genoside yakorewe Abatutsi maze ababwira ko bagomba kurebera ku nshuti zabo z’abayahudi (mwibuke ibyagaragajwe hejuru uko Leta ya Israel ikoresha holocaust mu gukandamiza Abanyapalestine!!) maze bagakoresha ubutabera mpuzamahanga, bagahungeta, bagateshwa umutwe!!!

Uyu mwaka 2021, wagaragayemo ibyemezo byagiye bifatwa n’ibihugu byakiriye Abanyarwanda kandi bikaza ari ibyemezo bigamije kujujubya abo Banyarwanda byakiriye ndetse bamwe bakanaburirwa irengero.*

Malawi niyo yagaragaye ku ikubitiro ifata icyemezo kigayitse cyo gukura abahawe ubuhungiro mu mitungo yabo bakoreye, bagategekwa kujya kuba mu makambi kandi nta bufasha bahawe. Ubusanzwe amasezerano mpuzamahanga arengera impuzi, ateganya ko igihugu cyakiriye impunzi gifite n’inshingano zo kuzorohereza mu mibereho harimo n’ibyitwa “réintégration sociale et économique”. Umutungo w’impunzi ugomba kurengerwa kimwe n’uko umutungo bwite w’undi munyagihugu urengerwa.

Bikaba bitumvikana inyungu igihugu cya Malawi gifite mu kujujubya abantu biteje imbere, bakora ibikorwa byinjiriza Leta imisoro kandi bagatanga imirimo ku bandi benegihugu!!

Nyamara usanzwe azi imikorere ya Leta ya Kigali mu kujujubya umunyarwanda wese idashaka, ntawabura gutekereza ko binyuze mu gutanga ruswa(bimwe mu byayogoje abategetsi b’Afurika), Leta ya Kigali yashoboye gukoresha Ministri wa Malawi ushinzwe abinjira n’abasohoka maze afata icyemezo cyo kujujubya impunzi z’abanyarwanda.

Nyamara ikifuzo cya Kigali cyaje kubangamirwa n’uko Ubucamanza bwa Malawi bufite imbaraga zikomeye zitanyeganyezwa na Leta. Umucamanza wa Malawi akaba yarashoboye guhagarika icyemezo cyari cyafashwe na Ministri wavuzwe kigamije gutera hejuru impunzi z’Abanyarwanda.

Sibyo gusa, kuko Leta ya Generali Kagame yifashishije ubufatanye mu bya gisirikare n’Igihugu cya Mozambike maze Umunyarwanda Ntamuhanga Casimir aza gushimutwa. Nyamara ishimutwa rya Ntamuhanga rizaremerera Abategetsi b’i Maputo n’abi Kigali kuko ikirego cy’ishimutwa rye cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe gukurikirana ababuriwe irengero, bityo Kigali ikaba ikomeje gusiga ibyondo mu isura yayo yibwira ko ari uburyo bwo guhungeta Abanyarwanda.

Ishimutwa rya Ntamuhanga kandi ryaje ryiyongera ku iyicwa ry’umunyemari Revocati nawe wari uyoboye komite y’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Mozambike.

Ikibazo cy’Abanyarwanda barekuwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda TPIR/ICTR nacyo cyagaragaje uburyo Leta ya Generali Kagame yahagurukiye kujujubya umunyarwanda wese kabone n’ubwo inkiko zaba zaramugize umwere.

Kuba Leta ya Niger yari yemeye kubakira ku butaka bwayo ariko nyuma y’igihe kitageze ku kwezi ibyemeye, ikisubiraho, wanareba kandi uburakari bwagaragajwe n’uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Mme Rugwabiza Valentine, bikiyongeraho ko Niger yatangaje ko yasubiye ku cyemezo cyayo kubera impamvu za dipolomasi, umuntu ahita abona neza ko Leta ya Kigali yahise ibyivangamo ndetse hakabonekamo n’umugambi wo kuba bashimutwa ngo boherezwe mu Rwanda.

Igihugu nka Niger cyamunzwe na za coup d’Etat, leta ikaba itarashobora kwiyubaka nta gitanganza cyaba kirimo, ko Leta ya Kigali yakwinjirira bamwe mu bagize Leta ya Niger maze ibyemezo bimeze kuriya bigayitse bikaba byafatwa. Nyamara hari icyo Leta ya Kigali igomba kwibuka: Ntabwo Leta zose zikora buri gihe “kivuwayu”!!

7) Imibanire n’Uburundi: Umpisha ko nkwanga, nkaguhisha ko mbizi!!

Umwaka wa 2021, watangiye abantu bibwira ko hari intambwe zaba zaratewe mu mibanire hagati y’U Rwanda n’Uburundi. Ku ikubitiro, ba Ministiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Albert Shingiro na Vincent Biruta, bahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba. Nyuma hagiye haba inama zihuza abakuru b’inzego z’iperereza mu bihugu byombi, ndetse abaguverineri b’intara zihana imbibi ku mpande zombi bakomeza kujya bahura.

Mu kwezi kwa karindwi, Bwana Ngirente Edouard akaba yaragiriye uruzinduko i Bujumbura aho yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru y’ubwigenge.

U Rwanda kandi rwagaragaye rushyikiriza Leta y’u Burundi abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara, Uburundi nabwo bukohereza abarwanyi ba FLN.

Leta ya Kigali yaje no guhagarika amaradiyo y’Abarundi yakoreraga ku butaka bw’u Rwanda ariko kugeza n’ubu ikaba yarinangiye gushyikiriza u Burundi abakekwaho gukora coup d’etat bahungiye mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yanga kuboherereza u Burundi yitwaje ko ngo ari impunzi za politiki zigomba kurengerwa, nyamara ikirengagiza ko byatumye umubano wayo na Uganda uzamba ari uko yajyaga guhiga impunzi z’abanyarwanda ku butaka bw’ubugande.

Ntawabura kwibwira ko kuba Leta ya Kigali yanga gutanga abo Uburundi buyisaba, ari uko bizwi neza ko abo bantu aribo bafashaga Kigali mugutegura isenywa ry’inzego z’ubutegetsi bw’Uburundi, bityo baramutse boherejwe amabanga yose ya Kigali akaba yajya hanze.

Aha niho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko nta mubano wigeze utera imbere ahubwo hakomeje kuba uburyarya bukomeye cyane hagati y’ibihugu byombi.

Mu mpera z’ukwezi k’ukuboza /2021 nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo guhagarika Coloneri Musaba ku buyobozi bw’urwego rw’iperereza.

Amakuru yashoboye kujya hanze ni uko uyu Coloneri Musaba yagaragaweho kuba yarakoranaga na Leta ya Kigali mu ibanga ndetse mu igenzura ryakozwe bikaba byaraje kuboneka ko yakoreye hanze y’igihugu ingendo zigeze kuri ebyiri ariko avuga ko indege yamusize ntashobore kugarukira igihe mu gihugu! Mu igenzura ryakozwe bikaba bivugwa ko byabonetse ko izo uko gusigwa n’indege mu butumwa yoherejwemo yabaga yaciye i Kigali kandi bitazwi n’abamukuriye.

N’ubwo Kigali bamushima ko yaba ari umwe mu bagize uruhare mu izahurwa ry’umubano w’u Rwanda n’Uburundi, ariko nk’ibyemezo byo gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba za FLN ngo yaba yarabigiragamo uruhare atabanje kubahiriza amabwiriza y’abamukuriye.

Iyo myifatire ye Coloneri Musaba rero ikaba igaragaza ko nta mubano Kigali yigeze yifuza kuzahura ahubwo yinjiriye inzego z’umutekano w’Uburundi mu mugambi wo gukomeza gushaka uko yagenzura ibibera muri icyo gihugu.

Uko Kigali ivuga neza Coloneri Musaba biri hano: https://bwiza.com/…

Mu gusoza iyi nyandiko, ntabwo twajya mu byagaragaye byose, urugero nk’Ikibazo cy’Ubugande kigaragara ko bidatangiriwe hafi, bishobora kwerekeza habi, kuba u Rwanda rumaze kuba nk’urufungiranywe mu mipaka, rukaba rusigaranye Tanzaniya, nayo ifite gahunda zo guhindura imigambi yayo ku mishinga bari bafatanije n’u Rwanda nk’uko Dr Himbara David abisobanura hano: https://medium.com/…/kagames-rwanda-left-out-of-east…

U Rwanda rukunze kwirata ubutwari mu byagisirikare, rukwiye kumenya ko gusenyuka kw’igihugu bishobora kubaho n’izo ntwaro zitiriwe zikoreshwa.

Colonnel Musaba bivugwa ko akorana cyane n’u Rwanda

Niba igihugu kigaragara ko kiri mu kato mu by’ubukungu, ibyo birahagije ngo bigishyire hasi.

Amaboko y’igihugu ni ukwita ku benegihugu no kumenya kubana neza n’Abaturanyi.

Reba na: https://www.newtimes.co.rw/news/lawmaker-wants-genocide-prevention-mechanism-regions-peace-and-security-strategy?fbclid=IwAR3nMJwipTDAO0jANMONR8DokXb3Q1k3ZncjCmDABtN6FM75K-ym8TbBPvE

55 thoughts on “UMWAKA WA 2021 USIZE U RWANDA RUHAGAZE RUTE MURI DIPOLOMASI?

  1. We’re a group of volunteers and starting a new
    scheme in our community. Your site provided us with valuable
    info to work on. You have done an impressive task and our
    entire group shall be thankful to you.

  2. Hi there just wanted to give you a quick heads up. The
    words in your post seem to be running off the screen in Chrome.
    I’m not sure if this is a formatting issue or something to
    do with internet browser compatibility but I figured I’d post to
    let you know. The style and design look great though! Hope you get the problem solved soon. Kudos

  3. Greetings from Idaho! I’m bored at work so I decided to browse your site on my iphone during lunch
    break. I really like the knowledge you present here and can’t wait to take a look when I get home.
    I’m shocked at how quick your blog loaded on my mobile
    .. I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyways, wonderful blog!

  4. Heya i am for the first time here. I came across this board and I in finding It truly useful & it helped me out much.

    I hope to give something again and help others
    such as you aided me.

  5. Heya! I understand this is sort of off-topic but I needed to ask.
    Does operating a well-established blog such as yours require a lot of
    work? I am brand new to operating a blog however I do write in my journal
    everyday. I’d like to start a blog so I will be able to share
    my personal experience and thoughts online.
    Please let me know if you have any kind of recommendations or tips for new aspiring blog owners.
    Appreciate it!

  6. Hey there would you mind stating which blog platform you’re working with?

    I’m going to start my own blog in the near future but I’m having a difficult time choosing between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and
    Drupal. The reason I ask is because your layout seems
    different then most blogs and I’m looking for something completely
    unique. P.S My apologies for being off-topic but I had to ask!

  7. Howdy! I just would like to give you a huge thumbs up for your
    excellent information you’ve got here on this post.
    I’ll be coming back to your blog for more soon.

  8. I think this is one of the most vital info for me. And
    i am glad reading your article. But want to remark on few
    general things, The site style is ideal, the articles is really great :
    D. Good job, cheers

  9. That is really interesting, You are an overly professional blogger.

    I’ve joined your feed and look ahead to seeking extra of your
    great post. Also, I’ve shared your web site in my social networks

  10. This is really interesting, You are a very skilled blogger.

    I have joined your feed and look forward to seeking more of your magnificent post.

    Also, I have shared your website in my social networks!

  11. Today, while I was at work, my sister stole my iPad
    and tested to see if it can survive a thirty foot drop, just so she can be a youtube sensation. My apple ipad
    is now broken and she has 83 views. I know this is completely off
    topic but I had to share it with someone!

  12. Hey! This is my first comment here so I just wanted to give a quick shout
    out and say I really enjoy reading through your posts.
    Can you recommend any other blogs/websites/forums
    that cover the same subjects? Thanks for your
    time!

  13. This is the right web site for everyone who really wants to
    find out about this topic. You know a whole lot its almost hard to argue with you (not that I really will need to…HaHa).
    You certainly put a fresh spin on a subject which has been written about for years.
    Excellent stuff, just excellent!

  14. You really make it seem so easy with your presentation but I find this matter to be actually something which I think I would
    never understand. It seems too complicated and extremely broad for me.
    I am looking forward for your next post, I will try to get the hang of it!

  15. Hi there, I discovered your site by means of Google at the
    same time as looking for a similar topic, your web site came up, it seems good.
    I have bookmarked it in my google bookmarks.

    Hello there, just was alert to your weblog via Google, and
    found that it is truly informative. I am gonna be careful for brussels.
    I will appreciate should you continue this in future.
    A lot of people might be benefited out of your writing. Cheers!

  16. Pretty part of content. I simply stumbled upon your website and in accession capital to
    assert that I acquire in fact enjoyed account your blog posts.
    Anyway I will be subscribing on your feeds and even I achievement you get admission to consistently fast.

  17. I do not even know the way I finished up here, but I assumed this put up was
    once great. I do not know who you are however definitely
    you are going to a well-known blogger in case you are not already.
    Cheers!

  18. As I am looking at your writing, baccarat online I regret being unable to do outdoor activities due to Corona 19, and I miss my old daily life. If you also miss the daily life of those days, would you please visit my site once? My site is a site where I post about photos and daily life when I was free.

  19. I believe everything posted was very reasonable. However, consider this,
    what if you added a little information? I ain’t
    saying your content is not solid., but what if
    you added a post title that makes people want more?
    I mean UMWAKA WA 2021 USIZE U RWANDA RUHAGAZE RUTE MURI
    DIPOLOMASI? – Afriquela1ère is a little boring.
    You should look at Yahoo’s front page and see how they create news titles to get people interested.
    You might add a related video or a picture or two
    to grab people interested about what you’ve written. In my
    opinion, it could make your website a little bit more interesting.

  20. Pingback: naga356
  21. Pingback: click to read more
  22. приснилось что умершая бабушка жива целовать
    другого во сне к чему снится император старший аркан отношение
    современная молитва символ веры сон много
    жуков, к чему снятся жуки в волосах женщине

  23. к чему сниться покойник встающий из гроба, к чему снится проснувшийся покойник какую девушку ищет козерог
    20 аркан в совместимости, 20 аркан в совместимости в минусе
    книги анны котельниковой
    по таро сонник моего ребенка переехала машина

  24. жалгыз басты ана баспана, бакытты отбасы жалгыз басты
    ана алтын негізгі кен орындары, ақсу алтын кен орны каталог электроники,
    сулпак 4к моделі балабақшада ашық
    сабақ, 4к моделі балабақшада циклограмма

  25. әйел мен еркектің арасының суып қалу
    себептері, қылықты әйел қандай
    болады 4 отдел кнб рк чем занимается,
    3 отдел кнб рк чем занимается суды негізгі
    ластаушылар, судың ластануы құқықтық шешу жолдары
    кезектес салалас, кезектес салалас мысал көркем әдебиет

  26. как обрабатывали медь и бронзу,
    какие металлы были открыты первыми как их обрабатывали бастауыш мектеп кезеңі, бастауыш сынып оқушыларының
    жетекші іс әрекеті кешірші тағы да
    скачать, кешірші тағыда ең жақын дос эссе,
    менің ең жақын досым эссе 7 сынып

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *