Intambara y’Uburusiya muri Ukraine : “Kuganira na Putin ni nko gushyikirana n’ingona”. Intambara igeze he?

Yanditswe na Rémy Rugira

Mu ncamake:

  • U Burusiya ’bwafashe’ Mariupol ariko si yose
  • Abantu barenga miliyoni eshanu bamaze guhunga Ukraine
  • U Burusiya burimo kugenzura 80% by’agace ka Luhansk
  • U Burusiya bwakoze igerageza rya Sarmat, missile idasanzwe
  • Boris Johnson yagereranyije kuganira na Putin no gushyikirana n’ingona

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zafashe Umujyi wa Mariupol uretse uruganda rumwe runini cyane ubu rwihishemo abantu, nk’uko Minisitiri w’Ingabo Sergey Shoigu yabimenyesheje Perezida Vladimir Putin.

Umujyi wa Mariupol umaze iminsi ugoswe n’ingabo z’u Burusiya, ndetse ubuyobozi bwa Ukraine buheruka kuvuga ko nibura 95% byawo bimaze gusenywa, inzu ku yindi.

Ni umujyi ukora ku nyanja y’umukara, witezweho gutuma u Burusiya buhuza ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Ukraine no mu gace ka Crimea, hakoreshejwe inzira z’amazi cyangwa ubutaka.

Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu ariko yavuze ko hari uruganda rumwe rw’ibyuma rwa Azovstal rwihishemo abasirikare ba Ukraine hamwe n’abasivili bahawe intwaro basaga 2.000 bihishemo.

U Burusiya bwari bwabasabye gusohokamo bitarenze ejo hashize saa saba, ariko ntibabyubahiriza.

RT y’Uburusiya yatangaje ko Putin yahise aha amabwiriza Minisitiri Shoigu ko umugambi wo gupfumura urwo ruganda “atawutangamo inama”, ahubwo amutegeka ko “bagota neza” ako gace, bakongerera amahirwe abarimo imbere yo gushyira hasi intwaro.

Ubwo ngo Mariupol yazengurukwaga muri Werurwe, abasirikare 8.100 ba Ukraine, abacanshuro b’abanyamahanga n’abaturage bahawe intwaro barimo abagize umutwe wa Azov Battalion, bagumyemo imbere.

Shoigu yavuze ko abarwanyi bagera ku 1400 baje gushyira intwaro hasi, naho abasivili 142.000 barahungishwa.

U Burusiya bwigaruriye 80% bya Luhansk

Guverineri w’agace ka Luhansk gaheruka gutangaza ko ari repubulika yigenga, Serhiy Haidai, yavuze ko Ingabo z’u Burusiya ubu zigenzura 80% byako, nka kamwe mu bigize agace kagutse ka Donbas, mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Mbere y’intambara u Burusiya bwatangije muri Gashyantare, Leta ya Kyiv yagenzuraga 60% by’agace ka Luhansk

U Burusiya bumaze gufata 80% bya Luhansk

Nyuma yo gufata Umujyi wa Kreminna, Haidai yavuze ko Abarusiya bakomeje gusatira imijyi ya Rubizhne na Popasna, asaba abaturage guhunga bwangu.

Ukraine ishaka kuganirira n’u Burusiya muri Mariupol

Intumwa ya Ukraine mu mishyikirano n’u Burusiya yatangaje ko biteguye kugirana “ibiganiro bidasanzwe” n’icyo gihugu, bikabera mu Mujyi wa Mariupol.

Mykhailo Podolyak yanditse kuri Twitter ko ibyo biganiro byaba “imbonankubone. Umuntu ku wundi. Kugira ngo dutabare abantu bacu, Azov (batayo), abasirikare, abasivili, abana, abakiri bazima n’abakomeretse.”

Undi muyobozi ukomeye mu mishyikirano ku ruhande rwa Ukraine, David Arakhamia, yatangarije kuri Telegram ko we na Podolyak “biteguye kujya muri Mariupol mu biganiro n’uruhande rw’u Burusiya ku guhungisha abasirikare bacu n’abasivili.”

Ntabwo u Burusiya buragira icyo busubiza kuri ubwo busabe.

U Burusiya bukomeje ibitero

Inzego z’ubutasi z’u Bwongereza zemeje ko u Burusiya bukomeje ibitero muri Ukraine ndetse bwiteguye gukaza umurego, mbere y’uko ibirori byo ku wa 9 Gicurasi bigera.

Iyo tariki ifatwa nk’umunsi w’intsinzi mu Burusiya, kuko haba hibukwa uko Leta Zunze Ubumwe z’aba-Soviet zatsinzemo u Budage bwayoborwaga n’Aba-Nazi, mu 1945.

U Bwongereza buvuga ko “bishobora kugira uruhare mu kugena ukwihuta no gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byabo mbere y’uko iyo tariki igera.”

Ni umunsi ubaho imyiyereko ikaze ya gisirikare mu bice bitandukanye by’u Burusiya.

Ingabo zabwo zikomeje kurwanira cyane mu gace k’Uburasirazuba bwa Ukraine kazwi nka Donbas, zigana mu Mujyi wa Kramatorsk.

Gaz yo mu Burusiya irimo gushakirwa indi nzira

Mu gihe u Burusiya bwohereza gaz nyinshi mu Burayi, Ukraine irimo kuganira n’u Budage ku buryo ari ho hajya hanyuzwa gaz isohoka mu Burusiya ijya mu Burayi, aho gukomeza guca mu Budage.

Inyuzwa mu muyoboro munini wa Nord Stream 1, ndetse u Burusiya bwaherukaga kubaka umunini kurushaho wa Nord Stream 2, wagombaga gutuma gaz bwohereza buyikuba kabiri.

Gusa uwo mushinga warangije kubakwa mu mwaka ushize uheruka guhagarikwa n’u Budage, mu bihano u Burusiya burimo gufatirwa kubera ko bwateye Ukraine.

Intumwa za Ukraine zatangaje ko zirimo kuganira n’ikigo Naftogaz cyo mu Budage, ku buryo igice kinini cya gaz u Burusiya bwohereza mu Burayi yajya inyuzwa muri Ukraine.

Ngo byatuma u Burusiya bwishyuzwa amafaranga menshi kugira ngo bubashe kunyuza iyo gaz ku butaka bw’icyo gihugu.

Ni ibintu kandi ngo byatuma muri ibi bihe by’intambara, u Burusiya bwitwararira ku buryo budashobora kwangiza ibikorwa remezo bitwara gaz byo muri Ukraine.

G7 yemereye Ukraine miliyari 24$

Ba minisitiri b’imari b’ibihugu birindwi bifite ubukungu bwa mbere ku Isi (G7) bemereye Ukraine inkunga ihuriweho isaga miliyari 24$ muri uyu mwaka wa 2022, ndetse ngo biteguye gukora byinshi kurushaho.

Mu itangazo basohoye kuri uyu wa Gatatu, aba baminisitiri bavuze ko badashimishijwe no kuba u Burusiya bukigaragara mu mahuriro mpuzamahanga nka G20 no mu nama z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari na Banki y’Isi muri iki cyumweru.

Kuganira na Putin ni nko gushyikirana n’ingona – Minisitiri w’Intebe Johnson

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yagereranyije gushyikirana na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya nko kuganira n’ingona.

Yashakaga kuvuga ko bizagorana ko Ukraine igirana amasezerano y’amahoro n’umuyobozi yita “udahozaho”, ku buryo hakiri igihu ku byo guhagarika intambara.Boris Johnson yavuze ko bitoroshye gushyikirana na Putin

Yagize ati “Ni gute washyikirana n’ingona mu gihe ifite ukuguru kwawe mu mikaka yayo? Izo ni zo ngorane abanya-Ukraine bafite.”

Ni ikiganiro yahaye abanyamakuru mu ndege ajya mu Buhinde, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

U Burusiya bwakoze igerageza rya Sarmat, missile yambukiranya imigabane

U Burusiya bwagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa missile zambukiranya imigabane (Intercontinental Ballistic Missile, ICBM) cyiswe RS-28 Sarmat, muri gahunda yabwo yo gusuzuma intwaro zigezweho ziba zakozwe.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, yatangaje ko yari yabanje kumenyeshwa icyo gikorwa, hagendewe ku masezerano ibihugu bifitanye yo kugenzura ikoreshwa ry’intwaro.

Icyo gisasu cyarasiwe mu kigo cya gisirikare cya Plesetsk kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Vladimir Putin yavuze ko ari igikorwa gifite byinshi gisobanuye ku gihugu.

Ati “Iyi ntwaro yihariye izongera ubushobozi bw’ingabo zacu, mu buryo bwizewe ishimangire ubusugire bw’umutekano w’u Burusiya mu maso y’abanzi baturutse hanze, ibe inahagaritse ubushotoranyi bukomeza kudushyirwaho.”

Putin yatangaje ko iyo ntwaro ifite ububasha bwo guca mu rihumye uburyo bugezweho bwose bwo gukumira za missile, ndetse ko bizafata igihe kugira ngo hagire ahandi ku Isi bayigana.

Icyo gisasu cyahuranyije u Burusiya bwose, kiza kugwa ku mwigimbakirwa wa Kamchatka.

Biteganywa ko “Sarmat” izaba yamaze kugeragezwa mu buryo bwose kugeza mu mpera z’uyu mwaka.U Burusiya bwagerageje igisasu gishya cyiswe Sarmat


Kwamamaza

85 thoughts on “Intambara y’Uburusiya muri Ukraine : “Kuganira na Putin ni nko gushyikirana n’ingona”. Intambara igeze he?

  1. Hey! I know this is kinda off topic but I was wondering
    which blog platform are you using for this site? I’m getting fed
    up of WordPress because I’ve had problems with hackers and I’m looking at options
    for another platform. I would be fantastic if
    you could point me in the direction of a good platform.

    Also visit my web page Mesin 138

  2. Hiya! Quick question that’s completely off topic. Do you know how to make your site mobile friendly?
    My web site looks weird when browsing from my iphone 4. I’m trying to find a
    theme or plugin that might be able to resolve
    this problem. If you have any recommendations, please share.
    Appreciate it!

    Stop by my website … Winslot88

  3. When I originally left a comment I seem to have
    clicked the -Notify me when new comments are added- checkbox and from now on whenever a comment is
    added I get four emails with the same comment. There has to be a way you
    can remove me from that service? Thanks a lot!

    Here is my web-site – Winslot88

  4. Have you ever thought about publishing an ebook or guest authoring on other websites?
    I have a blog based on the same topics you discuss and would love to have you share some stories/information. I know my viewers
    would appreciate your work. If you are even remotely interested, feel free to send
    me an e-mail.

    Feel free to surf to my web blog; Mesin138

  5. Olá , você está usando o wordpress como plataforma do seu site ?
    Eu sou novo no mundo do blog, mas estou tentado a criar o meu próprio.
    Você precisou aprender alguma programação para fazer seu próprio
    blog? Qualquer ajuda seria muito útil!

  6. I just like the helpful info you provide in your articles.
    I’ll bookmark your weblog and take a look at again right
    here frequently. I am quite sure I will learn many new stuff right right here!
    Good luck for the next!

    Feel free to visit my website; Mesin 138 Slot

  7. I am extremely impressed together with your writing
    talents and also with the layout for your blog. Is this a paid theme
    or did you customize it your self? Anyway keep up the nice quality writing,
    it is uncommon to see a nice blog like this one today..

    my homepage: Mesin 138 Slot

  8. Hey I am so thrilled I found your web site, I
    really found you by accident, while I was looking on Digg for something else, Anyhow I am
    here now and would just like to say thanks a lot for a fantastic post
    and a all round entertaining blog (I also love the theme/design), I don’t have time
    to read it all at the minute but I have saved it
    and also included your RSS feeds, so when I have time I will be back to read much
    more, Please do keep up the fantastic jo.

    my site; Mesin 138

  9. Hello I am so happy I found your web site, I really found you by error, while
    I was looking on Google for something else, Regardless
    I am here now and would just like to say kudos for a marvelous post and
    a all round entertaining blog (I also love the theme/design), I don’t have time to go through it all at the moment
    but I have saved it and also included your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a great deal more, Please do keep up the superb job.

    Visit my page … Mesin 138 Slot

  10. I loved as much as you will receive carried out right here.
    The sketch is tasteful, your authored material stylish. nonetheless, you command get bought an shakiness
    over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably
    come further formerly again as exactly the same nearly very often inside case you shield this hike.

    my website :: Mesin 138 Slot

  11. Eu simplesmente amo seu site … Agradáveis cores
    e tema. Você fez este web site você mesmo? . Estou planejando criar meu próprio pessoal blog e queria descobrir onde você
    baixo este tema ou qual tema. Abraços !

  12. Este Texto me convenceu de uma coisa, eu na verdade acredito que este blog precisa de muita atenção por parte das pessoas, porque é realmente
    muito interessante. Eu provavelmente vou voltar a
    ver. Os textos são muito bem escritos. Obrigado pela informação e Parabéns.

  13. Por favor, me avise se você estiver procurando por
    um escritor para seu site . Você tem alguns textos
    realmente maravilhosos e acredito que eu seria uma boa aquisição.
    Se você quiser eu gostaria de escrever algum material para o seu blog em troca de um link para o meu.
    Por favor me envie um email se estiver interessado.
    Muito obrigado !

  14. You actually make it seem so easy with your presentation but I find this matter to be actually something which I think
    I would never understand. It seems too complex and very broad for me.
    I’m looking forward for your next post, I’ll try to get the hang
    of it!

  15. Excellent blog! Do you have any tips and hints
    for aspiring writers? I’m hoping to start my own blog soon but I’m
    a little lost on everything. Would you advise starting with a free
    platform like WordPress or go for a paid option? There are so many choices out
    there that I’m totally confused .. Any suggestions?
    Thank you!

  16. My programmer is trying to persuade me to move to .net from PHP.

    I have always disliked the idea because of the costs.
    But he’s tryiong none the less. I’ve been using Movable-type on various websites for
    about a year and am concerned about switching to another platform.

    I have heard excellent things about blogengine.net. Is there a way I can import all my wordpress posts into it?
    Any help would be greatly appreciated!

  17. You actually make it seem so easy with your presentation however I find
    this matter to be actually one thing that I feel I’d never understand.
    It seems too complex and very extensive for me.
    I am taking a look ahead in your subsequent submit, I’ll try to get the hang of it!

  18. Hello, Neat post. There’s a problem along with
    your website in internet explorer, might check this?
    IE still is the marketplace chief and a large section of other folks will leave out your great
    writing due to this problem.

  19. Hey there I am so glad I found your site, I really found you by
    error, while I was browsing on Aol for something else, Regardless I am here now and would just like to say thanks a lot for a marvelous post
    and a all round entertaining blog (I also love the theme/design), I don’t
    have time to go through it all at the minute but I have bookmarked it
    and also added in your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a great deal more,
    Please do keep up the great work.

  20. With havin so much content and articles do you ever run into
    any problems of plagorism or copyright violation? My
    site has a lot of unique content I’ve either written myself or outsourced but it looks like a lot of it is
    popping it up all over the web without my agreement. Do you know any methods to help reduce content from being stolen? I’d really appreciate it.

  21. Superb blog! Do you have any suggestions for aspiring
    writers? I’m planning to start my own site soon but I’m a little
    lost on everything. Would you propose starting with a free platform like WordPress or go for a paid option? There are so many choices out there that I’m completely confused ..
    Any suggestions? Bless you!

  22. Hello there, I found your website via Google at the same time as searching for a similar matter, your website got here up, it seems good.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.

    Hi there, simply was aware of your blog through Google, and located that it is truly informative.
    I am gonna be careful for brussels. I’ll appreciate if
    you happen to proceed this in future. Many other people will likely be benefited out of your writing.
    Cheers!

  23. Your writing is perfect and complete. baccaratsite However, I think it will be more wonderful if your post includes additional topics that I am thinking of. I have a lot of posts on my site similar to your topic. Would you like to visit once?

  24. Hiya! I know this is kinda off topic but I’d figured I’d
    ask. Would you be interested in trading links or maybe guest writing a blog article
    or vice-versa? My site goes over a lot of the same topics as yours and I believe we
    could greatly benefit from each other. If you happen to be interested feel
    free to send me an email. I look forward to hearing from you!
    Great blog by the way!

  25. We stumbled over here from a different web address and thought I might as well check things
    out. I like what I see so i am just following you. Look forward to
    exploring your web page yet again.

  26. An outstanding share! I have just forwarded this onto a co-worker who has been doing a little homework on this.
    And he in fact ordered me dinner simply because I stumbled upon it for him…
    lol. So let me reword this…. Thanks for the meal!!

    But yeah, thanks for spending the time to talk about this topic here on your site.

  27. Hello! This is my 1st comment here so I just wanted to give a
    quick shout out and say I genuinely enjoy reading through your blog posts.
    Can you recommend any other blogs/websites/forums that cover the same subjects?
    Thanks for your time!

  28. Hello There. I found your weblog using msn. That is an extremely smartly written article.
    I’ll make sure to bookmark it and come back to learn more of your helpful information. Thanks for
    the post. I will certainly comeback.

  29. Hmm is anyone else encountering problems with the
    pictures on this blog loading? I’m trying to find out if its a problem on my end or if it’s the
    blog. Any suggestions would be greatly appreciated.

  30. Superb post but I was wanting to know if you could write a litte more on this subject?

    I’d be very grateful if you could elaborate a little bit more.
    Kudos!

  31. It’s a pity you don’t have a donate button! I’d certainly
    donate to this superb blog! I suppose for now i’ll settle for
    book-marking and adding your RSS feed to my Google account.
    I look forward to brand new updates and will talk about this site with my Facebook group.
    Talk soon!

  32. Hey! I know this is kind of off-topic but I had to ask.
    Does building a well-established blog like yours require a large
    amount of work? I’m brand new to operating a blog but
    I do write in my diary everyday. I’d like to start a
    blog so I will be able to share my experience and views online.
    Please let me know if you have any kind of ideas or tips for brand new aspiring bloggers.
    Appreciate it!

  33. абайдың ғылым таппай мақтанба өлеңі, ғылым таппай
    мақтанба шумақ ао ск евразия, страховая
    компания евразия отзывы дүниежүзілік
    нарық, нарықтық экономика өзгерістері көшпелілердің қандай салт-дәстүрлері бүгінгі күнге дейін сақталды, ғұндардың салт дәстүрі

  34. Heya excellent website! Does running a blog such as this take a lot of work?
    I have virtually no expertise in coding but I had been hoping to start my own blog in the near future.
    Anyways, should you have any ideas or tips for
    new blog owners please share. I understand this is off subject however I just
    had to ask. Thank you!

  35. абди уральск, абди астана восстание 1916 г.
    охватило территорию, цель восстания 1916 года в казахстане ел сүйсініп көреді өлең айтып береді, сүйген қызға өлең автовокзал уштобе телефон, автовокзал талдыкорган номер телефона

  36. самый умный человек в мире 2007,
    самый умный человек в мире 2023 опытный актобе маршрут, маршрут 52
    – расписание мұғалім туралы эссе ағылшынша, өзім туралы эссе ағылшынша қасиет қону, аруақты адам

  37. объектом личного страхования является, договор страхования рк втб банк адреса,
    втб банк алматы адреса филиалов отан ана – минус
    скачать, каракат башанова – отан минус скачать apple residence алматы отзывы,
    жк онер алматы отзывы

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *