Ukraine:Ubwoba ni bubi…babwiwe ko Uburusiya buzatera kuwa gatatu none uwo munsi bawise ‘umunsi w’ubumwe’! Uburusiya buvuga ko nta gahunda yo gutera bufite butenderejwe!

Perezida Volodymyr Zelensky kuwa mbere yasabye abaturage ko kuwa gatatu tariki 16 Gashyantare – umunsi bimwe mu binyamakuru bivuga ko Uburusiya bushobora gutera – bo bazazamura amabendera bakaririmba indirimbo y’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubumwe.

Mu butumwa bwa video ku gihugu, Zelensky yagize ati: “Batubwira ko tariki 16 Gashyantare ari umunsi w’igitero. Tuzawugira umunsi w’ubumwe.

Bari kugerageza kudutera ubwoba bavuga itariki y’itangira ry’ibikorwa bya girisikare. Kuri uwo munsi tuzazamura amabendera yacu, twambare umuhondo n’ubururu, twereka isi yose ubumwe bwacu.”

Mu gihe Uburusiya bukomeje kotsa igitutu Ukraine, Zelensky mu ijambo rye yashimagije ubuhangange bw’ingabo zabo.

Ati: “Dufite ikintu cyo kuturengera. Dufite igisirikare gikomeye…iki ni igisirikare gikomeye kurushaho inshuro nyinshi kurusha mu myaka umunani ishize.”

Mu myaka umunani ishize nibwo Uburusiya bwamburaga Ukraine akarere k’umwigimbakirwa wa Crimea.

Gusa yavuze ko ashaka ko ibibazo byose bikemurwa mu biganiro na diplomasi.

Mu gihe Uburusiya bumaze gushyira ingabo zirenga 100,000 ku mupaka wabwo na Ukraine, mu gihe gishize Perezida Zelensky yavuze ko nta gihamya afite ko Uburusiya bugiye gutera.

Ibihugu by’Iburengerazuba bivuga ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine igihe icyo aricyo cyose, ibinyamakuru bimwe byo hanze ya Ukraine byavuze ko ibitero by’Uburusiya bishobora gutangira kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Gusa Perezida Biden wa Amerika na Minisitiri w’intebe Boris Johnson w’Ubwongereza bavuze ko hakiri icyizere ko aya makimbirane yakemuka mu biganiro.

Kongera umushahara abasirikare n’abarinda umupaka

Uburusiya ntibushaka ko umuturanyi wayo Ukraine yinjira mu ishyirahamwe ry’ubwirinzi bw’ibihugu by’iburengerazuba rya NATO, kuko buvuga ko umutekano wabwo waba ugeramiwe.

Mu gihe iri shyirahamwe ryo ritabona impamvu Ukraine yabuzwa n’ikindi gihugu uburenganzira bwo kwinjira muri NATO.

Ibihugu bya Amerika, Ubwongereza n’inshuti zabyo bivuga ko byiteguye gufasha Ukraine igihe yaterwa, mu gihe Ubushinwa bwerekanye ko bushyigikiye Uburusiya muri iki kibazo.

Mu cyumweru gishize, Perezida Biden yavuze ko igihe Amerika n’Uburusiya byarasana “yaba ari intambara y’isi”.

Ibiro bya Perezida Zelensky byasohoye itangazo risaba abaturage bose ba Ukraine ko kuwa gatatu saa yine z’igitondo bazazamura amabendera bakanaririmba indirimbo y’igihugu.

Iri tangazo ryasabye kandi ko abasirikare n’abarinda imipaka bazamurirwa imishahara.

Batavuze itariki, abategetsi muri Amerika bakomeje kuburira ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine igihe icyo aricyo cyose.

John Kirby, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagon, yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo navuga ngo ni itariki runaka…Nababwira gusa ko gutera nta nteguza na ntoya bishoboka cyane.”

Kuwa mbere, Uburusiya bwavuze ko bushobora gukomeza kuganira n’ibihugu by’iburengerazuba mu guhosha iki kibazo.

Mu mashusho yerekanywe kuri televiziyo, Perezida Putin yabonetse abaza Sergei Lavrov ushinzwe ububanyi n’amahanga niba hakiri amahirwe yo kumvikana ku mpungenge z’umutekano w’Uburusiya, cyangwa ibiganiro bikomeje kugenda buhoro.

Lavrov aramusubiza ati: “Tumaze kuburira inshuro zirenze imwe ko tutazemera ibiganiro bitarangira ku bibazo bikeneye igisubizo uyu munsi.”

Gusa Lavrov yongeraho ko hakiri amahirwe yava mu gukomeza kuganira.

Umuvugizi wa Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU we yavuze ko “mu buryo we abibona” yizeye ko “nta ntambara izabaho”.

ingabo y’Uburusiya

22 thoughts on “Ukraine:Ubwoba ni bubi…babwiwe ko Uburusiya buzatera kuwa gatatu none uwo munsi bawise ‘umunsi w’ubumwe’! Uburusiya buvuga ko nta gahunda yo gutera bufite butenderejwe!

  1. Porno kategorisi anna cruz porno video. Tarra ve Anna seks Partisi aşk.

    Anna Amore lanet. Anna Belle çok meni beklemiyorduk.
    • LIVE SEX. Porno Anna sıcak seks partisinde nüfuz
    Polina çift ⚇ Kullanıcı: ginnymese ⇱ Boyutu: 1280 x 720 ↔ Kalite: 720P.

  2. Kadin yalama porno vıdeolarını ücretsiz
    izle. kadin yalama sikiş filmleri oYoH ile izlenir, kesintisiz seks merkezi.
    OY KATEGORİLER VIDEO ARA. Kadin Yalama porno izle.
    7:50. Kızıllar Seks Oyuncakları kadın Sahte
    Taksi amcık yalama ve dildo sikişiyor orgazm.

  3. Pingback: check my site
  4. Pingback: fenix168
  5. Pingback: zbet911
  6. Pingback: สอนสัก
  7. Pingback: ไก่ตัน
  8. Pingback: Massage
  9. Pingback: rich89bet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *