Izi Drone za Bayraktar TB2 za Turukiya zigezweho cyane ndetse ibihugu byo muri Africa birimo kuzigura nk’abagura amasuka! Menya impamvu

Noblesse Dusabe

Ibihugu bimwe byo muri Afurika bikomeje kugura indege nto zitabamo umupilote (drones) zo muri Turukiya zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, nyuma yuko zigaragaje umusaruro mu ntambara zitandukanye ku isi, nkuko byandikwa n’umusesenguzi Paul Melly.

Ubwo bwa mbere Ukraine yatangiraga urugamba rwo gutsinsura igitero cy’Uburusiya, na mbere cyane yuko imbunda za rutura n’izirasa ibisasu bya rokete z’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) zitangira kuyigeraho, hari hari intwaro y’ubwoko bumwe leta ya Ukraine yashoboraga kuba yifashisha – drone ya Bayraktar TB2.

Iyi ntwaro ikorerwa muri Turukiya yari yaramaze kugaragaza ko ari ingirakamaro mu gufasha Azerbaijan gutsinda abasirikare barwanisha ibifaru ba Armenia no kwisubiza ubutaka bunini mu ntambara yo mu karere ka Nagorno-Karabakh yo mu mwaka wa 2020.

Ariko abakunda ubushobozi bw’iyi drone ntibagarukira gusa mu Burayi bw’uburasirazuba (aho Ukraine iherereye) no mu karere ka Caucase (ahari Nagorno-Karabakh).

Ibyumweru bya vuba aha bishize, umuzigo urimo drones za Bayraktar TB2 wagejejwe mu gihugu cya Togo cyo muri Afurika y’uburengerazuba, kirimo kugorwa no guhashya kwinjirirwa (gucengerwa) n’abarwanyi biyitirira idini ya Islam berekeza mu majyepfo bavuye muri Burkina Faso.

Ni mu gihe mu kwezi kwa gatanu, Niger yakiriye drones zigera kuri esheshatu – z’ubu bwoko bwa drones zikora imirimo itandukanye kandi zigurika (zihendutse) – zo gukoresha mu bikorwa byayo bya gisirikare byo kurwanya imitwe y’intagondwa mu karere ka Sahel kari mu majyepfo y’ubutayu (ubugaragwa mu Kirundi) bwa Sahara, no mu nkengero z’ikiyaga cya Tchad.

Ibindi bihugu byo muri Afurika byaguze izi drones birimo nka Ethiopia, Maroc na Tunisia, mu gihe Angola na yo yagaragaje ko izishaka.

Ariko uwa mbere kuri uyu mugabane ushobora kuba yarakoresheje izi ntwaro zikora nka maneko zikanagaba ibitero, ashobora kuba ari leta yemewe n’umuryango w’abibumbye yo muri Libya – aho zatahuwe mu mwaka wa 2019.

Zishobora kuba ari zo zafashije abasirikare bayo i Tripoli gusubiza inyuma inyeshyamba zo mu burasirazuba.

Ku baguzi bo muri Afurika, cyane cyane ibihugu bicyennye cyane, izi drones zitanga amahirwe yo kubaka ingufu zo mu kirere bidasabye ikiguzi kinini cyane mu bikoresho, n’imyaka yo gukora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru icyenerwa mu kubaka igisirikare gisanzwe kirwanira mu kirere, gicyenera indege z’intambara zirimo abapilote.

Iki ni ikintu cy’umwihariko kireshya (gikurura) za leta nka Niger na Togo.

Zihanganye n’ingorane y’urusobe yo guhashya imitwe ifite umurava cyane kandi ikora yimuka y’intagondwa ziyitirira Islam, ishinga ibirindiro mu bihuru ikanagenda yihuse ku butaka buriho ibihuru n’ibiti bigufi bwo mu karere ka Sahel, zigenda kuri moto, zigiye gutega imitego no kugaba ibitero bitunguranye ku bigo byitaruye bya gisirikare n’iby’abajandarume (gendarmes), ku mipaka no ku baturage b’abasivile.

Abagore batatu bari mu muhanda, inyuma yabo hari umusirikare
Umutekano ku mupaka wa Togo na Burkina Faso urimo kurushaho kuba ku nkeke y’intagondwa ziyitirira Islam

Igisirikare cya Niger kimaze imyaka gihanganye n’iki kibazo, kirwana n’intagondwa mu karere kariho imipaka itatu, aho iki gihugu gihurira na Burkina Faso na Mali, hari mu ntera y’urugendo rw’imodoka rw’amasaha macye uvuye mu murwa mukuru Niamey.

Abasirikare ba leta ya Niger bari no mu gikorwa kigoye cyo kurinda akarere k’amajyepfo ashyira uburasirazuba, bakarinda ibitero by’umutwe wa Boko Haram n’ishami ryo muri Afurika y’uburengerazuba ry’umutwe wiyita leta ya kisilamu, rizwi nka ‘Islamic State West Africa Province’ (ISWAP).

Ariko kuri Togo, uku kuri kutaziguye kw’inkeke y’intagondwa ziyitirira Islam, urebye ni ikintu gishya kuri yo kandi kiyihangayikishije cyane.

Mu gice kinini cy’iyi myaka 10 ishize, ibikorwa by’imitwe y’intagondwa byagarukiraga gusa ku gace ka Sahel ko hagati na hagati – Mali, Burkina Faso na Niger – na cyane cyane mu duce muri rusange twitaruye imipaka y’ibyo bihugu, bihana imbibi n’ibihugu bikora ku nkombe y’inyanja, nka Côte d’Ivoire, Ghana, Togo na Bénin.

Ariko mu gihe cya vuba aha gishize, iyi shusho yatangiye guhinduka, mu gihe imitwe yitwaje intwaro yongeraga aho igera mu bikorwa byayo, ikagera mu gice kinini cya Burkina Faso, no mu duce tw’icyaro two ku mupaka ihana n’ibyo bihugu bine.

Kugeza mu mpera y’umwaka wa 2019, abashinzwe umutekano bari barimo gutahura ibimenyetso byo kwinjirirwa n’intagondwa mu majyaruguru ya Togo.

Bitangira, abarwanyi babaga bihishe gusa baruhuka banagarura imbaraga, ariko leta yo mu murwa mukuru Lomé, cyo kimwe na za leta ngenzi zayo zo mu bihugu bikora ku nyanja byo muri Afurika y’uburengerazuba, yari yamaze gutangira guhangayika ko iyi nkeke ishobora kwiyongera.

Igihugu bihana imbibi cya Côte d’Ivoire, mu 2016 cyari cyaribasiwe n’igitero cy’intagondwa ziyitirira Islam, ku mwaro w’inyanja wo kuruhukiraho wa Grand-Bassam.

Icyo gitero cyiciwemo abantu 19, nuko mu mwaka wa 2020 habaho ibitero no gukozanyaho n’abashinzwe umutekano mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Umugore wicaye urimo kuboroga, urimo guhozwa n'undi mugore umufashe ku rutugu
Mu mwaka wa 2016, intagondwa ziyitirira Islam zagabye igitero gikomeye muri Côte d’Ivoire

N’uyobora abakerarugendo yarapfuye ubwo intagondwa zashimutaga abakerarugendo babiri b’Abafaransa muri parike y’igihugu ya Pendjari muri Bénin.

Abasirikare babiri b’Ubufaransa nyuma biciwe mu kurasana, ubwo abo bakerarugendo batabarwaga hakurya y’umupaka muri Burkina Faso.  

Igitero cya mbere kuri Togo yo ubwayo, i Sanloanga, cyabaye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021.

Na mbere yuko izuba rirasa ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka, intagondwa zibarirwa muri za mirongo zateye ikigo cya gisirikare cya Kpék-pakandi, hafi ya Burkina Faso, zica abasirikare 8 naho abandi 13 barakomereka.

Abasirikare birwanyeho, na bo bica zimwe muri izo ntagondwa.

Mu kwezi kwakurikiyeho, leta yatangaje ibihe bidasanzwe (nk’ibyo mu ntambara) i Savanes, akarere ko mu majyaruguru cyane ka Togo.

Ariko ibyo ntibyahagije mu guca intege intagondwa ziyitirira Islam ubu zikorera mu karere k’umupaka, kandi byibazwa ko zikorana n’umutwe wa Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin, urugaga runini (rw’ingenzi) rw’imitwe yitwaje intwaro yiyitirira Islam ikorera muri Mali. Abasirikare babiri biciwe mu kindi gitero mu kwezi kwa karindwi.

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yasuye ako karere mu gikorwa cyo kongerera umurava abasirikare.

Ariko abahatuye, bahangayitse cyane, bamaze igihe bava mu byaro byabo bakahahunga – ikintu cyanagaragaye mu bindi bice byo muri Sahel byibasiwe n’urugomo rw’intagondwa.

Iyi leta, imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo imenyereye kwiharira ubutegetsi, yanagezeho yumva ko bicyenewe gutumira mu biganiro amashyaka atavuga rumwe na yo, ngo baganire kuri gahunda ihuriweho yo ku rwego rw’igihugu yo guhangana n’inkeke y’intagondwa.

Ariko birangira n’ubundi hacyenewe ko igisirikare kigira uruhare rutaziguye.

Kandi aho ni ho drones zikorerwa muri Turukiya ziza muri iyi gahunda, zigaha Togo – cyo kimwe nkuko bimeze kuri Niger – ubushobozi bwayo bwite bwo ku rwego rw’igihugu bwo gukora ubutasi bushingiye mu kirere, mu kugerageza gutahura imitwe y’abarwanyi b’intagondwa no kuba yashobora kubagabaho ibitero.

Ikoreshwa rya drones si iry’ubu (si rishya) muri Sahel. Ubufaransa n’Amerika bifite ibigo bya drones muri Niger, zikora mu gufasha gahunda y’umutekano ya leta ya Niger.

Ku bihugu binini nka Ethiopia – aho ingabo za leta zimaze amezi 21 zirwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) – izi drones zabaye igikoresho cy’ingirakamaro cyo kwagura muri rusange ubushobozi bwa gisirikare.

Ariko hari ibyago, cyo kimwe nkuko bihari ku ndege z’intambara zirimo abapiloye.

Kugeza mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka, abakozi bo mu miryango itanga imfashanyo batangazaga ko drones zari zimaze kwica abaturage b’abasivile barenga 300 mu ntambara yo muri Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia.

Kandi n’igisirikare cya Togo cyemeye ko cyishe abasivile barindwi b’urubyiruko mu buryo bwo kwibeshya, nyuma yuko indege – ntibiramenyekana niba yari irimo umupilote cyangwa niba nta mupiloye wari uyirimo – icyetse ko abo bari itsinda ry’intagondwa, ikabagabaho igitero ku itariki ya 9-10 y’ukwezi kwa karindwi.

Ibyago byuko habaho amakosa nk’ayo ahitana ubuzima bw’abantu, biri hejuru cyane mu gihe hari ugushya ubwoba ku gisa nko kwinjirirwa n’intagondwa ziyitirira Islam.

Kuri Togo na Niger, ubufatanye na Turukiya bwo kubona izi drones ni n’ingirakamaro mu rwego rwa politiki.

Bugabanya gushingira ku bufatanye bwa hafi bwo mu rwego rw’umutekano bifitanye n’Ubufaransa, bwahoze bubikoloniza, aho igice kinini cy’abaturage babyo gikomeje kutabona neza ubwo bufatanye bifitanye n’Ubufaransa.

Ku ruhande rwa Turukiya, na yo hari ibiyireshya: “umubano n’ibihugu ushingiye kuri drone” (cyangwa “drone diplomacy”) n’ubufatanye mu bya gisirikare, bimaze kuba igikoresho gikomeye muri gahunda y’ububanyi n’amahanga muri Afurika yo mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara, ya Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Icyo gikoresho cyuzuzanya n’imbaraga za Turukiya zimaze igihe kirekire, nko kubaka ibibuga by’indege n’ibindi bikorwa-remezo by’ingenzi (bikomeye).

Kandi no mu bakomeye muri politiki no mu bucuruzi muri Turukiya, na ho hari isano hagati yabo.

Baykar, kompanyi ikora drone ya Bayraktar TB2, iyoborwa n’abavandimwe babiri b’abagabo – umuyobozi mukuru wayo Haluk Bayraktar n’umuvandimwe we Selçuk, ukuriye ikoranabuhanga muri iyi kompanyi.

Selçuk ni umugabo wa Sümeyye, umukobwa wa Perezida Erdogan.

Izi Drone za Bayraktar TB2 za Turukiya zigezweho cyane ndetse ibihugu byo muri Africa birimo kuzigura nk’abagura amasuka!

Ubusesenguzi bwa Paul Melly ni umushakashatsi w’umugishwanama mu ishami ryiga kuri Afurika mu kigo Chatham House cy’i London.

Source : BBC

118 thoughts on “Izi Drone za Bayraktar TB2 za Turukiya zigezweho cyane ndetse ibihugu byo muri Africa birimo kuzigura nk’abagura amasuka! Menya impamvu

  1. Pingback: แทงหวย
  2. Wonderful goods from you, man. I’ve understand your stuff
    previous to and you are just extremely wonderful. I actually like what you’ve acquired here, really like what you’re stating and the
    way in which you say it. You make it entertaining and you still take care of to keep it wise.

    I cant wait to read far more from you. This is actually a tremendous site.

  3. Pingback: crystal molly es
  4. Pingback: Get More Info
  5. Pingback: quik
  6. Pingback: Webbschools.org
  7. зодиака телец любовь гороскоп для раков вк к чему
    сниться ребенок бывшей девушки
    весы тигр женщина камень,
    денежный камень для весов женщин 78
    карт таро купить

  8. Pingback: echome
  9. сьогодні снився колишній чоловік відео з поворотом сюжету
    сонник дитина в ліжечку, до чого сниться немовля уві сні зловити птаха уві сні до чого сниться руками жінці

  10. аккордеон электронный купить, аккордеон роланд шығыс мемлекеттері, шығыс
    елдері туралы мәлімет песня малиновая лада, малиновая лада
    музофон әдебиеттік оқу 4
    сынып 27 сабақ, әдебиеттік оқу 4 сынып 1 бөлім гдз

  11. Wow that was unusual. I just wrote an extremely long comment but after I clicked submit my comment didn’t
    show up. Grrrr… well I’m not writing all that over again. Anyway, just wanted to say
    wonderful blog!

  12. Hey! Quick question that’s completely off topic. Do you know
    how to make your site mobile friendly? My website looks weird
    when viewing from my apple iphone. I’m trying to find a template or plugin that might be able to correct this issue.
    If you have any recommendations, please share.
    Thank you!

  13. Today, I went to the beach with my children. I found a
    sea shell and gave it to my 4 year old daughter and
    said “You can hear the ocean if you put this to your ear.” She placed the shell to her ear and screamed.
    There was a hermit crab inside and it pinched her ear.

    She never wants to go back! LoL I know this is completely off topic but I had to tell someone!

  14. Very nice post. I simply stumbled upon your blog and wished to say
    that I have truly loved browsing your weblog posts. After
    all I will be subscribing in your rss feed and I am hoping you write
    again soon!

  15. Heya! I just wanted to ask if you ever have any issues with hackers?

    My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing
    many months of hard work due to no data backup. Do you have any methods to protect against hackers?

  16. I seriously love your website.. Great colors & theme. Did you create this web site yourself?
    Please reply back as I’m trying to create my very own website and would like to learn where you got
    this from or what the theme is called. Kudos!

  17. Thanks for finally writing about > Izi Drone za Bayraktar TB2 za Turukiya zigezweho cyane ndetse ibihugu byo muri Africa birimo kuzigura nk’abagura amasuka!
    Menya impamvu – Afriquela1ère < Liked it!

  18. whoah this blog is excellent i like reading your posts. Keep up the good work!
    You realize, many people are looking round for this information,
    you can help them greatly.

  19. Whats up are using WordPress for your blog platform?
    I’m new to the blog world but I’m trying to get started and set
    up my own. Do you require any html coding expertise to make your own blog?

    Any help would be really appreciated!

  20. Have you ever thought about adding a little bit more than just your articles?
    I mean, what you say is fundamental and all. Nevertheless imagine if you
    added some great images or videos to give your posts more, “pop”!
    Your content is excellent but with pics and clips, this
    site could definitely be one of the most beneficial in its
    field. Good blog!

  21. Hi there! This is my 1st comment here so I just wanted to give
    a quick shout out and tell you I truly enjoy reading
    through your articles. Can you recommend any other blogs/websites/forums that go over the same
    subjects? Thanks!

  22. Woah! I’m really enjoying the template/theme of this blog.
    It’s simple, yet effective. A lot of times it’s very hard
    to get that “perfect balance” between user friendliness and visual
    appeal. I must say you’ve done a great job with this.
    In addition, the blog loads super quick for me on Chrome.
    Excellent Blog!

  23. Heya i am for the primary time here. I came across this board
    and I find It really useful & it helped me out much. I’m hoping to present one thing again and help others such as you
    aided me.

  24. Howdy! This post couldn’t be written much better!

    Reading through this article reminds me of my previous roommate!

    He always kept talking about this. I will forward this article to him.
    Fairly certain he will have a good read. I appreciate you for sharing!

  25. Fantastic blog! Do you have any suggestions for aspiring writers?
    I’m planning to start my own site soon but I’m a little
    lost on everything. Would you advise starting
    with a free platform like WordPress or go for a
    paid option? There are so many options out there that I’m totally confused ..
    Any tips? Many thanks!

  26. Unquestionably believe that which you stated. Your favorite reason seemed to be on the internet the easiest
    thing to be aware of. I say to you, I certainly get annoyed
    while people consider worries that they just do
    not know about. You managed to hit the nail upon the top and also defined out the whole thing without having
    side-effects , people could take a signal. Will probably be back to get more.
    Thanks

  27. I’m curious to find out what blog system you are using?
    I’m experiencing some minor security problems with my latest website and
    I’d like to find something more safeguarded. Do you
    have any recommendations?

  28. Excellent blog you’ve got here.. It’s difficult to find quality
    writing like yours nowadays. I honestly appreciate people like you!
    Take care!!

  29. Hi! I know this is somewhat off topic but I was wondering which blog platform are you using for this site?

    I’m getting sick and tired of WordPress because I’ve had issues with hackers and I’m looking at alternatives
    for another platform. I would be fantastic if you could point me in the direction of a good platform.

  30. What’s up to every , for the reason that I am
    truly keen of reading this weblog’s post to be updated on a
    regular basis. It contains fastidious material.

  31. Hi i am kavin, its my first time to commenting anywhere, when i read this
    post i thought i could also make comment
    due to this brilliant piece of writing.

  32. Wonderful goods from you, man. I’ve be mindful your stuff previous to and you are just too magnificent.
    I really like what you have obtained here, really like what you are stating and the way
    in which by which you assert it. You make it entertaining and you continue to care for to
    keep it wise. I cant wait to learn much more from you. That is actually a wonderful
    website.

  33. Hello! I know this is kinda off topic but I was wondering
    which blog platform are you using for this site?
    I’m getting fed up of WordPress because I’ve had issues with hackers and I’m looking at alternatives for another platform.
    I would be fantastic if you could point me in the direction of a
    good platform.

  34. Hi! I realize this is somewhat off-topic however I needed to ask.
    Does building a well-established blog like yours take a large amount of work?
    I am completely new to running a blog however I do
    write in my diary every day. I’d like to start a blog so I can easily share my personal
    experience and thoughts online. Please let me know if you have any kind
    of ideas or tips for new aspiring blog owners.
    Appreciate it!

  35. Heya! I’m at work browsing your blog from my new iphone 4!

    Just wanted to say I love reading through your blog and look forward to all your posts!
    Carry on the fantastic work!

  36. I’ve been exploring for a bit for any high quality articles or weblog posts in this sort of space .
    Exploring in Yahoo I finally stumbled upon this website.
    Studying this info So i’m satisfied to express that I have an incredibly excellent uncanny feeling I came upon just what I needed.

    I so much without a doubt will make certain to do not disregard this website and provides it a glance on a relentless basis.

  37. May I simply say what a comfort to discover an individual who actually
    knows what they are discussing on the internet. You definitely understand how to bring
    a problem to light and make it important. More people should read this
    and understand this side of your story. I was surprised that you
    are not more popular given that you surely have the gift.

  38. сколько стоит куб газа в
    казахстане, цена газа в казахстане для населения толқынның таралу жылдамдығы, егер
    толқынның таралу жылдамдығы 340 м/с оқу құралы қай жылы
    басып шығарды, ахмет байтұрсынов өлеңдері целевое назначение земли рк, целевое назначение объекта

  39. магический шарик игра анна леденцовская в магический дом требуется
    домовая читать бесплатно полностью молитва 9 дней после смерти сына
    сонник к чему родить во сне погадать на ближайшее время, правдивое гадание на ближайшее будущее бесплатно

  40. новогодние корпоративы 2023, новогодние
    корпоративы 2023 астана статистика дегеніміз не,
    медициналық статистика деген не директор школы
    гимназии 3 астана, коллектив 3 гимназия астана дүнгендердің
    шаруашылығы, ұйғырлардың шаруашылығы

  41. тохтар тулешов национальность, тохтар
    тулешов где сейчас суперкары купить, купить спорт
    авто рибосома деген не, мембранасыз органоид не жатады мастер
    кит цена, kit набор

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *