Siyansi: Ese abantu bigeze kugira imirizo? None yaburiwe irengero ryari? Gute?

Inyamaswa zo mu moko y'ibisabantu zigira imirizo, bitandukanye n'abantu n'ingagi
Inyamaswa zo mu moko y’ibisabantu zigira imirizo, bitandukanye n’abantu n’ingagi

Wari wareba inyuma hawe ngo wibaze aho umurizo wawe wagiye?

Ibyo birumvikana nka byendagusetsa cyangwa ikibazo cy’umwana. Ariko ku bahanaga muri science iki ni ikintu gikomeye.

Mu by’ukuri, niba ku misusire abantu dusa rwose n’inyamaswa z’ibisabantu, kuki zo zifite imirizo ariko twe ntayo?

“Ni ikibazo gifite ishingiro”, nk’uko bivugwa na Bo Xia, umuhanga mu bumenyamuntu bwibanda ku uturemangingo wo muri Grossman School of Medicine muri kaminuza ya New York.

Imirizo ishobora kugira akamaro kenshi mu isi y’inyamaswa.

Kuva imirizo yaboneka ku binyabuzima bya mbere, hashize imyaka irenga miliyoni 500, igira akamaro gatandukanye.

Ku mafi, ifasha koga mu mazi. Ku nyoni, mu kuguruka. Ku nyamabera ifasha kuziha kuringanira (equilibre/balance).

Ishobora kuba kandi intwaro yo kwirinda, nko kuri scorpions. Cyangwa se ikimenyetso cyo kuburira, nko ku nzoka z’ubumara zinyegayeza umurizo ukavuga.

Ku bisabantu (primates), umurizo ufasha muri byinshi kandi henshi. Urugero inguge zimwe zo muri Amerika zigira umurizo muremure uzifasha kwihambira cyangwa gufata ibintu mu biti.

Ku nyamaswa nyinshi z'inyamabare nka nyirahuku, umurizo uzifasha kwikiza utuntu runaka, no kugira 'equilibre'
Insiguro y’isanamu,Ku nyamaswa nyinshi z’inyamabare nka nyirahuku, umurizo uzifasha kwikiza utuntu runaka, no kugira ‘equilibre’

Ariko umuryango w’inyamaswa bita hominids – uhuriyemo abantu, ingagi, inguge na orangs-outans nta mirizo zigira.

Uko byagenze n’impamvu ni ibibazo byakomeje kwibazwa n’abahanga muri science mu myaka myinshi yashize.

Igisubizo gisa n’ikiri mu ihinduka ry’ingingo riheruka kuvumburwa ryakoze ku turemangingo twatumye inyamaswa z’ibisabantu bito z’ubwoko bita hominines zo zigira imirizo hashize imyaka igera kuri miliyoni 25.

Ikindi, uko guhinduka kuba mu gihe kirekire kuva ku kiragano ujya ku kindi, byagiye bihindura imiterere ya hominines, ibishobora kuba bifitanye isano no kuba abantu bagendesha amaguru.

Bo Xia ati: “Izo [nyamaswa] zose zisa n’izifitanye isano kandi byagiye bibaho mu gihe kimwe no kwihinduranya. Ariko ntituzi neza neza buri ntambwe y’uko byagenze muri uko kwihinduranya.

“Nk’uko mwabitekereza, ibyo ni kimwe mu bintu bikomeye mu kwihinduranya( Evolution), nicyo kitugira abantu.”

Mu kugenzura ibyo, Xia akora kwihinduranya nk’uko ku imbeba.

Yabonye ko imbeba zari zifite imirizo y’ubwoko butandukanye. Imwe yari ifite imigufi naho ku zindi imirizo ntiyakuze na mba.

Abantu n'ibisabantu bafite abasekuru bamwe
Abantu n’ibisabantu bafite abasekuru bamwe

Amaguru n’umurizo habanje iki?

Charles Darwin yari yarabivuze. Ko Homo sapiens (umuntu w’iki gihe mu yandi magambo) akomoka ku nguge z’imirizo.

Uyu muhanga w’Umwongereza mu 1871 yanditse igitabo ku nkomoko y’umuntu, muri cyo asobanuramo ibijyanye no kwihinduranya (evolution) aguhuza n’umuntu w’iki gihe. Byari uguhishura gukomeye icyo gihe.

Ariko n’ubundi, abantu bakomeje gukora itandukaniro hagati y’isi y’inyamaswa n’isi igezweho: tuba mu nzu, uruhu n’ubwoya biratandukanye, kandi dukoresha ubwonko mu gukemura amahurizo akomeye.

Darwin icyo gihe yabirinduye ishingiro rya science y’icyo gihe atangaza igitabo yise ‘Origin of Species’ aho asobanura ko umuntu ava ku ihinduka, kandi abahanga bose b’iburengerazuba icyo gihe baremeraga igitekerezo ko Imana ari yo yaremye abantu, isi n’ibiyiriho.

Nyamara kandi abantu n’ingunge, dusangiye abasokuru, duhuje 98% kuri ADN.

Ndetse na Hominids (umuryango duhururamo) za mbere zabonetse mu myaka ikabakaba miliyoni 20 ishize zikaba nta mirizo zagiraga.

Charles Darwin, wanditse igitabo "L'origine des espèces" na "L'origine de l'homme"
Ishusho ya Charles Darwin, Umwongereza wanditse igitabo “L’origine des espèces” na “L’origine de l’homme”

Rero, niba umurizo ufite ihuriro no guhinduka kw’abantu n’ibisabantu kandi waragize ingaruka ku ngendo (demarche) zabyo, ikibazo kibazwa ni icyaje mbere, umurizo cyangwa amaguru?

Xia ati: “Ni nk’ikibazo cy’igi n’inkoko. Nk’uko mwabyibaza, ntabwo ari ikibazo byoroshye gusubiza.”

Muri macye, ntabwo bishoboka kumenya neza ibyabanje kugira ngo abasokuru bacu bahagarare ku maguru, niba byaratewe n’uko nta mirizo bari bafite.

Cyangwa se niba tudafite imirizo kuko tugenda duhagaze kandi bikaba byoroshye guhagarara twemye ku maguru yacu.

Iyo witegereje cyane, ubona ibintu byinshi ibisabantu bimwe bihuriyeho natwe abantu
Iyo witegereje cyane, ubona ibintu byinshi ibisabantu bimwe bihuriyeho natwe abantu

Xia ati: “Byasaba imashini yasubiza inyuma ibihe kugira ngo ibyo byose bimenyekane, tukareba ibyabanje. Ariko kuko ntayo dufite, icyo navuga ni uko tutabizi, impaka zigashirira aho. Ariko umuntu akaza kwibaza ati ‘kuki tuvuga ibyo byose’.

“Igisubizo nyacyo ni uko iby’amaguru n’umurizo bigibwaho impaka icya rimwe. Muri macye ntitwavuga kwihinduranya (evolution) ngo ntidukomoze ku murizo no ku maguru abiri, tutitaye ku cyaje mbere.”

Igisubizo kiri mu guhererekanya ibitugize

Kuva yababara akagufa ko ku ruti rw’umugongo (coccyx) ari mu modoka, hashize imyaka ibiri, Xia ntiyigeze areka gutekereza ku ngingo y’imirizo n’abantu.

Coccyx niko kagufa ka nyuma ko hasi ku ruti rw’umugongo, kagizwe n’utugufa tune dufatanye kandi kerekana ishusho y’icyahoze ari umurizo mu myaka miliyoni nyinshi ishize.

Iyo urebye amashusho y’umwana ukiri gutangira kwirema (embryon) mu nda ya nyina, ubona umurizo, uza kugenda nyuma y’ibyumweru bicye mu ikorwa ry’uruti rw’umugongo.

Iyo coccyx, niyo twicarira, iri ahantu neza neza umurizo uba uri ku zindi nyamaswa.

Itai Yanai umushakashatsi mu buvuzi wo muri kaminuza ya New York avuga ko mu myaka 100 ishize science yageze kuri byinshi mu kwiga ibijyanye no guhererekanya ibitugize kw’abantu (génétique).

Ati: “Twibaza ibi bibazo byose kuko abantu bakunda science kandi ari yo bajyaho mu gushaka ibisubizo ku bibazo runaka.”

Kwihinduranya kwabonywe na Xia Bo mu bushakashatsi bwe ku mbeba kwerekana utunyangingo tubarirwa mu magana tuzwi nka TBXT, ako ni agace kagize ADN kandi usanga ari kamwe ku bantu no ku bisabantu.

Mu gusuzuma ihuriro hagati yo kwihinduranya n’umurizo, Xia yahinduye utunyangingo tumwe na tumwe duhererekanywa ku mbeba akoresheje uko kwihinduranya.

Eureka! Xia na bagenzi be bavumbuye ko umurizo w’imbeba utongeye kumera nk’uko byagendaga mbere.

Hari utunyangingo twinshi dutuma inyamaswa zimera umurizo
Hari utunyangingo twinshi dutuma inyamaswa zimera umurizo

Ariko ubwo buvumbuzi ni ubwa mbere mu ruhererekane ruzatuma tumenya neza ibyo kwihinduranya kwabaye ku basokuru bacu.

Abahanga muri science bavuga ko hari utunyangingo turenga 30 dutuma inyamaswa zimera umurizo, kandi abashakashatsi b’i New York bo bavuga kamwe.

Nk’uko Xia abivuga, abantu bose bafite amagufa y’umurizo kandi asa, ariko kuri za mbeba zakoreweho ubushakashatsi imirizo yari ifite uburebure butandukanye cyangwa se nta yo na mba.

Umwanzuro wa Xia ni uko habayeho kwihinduranya gutandukanye, aho kuba kumwe, kwahinduye utunyangingo duhererekanywa kuri za hominines mu myaka igera kuri miliyoni 25 ishize maze bigahindura abantu uko tumeze ubu.

Ati: “Birashoboka ko ari ukwihinduranya gukomeye, ariko ntitwibaza ko ari ko gusa kwabiteye.”

Kwihinduranya kwatumye abantu batakaza imirizo kwanahinduye ingendo yabo
Kwihinduranya kwatumye abantu batakaza imirizo kwanahinduye ingendo yabo

Xia na Yanai bavuga ko kwihinduranya gushobora kugira ingaruka mbi, harimo kurwara cyangwa no gupfa.

Ariko kandi kwihinduranya kuzana ibyiza aho gushobora kwakirwa neza n’abo kubayeho maze kugahererekanywa ibiragano ku bindi.

Icyo Xia asobanura ni uko gutakaza imirizo kwazaniye ba hominidis (bwa bwoko duhuriramo n’ibisabantu bidafite imirizo) ibyiza kandi by’ingenzi bisobanura impamvu kwamaze igihe kirekire.

Ati: “Cyane cyane uko abantu bagenda cyangwa uko dukoresha intoki mu gukora ibintu bitandukanye.”

Ariko ibyo ngo ntabwo bisobanuye ko gutakaza imirizo byatuzaniye ibyiza gusa.

Xia n’itsinda rye babonye ko imbeba bakoresheje mu bushakashatsi zagize imiterere mibi ku ruti rw’umugongo isa cyane n’indwara y’umwobo ku ruti rw’umugongo ifata umwana umwe w’umuntu ku bana 1,000 bavutse.

Ubwo busembwa buva ku kitwa spina bifida, kibaho iyo uruti rw’umugongo ruri kwikora ku mwana utaravuka rutifunze neza.

Xia ati: “Sinavuga rero ko kwihinduranya ari byiza cyangwa bibi. Ni ikintu kibaho gutyo gusa.”

Abahanga muri science bamaze kumenya uko twatakaje imirizo ariko ntabwo baramenya neza impamvu
Abahanga muri science bamaze kumenya uko twatakaje imirizo ariko ntabwo baramenya neza impamvu

Kuri M.Yanai imirimo y’abashakashatsi izafasha kumva ibintu byabaye mu mateka ya cyera cyane y’abasukuru bacu.

Ati: “Nibaza ko ibyo Bo (Xia) yagezeho bizafasha umuryango w’abahanga muri science kurushaho kugera ku bindi.”

source:bbc

47 thoughts on “Siyansi: Ese abantu bigeze kugira imirizo? None yaburiwe irengero ryari? Gute?

  1. 843774 686152This post is quite appealing to thinking folks like me. Its not only thought-provoking, it draws you in from the beginning. This really is well-written content. The views here are also appealing to me. Thank you. 275318

  2. I absolutely love your blog and find almost all of your post’s to be just what I’m looking for. Do you offer guest writers to write content to suit your needs? I wouldn’t mind composing a post or elaborating on a few of the subjects you write about here. Again, awesome weblog!

  3. Good day I am so delighted I found your weblog, I really found you by accident, while I was browsing on Aol for something else, Anyways I am here now and
    would just like to say thanks for a fantastic post and a all round entertaining blog (I also love the theme/design), I don’t have time to read it all at the moment but I have bookmarked it
    and also added your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a great deal more, Please
    do keep up the great job.

  4. Have you ever considered about adding a little bit more than just your articles?

    I mean, what you say is fundamental and all. But imagine if you
    added some great photos or videos to give your posts more, “pop”!

    Your content is excellent but with pics and videos, this site could certainly be one of the greatest in its field.
    Terrific blog!

  5. Magnificent beat ! I would like to apprentice
    even as you amend your web site, how could i subscribe for a
    blog website? The account helped me a appropriate deal.
    I were a little bit acquainted of this your broadcast
    offered vivid clear idea

  6. Greate post. Keep posting such kind of info on your site.

    Im really impressed by it.
    Hello there, You have done a great job. I’ll definitely digg it and for my part suggest to my
    friends. I am confident they’ll be benefited from this website.

  7. After I originally commented I appear to have clicked on the -Notify me
    when new comments are added- checkbox and now each time a comment
    is added I recieve four emails with the exact same comment.
    Perhaps there is a way you are able to remove me from that service?
    Kudos!

  8. I blog quite often and I genuinely thank you for your content.
    The article has truly peaked my interest. I am going to book mark your website and keep checking for new information about once a week.
    I subscribed to your RSS feed as well.

  9. What i do not understood is if truth be told how you’re not actually a lot more neatly-preferred
    than you might be now. You are so intelligent.
    You know thus significantly in the case of this matter, made me individually
    imagine it from numerous numerous angles. Its like
    men and women aren’t involved until it’s one thing to do with Lady gaga!
    Your individual stuffs outstanding. Always deal with it up!

  10. Have you ever thought about adding a little bit more than just
    your articles? I mean, what you say is valuable and all. However just imagine if you added some great
    visuals or videos to give your posts more, “pop”! Your content is excellent
    but with pics and videos, this blog could undeniably be one of the most beneficial
    in its niche. Fantastic blog!

  11. This is the right web site for anyone who really wants to find out about this topic.

    You realize so much its almost tough to argue with you (not that I actually would want to…HaHa).

    You certainly put a new spin on a topic that’s been written about for many
    years. Excellent stuff, just great!

  12. 232814 834695Come across back yard garden unusual periods of ones Are usually Weight reduction and every one 1 could be important. 1 way state could possibly be substantial squandering by means of the diet. shed weight 280131

  13. Hello there, I found your web site by means of Google while searching
    for a related topic, your website got here up, it appears good.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.
    Hi there, simply turned into alert to your blog thru
    Google, and found that it’s truly informative. I’m going to watch out for brussels.
    I will appreciate in the event you proceed this in future.
    Numerous other folks will likely be benefited from your writing.
    Cheers!

  14. 668533 611537I enjoyed reading this a lot I genuinely hope to read a lot more of your posts inside the future, so Ive bookmarked your weblog. But I couldnt just bookmark it, oh no.. When I see quality websites like this one, I like to share it with other people So Ive designed a backlink to your internet site (from 83585

  15. I’m writing on this topic these days, majorsite, but I have stopped writing because there is no reference material. Then I accidentally found your article. I can refer to a variety of materials, so I think the work I was preparing will work! Thank you for your efforts.

  16. The assignment submission period was over and I was nervous, safetoto and I am very happy to see your post just in time and it was a great help. Thank you ! Leave your blog address below. Please visit me anytime.

  17. 74676 435689I discovered your blog internet site on google and check just a couple of of your early posts. Proceed to sustain up the exceptional operate. I just extra up your RSS feed to my MSN Information Reader. Seeking forward to reading much more from you in a although! 567050

  18. Undeniably believe that which you said. Your favorite reason seemed
    to be on the internet the easiest thing to be aware of.
    I say to you, I certainly get irked while people consider worries
    that they plainly don’t know about. You managed to hit the nail upon the top
    and defined out the whole thing without having side
    effect , people could take a signal. Will probably be back to get more.
    Thanks

  19. 447931 969278There couple of fascinating points at some point in this posting but I dont determine if these folks center to heart. There is some validity but Let me take hold opinion until I check into it further. Fantastic write-up , thanks and then we want far more! Combined with FeedBurner in addition 517097

  20. Greate post. Keep posting such kind of info on your site.

    Im really impressed by it.
    Hello there, You have don광주출장샵 a great job. I’ll definitely digg it and for my part suggest to my
    friends. I am confident they’ll be benefited from this website.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *