Muri Amerika barashyize basohoye umuti wa Sida:uwufashe ntashobora kwandura SIDA bibaho.

 

INKURU NZIZA

PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis)ni umuti wari usanzwe uboneka mu binini ugiye kujya unakoreshwa hifashishijwe urushinge ku bantu bakuru bafite ibyago byo kwandura VIH/SIDA ndetse no ku bana bafite ibiro biri hejuru ya 35.

Ubusanzwe umuntu yanywaga ibinini bibiri bya PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) hagati y’amasaha abiri na 24 mbere y’uko akora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ufite HIV/SIDA, ndetse na nyuma yo kuyikora akanywa ikinini kimwe buri munsi mu gihe cy’iminsi ibiri.

Gusa Ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya Indwara muri Amerika, CDC, kivuga ko biba byiza iyo bifashwe buri munsi n’umuntu ufite ibyago byo kwandura aka gakoko kugira ngo ubushobozi bwabyo bwo kumurinda bwiyongere.

PrEP yari isanzwe igira ubwoko bubiri harimo ubwitwa Truvada bushobora gukoreshwa n’abantu bose, n’ubundi bwitwa Descovy bugenewe abagabo gusa.

PrEP yo kwitera yemejwe na FDA kuwa 20 Ukuboza 2021, yahawe izina rya Apretude, indi yakozwe kimwe nayo (generic) ihabwa irya ‘long-acting injectable cabotegravir’ (CAB-LA).

Ushaka gutangira kuyikoresha azajya yitera urushinge rumwe buri kwezi mu gihe cy’amezi abiri ya mbere ubundi ajye yitera urushinge rumwe buri mezi abiri.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri Apretude bugaragaza ko ifite imbaraga zo kurinda umuntu kwandura VIH/SIDA kurusha indi miti yari isanzwe ikoreshwa, gusa ikazajya igira ingaruka ku muntu nyuma yo kuyitera. Izo ngaruka zirimo kuribwa aho umuntu yatewe urushinge, kurwara umutwe, umugongo, kugira umunaniro, kuribwa mu mikaya cyangwa gufuruta ku mubiri.

Apretude izajya ikoreshwa gusa ku bantu batarwaye VIH/SIDA, bivuze ko mbere yo kwitera urushinge umuntu azajya abanza kwipimisha kugira ngo arebe ako ari muzima. Biteganyijwe ko uyu muti uzagabanya ubwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.FDA yemeje umuti wo kwitera wa PrEP utuma uwuhawe atandura SIDA

21 thoughts on “Muri Amerika barashyize basohoye umuti wa Sida:uwufashe ntashobora kwandura SIDA bibaho.

  1. Get the help of Custom College Essays and the company writers navigate through the vague or complicated통영출장샵 instructions that may confuse you. Also Master Thesis Writing Service is available to help you in submitting a properly Research Papers for Sale Online.

  2. Pingback: ซื้อ pep
  3. Pingback: incestuous sex
  4. Pingback: AMBKING
  5. Pingback: condomnium
  6. Pingback: next
  7. Pingback: carts for sale
  8. Pingback: OBENGBET
  9. Pingback: thailand tattoo
  10. Pingback: Ford Everest
  11. Pingback: omega cheats r6
  12. Pingback: safe eft exploit
  13. Pingback: jebjeed888
  14. Pingback: Massage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *