Kagame ntagomba guhabwa abasaba ubuhunzi bazirukanwa mu Bwongereza kuko “icyo gikorwa kinyuranyije n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi “– Byavuzwe na ONU

Inyandiko yo mu cyongereza ya David Himbara yashyizwe mu Kinyarwanda na  Afriquela1ère  

Kagame ntagomba guhabwa abasaba ubuhunzi bazirukanwa mu Bwongereza kuko “icyo gikorwa kinyuranyije n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi “

Ubutiriganya bushya bwa Leta y’Ubwongereza bwo guhindagura amategeko ngo umushinga wiswe uw’ “umutekano n’u Rwanda ucemo”  bwamaganiwe kure n’Umuryango w’AbibumbyeKu itariki ya 15 Mutarama 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Impunzi (HCR) ryavuze ko ibyo Ubwongereza burimo byo kugira ibyo buhindura mu mategeko yabwo no gushyiraho andi mategeko mashya ngo ibyo gupakira abasaba ubuhunzi bakisanga mu Rwanda ku ngufu bikunde ari ikintu kinyuranyije n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi

« Mu busesenguzi bwayo bwo mu mwaka wa 2022, HCR yagaragaje impungenge zikomeye cyane zirebana na kiriya gikorwa cyo gupakira abasaba ubuhunzi bakoherezwa mu Rwanda ku ngufu,impungenge z’uko batazahahererwa sitati z’ubuhunzi mu nzira ziciye mu mucyo, kandi ko bizatera abo bantu bahoherezwa ku ngufu kongera kuhava. Izi mpungenge ziracyahari » .

HCR ikomeza yibutsa guverinoma y’Ubwongereza ko n’Urukiko rwabo rw’Ikirenga rwamaze guca urubanza rutajuririrwa rw’uko icyo gikorwa (cyo kohereza abasaba ubuhunzi mu Rwanda) kinyuranyije n’amategeko. Ingingo z’urukiko rw’ikirenga nazo zarasuzuguwe,ku by’ibyo HCR mu mwanzuro wayo ibona ko ubu butiriganya hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda:

«Bihabanye kure n’amabwiriza yose n’amategeko yose kandi gufata abantu bagisaba ubuhungiro ukabohera binyuranyije bikomeye n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi . »

Hagati aho ariko,ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame bwatangaje ko nabwo butazakira izo mpunzi kandi ko butazashyigikira umugambi w’Ubwongereza keretse gusa mu gihe uzaba wemewe n’amategeko yose mpuzamahanga. Ntimukabe kure yacu

Written by David Himbara

Educator, Author, and Consultant in Socioeconomic Development & Governance. Affiliated Scholar at New College, University of Toronto, Canada. 

5 thoughts on “Kagame ntagomba guhabwa abasaba ubuhunzi bazirukanwa mu Bwongereza kuko “icyo gikorwa kinyuranyije n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi “– Byavuzwe na ONU

  1. Usually I do not read article on blogs however I would like to say that this writeup very compelled me to take a look at and do so Your writing taste has been amazed me Thanks quite nice post

  2. It was great seeing how much work you put into it. The picture is nice, and your writing style is stylish, but you seem to be worrying that you should be presenting the next article. I’ll almost certainly be back to read more of your work if you take care of this hike.

  3. I would argue that someone played a significant role in producing a thoughtful post. Having just visited your website for the first time, I’m astonished at the sheer volume of research you performed to create this specific piece. Excellent effort.

  4. I have been browsing online more than three hours today yet I never found any interesting article like yours It is pretty worth enough for me In my view if all website owners and bloggers made good content as you did the internet will be a lot more useful than ever before

  5. helloI like your writing very so much proportion we keep up a correspondence extra approximately your post on AOL I need an expert in this space to unravel my problem May be that is you Taking a look forward to see you

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *