Uko mbyumva: Kwisenya muri Saga ya Prince Kid

Original text by Ariane Mukundente

Nari maze igihe ntandika amakuru hagati mu cyumweru(ku wa gatatu) y’ibyavuzwe kuri réseaux sociaux (ku mbuga nkoranyambaga) no mu binyamakuru mu bireba igihugu cyacu. Nari narafashe aga pause (akaruhuko) narinzi ko gakomeza kuri iyi topic (nsanganyamatsiko), ariko abazungu baravuga ngo ‘’chasser le naturel et il revient au galop’’ (ngenekereje, ni nko kuvuga ngo “umuntu asiga ikimuriho ntasiga ikimurimo) Ubundi ibya ‘’showbizz’’ (inkuru z’abastar) si ibintu byanjye. Niyo mpamvu ibya Miss Rwanda ntigeze mbyitaho, kereka iyo bizanye ikibazo ‘’sociologique ‘’(kireba abanyarwanda bose.)

Ni muri ubwo buryo, ibya Prince Kid byampamagaye (attirer l’attention) kubera icibwa ry’urubanza, ikintu kireba amategeko y’igihugu cyacu. Amategeko akunda kwicwa n’ubundi, hari abantu benshi bafungiwe ubusa, aho urubanza rwa Prince Kid rubera icyago ni uko ubona ruhishe ibintu byinshi kandi binini cyane, bisa nk’ibifata abantu bakomeye bo mu gihugu cy’u Rwanda.

Ukabona kandi abanyawanda bose basa nk’ababizi, cyane cyane abari imbere mu gihugu, ubusanzwe batinya kugira icyo bavuga ku manza zibera mu Rwanda. Uko gushaka guhishira ibintu byatumye, abacamanza baca urubanza rwa Kid batanga impamvu bamukatira zidafashe na gato, ku buryo byari bikwiye gutera isoni abanyamategeko bose b’u Rwanda. Ibintu ntibivuga ko hatari amakosa yakozwe, gusa ibyo mbona abacamanza bashingiyeho ntibifashe, kandi nabo urabona ko basa nk’ababizi, kuko ubona ko hari aho badashaka gukora wenda na Kid afitemo uruhare ngo atavuga.

Iby’uru rubanza nabyanditseho mu minsi yashize, ndebye Youtube y’uwitwa ‘’Djihad’’ nari mbonye bwa mbere. Uwo munyamakuru uko asobanura urwo rubanza mu buryo bworoshye, bushekeje, butuma buri muntu wese abyumva n’utazi amategeko, akoresha umuco wa kinyarwanda urunzemo les ‘’non-dits’’(ibitavugwa)…byatumye nandika kuri sujet(iyi ngingo), ubundi ntajya nitaho kuko biriya bintu bimeze nk’abantu bapfa ibyo bari basangiye.

Impamvu ngarutse kongera kwandika kuri iyi sujet(ngingo) ni iki?

Nyuma y’igitego ubucamanza bw’u Rwanda bwitsinze buca urubanza bugafunga umuntu nta bimenyetso bitanzwe ku byaha aregwa (uku ni ukuri nta bimenyetsi byatanzwe), urundi rwego rwa Leta, RIB, rwitsinze igitego mu maso y’abanyarwanda rufunga umunyamakuru J.P. Nkundineza wabajije umukobwa witwa Mutesi Jolie niba yishimiye ibyavuye mu rubanza, amubwira ati genda wishimishe unjyew Hensey, amubaza niba agiye kurya Prince Kid. Ibi RIB yabyise igitutsi, iramufunga.

Abanyarwanda bahise basohora ibitutsi by’uwitwa Kasuku utuka abantu ku babyeyi babo n’abandi bayobozi bagiye batukana ibitutsi bya nyabyo. Byatumye bamwe bibaza niba Mutesi Jolie ari umukuru wa RIB, kuko aha RIB yerekanye neza neza ko hari abantu bari hejuru cyane biyemeje guhana umuntu wese ugira icyo avuga ku karengane umuntu yumva ko Kid yagiriwe kuburyo iriho ihana n’abantu berekanye ‘’amarangamutima’’ yabo kuri iki kibazo.

None rurangiza kuri iki kibazo, witsinze igitego cyiza cyiza ni Minisitiri wa Minibumwe, Dr. Bizimana. Umuntu wavugaga ku imfungwa rya Nkundineza ababaye ati : ‘’mfite isoni ryo kuba umunyarwanda’’. Dr. Bizimana wari mu nama n’abanyamadini ati mbonye urugero rwiza rwa ya 6% idakurikiza ubumwe. Ati uwo muntu uvuze ko afite isoni zo kuba umunyarwanda yishe ubumwe bw’abanyarwanda.

Mbega, mbega ngo ikibazo cya Prince Kid kirakoresha inzego za Leta penaliti. Nk’ubu ibyo uriya muntu yavuze bihuriyeho hehe n’ubumwe bw’abanyarwanda? Mbaze Minisitiri, boss we wamushyizeho, Président Kagame Paul ko ariwe wa mbere wavuze ko afite isoni zo kuba ari umunyarwanda, abita n’ibifobagane, ibi se kandi yabyibagiwe?

Dr Bizimana , ushyize Président Kagame Paul muri 6% bica ubumwe n’ubwiyunge, niwe mukuru, muhereho umubwira rero niba wumva kuri wowe ko kuvuga ko umuntu atewe isoni no kuba umunyarwanda ari icyaha kica ubumwe bw’abanyarwanda.

Ubundi ari ahandi, biriya bintu yavuze yahita yegura, cyangwa agasimburwa, cyangwa akisubira mu ruhame (retirer ses mots).

Ikintu gishekeje, aho Dr. Bizimana yagombaga kuza wese wese, ntiyaje, ntitwamwumvise na gato kandi ari ibintu byari bijyanye n’ubumwe bw’abanyarwanda n’ingengabitekerezo ya genocide. Uwiyita Marie-Marie kuri space y’umunyamakuru wa Radio-Rwanda atuka abo mu bwoko bw’abahutu ngo ni imbwa, Dr. Bizimana araruca ararumira, arabura pe! None umuntu yavuze ko adashaka kuba umunyarwanda, Dr Bizimana aza yiruka ati biracitse ubumwe bw’abanyarwanda karaye ntabwo nimutabare! Umva? Njya nkunda kuvuga ukuntu ubutegetsi bwose butema amashami y’igiti bwicayeho.

Muri iyi saga ya Prince Kid, bari bicaye ku dushami two hasi abacamanza baraza barakata mu gufunga Prince Kid, RIB ikurikira ikata mu gufunga Nkundineza, hanyuma Dr Bizimina kubyo yavuze azana urukero rwa rutura akata ibishami binini. And what’s next? (hazakurikiro iki?) Wait and see! (ijisho ribera kurora)

Biracyaza! Niko byumva! 

Sources:Inyandiko ya Madame Ariane Mukundente yanyujije ku rubuga rwe rwa facebook,kanda hano usome inyandiko ye ku rubuga rwe bwite. Amafoto yakuwe kuri internet.

16 thoughts on “Uko mbyumva: Kwisenya muri Saga ya Prince Kid

  1. I just could not leave your web site before suggesting that I really enjoyed the standard information a person supply to your visitors? Is gonna be again steadily in order to check up on new posts.

  2. Hello! I could have sworn I’ve visited this web site before but after browsing
    through many of the articles I realized it’s new to me.
    Anyways, I’m certainly pleased I stumbled
    upon it and I’ll be book-marking it and checking back regularly!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *