Abarimu Kagame yahashye muri Zimbabwe bamaze kugera mu Rwanda ngo baje kuzanzahura ireme ry’uburezi. Gahunda za mbere kuva muri 2009 zari izo guhaha abarimu muri Uganda na Kenya zo zakubise igihwereye.

David Himbara

Text by  David Himbara

Abarimu bagera ku 154 bashya b’abanya Zimbabwe  bamaze kugera mu Rwanda, ubu bakaba ngo biteguye gutoza no kwigisha abarimu basanzwe mu Rwanda kimwe n’abiga ubwarimu. Kandi ngo n’abandi banye Zimbabwe bari mu nzira,baracyaza ku bwinshi mu Rwanda.

Abarimu bo muri Zimbabwe bakaba ngo baje bahita binjira mu kazi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu mashami yose  ndetse bamwe  bazigisha no muri Kaminuza y’u Rwanda. Uburezi mu Rwanda bwapfuye cyane cyane kuva mu mwaka wa 2009 ubwo General Paul Kagame yabyukaga mu gitondo agategeka ko amashuri yose mu Rwanda ahagarika kwigisha mu gifaransa akigisha yose mu cyongereza kandi ako kanya.

Nk’uko byari byitezwe,ibyo byahise bikubita hasi uburezi. Abarimu bo mu Rwanda nta cyongereza bari bazi n’abitwaga ko bakizi bari bari ku rwego rwo hasi cyane, rwa rundi rw’abana bo mu mashuri y’incuke batangiye kwiga icyongereza.

Icyo gihe amaze kubona ko yahubutse,ko nta barimu u Rwanda rufite babasha kwigisha mu cyongereza,leta ya jenerali Kagame yahise itangaza ko igiye guhaha abarimu beza b’icyongereza 1000 muri Uganda na Kenya kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n’uwo mwanzuro mubi wo guhubuka aryama bwacya agategeka igihugu cyose guhindura integanyanyigisho zose kigahagarika igifaransa kigatangira kwigisha mu cyongereza ku itegeko.

Amaze kandi kubona ko uwo mubare w’abarimu 1,000 bo mu bihugu duturanye nawo udahagije kugira ngo igihugu kigendere mu cyongereza, u Rwanda rwarongeye mu mwaka wa 2011 rutangaza ko rugiye guha akazi abarimu 4,000 b’abanya Kenya.

Igitangaje ariko,nta na kimwe muri ibyo cyakozwe,kubera impamvu zinyuranye ariko ikomeye muri yo ikaba iyo kubura amafaranga yo kwishyura abarimu b’abanyamahanga.

Izo gahunda zose zahise zihagarara nuko uburezi mu Rwanda buragenda buragenekara neza neza ku buryo muri uyu mwaka wa 2022, hari hashize imyaka 13 u Rwanda ruzambije ku bwenge uburezi bw’abana b’u Rwanda,uburezi bwapfuye cyane cyane kuva 2009.

Imana ishimwe dore baduhahiye abarimu b’abanye Zimbabwe kandi bahageze muri uku kwezi k’Ukwakira 2022 – Ese mama bazabasha kongera kuzura no kubaka bundi bushya urwego rw’Uburezi mu Rwanda rwanegekaye? Yewe,ijisho ribera kurora.

19 thoughts on “Abarimu Kagame yahashye muri Zimbabwe bamaze kugera mu Rwanda ngo baje kuzanzahura ireme ry’uburezi. Gahunda za mbere kuva muri 2009 zari izo guhaha abarimu muri Uganda na Kenya zo zakubise igihwereye.

  1. Pingback: carts for sale
  2. Pingback: lucabet88
  3. Pingback: E699
  4. Pingback: ..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *