IBARUWA FPR INKOTANYI YANDIKIYE UMURYANGO W’ABIBUMBYE TARIKI YA 30 MATA 1994 IGARAGAZA URUHARE RWAYO RUKOMEYE MU RUPFU RW’ABATUTSI! TWAYIBASHYIRIYE MU KINYARWANDA!

Rémy Rugira

Mu ncamake:

  • FPR Inkotanyi zemeje ko ku itariki ya 30 Mata 1994 nta jenoside yari ikiba,ko yari yararangiye,ko nta batutsi bari bacyicwa
  • FPR yabujije Umuryango w’Abibumbye kohereza ingabo zihuse zo kuza gutabara abicwaga
  • FPR yemeje ko kuri iyo tariki ibyari bikenewe ari imfashanyo y’ibiryo gusa
  • FPR yavuze ko yo nta bwicanyi na buke habe na mba yakoze mu bice yuari yarigaruriye
  • Icyari gihangayikishije FPR ni ugufata ubutegetsi bwose,si ukurokora abatutsi bicwaga nk’uko ikunze kubyishimagiza.
  • Hashize imyaka 28….FPR yari ikwiriye kubazwa imfu z’abatutsi bose bapfuye kuva ku itariki ya 30 Mata 1994

Uyu munsi ku itariki 30 Mata tuzirikana ku ibaruwa ya FPR cyangwa RPF-Inkotanyi yanditswe igasinywa na Gerald Gahima na Claude Dusaidi mu izina ry’Ibiro bishinzwe politike mu mutwe wa FPR (Political Bureau) ku itariki 30 Mata 1994 bategeka Umuryango w’Abibumbye ONU kudahirahira ngo wohereze ingabo zo guhagarika ubwicanyi (ingabo zo gutabara Abatutsi bicwagwa bazira ubwoko bwabo).

Iyo baruwa yanditswe mu cyongereza twayibashyiriye mu kinyarwanda.Isomere hanyuma tuze kuyiganiraho.

FRONT PATRIOTIQUE RWANDAIS               RWANDESE PATRIOTIC FRONT

                                            New York, tariki 30 Mata 1994

ICYO IBIRO BISHINZWE POLITIKE MU MUTWE WA FPR BIVUGA KURI GAHUNDA UMURYANGO W’ABIBUMBYE UFITE WO KOHEREZA INGABO ZO GUTABARA  MU RWANDA

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kasabwe n’Umunyamabanga mukuru wa ONU kwemeza iyoherezwa ry’Ingabo mu Rwanda mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivili.

Hashize imyaka myinshi ubwicanyi bukorwa ariko ubwicanyi bwihariye bukaze cyane ni ubwatangiye nyuma y’urupfu rwa perezida Habyarimana ku itariki ya 6 Mata 1994.

Ku bihereranye n’ubwo bwicanyi,umutwe wa FPR urashaka kubatangariza ibi bikurikira:

  1. Ubu bwicanyi  bwateguwe mu buryo bwitondewe kandi bwashyizwe mu bikorwa uko bwateguwe ku buryo habaho itsembatsemba ry’abantu bose babonwa nk’abarwanya ubutegesti buriho.Imyiteguro  y’ubwo bwicanyi yatangiye perezida Habyarima ubwe akiriho,abizi neza ko buri gutegurwa ndetse we ubwe anagira uruhare mu kubutegura.
  2. FPR ifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ubwo bwicanyi bwari buri gutegurwa  kandi ko perezida yari kwicwa mu gihe cy’inzibacyuho nyuma gato y’uko ingabo za FPR zishyikirije intwaro zose zari zifite Umuryango w’Abibumbye zikajya mu bigo zari gukusanyirizwamo aho byari koroha kuzitsemba zose.
  3. Ubu bwicanyi ntibwatunguye FPR habe na gato.FPR yakomeje gukoma akamo ibwira Umuryango Mpuzamahanga  iby’iryo tegurwa rw’ubwicanyi amezi menshi mbere y’uko butangira gushyirwa mu bikorwa.Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye  kimwe na za guverinoma z’ibindi bihugu byari bihagarariwe  mu masezerano y’Amahoro ya Arusha barabizi ko twababwiye ko hari itegurwa ry’ubwicanyi riri gukorwa binyuze ku babahagarariye i Kigali kimwe n’abandi bategetsi bakuru basuye FPR haba i Kigali haba ku Mulindi kuva amasezerano yatangira gushyirwaho imikono mu rwego rwo kuganira uko kuyashyira mu bikorwa byazoroshywa.

Umuryango mpuzamahanga wari waraburiwe ariko ntiwigeze ubona ko ari ngombwa cyangwa se ntiwashoboye  gukumira ubu bwicanyi.

4.Hari imyumvire itari yo ivuga ko ubu bwicanyi bwakozwe  n’impande ebyiri zihanganye kandi zifite intwaro.Nibyo hari mpande ebyiri ,ariko uruhande rumwe ni rwo rufite intwaro kandi ni rwo ruri gukora amabi yose.Uruhande rundi ni urw’inzirakarengane,nta ntwaro rufite kandi nta wo kubarengera uhari.Ibyabaye ni igikorwa cya leta y’abanyarugomo cyo guhohotera abaturage b’inzirakarengane bazira gusa ko bari mu mashyaka ya politike atavuga umwe na leta iriho abandi bazira gusa ubwoko bwabo.

Ubu bwicanyi kandi mbere ya byose si intambara y’amoko abiri ahanganye nk’uko amagambo y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye asa nk’ashaka kubisobanura muri ubwo buryo.

5. N’ubwo aba Tutsi bakomeje gufatwa nk’abakandida bo gutsembatsembwa,mu by’ukuri n’abanyarwanda bo mu yandi moko bagiye bahura n’akaga kangana n’akabo. Ibihumbi bibarirwa muri za mirongo by’aba Hutu byarishwe ku bwinshi bizira gusa ko biri mu mashyaka atavuga rumwe n’iri ku butegetsi.Ndetse rwose abenshi mu bantu bakomeye bazwi mu gihugu bishwe ni aba Hutu.Kubona ko ibyabaye ari intambara ishingiye ku bwoko si byo,bikwiriye gukosorwa.

6.Ubu bwicanyi si bushya mu mateka y’u Rwanda.Ni ibintu bigarutse kuko ubwicanyi busa nka buriya bwagiye bukorwa n’inzego z’umutekano zari ziyobowe icyo gihe na perezida Habyarimana hagati y’umwaka w’1959 na 1966, hagati y’umwaka wa 1972 na 1973 ndetse no hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.

7.Ubu bwicanyi bwo mu Rwanda kandi  bwakozwe gusa n’uruhande rumwe,ubutegetsi. Uruhande rwa FPR ntirwigeze rukora ikibi na kimwe kandi nta n’icyo dupanga gukora,binyuranye n’ibisa na bimwe mu biri mu ibaruwa Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yandikiye akanama gashinzwe umutekano ku isi  yo ku itariki ya 29 Mata 1994 idushinja kugira uruhare mu bwicanyi. Ahubwo twe twagiye twitangira kurokora abanyarwanda benshi bakorerwa ayo mabi yose. Umutwe wa FPR urashaka kubamenyesha ko uduce twose wigaruriye,umutekano ari wose kandi duhaye ikaze Umuryango mpuzamahanga kuzahagera bakigenzurira.

8.Perezida Habyarimana n’abo bakorana bapanze kandi bategura ubu bwicanyi bafatiranye ibihe by’agahenge ko guhagarika intambara FPR yemeye mu rwego rwo gutegura neza  ubwiyunge bw’igihugu,kugarura umutekano no gutsimbakaza demukarasi mu gihugu cyacu.

Ubu FPR yumva ko Umuryango Mpuzamahanga wagize indimi ebyiri  igihe watsindagiraga FPR kwemera inzira y’amahoro mu gihe nta cyo wakoraga ngo ubuze Habyarimana gukomeza gupanga no gutegura kuzadurumbanya iyo nzira y’amahoro,inzira badushishikarizaga. 

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) bwari mu Rwanda,bwari bufite ingabo zirenga 2,500. Aya makuba agitangira izo ngabo zananiwe kurindira umutekano abaturage b’u Rwanda bari bugarijwe n’urugomo. Ntizigeze zitabara ngo zihagarike ubwicanyi, zitwaje ngo ntibiri mu bigize ubutumwa boherejwemo,kandi ubwo butumwa bwarashoboraga guhita buhindurwa ako kanya n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.Aho kubigenza gutyo,ahubwo za ngabo zahise zicyurwa zisiga abaturage b’u Rwanda mu maboko y’abicanyi.

Umuryango mpuzamahanga wararebereye gusa witegereza wipfumbase ukuntu ibihumbi amagana by’abaturage b’u Rwanda  b’inzirakarengane bari kwicwa.

Ni bake gusa batinyutse kuvugira mu ruhame bamagana abakoraga ayo mabi,ibyo kuvuga gutera intambwe n’imwe mu gufasha abari kurenganywa cyangwa bashobora kurenganywa byo tutiriwe tunabivuga.

Raporo (OXFAM) zigaragaza ko ubwo bwicanyi bwabaye bumaze guhitana abasaga kimwe cya kabiri cya miliyoni (500,000).

Uburyo ubwicanyi bwakozwemo n’urwego bwakozwemo butuma nta gushidikanya kurimo ku kuba ibyabaye byakwitwa jenoside tugendeye ku nyito itangwa n’Amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye.Twe twumva impaka zigibwa n’inzego zimwe na zimwe, harimo ndetse  n’Akanama k’Umuryango w’abibumbye  gashinzwe amahoro ku isi, ngo zo kumenya niba koko ibyabaye mu Rwanda ari jenoside cyangwa atari yo, ari impaka nk’izo mu ishuri niba tutabyita gushinyagura.Twe bwe abanyarwanda n’abandi bayiboneye n’amaso yabo twemeza ko ibyabaye ari jenoside.

Ubwicanyi bwapanzwe kandi buhagarikirwa na guverinoma yiyise iy’agateganyo ikoresheje ibi bikurikira:

     1.Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda perezida

     2.Abasirikare basanzwe mu ngabo z’igihugu 

     3.Abajandarume

     4.Abaturage basanzwe bahawe intwaro hamwe n’umutwe w’urubyiruko wagenzurwaga n’ishyaka rya nyakwigendera perezida ryitwa MRND hamwe n’andi mashyaka y’incuti zayo,cyane cyane abo mu ishyaka ry’abahezanguni ryitwa CDR.

Umuryango mpuzamahanga ufitiye ideni rikomeye abanyarwanda ryo kwamagana no gushakisha abakoze ubwo bwicanyi bose bakagezwa imbere y’ubutabera. Hari ibihugu bimwe na bimwe,byahaye ishingiro abo bicanyi ndetse ubu byanatangiye kubategurira igihe kizaza muri politike y’igihugu cyacu.Twavuga nk’igihugu cy’Ubufaransa na Misiri byamaze kwakira no kugirana ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru n’abagize guverinoma yiyise iy’agateganyo kandi bikaba ari nabyo bishobora kuba biri inyuma y’uyu mugambi wo kohereza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’ibyo biganiro.

Umuryango w’Abibumbye wagombye gufata iya mbere mu gushaka uko abagize iyo leta yakoze ubwicanyi batagira igihugu na kimwe cyangwa ishyirahamwe mpuzamahanga na rimwe ribaha agaciro. Umuryango w’Abibumbye niwibeshya kandi ukakira cyangwa ukagirana imishyikirano iha agaciro abategetsi bo muri iyo leta, umutwe wa FPR nta yandi mahitamo uzaba usigaranye uretse  gusaba ko na bariya basirikare 270 ba UNAMIR  basigaye bahita bacyurwa.

Igihe cyo kohereza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo gutabara abicwa cyararangiye kera. Jenoside isa nk’iyarangiye. Abagombaga kwicwa na leta hafi ya bose barishwe byararangiye cyangwa bamaze guhunga.

Umutwe wa FPR ubona ahubwo ko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi byose Umuryango w’Abibumbye  wakora ubu muri ki gihe ari ugushaka uko wageza imfashanyo ku baturage bari mu buzima bugoye batewe n’urugomo no kuva mu byabo.Ikibabaje ahubwo izo mfashanyo nizo tubona mutigeze mutekerezaho cyane nk’uko byari bikwiriye kugeza ubu.

Umutwe wa FPR ubona ibyo Umuryango w’Abibumbye urimo byo gushaka kohereza ingabo zo gutabara abicwa ari uburyo uwo muryango  ushaka gutangizamo inzira  irimo amayeri  yo gushaka uko barinda bakanatera inkunga abicanyi ubu bagize icyiyise guverinoma y’agateganyo.

Ku bw’ibyo,umutwe wa FPR urabatangariza ko wamaganiye kure ukomeje iyo gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kohereza ingabo zo gutabara kandi ko tutazigera na rimwe dukorana na zo haba mu ishingwa ryazo cyangwa mu bikorwa byazo.

Ku bw’ibyo,umutwe wa FPR :

a.turasaba akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kutemera ibyo kohereza ingabo zo gutabara zari ziteganyijwe koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko aho ibintu bigeze ubu zitagikenewe kuko ubwicanyi zendaga kujya guhagarika  butagikorwa.

b.turasaba ahubwo Umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu cyinshi ku bicanyi bari mu cyiyise guverinoma y’agateganyo bakaba ari nabo ba nyirabayazana w’ubwicanyi bwose bwakozwe,mugakora ibi bikurikira:

      1.Kureka kwemera abategetsi bo muri guverinoma yiyise iy’agateganyo yafashe ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’ibyo itegeko nshinga riteganya

      2.Kwamagana abantu bamwe na bamwe ku giti cyabo b’ibikomerezwa mu butegetsi bagize uruhare mu mabi yabaye

      3.Gufatira ibihano abagize guverinoma y‘agateganyo

      4.Gutangira vuba  imyiteguro yose isabwa ngo hashyirweho inkiko zizaburanisha ibyaha byo mu ntambara hamwe n’izindi nzego zizatuma abakoze ibyaha by’aya mabi yose bagezwa mu butabera

     c.turasaba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ONU gusimbuza intumwa yihariye imuhagarariye mu Rwanda bidatinze, agasimburwa n’umuntu ushoboye kurushaho.

        d.turahamagarira Umuryango mpuzamahanga kwihutira kohereza imfashanyo z’ubutabazi bwa ngombwa mu Rwanda,baha abaturage ibyo bakeneye,kandi ukatwizeza ko tuzakorana byuzuye mu gushyira imbaraga hamwe ngo tworohereze  abaturage bari mu buzima bubi, bugoye.

e.turanahamagarira Umuryango w’Abibumbye kandi kohereza intumwa zawo mu Rwanda mu bice bigenzurwa n’umutwe wa FPR  kugira ngo bemeze ko nta bwicanyi na mba cyangwa ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’ubwoko ubwo ari bwo bwose byakozwe n’ingabo za FPR nk’uko ibaruwa twavuzeho hejuru  y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yandikiye akanama gashinzwe amahoro ku isi isa nk’ibitubeshyera.

Mu izina ry’ Ibiro bishinzwe politike mu mutwe wa Front Patriotique Rwandais

            _____________________                               ________________________

Bwana Gerald Gahima                                          Bwana Claude Dusayidi     

Ibaruwa y’umutwe wa FPR Inkotanyi yo ku itariki ya 30 Mata 1994 mu cyongereza,yashyizwe mu Kinyarwanda na Afriquela1ère.com/rw

_________________________________________________________________________________________________________

ISESENGURA RYA AMBASADERI JEAN MARIE VIANNEY NDAGIJIMANA,UMWANDITSI W’IGITABO “PAUL KAGAME YATANZE ABATUTSI HO IGITAMBO

Ese Chairman w’Ishyaka FPR Jenerali Paul Kagame ashobora gusobanurira Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanyarwanda twese muri rusange ibyerekeye iyo baruwa ya FPR yanditswe Jenoside imaze ibyumweru 3 itangiye (twibuke ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi 100=ibyumweru 15). Ni ukuvuga ko byibura ko nka 2/3 by’Abatutsi bari kurokoka iyo FPR itandika iyi baruwa.

Iyi baruwa yanditswe yavugaga ko ku bwa FPR, Jenoside itaje nk’ibatunguye! Niba ari uko bimeze, FPR yarizi icyo ikora (gutangaho Abatutsi b’imbere mu Rwanda igitambo cyo kugera ku butegetsi!). Niba FPR ivuga ko yari ishishikajwe n’Abatutsi, nitwereke ibaruwa cyangwa izindi mpuruza-mahanga yakoze mbere y’itariki 30 Mata zitabariza Abatutsi bicwaga.

Iyi baruwa ya FPR yo kuwa 30 Mata 1994 ivuga ko kugeza tariki 29 Mata 1994 hari hamaze gupfa Abatutsi 500 000 ko, ku bwa FPR nta mututsi abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari gusanga mu Rwanda. Nta ‘speculation’(gushakisha) z’imibare ndi bujyemo ariko birababaje ko uyu munsi FPR ivuga ko hapfuye miliyoni y’Abatutsi irenga. Ngaho Paul Kagame umuyobozi wa FPR nasobanurire Abanyarwanda niba nta batutsi bapfuye nyuma y’itariki 30 Mata. Ngaho nasobanure aho ihurizo ry’ imibare ya 1 000 000 y’Abatutsi yapfuye yaturutse.

Reka nibutse andi matariki yatumye Jenoside n’intambara bidahagarara ibintu bikadogera:

I. Tariki 15 Mata 1994, Madeleine Albright, Ambassador w’Amerika muri LONI yasabye ko ingabo zose za L’ONU ziva mu Rwanda. Imwe mu mpamvu ngo ni Abasirikare b’Amerika biciwe muri Somariya. Twibutse ko Amerika nta basirikare yagiraga mu mutwe wa MINUAR. urwo rukundo baba bararutewe wenda n’urupfu rw’Ababirigi 10 bishwe n’inzirabwoba. Ku rundi ruhande ariko uwari Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi we ahubwo yagaragaje icyifuzo cy’uko igihugu cye cyakohereza ingabo zindi zo guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’impande zombi FPR na Leta y’Abatabazi.

II. Tariki 19 Mata 1994: Umuryango Human Rights Watch wasabye ko bakoresha ijambo ‘Genocide’ ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda bityo amahanga akagira n’ubutwari bwo kuyihagarika. Amerika (US) zo zanga ko iryo jambo ”G” rikoreshwa.

III. Tariki 21 Mata 1994, mu nama y’Akanama gashinzwe amahoro kw’Isi mu gihe Boutros Boutros-Ghali, Umunyamabanga wa ONU we yasabaga ONU kohereza ingabo zo gutabara, Ambasaderi w’Amerika muri ONU yashishikarije bagenzi be gutora icyemezo cyo kuvana byihutirwa ingabo zose za UNAMIR mu Rwanda. Icyemezo cyaje gufatwa hasigara abasirikare 270 bonyine (reba Resolution 912 passed by UN Security Council).

IV. Tariki 27 Mata, Papa Yohani II yemeje ko ibyaberaga mu Rwanda ari jenoside . Igihugu cya Amerika cyakomeje gusuzugura ibyavugwaga na za ONG ndetse nibi byatangajwe na Papa. Ibindi bihugu bikomeye nabyo bareberaga kuri Amerika.

V. Tariki 30 Mata 1994 ibaruwa ya Political Bureau(ibiro bishinzwe politike) ya FPR yanga ko ONU yohereza ingabo zo gutabara abatutsi n’abandi baturage bicwaga.

VI. Tariki 9 Gicurasi 1994, Madeleine Albright yavuze amagambo ababaje (the shocking statement) akurikira: “We have serious reservations about proposals to establish a large peace-enforcement mission which would operate throughout Rwanda with a mandate to end the fighting, restore law and order, and pacify the population…It is unclear what the peace-enforcement mission would be or when it would end.” (Muri make yemeranyaga na FPR ko nta mpamvu yo kujya gutabara abicwaga)

VII. Tariki 17 Gicurasi: Igihugu cya Amerika cyaburijemo icyemezo cya ONU cyo kohereza ingabo zigera kuri 5500 guhagarika ubwicanyi. Icyemezo cyakomejwe gutinzwa nkana kugeza tariki tariki 8 Kamena (FPR imaze kugera ku butegetsi UNAMIR II ibona kuza yiruka)

VIII. Tariki 25 Gicurasi (Jenoside igeze nko mu cya kabiri cyayo): President Clinton, avuga kuri politike y’Amerika yerekeye gutabara yagize ati: “Whether we get involved… in the end must depend on the cumulative weight of the American interests at stake.” Inyungu za Amerika koko (bo bareba inyungu zabo).

Muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, gupfa kw’abanyafurika ntacyo bibabwiye cyane cyane iyo inyungu z’Amerika zitabagamiwe cyangwa zishobora no kwiyongera. Ese aho Abanyafurika batangaho ibitambo benewabo bareba mu nyungu zande? Ese mparaniye inyungu zanjye Abanyamerika bagaharanira izabo bikaba Win-Win bitwaye iki?

Umwanzuro:

1. Iyo ingabo za MINUAR zongerwa zikanahabwa misiyo isobanutse zari guhagarika ubwicanyi. Umugambi wa FPR wo gufata ubutegetsi bwose wari kuburiramo. FPR yari gusubira mu mishyikirano n’igice cyari Leta y’icyo gihe. Impunzi ntizari kujya Kongo ngo zicirweyo n’ibindi n’ibindi byose tubona uyu munsi siko byari kuba bimeze. Ariko siko byagenze! Amasomo ni menshi twakuramo.

2. Ibijyane n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu(bushobora no kwitwa jenoside) byo ni agahomamunwa kuko ntawe utazi uburyo barimbaguwe na FPR mu bihe bitandukanye.

3. Mu gusoza turasaba abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko Abasore n’Inkumi b’Abatutsi n’Abahutu badafite ‘complexes’ (ipfunwe) y’ubwoko bakomokamo, bafite urukundo rw’u Rwanda n’Abanyarwanda kwitandukanya n’ibitekerezo bishaje by’abantu bafite amacakubiri (Ancienne Génération z’aba FPF-Inkotanyi cyangwa Abagitsimbaraye kuri MRND).

Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose
Harakabaho ‘New Generation/Nouvelle Génération’(u Rwanda rushya)
Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda
Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora

________________________________________________________________________________________________________

Ushaka gusoma umwimerere w’iyi baruwa mu cyongereza,twayibashyiriyeho hano.Ushobora no gukanda hano ukayisoma yose uko yakabaye.

Ese igihe si iki ngo umutwe wa FPR Inkotanyi usabe imbabazi si yose ndetse n’abanyarwanda imbabazi cyane cyane abatutsi bari bacyicwa ikanga ko batabarwa kugira ngo iban,ze yigerere ku butegetsi? Ese ibi niba bititwa gutangaho abatutsi igitambo byitywa iki? Ese iyo FPR yemera gutabarwa kw’abanyarwandahaba harabayeho ubuhunzi muri Zaire cyangwa ubwicanyi ku rwego nka ruriya?

Nta gushidikanya ko ibi bishimangira uruhre rwa FPR Inkotanyi muri jenoside yo mu Rwanda.

66 thoughts on “IBARUWA FPR INKOTANYI YANDIKIYE UMURYANGO W’ABIBUMBYE TARIKI YA 30 MATA 1994 IGARAGAZA URUHARE RWAYO RUKOMEYE MU RUPFU RW’ABATUTSI! TWAYIBASHYIRIYE MU KINYARWANDA!

  1. Hi , I do believe this is an excellent blog. I stumbled upon it on Yahoo , i will come back once again. Money and freedom is the best way to change, may you be rich and help other people.

  2. Hey There. I found your blog using msn. This is a very well written article. I’ll be sure to bookmark it and come back to read more of your useful information. Thanks for the post. I will certainly return.

  3. Fantastic blog! Do you have any recommendations for aspiring writers? I’m planning to start my own site soon but I’m a little lost on everything. Would you suggest starting with a free platform like WordPress or go for a paid option? There are so many choices out there that I’m totally confused .. Any ideas? Thanks a lot!

  4. Hey very cool blog!! Man .. Excellent .. Wonderful .. I’ll bookmark your site and take the feeds also?KI’m satisfied to find a lot of helpful information right here in the submit, we’d like develop extra strategies on this regard, thanks for sharing. . . . . .

  5. Hey! This is kind of off topic but I need some help from an established blog. Is it difficult to set up your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out pretty quick. I’m thinking about creating my own but I’m not sure where to begin. Do you have any ideas or suggestions? Thanks

  6. Hello just wanted to give you a quick heads up. The words in your post seem to be running off the screen in Firefox. I’m not sure if this is a format issue or something to do with internet browser compatibility but I figured I’d post to let you know. The design and style look great though! Hope you get the problem solved soon. Many thanks

  7. Thanks on your marvelous posting! I truly enjoyed reading it, you can be a great author.I will always bookmark your blog and will eventually come back later in life. I want to encourage continue your great writing, have a nice evening!

  8. Thank you, I have recently been searching for information approximately this topic for ages and yours is the greatest I have came upon till now. However, what about the bottom line? Are you sure concerning the supply?

  9. Simply wish to say your article is as astounding. The clarity to your submit is simply nice and that i can suppose you’re a professional in this subject. Well along with your permission allow me to seize your feed to stay updated with approaching post. Thank you 1,000,000 and please keep up the enjoyable work.

  10. Whats up very nice web site!! Man .. Beautiful .. Wonderful .. I’ll bookmark your website and take the feeds also…I’m glad to search out so many useful info here in the publish, we want work out more strategies on this regard, thanks for sharing. . . . . .

  11. Hi, It has come to our attention that you are using our client’s photographs on your site without a valid licence. We have already posted out all supporting documents to the address of your office. Please confirm once you have received them. In the meantime, we would like to invite you to settle this dispute by making the below payment of £500. Visual Rights Group Ltd, KBC Bank London, IBAN: GB39 KRED 1654 8703, 1135 11, Account Number: 03113511, Sort Code: 16-54-87 Once you have made the payment, please email us with your payment reference number. Please note that a failure to settle at this stage will only accrue greater costs once the matter is referred to court. I thank you for your cooperation and look forward to your reply. Yours sincerely, Visual Rights Group Ltd, Company No. 11747843, Polhill Business Centre, London Road, Polhill, TN14 7AA, Registered Address: 42-44 Clarendon Road, Watford WD17 1JJ

  12. молитвы вечерние на русском от пасхи до вознесения сонник туалет не смыть лунный календарь стрижек на февраль 2024 ведьмочка, лунный календарь стрижек на май 2024
    метафорические карты подсказки ангелов онлайн, послание ангелов карты онлайн колесница
    таро карта судьбы

  13. адалдық туралы сұрақтар как восстановить женскую энергию после расставания, русская литература 20-21 века қазақ тілі экзамен, тест қазақ тілі 6 сынып проект
    x: дорвались 2, проект х с субтитрами

  14. қара шәугім текст, қара шәугім скачать пиковит
    витамины для детей инструкция, пиковит для детей цена
    алматы бекежан мен төлеген музыка, төлеген мінездеме орын тартиби аркылы байланысу мысал, байланысу тәсілдері мысалдар

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *