IGIHOMBO U RWANDA RUHOMBERA KU BATAVUGA RUMWE NA FPR KIRAREMEREYE CYANE

Inyandiko ya KAGWIGWI NDAMUKUNDA NSABA

Mu minsi ishize abantu bari batangiye kurota ko umubano w’u Rwanda na Uganda wagaruka mu buryo ariko ngira ngo ababirotaga bakwisubirira mu bitotsi kuko bigaragara ko nta kizahinduka ahubwo ibintu bishobora no kurushaho kuba bibi.

Umubano w’u Rwanda n’abaturanyi wifashe nabi n’ubwo mu ijambo rya Perezida Kagame yavugaga ko umubano n’abavukanyi b’Abarundi ushobora kuzaba mwiza vuba nabyo ntawabihamya!

Muri iryo jambo kandi Perezida Kagame yavuze ko ahanze amaso Congo ngo kubera inyeshyamba za FDLR ziriyo n’ubwo bavugaga mu minsi yashize ko izi nyeshyamba nta mbaraga zigifite.

Ibibazo by’u Rwanda n’abaturanye byanyibukije inama ya kivandimwe uwahoze ayobora Tanzaniya yagiriye Leta y’u Rwanda ariko aho kuyumva ngo bayikurikize cyangwa wenda bayihorere (kuko inama si agahato) ahubwo bamutuka ibitutsi bigayitse ndetse no gukangisha kuzamwereka ibintu byatumye Tanzaniya yirukana abanyarwanda ndetse kuva ubwo ihinduka umuturanyi utakugira inama ahubwo mubana urumamo kubera inyungu gusa.

Perezida Kagame asubizanya burakari bwinshi mugenzi we wa Tanzaniya wamugiriye inama yo kwicarana n’abatavuga rumwe.
PEREZIDA KIKWETE ASUBIZA IBITUTSI BYA KAGAME

Uyu mugabo yabwiye Prezida Kagame ati ” igisubizo kirambye ku Rwanda ku bibazo gifite ni uko Leta yakwicara ikaganira n’abo batavuga rumwe bose uhereye kuri FDLR!”

Kugira ngo wumve uburemere bw’iyi nama Kikwete yagiriye Kagame ni ukubanza kureba ko impamvu imipaka ihuza u Rwanda na Uganda,Burundi n’uwa Congo ushobora gufungwa ukurikije uko ibintu bimeze ubu byose biva ku batavuga rumwe na FPR iba itinya ko bakoresha ibyo bihugu mu kiyihirika ku butegetsi!

Aha kandi ntiwagarukira kuri ibi bihugu bitatu gusa ngo wibagirwe ko izi mpunzi zinyanyagiye ku isi yose haba za Afurika y’epfo,Malawi,Zambia,Zimbabwe,Centre Africa, Cameroon,i Burayi,Amerika n’ahandi!

Umunyarwanda utekereza neza yakwibaza amamiriyari y’amadolari atikirira mu kuneka abo banyarwanda, aho habaho gushora imari muri ibyo bihugu akenshi imari itunguka nka Rwandair, gufungura za Ambassade muri ibyo bihugu ngo Leta ibashe kumenya amakuru y’abo banyarwanda, abahabwa ibishoro bakigira abacuruzi kandi ari maneko,akayabo gahabwa ibyo bihugu ngo bibahe amakuru,za maneko zitabarika zinyanyagiye isi yose kandi zose zihembwa,amamiriyoni yishyurwa mu kugura intwaro zo kwirwanaho mu gihe FPR ihorana ubwoba bwo guterwa,n’amamiriyoni yishyura ibigo,ibinyamakuru,abantu bakomeye hirya no hino ku isi bayifasha kweza isura yayo ihora igaragazwa nabi n’abatavuga rumwe nayo ku rwego Mpuzamahanga!

Urugero rworoshye ni ukwibaza akayabo kagiye mu gushimuta umunyarwanda Paul Rusesabagina!

Prezida Kagame ati “njye nzafunga neza inzu yanjye ngo hatagira unyinjirana”!

Iyo avuga gufunga neza inzu aba avuga gufunga imipaka ariko se azafungirana abanyarwanda kugeza ryari?

Ko abatavuga rumwe nawe bakomeje kugira imbaraga no gushyigikirwa n’amahanga umunsi hatangiye n’ibihano ku gihugu hakiyongeraho ifungwa ry’imipaka aho ntiruzahana inkoyoyo?

Ari ibi byose mvuze haruguru no kwicara ukaganira n’abenegihugu nkawe mugashakira hamwe umuti nk’uko Bwana Kikwete yabitanzemo inama u Rwanda rukabaho nta mwanzi cyangwa uwo rwikanga igikomeye icyoroshye ni ikihe?

Ese u Rwanda rwamera gute abacuruzi b’impunzi banyanyagiye hirya no hino kandi bafite ubukungu bw’ibihugu barimo nk’uko Gen. Kabarebe yabivuze ibibazo bicyemutse bagashora imari yabo mu gihugu?

U Rwanda rwamera gute ako kayabo gatikirira mu guhangana n’abatavuga rumwe na FPR gashowe mu mibereho myiza n’iterambere?

U Rwanda rwagere he abanyabwenge b’impunzi banyanyagiye impande zose bazanye ubwenge bwabo mu gihugu?

Akenshi igisubizo cy’ibibazo kiba kiri hafi kandi cyoroshye ariko ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka! Prezida Kagame bigaragara ko ananira abamugira inama y’amahoro ariko abamushuka bashira imbere ihangana n’intambara akabatega amatwi!

Ati “bamfata nk’ubuza abandi amahoro”.

KAGAME ATI BAMFATA NK’UWABUJIJE ABANDI AMAHORO

Nanjye nti ntubuza abandi amahoro gusa ahubwo nawe ubwawe urayibuza. Reka nsoreze ku mugani ugana akariho ugira uti “babiri bajya inama baruta umunani urasana”!

Abajya inama Imana irabasanga aho abavandimwe bamarana baraga gakondo yabo umwimukira!

Kagwigwi Ndamukunda.

18 thoughts on “IGIHOMBO U RWANDA RUHOMBERA KU BATAVUGA RUMWE NA FPR KIRAREMEREYE CYANE

  1. Pingback: naza24
  2. Pingback: sex 6996
  3. Pingback: lucabet88
  4. Pingback: jaxx download

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *