Arusha: Jérôme Bicamumpaka wari wasigaye kubera uburwayi yahawe iminsi 15 ngo abe yashatse aho ajya!

Nyuma y’aho hasakariye amakuru avuga ko Leta ya Nijeri yafashe icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda 8 yari yakiriye biturutse ku masezerano n’umuryango w’abibumbye ONU noneho Jérôme Bicamumpaka wari wasigaye kubera impamvu z’uburwayi we ntajyanwe muri Nijeri nawe yahawe iminsi 15 ngo abe yavuye ku butaka bwa Tanzaniya! Hakaba hari amakuru tugikorera iperereza avuga ko Jérôme Bicamumpaka yarimo yivuriza mu bitero by’i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Nabibutsa ko Leta ya Nijeri yahaye abanyarwanda 8 bari baragizwe abere cyangwa bararangije ibihano bari barakatiwe n’urukiko rw’Arusha iminsi 7 ngo babe bavuye ku butaka bwayo!

Mbere hari abari babanje kwibwira ko iki cyemezo cyaturutse ku bayobozi ba Nijeri gus ariko iri yirukanwa rya Jérôme Bicamumpaka rigaragaza ko iki kibazo ari umupango muremure.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko abakozi benshi ba ONU bagombye kwita kuri iki kibazo abenshi bibereye mu biruhuko birangıza umwaka bakaba bazagaruka ku kazi ku italiki ya 10 Mutarama 2022 nk’uko Capitaine Innocent Sagahutu, umwe muri abo bari muri Nijeri yabitangarije BBC Gahuzamiryango. Nabibutsa ko Leta ya Nijeri yatanze iminsi 7 gusa bikaba bivuze ko iyo minsi ishize abo bantu bashobora kwisanga boherejwe mu Rwanda nta kirengera!

Abo ni:

  1. Zigiranyirazo Protais: Ni muramu wa Habyarimana Yuvenali wari Perezida w’u Rwanda. Ni  musaza wa Agatha Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga « Z ». Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Muri 2008 yari yahamijwe ibyaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere. ;
  2. Major François-Xavier Nzuwonemeye : Yari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance) ;
  3. Andre Ntagerura : Yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta ya mbere ya  1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko aza kugirwa umwere mu bujurire mu mwaka wa 2006 ;
  4. Prosper Mugiraneza : Yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta. Yahamijwe ibyaha  bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013;
  5. Lt Col Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi.
  6. Lt Col Alphonse Nteziryayo: Yahoze ari Perefe wa Butare;
  7. Lt Col Tharcisse Muvunyi: yabaye Umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare b’aba sous-officiers mu Mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (Ecole des Sous-Officiers);
  8. Capt Innocent Sagahutu: Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance).

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umuvugizi wungirije wayo Alain Mukuralinda yatangarije BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda rwiteguye kwakira bariya banyarwanda 8 birukanwe na Nijeri ko kandi batazakurikiranwa ku kintu na kimwe kuko bamwe bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha abandi bakaba bararangije ibihano bari barahawe. Alain Mukuralinda yatanze urugero rwa Major Bernard Ntuyahaga ngo uri mu Rwanda akaba nta kibazo afite nyuma yo kwirukanwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu myaka 3 ishize amaze kurangiza igihano yari yarakatiwe n’inkiko z’iki gihugu.

Alain Mukuralinda arunga mu byari byatangajwe na Tom Ndahiro ku rubuga rwa twitter nawe avuga ko nta kibazo bariya 8 bazagira mu Rwanda nawe atanga urugero rwa Major Ntuyahaga. Ibi bikaba byatumye abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahita babona ko agahenge kahawe Major Ntuyahaga katari gashingiye ku guha umunyagihugu utahutse iwabo uburenganzira bwe ahubwo hari izindi nyungu zari zihishe inyuma zitangiye kwigaragaza muri iki kibazo cy’aba birukanwe muri Nijeri.

Abakora isesengura bemeza kandi badashidikanya ko uyu mukino uri gukinirwa kuri aba banyarwanda uhishe inyungu zindi zirimo iza politiki n’ubutabera mu minsi iri imbere kuko aba 8 nibacyurwa mu Rwanda ntibahite bakurikiranwa byafungura inzira yatuma ibihugu byinshi by’amahanga byajya byohereza benshi mu bo Leta y’u Rwanda ishaka ku buryo bworoshye hitwajwe ko aba 8 batuye bafite umutekano.

Umwe yagize ati: “Ese wibwira ko byagorana ko ubufaransa bwirukana Agatha Habyalimana mu gihe musaza we Protais Zigiranyirazo yaba ari i Kigali adafunze?”

Undi ati: “ibi byose ni umukino w’iriya mecanisme na Leta y’u Rwanda na biriya bihugu kuko niba Nijeri ikoze biriya ku rundi ruhande na Bicamumpaka utari wagiye yo nawe akirukanwa bivuze ko hari umupango wo kubajyana mu Rwanda.”

Nabibutsa ko Jérôme Bicamumpaka yabaye Ministre w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’abatabazi muri 1994, akaba yaraburanishijwe n’urukiko rw’Arusha rukamugira umwere nyuma y’imyaka 12 afunze. Ubu amaze imyaka 10 asaba gusanga umuryango we uba mu gihugu cya Canada ariko yari atarabyemererwa. Si ibyo gusa kuko mu minsi ishize umuryango we wari watangije igikorwa cy’ubukangurambaga(kanda hano urebe) wifuza ko ababishaka bashyira umukono ku nyandiko isaba ko yahabwa uburenganzira bwo gusanga umuryango we ngo umwiteho dore ko yasanganywe uburwayi bwa cancer mu mezi 6 ashize.

source:therwandan/com

30 thoughts on “Arusha: Jérôme Bicamumpaka wari wasigaye kubera uburwayi yahawe iminsi 15 ngo abe yashatse aho ajya!

  1. I’ve been looking for photos and articles on this topic over the past few days due to a school assignment, casino online and I’m really happy to find a post with the material I was looking for! I bookmark and will come often! Thanks 😀

  2. Pingback: SKY Wind
  3. Det er simpelthen en SÅ forfærdelig ting – men pinlig over det synes jeg på ingen måde du burde være! Det kan ikke være rigtigt, at man helt skal undgå at drikke i byen for at sådan noget sker. Det kan uden 문경출장샵tvivl ske for selv den, der passer mest på. Held og lykke med imorgen. Jeg er sikker på, at ingen vil se ned på dig over, at du stiller op til det – og dem der gør, er da skruet helt forkert sammen!

  4. Superb blog! Do you have any suggestions for aspiring writers?
    I’m hoping to start my own website soon but I’m a little lost on everything.

    Would you recommend starting with a free platform like WordPress or go for a paid option? There are so many
    options out there that I’m completely overwhelmed .. Any recommendations?

    Appreciate it!

  5. you’re in reality a good webmaster. The website loading speed is incredible.
    It sort of feels that you are doing any distinctive trick.

    Also, The contents are masterwork. you have performed a fantastic activity in this topic!

  6. I have read a few good stuff here. Definitely worth bookmarking for revisiting.
    I surprise how much effort you set to create such a great informative site.

  7. I blog frequently and I genuinely appreciate your information. The article has truly peaked my interest.

    I will book mark your blog and keep checking for new details about once per week.
    I subscribed to your RSS feed too.

  8. Hello would you mind sharing which blog platform you’re working with?
    I’m looking to start my own blog in the near future but
    I’m having a hard time selecting between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and Drupal.

    The reason I ask is because your design seems different then most blogs and I’m looking for something unique.
    P.S Apologies for being off-topic but I had to ask!

  9. Have you ever thought about writing an ebook or guest authoring on other blogs?
    I have a blog based on the same ideas you discuss and would love to have you share some stories/information. I know my visitors would appreciate
    your work. If you are even remotely interested, feel free to
    shoot me an email.

  10. What i don’t realize is actually how you’re not
    really a lot more smartly-appreciated than you might be right now.
    You’re so intelligent. You already know thus considerably on the
    subject of this matter, made me for my part imagine it from numerous numerous angles.
    Its like men and women don’t seem to be involved unless it’s one thing to do with Lady gaga!
    Your individual stuffs nice. At all times care for it up!

  11. Hello all, here every person is sharing these kinds of knowledge, so it’s nice to read this blog, and I used
    to pay a quick visit this website daily.

  12. Pingback: pgbetflik
  13. I am really impressed with your writing skills and
    also with the layout on your weblog. Is this a
    paid theme or did you modify it yourself? Either way keep
    up the excellent quality writing, it is rare to see a
    nice blog like this one today.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *