Maître Valentin Akayezu
Uku kwezi kwa cumi 2022 ni ukwezi kwaranzwemo n’ibintu bitandukanye muri diplomasiya ya Paul Kagame. Nifashishije amashusho nashyize hano, kandi buri shusho ikaba ifite ibyo isobanuye kuri dipolamasi ya Paul Kagame na Leta ye. Ndagerageza kuvuga mu ncamake kuri ibyo bihe byaranze imibanire ya Leta ya Paul Kagame n’ibihugu by’amahanga cyangwa abantu ku giti cyabo.
1)Itorwa rya Ministri w’Intebe Rishi Sunak mu Bwongereza
Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde akaba anabarirwa mu baherwe bakize kurenza Umwami Charles w’Ubwami bw’Ubwongereza, akimara gutorwa yahise atangaza ko azaharanira kureba uko amasezerano Leta y’Ubwongereza yagiranye na Leta y’U Rwanda ku byerekeye iyoherezwa mu Rwanda ry’impuzi zisaba ubuhungiro mu Bwongereza ashyirwa mu bikorwa.
Inkuru ishobora kuba ishimishije kuri Paul Kagame na Leta ye, ni uko umwe bavugizi ba Kagame (lobbyist) ariwe Sir Andrew Mitchell, uzwi mu guhagararira inyungu za Paul Kagame mu nzego z’ubutegetsi z’Ubwami bw’Ubwongereza ndetse akaba ari numwe mu batangije “Umubano Project” yari ifite intego yo gushishikariza Abongereza kwitabira ibikorwa bakorera mu Rwanda, yongeye kwinjizwa mu bagize guverinoma y’Ubwongereza, akaba ashinzwe iterambere.
Andrew Mitchell akaba yaherukaga muri uwo mwanya mu 2012, aho yirukanywe no mu byo yaziraga hakaba harimo kugenera u Rwanda imfashanyo y’iterambere arenze ku cyemezo cya Leta y’Ubwongereza cyahagarikaga imfashanyo ku Rwanda icyo gihe biturutse ku bitero umutwe wa M23 wari ushyigikiwe n’u Rwanda wakoreraga ku butaka bwa Kongo. Reka turebe niba Leta ya Rishi yo izabasha kurokoka akajagari kamaze iminsi karanga politiki y’igihugu cy’Ubwongereza.
2) Bwana Paul Kagame umupanafurikanisiti mu magambo, akaba ugambanira inyungu z’Afrika mu bikorwa
Nkuko nabikomojeho mu nyandiko-shusho nshyize hano, aho nerekanaga ko Bwana Paul Kagame ari umupanafurikanisiti mu magambo, ariko akaba ugambanira inyungu z’Afrika mu bikorwa, nagaragaje uburyo Paul Kagame yashyigikiye yivuye inyuma mucuti we Jim Yong Kim ku buyobozi bwa banki y’Isi. Ku buyobozi bwa Jim, u Rwanda rwari umwana uri ku ibere rya Banki y’Isi. Abazi Kagame bajya bavuga ko ajya amenya gushima. Gusa itandukaniro rikaba ko Abanyarwanda avukamo atajya amenya kubashimira, ariko abanyamahanga bamubaniye abashimira atitangiriye itama. Akaba ari muri urwo rwego Dr Jim Yong Kim yabonewe akazi ko kuyobora imwe muri kaminuza zigezweho muri Afurika mu by’ubuvuzi ariko ifite ikicaro mu Rwanda.
3)Imibanire y’U Rwanda na DRC nayo ikomeje gusubira irudubi.
Hari bamwe bavuga ko gutera Kongo bitazongera korohera u Rwanda kuko wa mwana waterurwaga ubu yarakuze yabaye umugabo usigaye uzi kwivugira. Bimwe mu byagiye biranga Politiki ya Kongo mu ntambara zose yashoweho ni ukunanirwa gusobanura umwanzi nyawe wabaga atera icyo gihugu.
Kubwa Perezida Laurent Désiré Kabila mu myaka ya 1998-2000 yagiye atarya iminwa ashinja u Rwanda na Uganda ko aribo batera igihugu cye.
Aho Joseph Kabila Kabange afatiye ubutegetsi, ubutegetsi bwe bwaranzwe no kuruma bugahuha ku byerekeye umwanzi nyakuri wa Kongo.
Aho ubutegetsi bwa Perezida Fatchi bushwaniye n’ubwa Paul Kagame, Leta ya Kinshasa ntiyatindiganije kuvuga ko umwanzi uhanganye na Kongo ari u Rwanda rwifubitse umwitero w’umutwe w’iterabwoba wa M23.
Dufashe urugero kubyabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015 mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu, n’ubwo Abarundi bameze magabo nk’uko babivuga, bakihagararaho, ariko U Rwanda rubifashijwemo n’akagambane k’umuryango mpuzamahanga, Uburundi bwabaye nk’ubushyirwa mu kato, ijwi ryabwo riramirwa, kugera n’aho abarwanya ubwo butegetsi bw’icyo gihugu bigeze kuninura Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza ko bagenzi be batazi niba afite “Twitter account” biturutse ko yoherereje ubutumwa Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenya bigasa nk’ibitamenyekanya kuko Uhuru atakurikiraga Nkurunziza kuri Twitter.
U Rwanda rurimo ruragorwa n’uko uko byagendekeye uBurundi bugahezwa mu ruhando mpuzamahanga, atariko biri kugendera Kongo Kinshasa.
N’ubwo kampanye yo gusebya icyo gihugu ikajije umurego mu nzego zose zikorera ubutegetsi bwa Kigali, ariko Perezida Fatchi afite “audience internationale” ikomeye haba ku rwego rw’isi no mu karere DRC iherereyemo. Perezida Fatchi arakirwa n’abakomeye bayoboye iyi si, arubashywe muri bagenzi be bayobora ibihugu by’Afurika by’umwihariko byo mu karere. Iki rero kigaragara nk’igihato ku butegetsi bw’U Rwanda bwakoze ibishoboka byose ngo rwangize isura y’ubutegetsi bwa Kongo mu maso y’umuryango mpuzamahanga ariko bikanga bikarupfubana. Nubwo bwose Kongo ifite ibibazo, ntibyabujije ko Perezida Fatchi ashingwa umurimo wo guhuza impande zishyamiranye mu gihugu cya Tchad.
Muri Kongo haherutse inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati, muri iyo nama, Paul Kagame akaba yarayihagarariwemo na Vincent Biruta. Nyamara mu ifoto y’abitabiriye inama, Biruta akaba yarayicerembye, umuntu akaba yakwibaza niba bitaratewe n’ikimwaro cyo kubura ibyo usobanura imbere y’ibyo U Rwanda ruregwa kandi bigaragara.
Mu Itangazo Leta y’u Rwanda iherutse gusohora isa nikorera ku mugaragaro ubuvugizi umutwe wa M23 aho yavugaga ko uwo mutwe urwanira kurengera abavuga ikinyarwanda batotezwa muri Kongo, Leta ya Kongo yashubije ko bitangaje kubona u Rwanda rwiha uburenganzira bwo guha amasomo Leta ya Kongo ko itagomba kurwanya umutwe w’iterabwoba urwanira ku butaka bwa Kongo. Iryo tangazo rya Kongo ryakomeje ryamagana urwitwazo rwo kurengera abavuga ikinyarwanda kuko muri Kongo nta politiki yo guhamagara abantu kwanga abandi iharangwa.
Reka dusoze tuvuga ko dutegereje ibyo ukwezi kwa cumi na kumwe kuduhishiye muri dipolomasi ya Paul Kagame.
👉 FREE EXCHANGE BONUSES BELOW 👉 PlaseFuture FREE BONUS 👉 PROMOCODE FOR NEWS USERS OF THE EXCHANGE 👉 [YLPUJYWJPN] — 0.01 BTC 👉 site: https://btcgo.page.link/pay Our site is a secure platform that makes it easy to buy, sell, and store cryptocurrency like Bitcoin, Ethereum, and More. We are available in over 30 countries worldwide.
👉 Whitney He wants to talk frankly with you and show you something, you will like it. Click Here:👉 http://bit.do/fVynE
Tadalafil, This is a good website Tadalafil
Sex pill, This is a good website Sex pill
Tadalafil, This is a good website Tadalafil
Dysfunction, This is a good website Dysfunction
Dysfunction, This is a good website Dysfunction
Performance, This is a good website Performance
Racy, This is a good website Racy
Areola, This is a good website Areola
Racy, This is a good website Racy
I always used to study article in news papers but
now as I am a user of internet so from now I am using net for articles, thanks to web.
my blog post vpn code 2024
I believe everything said was actually very reasonable.
But, consider this, what if you composed a catchier post title?
I am not suggesting your information is not good., however suppose you added a title
that grabbed folk’s attention? I mean UKWEZI KWA CUMI 2022,
UBUBANYI N’AMAHANGA BWA PAUL KAGAME BWARI BWIFASHE GUTE?
INCAMAKE – Afriquela1ère is a little plain.
You might peek at Yahoo’s home page and see how
they create post headlines to get viewers to click. You might try
adding a video or a related pic or two to get people excited about what
you’ve got to say. In my opinion, it would bring your posts a little bit more
interesting.
Feel free to surf to my homepage – vpn coupon code 2024
Hi! Do you know if they make any plugins to protect against hackers?
I’m kinda paranoid about losing everything I’ve worked hard on. Any recommendations?
Take a look at my webpage … facebook vs eharmony
Hello, yes this post is genuinely nice and I have learned lot of things
from it about blogging. thanks.
Feel free to surf to my webpage – eharmony special coupon code 2024
I’m not sure why but this weblog is loading very slow for me.
Is anyone else having this issue or is it a problem on my end?
I’ll check back later and see if the problem still
exists.
Here is my website – nordvpn special coupon code 2024
Challenge yourself and achieve greatness—join now! Lucky Cola