Cyuma Hassan Dieudonné amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo aha wenyine kandi akubitwa bihoraho! Aba bategetsi bacu ni amashitani yambaye umubiri

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Ni inkuru iri guca mu binyamakuru byose bikomeye kandi byigenga,ni inkuru iri kuganirwaho ku mbuga nkoranyambaga zose,ni inkuru iteye umujinya n’agahinda: Cyuma Hassan Dieudonné (amazina ye nyakuri ni Dieudonné Niyonsenga) yavugiye mu rukiko ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo ahantu ha wenyine kandi akubitwa mu buryo buhoraho. None kuwa gatatu Cyuma yari yaje kuburana nyuma yo gutanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Inkuru ya Jean Claude Mwambutsa wa radiyo BBC Gahuzamiryango

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga wamenyakanye nka Cyuma Hassan yavugiye mu rukiko ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo ahantu ha wenyine kandi akubitwa mu buryo buhoraho.None kuwa gatatu Cyuma yari yaje kuburana nyuma yo gutanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Mu 2021 yahamijwe ibyaha bitatu birimo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru maze akatirwa gufungwa imyaka irindwi. Mu rukiko uyu munsi ahawe umwanya, yabwiye umucamanza ko muri gereza akorerwa iyicarubozo rikomeye, kandi atemererwa guhura n’abamwunganira mu buryo bworoshye.

Cyuma ugaragara nk’umuntu ufite intege nke kandi wananutse bigaragarira ijisho yasabye umucamanza kumuha umwanya akamubwira “iyicarubozo rikabije” akorerwa muri gereza. Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga, yavuze ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo aha wenyine nta wundi muntu abona.Avuga ko akubitwa bihoraho kandi ibyo byose byamuviriyemo kutabona neza no kutumva neza.

Atarakomeza umucamanza yamusabye kudakomeza kuvuga uko afunze ahubwo ko yavuga ibijyanye n’ikirego cye gisaba gusubirishamo urubanza.

Me Gatera Gashabana na Jean Bosco Ntirenganya bunganira Cyuma bavuze ko bitoroshye kunganira umukiliya wabo uyu munsi kuko atahawe uburenganzira bwo kubona inyandiko zose zigize ikirego kuko ngo bazimwoherereje abakozi ba gereza bakazifatira ntizimugereho.

Basabye umucamanza kugira icyo akora ngo uburyo umukiliya wabo afunzemo buhinduke, umucamanza ababwira ko inshingano ze zigarukira ku kuburanisha ikirego cyatanzwe.Gusa umucamanza yasabye kubona ushinzwe gucunga imfungwa wamuherekeje, haza umucungagereza, maze Cyuma azamura ijwi avuga ko uwo atari mu bamufunze.Yabwiye urukiko ko afunzwe n’inzego z’iperereza kandi ko abamucungira hafi ari abasirikare.Abunganira Cyuma bavuga ko bigoye ko yabona ubutabera mu gihe afunze mu buryo nk’ubwo avuga.

Cyuma Hassan w’imyaka 34, yakunze gukora ibiganiro binenga imigirire y’ubutegetsi kuri politike zimwe na zimwe za leta kuri kuri YouTube channel ye yitwaga Ishema TV ubu yafunzwe.

Nyuma y’uko uruhande rw’uregwa rugaragaje impungenge ko rutiteguye kuburana uyu munsi, umucamanza yavuze ko urubanza ruzaburanishwa tariki 06 z’ukwezi gutaha.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yo ivuga ko Cyuma Hassan Dieudonné afite ibikomere bigaragara ku mubiri, mu maso kandi ko yabyeretse ulucamazna n’ubwo we yasaga nk’utabyitayeho.

Raporo y’Amerika ishinja u Rwanda Guhonyora Uburenganzira bw’ikiremwa muntu


Anthony Blinken ukuriye ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika. Iyi ministeri yasohoye indi raporo ishinja u Rwanda kutubahiriza bumwe mu burenganzira bwa muntu mu mwaka ushize wa 2022
Anthony Blinken ukuriye ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika. Iyi ministeri yasohoye indi raporo ishinja u Rwanda kutubahiriza bumwe mu burenganzira bwa muntu mu mwaka ushize wa 2022

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iratunga agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda ku guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibyo bikubiye muri raporo igaragaza uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryari ryifashe mu gihugu mu mwaka wa 2022.Ni raporo ngarukamwaka isuzuma uko ibihugu byitwaye mu kubahiriza ingingo zinyuranye zirebana n’uburenganzira bwa muntu, igakorwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Mu byo abategetsi b’u Rwanda banengwa n’isi yose harimo imiterere mibi y’ahafungirwa abantu ishobora guhitana ubuzima bwabo, ifungwa riciye ukubiri n’amategeko, imfungwa za politiki, ihohoterwa nyambukiranyamipaka rikorerwa abantu bari hanze y’igihugu, ririmo ubwicanyi, ishimutwa, n’urundi rugomo.

Raporo kandi ivuga ko mu gihugu hagaragaye inzitizi zikomeye zibuza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, harimo gutabwa muri yombi kw’abanyamakuru nta mpamvu zifatika cyangwa iburanishwa ryabo.

Ku bijyanye n’iyicarubozo rikorerwa muri za gereza, raporo ya leta y’Amerika ivuga ko abategetsi bagiye bavugwaho gukorera iyicarubozo imfungwa. Ikavuga ko mu kwezi kwa Mbere, umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne wamenyekanye nka Cyuma Hassan yavuze ko ahora akubitwa kenshi n’abakozi ba gereza aho afungiye muri gereza.

Leta y’u Rwanda yo ihora ihakana:Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda bwana Harrison Mutabazi, mu Kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, yavuze ko inzego z’ubutabera zubahirizwa ibitegenyijwe n’amategeko byose.Igihugu cyacu kiyoborwa n’amashitani yambaye umubiri.

3 thoughts on “Cyuma Hassan Dieudonné amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo aha wenyine kandi akubitwa bihoraho! Aba bategetsi bacu ni amashitani yambaye umubiri

  1. I do believe all the ideas youve presented for your post They are really convincing and will certainly work Nonetheless the posts are too short for novices May just you please lengthen them a little from subsequent time Thanks for the post

  2. you are truly a just right webmaster The site loading speed is incredible It kind of feels that youre doing any distinctive trick In addition The contents are masterwork you have done a great activity in this matter

  3. Thanks I have just been looking for information about this subject for a long time and yours is the best Ive discovered till now However what in regards to the bottom line Are you certain in regards to the supply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *