Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje intsinzi ya William Ruto  

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro. 

Ibi ni uko uwatowe nka perezida ari William Ruto.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda – zirimo Raila Odinga –  nta shingiro zifite. 

Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.

Raila Odinga yasohoye itangazo rivuga ko mu gihe cya vuba kiri imbere azatangaza igikurikiraho agiye gukora.

Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice.

Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi – ingingo zigera ku munani – zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona. 

Martha Koome
Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro

Umutekano wakajijwe cyane mu mujyi wa Nairobi ahegereye uru rukiko rw’ikirenga. 

Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe. 

Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘ststem’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo. 

Abapolisi bari kumafarashi hafi y'Urukiko rw'Ikirenga i Nairobi
Abapolisi barinze umutekano bari ku mafarashi hafi y’Urukiko rw’Ikirenga i Nairobi

Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo “bivanye ku munota wanyuma” wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo. 

Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko ‘cyijimye’.” 

Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe. 

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu. 

Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Ubunyamabanga bwo kwamamaza Raila Odinga bwasohoye itangazo rivuga ko “twubashye igitekerezo cy’urukiko nubwo twamaganye tweruye umwanzuro warwo uyu munsi”.

Mu itangazo Raila Odinga, rivuga ko guhirimbana bitarangiriye hano, ko mugihe cya vuba kiri imbere azatangaza igikurikiraho agiye gukora “mu gukomeza urugamba rwo guharanira umucyo na demokarasi”.

Itsinda ry'abanyamategeko ba William Ruto nyuma y'uko Urukiko rw'Ikirenga rutangaje umwanzuro warwo
Itsinda ry’abanyamategeko ba William Ruto nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutangaje umwanzuro warwo
Abanyamategeko ba Raila Odinga na Martha Karua bavuze ko batemeye umwanzuro w'Urukiko rw'Ikirenga
Abanyamategeko ba Raila Odinga na Martha Karua bavuze ko batemeye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga
Mu mujyi wa Kisumu, ahaba benshi bashyigikiye Raila Odinga inzu z'ubucuruzi nyinshi zirafunze kandi mu mihanda hari abantu bacye cyane
Mu mujyi wa Kisumu, ahaba benshi bashyigikiye Raila Odinga inzu z’ubucuruzi nyinshi zirafunze kandi mu mihanda hari abantu bacye cyane
Mu mujyi wa Eldoret, ahaba benshi bashyigikiye Ruto, bari mu byishimo nyuma yo kumva ibyatangajwe na Martha Koome
Mu mujyi wa Eldoret, ahaba benshi bashyigikiye Ruto, bari mu byishimo nyuma yo kumva ibyatangajwe na Martha Koome

RUTO NI PEREZIDA BIDASUBIRWAHO

BBC