Ukraine yisubije umugi wa Vysokopillya mu mirwano ikaze,yarahiriye kwisubiza umugi wa Kherson,none Uburusiya bwasubitse ‘kamarampaka’ yo kwiyomeaho uwo mugi

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Abategetsi bo mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo ya Ukraine wigaruriwe n’Uburusiya, basubitse ayo bise amatora ya kamarampaka (referendum) ku kwinjira mu Burusiya kw’uwo mujyi, ku bw’impamvu z’umutekano.

Kirill Stremousov, wungirije umukuru w’ubutegetsi bwaho bwashyizweho n’Uburusiya, yagize ati: “Ibi bibaye bihagaritswe kubera uko umutekano umeze”.

Yavuze ko ibisasu biremereye bya Ukraine byatumye iteme ry’ingenzi ry’i Kherson ritakinyurwaho.

Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bamaganye iyo gahunda ya kamarampaka kuri Kherson no ku tundi turere, bavuga ko inyuranyije n’amategeko.

Hagati aho, Ukraine yisubije umujyi wa Vysokopillya, uri ku ntera ya kilometero 167 mu majyaruguru ya Kherson rwagati.

Ni mu bikorwa bya gisirikare bijyanye n’igitero cyo kwigaranzura Uburusiya, igisirikare cya Ukraine cyagabye mu majyepfo mu cyumweru gishize.

Ifoto igaragaza abasirikare basa nk’abazamura ibendera rya Ukraine hejuru y’uwo mujyi, wari utuwe n’abaturage bagera hafi ku 4,000 mbere y’intambara.

Iyo foto yatangajwe ku rubuga rwa Facebook na Kyrylo Tymoshenko, wungirije umukuru w’ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Amagambo aherekeje iyo foto ye agira ati: “Vysokopillya, Akarere ka Kherson. Ukraine. Uyu munsi”.

Perezida Zelensky yavuze ko abasirikare ba Ukraine bisubije kandi utundi “duce tw’abaturage” tubiri two mu majyepfo, ariko ntiyavuga amazina yatwo.

Uburusiya bumaze igihe buteganya gukoresha kamarampaka muri Kherson no mu karere ko mu majyepfo ka Zaporizhzhia, aka bukaba bugenzura igice kinini cyako.

Avugira kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya, Stremousov, wa mutegetsi wungirije wa Kherson, yavuze ko ibisasu bya Ukraine byangije iteme rya Antonovskiy ry’i Kherson kuburyo ibinyabiziga bitagishobora kurinyuraho.

Yavuze ko amato atwara abasivile mu mugezi wa Dnieper (Dnipro) na yo arimo kuraswaho na Ukraine, ndetse ko irimo kurasa no ku bikorwa-remezo byo muri uyu mujyi.

Abarusiya bagiye bacungira kuri iri teme kugira ngo bashobore kuzana no gukura abasirikare n’ibikoresho muri Kherson.

Ukraine irimo gukoresha ubwirinzi burasa rokete nyinshi icyarimwe bwakorewe muri Amerika, buzwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System), mu muhate wayo wo kwirukana Abarusiya muri uwo mujyi.

Kherson ni wo mujyi wa mbere wigaruriwe n’Abarusiya nyuma yuko bagabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Cyo kimwe no muri Kherson, Uburusiya bwatangaje gahunda ya kamarampaka mu tundi duce bwigaruriye, imeze nk’iyo bwakoresheje mu mwigimbakirwa wa Crimea nyuma yuko abasirikare babwo bawufashe mu 2014.

Iryna Vereshchuk, Minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine, yashishikarije abasivile kuva muri Kherson mu gihe harimo kuba imirwano ikaze muri ako karere.

Yanaburiye ko umuntu uwo ari we wese uzitabira iyo kamarampaka iteganyijwe y’Uburusiya ashobora gukurikiranwa mu bucamanza bwa Ukraine.

Igitero cy’Uburusiya cyahungabanyije ubuzima muri Ukraine kuburyo n’ubundi bitazwi uwashoboraga gutora muri kamparampaka nk’iyo.

Amatora ya kamarampaka muri Crimea yo mu 2014, yabaye uyu mwigimbakirwa warigaruriwe n’igisirikare, ntabwo yemewe ku rwego mpuzamahanga.

44 thoughts on “Ukraine yisubije umugi wa Vysokopillya mu mirwano ikaze,yarahiriye kwisubiza umugi wa Kherson,none Uburusiya bwasubitse ‘kamarampaka’ yo kwiyomeaho uwo mugi

  1. May I simply just say what a comfort to discover an individual who truly knows what they’re talking about
    on the web. You actually know how to bring an issue to light and
    make it important. More and more people should look at this and understand this side
    of your story. I can’t believe you are not more popular since you most
    certainly possess the gift.

  2. Thanks on your marvelous posting! I really enjoyed reading it, you will be a great author.
    I will be sure to bookmark your blog and will often come
    back in the future. I want to encourage that you continue your great work, have
    a nice evening!

  3. Hello! I know this is somewhat off-topic however I
    had to ask. Does building a well-established blog such as yours
    require a lot of work? I am brand new to blogging however I do write in my diary every day.

    I’d like to start a blog so I can easily share my personal experience and
    views online. Please let me know if you have any ideas or tips for brand new
    aspiring bloggers. Appreciate it!

  4. Link exchange is nothing else however it is simply placing the other person’s web site
    link on your page at appropriate place and other person will also do similar in support of you.

  5. Excellent website. Lots of useful information here. I am
    sending it to some buddies ans additionally sharing in delicious.

    And obviously, thank you in your sweat!

  6. Hmm is anyone else having problems with the pictures on this
    blog loading? I’m trying to determine if its a problem on my end or if it’s the blog.
    Any feedback would be greatly appreciated.

  7. Whats up very nice web site!! Guy .. Beautiful .. Superb ..
    I will bookmark your site and take the feeds also?
    I’m satisfied to find a lot of useful information right here within the put up, we want work out extra strategies on this regard, thank you
    for sharing. . . . . .

  8. Woah! I’m really digging the template/theme of this website.
    It’s simple, yet effective. A lot of times it’s very difficult to get that “perfect balance” between user friendliness and
    visual appeal. I must say you have done a very good job with this.
    Also, the blog loads super fast for me on Firefox. Excellent Blog!

  9. Pingback: PG
  10. Pingback: Thai food nyc
  11. Pingback: post read
  12. Pingback: PEP
  13. Pingback: AMBKING
  14. Pingback: Sofwave
  15. Pingback: kado bar br5000
  16. Pingback: rca77

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *