Iwacu mu cyaro……..Umunyeshuri wo muri kaminuza iwabomu cyaro

Jean Claude Nkubito

Reka twigarukire mu cyaro iwacu mbere ya 1994 dore ko wa mugani na kera kose twariho n’ubu tukaba tukiriho. Na byo tujye tubivuga, ubuzima bwacu ni burebure kuruta uko tubuvuga, twiyibutse uko umunyeshuri wa kaminuza yabaga abayeho iwabo mu cyaro.Ubwo rero nkaba mbuze aho mbihera kuko Kaminuza zuzuye mu gihugu ubu ntizahozeho.

Kera uwabaga yiga muri kaminuza baravugaga ngo yarongeje, yariyongeje. Ukumva abantu mu kabari bavuga ngo mwene kanaka yarongeje, bivuze ko yarangije amashuri yisumbuye agakomeza. Gusa rero muri kiriya gihe cya za 1980, kaminuza yari izwi cyane yari imwe, yabaga i Butare nyuma iza kugira ishami i Nyakinama n’i Mburabuturo. Gusa rero habagaho n’iseminari nkuru yigwagamo n’abashaka kuba abapadiri iyo ikaba mu Nyakibanda. Hakaba n’ishuri rikuru rya gisirikari, ESM ryigagamo abasirikari bakuru. I Kigali ariko habagaho n’irindi shuri ry’umuryango bitaga OCAM wahuzaga ibihugu byo muri Africa yo hagati, rikaba hariya i Remera hafi y’ahahoze KIE. Abo banyeshuri mpuzamahanga babagamo n’abanyarwanda bake bakaba abakire cyane kuko habagamo abaturutse mu bihugu byinshi bya Afurica bivuga igifaransa kandi bagahembwa na OCAM, twabyitaga guhembwa. Bati bariya bariyongeje biga bahembwa. I Mburabuturo ho bigaga amategeko, bikavugwa na none mu mpuha ko ngo bashyize kaminuza y’amategeko i Kigali ngo abagore b’abategetsi bazabone uko bayiga bitabagoye!!!!

Twivugiye rero ibya kaminuza muri rusange, abaturage basanzwe ntibabaga bazi uko umuntu ajyamo. Urebye n’uyigamo basaga n’abamuryanira inzara bamunnyega ko atarangije ayisumbuye ngo aze gukora akazi, ariko bakongeraho ko na we yiga ahembwa.

Iwacu mu cyaro rero abanyeshuri ba kaminuza bahabaga bari bake cyane, imiryango ibafite ikabafata nk’abami, bagasangira n’abantu bakuru mu bukwe, bagahabwa imyanya myiza mu gisharagati mu bukwe yenda batanatwerereye. Bari bake, ariko rwose babaga ari abantu bari mu rwego rwo hejuru.

Abo mu iseminari nkuru bo babaga ari abantu batuje kandi bubashywe na buri muntu n’ubwo yaba umuporoso yewe n’umudiventisti. Babaga bazwi n’abakristu bose mu gihe aba kaminuza babaga bazwi ku misozi yabo gusa.

Abo muri ESM na bo narabamenye kuko muri segiteri yacu habaye babiri baje no kugera ku magarade ya major na Colonel. Aba imiryango yabo yarubahwaga cyane, abavandimwe babo bagasengererwa mu kabari kose baciyeho. Umwe ndetse yari yarahaye Nyina umubyara iyi ngofero ya gisirikari y’umukara akajya ayinigiriza yajyiye mu birori akaba azwi nk’umubyeyi wa Liyatona!!!. Bakuru be baramwirahiraga, bakanamurisha ku buryo yagezeho abwira abantu ati bakuru banjye ntibakanyitwaze ngo babakange ntabyo mba nabatumye. Bakuru be bakomeje kumwita Liyatona (lieutenant) kuva yakwinjira ESM kugeza ubwo abaye Major batazi ko yanazamutse mu ntera!!!!!

Ku mashuri rero twese twigaga mu yisumbuye twifuza kuzajya muri Kaminuza cyane cyane nyuma y’aho inashyize ishami i Nyakinama. Yemwe aho abigayo bakaza kudusura ku ishuri bambaye neza tukabasaba kudusengerera twitwaje ko ngo biga bahembwa…bari abantu bakomeye rwose.

Igitangaje ariko, mu gihe umunyamashuri (uwiga mu yisumbuye) wabonaga yishyira hejuru, abo muri Kaminuza bo bicishaga bugufi ugasanga ahubwo baratwa n’imiryango yabo n’ababazi. Mu gihe uwo mu yisumbuye yagenderaga mu birere, ababyeyi be bamwishyuriraga biyushye icyuya bo wasangaga ahubwo bahorana inkeke kubera ubukene bibatera. Uwa Kaminuza we ntiyirataga na mba, wasangaga harimo abari mu muvure w’ibitoki bafatanya n’ababyeyi babo kwenga. Bajyaga gutemera urutoki no gututira urubingo rwo kubaka nk’abantu basanzwe mu gihe abanyamashuri bamwe (abo mu yisumbuye) babaga bifatiye mu mifuko y’amapantalo !

Naje kwibaza rero impamvu abigaga kaminuza bari bake cyane, nza guhura n’umuntu wayizemo muri za 1982 ansobanurira ko ngo leta yemereraga muri kaminuza umubare w’abanyeshuri izabasha guha akazi. Yanansobanuriye ko yiga i Butare hari hari n’ibyumba byo kuraramo bifunze kuko abanyeshuri bakiriwe ari bake. Kandi koko bisa n’ibyumvikana kuko ibigo hafi ya byose byatangaga akazi byari ibya leta.

Muri 1985 ariko habaye kudohora, abantu babishoboye bakaba bakwiga biyishyurira kaminuza, amafaranga y’ishyuri yari ibihumbi mirongo itanu n’icyenda y’amanyarwanda (59.000), hafi amadolari y’amanya America 590 y’icyo gihe.

Ikindi cyabaye gishyashya, haje na kaminuza zigenga, iy’abadiventisti ba Mudende yari muri Komini Mutura hariya za Busasamana mu Cyahoze ari Gisenyi, ikigisha iyobokamana na Psychologie, hakaba n’indi ya Kajeguhakwa na Rwabukumba yari i Gisenyi bitaga St Fidèle yigaga ikoranabuhanga, Informatique. Iyi Saint Fidèle bivugwa ko yahendaga cyane, icyakora ngo Kajeguhakwa hari abana yishyuriragamo batabashije kubona umwanya muri kaminuza kandi ari abahanga, akenshi ngo byabaga bitewe n’uko ari abatutsi. Igihe kinini na none nta wakwirengagiza ko iringaniza muri Kaminuza ryari ikintu kimenyerewe.

Gusa kubona inkunga yo kwiga hanze y’u Rwanda cyane cyane i Burayi byari iby’abigerera i Bukuru . Abo babavugaga mu iradiyo ngo basabwe kwihutira kugera kuri Ministère y’amashuri makuru n’ubushakashatsi kubera bourse basabye. Aho wahageraga ari uwagusabiye.

Habaga n’abemererwa kujya kwiga muri Afurika nko muri Togo na Zaire cyane cyane i Kinshasa, Sénégal ndetse na Cameroun. Abo bose bigaga hanze y’u Rwanda babashaga gusagura amafaranga yo kubakira iwabo inzu. Kandi iyo bavagayo, dore ko abenshi babaga ari abasore, bashoboraga kurambagiza umukobwa bashaka bitabagoye na gato dore ko bahitaga banabona akazi keza.

Habagaho na none ariko abiga ku nkunga zinyuranye, habagaho abiga bishyurirwa na CEPGL, abenshi bigaga i Kinshasa na Bujumbura muri Polytechnique, abandi bakishyurirwa n’ikigega cy’i Burayi FED, abo bagakunda kwiga za Burayi, ariko urebye amashuri menshi yabonekaga mu Burusiya no mu Bushinwa.

Icyarangaga abigaga mu Burusiya na none ni uko bagarukaga bambaye neza, amakote n’amapatalo ateye ipasi iriho umukunjo utema isazi. Ikibazo cyabo, nta gifaransa babaga bazi kuko babaga baracyibagiwe.

Hari na none ikintu cyananiye kucyumva kugeza ubu. Muri biriya bihe abantu bajyaga kwiga mu Bubiligi, Pologne, Allemagne de l’Est, URSS, Bulgaria, Autriche.. bakiga mu ndimi zaho kandi bagatsinda. Hari abanyarwanda bigaga mu gifalama bakakimenya mu mezi atandatu gusa. Ubu indimi abantu baraziga bakanazigamo mu Rwanda ariko bakagumya kuzandika nabi.

Biragoye kuvuga byinshi kandi bitarimo amakosa kuri aba bantu bigaga kaminuza kuko namenye bake, ariko abo nabonye bose wabonaga barusha abiga ayisumbuye kubana neza n’abaturage no kwiyoroshya.

Jean Claude NKUBITO

31 Mutarama 2022

38 thoughts on “Iwacu mu cyaro……..Umunyeshuri wo muri kaminuza iwabomu cyaro

  1. Great beat ! I would like to apprentice even as you amend your web site, how can i subscribe for a weblog web site? The account helped me a applicable deal. I have been tiny bit acquainted of this your broadcast provided bright transparent concept

  2. Hello would you mind stating which blog platform you’re using?

    I’m planning to start my own blog in the near future but I’m having a difficult time selecting between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and Drupal.
    The reason I ask is because your design seems different then most blogs and I’m looking for something completely unique.
    P.S My apologies for getting off-topic but I had to ask!

  3. I think that is among the most vital info for me.
    And i’m satisfied studying your article. However should commentary on some common issues, The website style is
    ideal, the articles is truly nice : D. Just right activity,
    cheers

  4. My spouse and I stumbled over here from a different page and thought I might as well check
    things out. I like what I see so i am just following you.
    Look forward to exploring your web page repeatedly.

  5. It’s amazing to pay a visit this website and reading the views
    of all mates about this article, while I am also eager of getting know-how.

  6. Normally I don’t read post on blogs, but I wish to say that this
    write-up very compelled me to take a look at and do
    it! Your writing style has been amazed me. Thank you, quite nice article.

  7. Pingback: illuminati join
  8. Pingback: 토렌트 다운
  9. My ideas ship sailed away when I discovered the LEGO Nintendo Entertainment System.
    My new obsession is gaming! get your hands on awesome LEGO builds I’m constantly amazed by
    how Lego sets are able to transport us into different worlds.
    It’s incredible how detailed each set is. We feel like
    we live within the miniature bricks. The creativity involved in designing these Lego sets are astounding.
    Each brick tells a story that is waiting to be discovered.

  10. Pingback: superkaya88
  11. Pingback: mushroom gummies
  12. Pingback: พอด
  13. Pingback: burn-out
  14. Pingback: coupon codes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *