RUKARA RWA BISHINGWE RWISHEUMUZUNGU

Yanditswe na Etienne Ruhatijuli

Ni RUKARA mwene BISHINGWE wa SEKIDANDI na NYIRAKAVUMBI nyina w’AMAVUBI wo mu GAHUNGA K’ABARASHI.

Ngo yangaga cyane agasuzuguro, ntiyaripfanaga kandi ntiyatinyaga.RUKARA uyu yabayeho yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931(Si kera rwose).RUKARA yari umutware w’imitwe y’ingabo(Umukuru w’Ingabo,batayo) zitwa Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira. Ariko ngo agahora rwose atumva uburyo abazungu baje kubayobora babasanze i Rwanda.

By’umwihariko akaba atarajyaga imbizi n’uwo bitaga RUGIGANA ariko ubundi witwaga LUPIYASI wari umuvugabutumwa w’Umudage.Baje guhurira ahitwa kuri Nyabyungo nuko bapfa indamukanyo uyu muzungu yaramukije Rukara ati “YAMBU RUKARA”, Rukara yafataga nk’igitutsi, umuzungu akubita URUSHYI Rukara maze Rukara aramugarika amudimba hasi, umwe mu ngabo ze abimufashamo Rugigana bamutsinda aho.

Umusaza FURERE Filipo atuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika munsi y’ikirunga cya Muhabura, si kure cyane yo mu Gahunga k’Abarashi, ibi bice ni ho kavukire ka FURERE wakurikiranye cyane amateka yaho n’ay’abasekuru be bahatuye kuva mu myaka ya 1500 nk’uko yabidutangarije.FURERE avuga ko abasekuruza be baje aha ubwo Umwami Ruganzu Ndoli yahoherezaga murumuna we MUCOCORI ngo ahayobore. Uyu akaba ariwe bakomokaho.

Umusaza FURERE utunze iyi foto ati “ Hhum?! Rukara …. yaranywanye na data, yabanye na data, babanye mu ngabo z’ingangurarugo z’igihugu. ”Se w’uyu musaza avuga ko yapfuye mu 1961 ari umusaza w’imyaka 108, nabwo ngo yari agikomeye yishwe no kugenda bamuhungana. Yabyaye uyu musaza Furere ngo afite imyaka 85.

Ati “ Data rero niwe wambwiraga ayo mateka yoooose n’ay’inshuti ye Rukara kandi nanjye naje gusanga ari uwo koko uri ku ifoto kuko abuzukuru be n’abandi bo mu muryango we barahari baramuzi .”

Mzee Furere avuga ko iyi foto yayihawe n’abantu bayivanye mu bubiko bw’amateka bw’Abadage, maze nawe akamenya ibyayo abajije n’abo kwa Rukara kuko ari abaturanyi, bakemeza neza ko uyu uri kw’ifoto ari “RUKARA RW’IGIKUNDIRO,URWA SEMUKANYA INTAHANABATATU ” nk’uko ingabo ze zamwitaga.

Aha yari ahagaze ngo ni ku mazu y’Urukiko rwa Ruhengeri ubwo yacibwaga urubanza n’umuzungu bitaga bwana Lazima nawe ngo yari umudage, uyu niwe wamuciriye urwo gupfa yicwa anyonzwe mu 1912.

Ni mu nkuru ndende izwi na benshi y’uko Rukara yaje guhunga akagambanirwa na NDUGUTSE yahungiyeho mu NDORWA, akaza kumugambanira akamuha abazungu bakamuburanisha bakamunyonga.

Abanyarwanda benshi usanga bafata Rukara nk’ikimenyetso cyo kwanga agasuzuguro kakorerwaga abanyarwanda n’abazungu bari baraje kubayobora ku ngufu.

12 thoughts on “RUKARA RWA BISHINGWE RWISHEUMUZUNGU

  1. you are truly a just right webmaster. The website loading velocity is amazing.
    It sort of feels that you’re doing any unique trick.
    Furthermore, The contents are masterwork. you have performed a great job on this matter!

  2. I am not sure where you’re getting your information, but good
    topic. I needs to spend a while studying more or understanding more.
    Thanks for fantastic info I used to be in search of this information for my mission.

  3. Hey I know this is off topic but I was wondering if you knew of any widgets I could add to my blog that automatically tweet my newest twitter updates.
    I’ve been looking for a plug-in like this for quite some time and was hoping maybe you would have some experience with something like this.
    Please let me know if you run into anything. I truly enjoy reading your
    blog and I look forward to your new updates.

  4. I blog frequently and I seriously thank you for
    your information. Your article has really peaked my interest.
    I’m going to take a note of your website and keep checking for new details
    about once per week. I subscribed to your RSS feed as well.

  5. Great post. I was checking constantly this blog and I’m inspired!
    Very useful info particularly the last part 🙂 I take care of such info much.
    I was looking for this certain info for a very lengthy time.
    Thank you and good luck.

  6. I like what you guys are usually up too. This kind of clever work and
    reporting! Keep up the fantastic works guys I’ve incorporated you guys to my blogroll.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *