DR Congo: UNHCR ‘ntigishoboye’ kwita ku bibazo by’impunzi  

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR muri DR Congo ryatangaje ko kubera ubushobozi bucye ritagishoboye kwita bikwiriye ku bibazo by’impunzi bikomeza kwiyongera. 

Iri shami rivuga ko kugeza tariki 30 Kamena(6) 2022, kuri miliyoni 225$ yari akenewe gukoreshwa mu mwaka wose 19% gusa ari yo yari amaze kuboneka. 

Itangazo rya UNHCR ya DR Congo rivuga ko “ibi bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abahunze” igomba kwitaho. 

UNHCR ivuga ko ubu 82% by’abavuye mu byabo imbere mu gihugu batazabasha guhabwa ubufasha bw’aho kwikinga, kenshi ni amahema. 

Itangazo ryayo rigira riti: “Bazagomba kurara mu nsengero, amashuri, za stade, ku gasozi, cyangwa basubire mu ngo zabo nubwo hari akaga ko kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.” 

Ibi biravugwa mu gihe mu ijoro ryo kuwa kabiri imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta yongeye kubura muri teritwari ya Rutshuru, aho abantu bataramenyekana neza umubare bahunze ingo zabo.

Izindi nkuru wasoma:

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, DR Congo icumbikiye impunzi zigera ku gice cya miliyoni, hamwe n’abavuye mu byabo b’imbere mu gihugu barenga miliyoni 5,6. 

UNCHR ivuga ko “ibikenewe muri DR Congo ari byinshi cyane”. 

Guhera muri Mata (4) UNHCR ivuga ko imirwano y’ingabo za leta n’imitwe y’inyeshyamba mu ntara ya Kivu ya ruguru yatumye abantu 160,000 bava mu byabo. 

Ivuga kandi ko mu ntara ya Ituri gusa yo n’abafatanyabikorwa bayo babaruye abantu barenga 800 bishwe mu bitero by’imbunda cyangwa imipanga, bigatuma abantu 20,700 bahunga ingo zabo.

source: BBC

27 thoughts on “DR Congo: UNHCR ‘ntigishoboye’ kwita ku bibazo by’impunzi  

  1. Heya i’m for the first time here. I came across this board and I find It really useful &
    it helped me out much. I hope to give something
    back and aid others like you helped me.

  2. A motivating discussion is worth comment. I do think that you need
    to publish more about this subject, it may not be a taboo subject but typically people do
    not talk about such topics. To the next!
    All the best!!

  3. The accuracy of Mantle 3D in creating complex geometries could be particularly beneficial in custom tooling applications where exact
    specifications are critical.
    The shortening in production times in itself could have a major impact on manufacturing efficiency throughout industries.

    It’s intriguing how Mantle 3D solves the challenges of scaling up from prototype
    to production, which is often a pain point for manufacturers.

  4. Pingback: rca77

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *