Yannick Izabayo
Umukuru w’akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) yasabye ko habaho “kwifata, ituze n’ibiganiro”, mu gihe ubushyamirane bwo ku mupaka hagati ya Ethiopia na Sudan buri guteza inkeke yuko bushobora gufata indi ntera.
Mu itangazo, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ibi “bihugu bibiri by’ibivandimwe” bikwiye gucyemura mu mahoro ibyo bitumvikanaho ibyo ari byo byose.
Abasirikare ba Ethiopia n’abasirikare ba Sudan barwaniye mu karere ko ku mupaka buri gihugu kivuga ko ari akacyo ka al-Fashaga.
Ni nyuma yuko Sudan ishinje Ethiopia gufata, kwica no kumurika ku karubanda imirambo y’abasirikare ba Sudan barindwi n’umusivile w’Umunya-Sudan mu mpera y’icyumweru gishize – ikirego Ethiopia yahakanye.
Ku wa kabiri, Sudan yavuze ko yisubije ibice by’ubutaka bwayo byari byafashwe n’igisirikare cya Ethiopia.
Agace ka al-Fashaga ni ho akarere ka Amhara – ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Ethiopia – gahurira na leta ya Gedaref, iyi ikaba ari ikigega ku biribwa muri Sudan.
Ako gace kamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri ruhande ruvuga ko ari akarwo.
Ariko ubushyamirane bwiyongereye mu mwaka ushize, ubwo hakomeje kugenda hatangazwa ko habayeho gukozanyaho hagati y’ibihugu byombi.
Source:BBC
Enter a world where legends are born—play today! Lucky Cola