“INKORO BAVUGA NCINYA, NIBISHOBOKA NZACINYA NYINSHI”: Merard Mp (Mpabwanamaguru)

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Dr. Merard MPABWANAMAGURU, w’imyaka 40 y’amavuko yavukiye i Gikonko mu karere ka Gisagara. Ni mwene Diogene Mukuralinda(wahamijwe gukorera jenoside abatutsi b’i Gikonko) na Jacqueline Mukamana.

Merard Mp. Yize amashuri abanza kuri purimeri ya Gikonko Catholique.

Merard Mpambwanamaguru wari ufite se ufunze na nyina urwaye avuga ko abandi bagiye gukora ikizami cya Leta we ajya kurinda inyoni muri bloke z’umuceri, ngo icyakora kuko yari umuhanga mu mibare y’IBIYEGA n’IMVANGE abarimu bamutumyeho aza kwicara mu kizamini aza no gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire de Gikonko.

Merard Mpambwanamaguru usengera mu idini ry’abangilikani uvuga ko nyina atari kubona amafaranga 3000 y’ishuri, Diregiteri w’iryo shuri ngo yaje kumusabira abangilikani baramurihira ngo abaturage b’umurenge wa Gikonko bakora “fundraising” bamugurira inkweto za DH ariga aza no gutsinda TRONC COMMUN yoherezwa muri Lycée de RUSATIRA muri Section ya Sciences Humaines.

Muri 2003 wa muderegiteri yahaye akazi Merard ko kwigisha Geographie na Histoire ndetse ngo kuko yarazi icyongereza cyinshi avugana n’abazungu, Mpabwanamaguru yashyizwe muri Komisiyo y’amatora mu karere ka Gikonko.

Muri 2008 Merard Mpabwanamaguru n’ubwo yigaga “amama”(kwiga kaminuza ukora utundi turimo twinjiza) kuri Ecole Secondaire Butare yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bumenyi bw’isi, Ibidukikije n’igenamigambi (Bachelor’s degree of Sciences in Geography, Environment and Planning) nyuma yo kwandika igitabo yise ” L’apport de l’élevage en stabulation permanente sur la protection de l’environnement: Cas du Secteur Rubengera, District Karongi” ugenekereje mu kinyarwanda ni KORORERA MU KIRARO BIBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE MU MURENGE WA RUBENGERA. Iki gitabo MPABWANAMAGURU akigurisha no kuri Amazon.

Kimwe na Taycoon Edouard Bamporiki ufungiye mu igororero rya MAGERAGERE banahuriye ku bintu byinshi, Merard Mpabwanamaguru yize Master’s muri ULK (Master of Development Studies, Rural and Urban Development)

Mu kwezi kwa 5, 2020, Merard Mpabwanamaguru yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri ya Kaminuza itavugwaho rumwe yo muri AMERICA yitwa Atlantic International University(AIU) we na Edouard BAMPORIKI bizemo IYAKURE/e-Learning.

Mu kwa 9 kwa 2010, MPABWANAMAGURU yabonye akazi ko kuba Land Manager mu karere ka Nyaruguru nyuma y’amezi 10 gusa arongora Solange UWAMAHORO Mp. bafitanye abana 2 b’abahungu Mah’li Mp. Promise na Logan Mp. Imena Izere.

Mpabwanamaguru wari ufite imyaka 39 muri 2012 yavuye i Nyaruguru ajya gukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka(RNRA) ntabwo yatinzeyo ahubwo yahise ajya gukora muri One Stop Center y’umujyi wa Kigali nk’umukozi utegura igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu turere twa Gasabo na Kicukiro aho yaje kuhava afunzwe ashinjwa GUCA DOSIYE z’Umujyi wa Kigali.

Dr Merard Mp wari umaze igihe acyocyorana ku mbuga-nkoranyambaga n’abatavuga neza ubutegetsi bwa Kigali, muri 2021 yongeye kumvikana yatorewe kuba Vice Lord Mayor w’umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’ibikorwaremezo.

Dr Mpabwanamaguru uvuga ko atagendera ku moko ndetse yishimira ko ntacyo abuze mu gihugu n’UBWO SE UMUBYARA YAKOZE JENOSIDE, yongeye kumvikana mu gakungu ke, Bamporiki na Katabazi ko kurya ruswa n’indonke .

Dr Mpabwanamaguru ngo aherutse kwishongora ku baturage bo mu Gakoki/Kicukiro bamubwiye ko bugarijwe na ruhurura y’amazi ava mu muhanda Kicukiro-Nyanza-Bugesera maze ngo arababwira ati:* Ntimubizi iyaba yarabatembanye!

Umunyamakuru w’umudugudu ngo wafashe amajwi n’amashusho Merard Mpabwanamaguru ategeka abari bamurinze gusiba ikintu cyose kiri muri telefone y’uwo munyamakuru.

Vice Mayor Merard Mpabwanamaguru kandi yabwiye abaturage baguze inzu z’umushoramali Dubai ko bagomba kwirengera ingaruka zo kugura inzu za macye. Ati:

“Uwo mugore Eugenie wafashe amashusho y’ibikoni bisenyuka twaramusobanuriye ahindura imyumvire”.

Afrique La Première

Copied NCI-THÉ TN MUNYENGABE

May be an image of 4 people, people sitting and indoor

43 thoughts on ““INKORO BAVUGA NCINYA, NIBISHOBOKA NZACINYA NYINSHI”: Merard Mp (Mpabwanamaguru)

  1. I was very pleased to uncover this great site. I need to to thank you for ones time for this fantastic read!! I definitely appreciated every bit of it and I have you bookmarked to look at new information on your blog.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *