U Rwanda barukatiye kuri wa mushinga w’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wo kubaka imihanda ya gari ya moshi – Tanzaniya igiye gukorana gusa na Uganda na Kenya mu muhanda Dar Es Salaam-Mwanza ufite agaciro ka miliyari $1.9

David Himbara

David Himbara

Jenerali Paul Kagame amaze imyaka 15 atwizeza kubaka inzira ya gari ya moshi izageza u Rwanda ku byambu bya Mombasa na Dar Es Salaam icyarimwe.

Mu mwaka wa 2008, nyakubahwa wo mu Rwanda yadusezeranyije ko agiye gutangira inzira ya gari ya moshi izageza u Rwanda muri Tanzaniya kuri Gari ya Moshi umuhanda wa Isaka bigatuma Rwanda igera ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Iy gari ya moshi yagombaga kugera i Rwanda mu mwaka wa 2012 bigatuma kuva Kigali ugera Dar Es Salaam biba urugendo rw’umunsi umwe gusa aho kuba icyumweru cyose ku makamyo yikoreye imizigo y’ubucuruzi. Uwo mwaka wa 2012 warageze,gari ya moshi twarategereje turaheba.

Mu mwaka wa 2013, Kagame yashwanye na Tanzaniya nuko avuga ko agiye gufata inzira nshya “mu bwumvikane bwa ruguru” aho we ubwe, na Yoweri Museveni wa Uganda,na Uhuru Kenyatta wa Kenya bapanganye undi mushingawo kubaka gari ya moshi izava Kigali igaca Kampala igakomereza Mombasa. Iyi gari ya moshi nayo twarahebye.

Tuba turaje tugera tariki 14 mutarama 2018, Kagame aba abonye incuti nshya,perezida mushya wa Tanzaniya bwana John Magufuli nuko ati ndashaka kubyutsa wa mushinga wa gari ya moshi Kigali-Isaka-Dar Es Salaam.

Reka twihute tugere ejo bundi aha,tariki 28 Ukuboza 2021.Perezida mushya wa Tanzania,madamu Samia Suluhu Hassan yasinye amasezerano mashya yo kubaka byihuse imihanda mishya ya Gari ya moshi izamutwara akayabo ka US$1.9 billion (wakanda hano ukayasoma) harimo gari ya moshi izahuza Dar es Salaam na Mwanza,umugi uri ku cyambu cy’Ikiyaga cya Victoria nuko uwo muhanda ugahuza Tanzania, Uganda na Kenya byonyine.

U Rwanda rwa Kagame barukatiye!

Mukomeze kudukurikira.

Inkuru ya professeur David Himbara,ku bufatanye na Afriquela1ère.com/rw

34 thoughts on “U Rwanda barukatiye kuri wa mushinga w’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wo kubaka imihanda ya gari ya moshi – Tanzaniya igiye gukorana gusa na Uganda na Kenya mu muhanda Dar Es Salaam-Mwanza ufite agaciro ka miliyari $1.9

  1. I do trust all of the ideas you’ve presented in your post.
    They are very convincing and can certainly work.
    Still, the posts are very quick for starters.

    Could you please extend them a bit from next time? Thank you for the post.

  2. Pingback: unicc shop
  3. Pingback: Relx Pod
  4. Pingback: Firearms For Sale
  5. Pingback: Eurochemsites
  6. Pingback: โคมไฟ
  7. Thank you for any other informative web site. The place else may I get that type of information written in such a perfect means?
    I’ve a challenge that I’m simply now operating on, and I have been at the glance out for such information.

  8. Pingback: like it

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *