Iwacu mu cyaro……Kuranga no Kurambagiza

Inkuru ya Jean Claude Nkubito

Tugaruke iwacu mu cyaro tuganire ku buryo abasore n’inkumi bamenyanaga ngo bashinge urugo. Ibi bintu biragoye kubisobanura kuko mu gihe nakuzemo amarangamutima y’abazarushinga yasumbyaga imbaraga amahame y’imiryango bakomokamo.

Muti kagire inkuru !

Numvise ko kera mbere yaza 1970 ngo hashyingiranaga imiryango yewe n’ubu mu misango y’ubukwe ubona ari ko bivugwa. Numvise ko ngo umuntu yagiraga umurangira umugeni akitwa umuranga !

N’ubwo byavugwaga n’ubu bikaba ngo bibaho, jye reka mbabwire ibyo nabonesheje amaso. Jye mbere ya 1990 nabonaga abantu barahuzwaga n’amadini basengeramo kuruta imiryango bavukamo. Ni byo koko hari imiryango yashoboraga kuba izwi ko ishyingirana kubera ko ari abakire, ugasanga mwene mwarimu atashye kwa mwene mwarimu, mwene mucuruzi bikaba uko, ariko mu by’ukuri abo bantu babaga ari bake ku buryo babaga ari nk’irengayobora.

Reka rero dutinde ku miryango isanzwe, y’abahinzi bo mu cyaro, batunzwe n’isuka, n’itungo, n’insina z’urutoki. Abo rero abana babo akenshi babaga babatije mu gatolika, bagera ku myaka nka 11 bakiga bagahazwa amasakaramentu, bagera kuri 13, 14 bagakomezwa. Nyuma yaho babaga barangije amashuri abanza ku babashije kuyajyamo, bakajya mu mirimo y’ubuhinzi iwabo mu ngo, bagafasha ababyeyi. Bamwe bajyaga mu miryango y’agisiyo gatolika, iwacu abari bazwi cyane ni abalegio ba Maria.

Uko byamera kose ku cyumweru umwangavu n’ingimbi, umusore n’inkumi, babaga baraye bagoroye akenda, bakajya mu misa ya gatatu, iwacu habaga misa eshatu. Iya mbere y’abasaza n’abakecuru babaga banabyutse kare bakajyana n’abuzukuru, iya kabiri yabaga itarimo abantu benshi kuko hajyagamo abakererewe iya mbere, n’iya gatatu y’urubyiruko n’abambaye neza.

Mu kinyarwanda cyari kigezweho baravugaga ngo uwikwije yumva misa nkuru. Iyo misa yazagamo abasore n’inkumi, ikazamo abanyamashuri, ikazamo abacuruzi bakomeye, ikazamo abarimu n’abakozi ba komini, yabaga ari misa y’abambaye neza koko. Uwashakaga kumenya imyenda igezweho ni ho yayimenyeraga, hazagamo abambaye amashati ashushanijeho amadolari ya Amerika muri za 1985, ikazamo abambaye amapantalo y’imbati (manini hejuru na mato hasi akenshi magufi) muri za 1986, abakobwa bo babaga bambaye amakanzu baguze mu mangazini yanditseho « for a beautiful season » n’imipira y’imbeho y’amabara abiri ifunguye imbere ifite n’umukandara ufungiye inyuma !

Abagabo b’ibikwerere bagiraga imipira bitaga iya 1200 kuko ari yo waguraga, ikaba icyatsi kibisi cyangwa ikinombe, ikajya hejuru y’ishati, ifite mu ijosi yavunguye nk’inyuguti V ku buryo amakola y’ishati agaragara.

Abandi bakambara imyenda isa badodesheje, ipatalo n’ishati, twakundaga kwita ibya burugumesitiri wo mu cyaro ! Na none habagamo abambaye ishati ka MRND icyeye cyane ishushanijeho amakarita y’u Rwanda. Zagiraga amabara menshi zikaba zidoze kimwe kandi zikambarwa n’abifite nk’abakuru b’amashuri, burugumesitiri, Juji n’abandi. Ibara ryazo ryatumaga abazambaye baba bakeye kuko zari imyeru cyangwa Roza birimo amashusho y’u Rwanda n’inyuguti za MRND mu ibara ry’umukara.

Abanyamashuri ariko ntibambaraga nk’abatayigagamo. Bo bambaraga imyenda ya caguwa ibabereye, ahubwo uwambaye iyo myenda igezweho bagasa n’abamureba bamuseka kuko yabaga isa ikanagurirwa hamwe ikanahenda. Urebye, abanyamashuri ntibari kuva mu mpuzankano ku ishuri ngo bajye mu yindi mu biruhuko !

Mu gihe cyacu nta mukobwa wambaraga ipantalo keretse abanyamashuri, umuturage usanzwe bari kumuha inkwenene. Abakobwa bakuru na bo bazaga mu misa bakenyeye nk’abagore bafite ingo, uretse na none abize barimo abarimu n’abaciye muri za familiales babaga bambaye amajipo n’amakanzu.

Iyo misa rero ni yo yahuzaga urungano, yarangira abanyamashuri bagahagarara mu gatsiko, ariko noneho rwa rubyiruko rwo mu cyaro rugataha.

Umusore akaba afite uwo yateye imboni akamwisuhurisha, bagataha baganira, rimwe na rimwe umusore akanateshwa inzira ijya iwabo, akagenda inyuma y’umukobwa bagahagarara mu mayira bakaganira.

Abantu batashye bakabacaho bahagaze mu nzira, bikagaragara nk’ibintu bisanzwe, byaba kabiri byaba gatatu bagatangira kubakekaho gukundana, kera kabaye umusore akazasura umukobwa iwabo.

Iyo umukobwa yabaga ari busurwe rero yumvaga misa ya mbere, umusore akaza kumusura avuye mu ya gatatu.

Muri iyi minsi numvise ko ngo abasore bo mu Kinyaga basura abakobwa bakabazimanira inkoko, jye nakuze nzi ko kizira kurya kwa sobukwe. Umukobwa wasuwe yakirizaga umushyitsi we urwagwa, rwaba urwo bahishije iwabo cyangwa urwo batumye umwana ku kabari hafi aho. Umusore wasuye umukobwa yaratahaga, umukobwa akamuherekeza, abo nabonye abenshi babaga bari kumwe n’akisengeneza k’imyaka nk’ine itanu kabomye mu nyuma, cyangwa k’imyaka ibiri umukobwa atwaye mu kwaha.

Wabonaga ko nta kidasanzwe abo bantu baganiraga uretse gushimana, kuko umwana yabaga ari hafi aho. Yemwe ntibanatindaga mu mayira nk’uko batindaga bavanye mu misa, kuko umwana yari kurambirwa agafata nyirasenge ati dutahe.

Icyakundaga kuziririzwa ni umukwe wa hafi cyane uza kurambagiza, babyitaga ubukwe bwo ku cyavu, abantu ntibabukundaga cyane. Wasubira inyuma ugasanga bishobora kuba byaraterwaga n’uko ubukwe ubwabwo bwabaga ari igikorwa cy’umusozi wose n’imisozi iwegereye, ku buryo iyo bakundana baturanye byari kuba ikibazo cyo kuzasaranganya ubushobozi.

Kera kabaye rero umukobwa na we yajyaga gusura umusore, byabagaho. Ariko akajyana na murumuna we, nta mukobwa wari kwikora ngo ajyiye gusura umusore yijyanye nk’ibyo numva ubu. Yageragayo bakamwakira, uzaba nyirabukwe akamuganiriza, uzaba sebukwe we yatereragayo ijisho ariko ntaritinzeyo ntanahatinde. Umusore yakiriraga abashyitsi mu kazu ke, bashiki be bagashyashyana bakagaburira umuramukazi, akaza gutaha azi ko yakiriwe neza.

Iyo rero umukobwa yashimwaga, n’umusore yashimwe, se w’umuhungu yafataga umuntu akamukorera inzoga bakajya kureba ababyeyi b’umukobwa, bakababwira ko umuhungu wabo yakunze umukobwa wo muri urwo rugo. Iyo nzoga mu by’ukuri yabaga ari nk’ibyo bita gufata irembo muri iki gihe, hari n’ubwo yazaga umukobwa atari iwabo kuko byabaga bitamureba !

Iyo bakirwaga neza, ni bwo noneho bazanaga inzoga ya kabiri yo gusaba umugeni, uwo munsi bakanababwira inkwano bakeneye na yo yazaga mu bihe bibiri.

Nyuma y’igihe kitari kinini inkwano ya mbere yarazaga, bazaga bikoreye inzoga eshatu, batwaye n’isuka. Izo nzoga uko ari eshatu, ebyiri basubizagayo ibibindi zajemo. Ikindi kibindi cya gatatu kikaba inkwano cyo n’isuka. Bakavuga ko bamaze gukwa isuka n’akabindi.

Nyuma y’igihe kidakabije kuba kirekire bazanaga indi nzoga bakayita iyo kuvuga inka. Yabaga ari iyo kwemeranywaho umunsi bazabazaniraho inkwano nyirizina ari yo nka.

Kugeza ku isuka n’akabindi washoboraga kubenga umukobwa ntugire icyo ubaza. N’umukobwa iyo yakubengaga ntacyo wishyuzaga. Ariko iyo wabaga warakoye inka, habagaho gukoranura, inka y’abandi igasubizwa nyirayo.

Nyuma rero y’iyo nzoga yo kuvuga inka, habagaho umuhango wo gukwa. Bwabaga ari ubukwe, ni na bwo bwa mbere umusore yitabiraga. Bugaherekezwa n’umurishyo w’ingoma bukagira abasore baherekeje mugenzi wabo bukagira abasaza bavuga imisango.

Inka zazaga ari ebyiri. Inyana yo gukwa, n’ikimasa kiyiherekeje kikanasubirayo. Uretse kuzana inka, nta wundi musanzu iwabo w’umusore bashyiraga muri ibyo birori. Byaberaga iwabo w’umukobwa, bakaba bubatse igisharagati, mu kinyaga bacyita ikigonyi. Cyabaga ari ikibandahori cy’ibiti bishinze, amakumbo ari imigano bizirikishije imigozi y’ibirere, ubundi hejuru bagasakaza amakoma y’insina.

Ubukwe bwo gukwa bwakundaga kuba mu kwa munani n’ukwa karindwi, igisharagati kikarinda abatashye ubukwe kwicwa n’izuba. Abasaza bahererekanyaga amagambo, nyuma hakaza kubaho umuhango wo kuramukanya, umugeni akazana na bagenzi be bagahobera ababujemo bose bitwaga abakwe, akaza no guhoberana n’umusore. Abantu bagakoma amashyi cyane, ariko nta kidasanzwe bakoraga, nta mpano, ntiyanamuhoberaga cyane yamuhoberanaga isoni bakavuga ngo «yamukoze imbagara » ! Byo kuvuga ko atamukanze mu mbavu ibi bya gikecuru byo muri iyo myaka abakecuru bakibaho. Imbagara ubundi ni urwiri rwumye, iyo barusanza bagenda bafata ruke ruke ngo rwume neza. Umukobwa na we rero yabaga asa n’udashaka gukora ku mukunzi we yanga kwiha amenyo y’abatashye ubukwe !

Ubwo rero bakavuga ko rwose basanzwe bahana abageni, n’iyo baba badasanzwe baziranye, imisango igashyuha yemwe aho, ubwo ariko ukoye inyana akaba azi ko azarongoranywa. Ibyo bikaba bivuga ko namara gushyingirwa bakanabyara, igihe kimwe kwa sebukwe na bo bazabazanira inyana ikomoka kuri iyo nkwano, igahabwa urugo rw’abana babo.

N’ubwo ubundi umuntu yakwerwaga na se, ntabwo indongoranyo bayijyanaga kwa se bayijyanaga mu rugo rw’umusore.

Iyo wakwaga ikimasa kubera kubura inyana ntiwahabwaga indongoranyo. Ibyo kandi byanandikwaga mu masezerano ya komini, aho bavugaga inkwano watanze bikandikwa imiryango ikabisinyira.

Ubutaha tuzarebera hamwe uko ubukwe bwo gushyingirwa bwakorwaga n’umusozi wose n’iyo bituranye.

Jean Claude NKUBITO

21 Gashyantare 2022

61 thoughts on “Iwacu mu cyaro……Kuranga no Kurambagiza

  1. First of all, thank you for your post. casinosite Your posts are neatly organized with the information I want, so there are plenty of resources to reference. I bookmark this site and will find your posts frequently in the future. Thanks again ^^

  2. Good day! This is my 1st comment here so I just
    wanted to give a quick shout out and tell you I really enjoy reading your blog
    posts. Can you suggest any other blogs/websites/forums that deal with the same subjects?

    Many thanks!

  3. Pingback: SWS Marketing
  4. I’m really enjoying the design and layout of your blog.
    It’s a very easy on the eyes which makes it much more pleasant for me to come here and visit more often. Did you hire out
    a designer to create your theme? Fantastic work!

  5. Pingback: ยางยอย
  6. Wow! This blog looks exactly like my old one!
    It’s on a totally different subject but it has pretty much the same page layout and
    design. Wonderful choice of colors!

  7. Wonderful work! This is the type of information that are supposed
    to be shared across the net. Disgrace on the search engines for not positioning this post higher!
    Come on over and consult with my website . Thanks =)

  8. hi!,I love your writing very a lot! proportion we keep in touch extra approximately your post on AOL?
    I require a specialist on this space to unravel my problem.
    May be that is you! Taking a look ahead to peer you.

  9. Hi there, just became alert to your blog through Google, and found that it’s really informative.
    I’m going to watch out for brussels. I’ll be grateful if you continue this in future.
    Numerous people will be benefited from your writing.
    Cheers!

  10. Hi, i think that i saw you visited my website thus i came to “return the
    favor”.I’m trying to find things to enhance my website!I
    suppose its ok to use some of your ideas!!

  11. Woah! I’m really loving the template/theme of this website.

    It’s simple, yet effective. A lot of times it’s difficult to get that “perfect balance” between user friendliness and
    visual appeal. I must say you’ve done a awesome job with this.
    Also, the blog loads extremely fast for me on Opera.
    Outstanding Blog!

  12. Somebody necessarily lend a hand to make severely articles I would state.

    That is the first time I frequented your website page and so far?
    I surprised with the research you made to make this
    actual publish incredible. Magnificent task!

  13. Hi! I could have sworn I’ve visited this website before but after going through some of the
    articles I realized it’s new to me. Anyhow, I’m certainly pleased I came across it and I’ll
    be book-marking it and checking back often!

  14. You really make it seem so easy with your presentation but I find
    this topic to be actually something that I think I would never understand.
    It seems too complex and very broad for me.
    I am looking forward for your next post, I will try to get the
    hang of it!

  15. Hi! Would you mind if I share your blog with my twitter group?
    There’s a lot of folks that I think would really enjoy your content.
    Please let me know. Cheers

  16. Greate post. Keep writing such kind of information on your site.
    Im really impressed by it.
    Hello there, You have performed an incredible job. I will
    certainly digg it and for my part recommend to my friends.

    I am confident they will be benefited from this website.

  17. When I initially commented I clicked the “Notify me when new comments are added” checkbox
    and now each time a comment is added I get four emails with the same comment.
    Is there any way you can remove people from that
    service? Bless you!

  18. Do you mind if I quote a couple of your posts as long as I provide
    credit and sources back to your webpage? My blog is in the exact same
    niche as yours and my users would truly benefit from some of the information you present here.
    Please let me know if this alright with you. Thanks!

  19. Link exchange is nothing else except it is only placing the other person’s webpage link on your page at appropriate place and
    other person will also do same for you.

  20. What’s up to all, how is everything, I think every one is
    getting more from this website, and your views are
    fastidious designed for new users.

  21. I relish, lead to I discovered exactly what I used to be taking a look
    for. You have ended my four day long hunt! God Bless you man. Have
    a nice day. Bye

  22. I want to to thank you for this wonderful read!!
    I absolutely enjoyed every little bit of it.
    I have you book-marked to look at new things you post…

  23. An outstanding share! I have just forwarded this onto a coworker who has been doing a little research on this.

    And he in fact ordered me breakfast because I found it for him…

    lol. So allow me to reword this…. Thanks for the meal!! But yeah, thanks for spending the time to discuss this subject here on your
    web page.

  24. We are a group of volunteers and opening a new scheme in our community.
    Your web site provided us with valuable information to work on.
    You have done an impressive job and our entire community will be grateful to you.

  25. Thanks for the good writeup. It in reality used to be
    a entertainment account it. Glance complicated to far added agreeable from you!
    However, how can we communicate?

  26. Its like you learn my thoughts! You appear to understand so much approximately this, such
    as you wrote the ebook in it or something. I think that you
    could do with a few p.c. to pressure the message house
    a little bit, but other than that, that is wonderful blog.
    A great read. I’ll definitely be back.

  27. Good day! This is kind of off topic but I need some
    guidance from an established blog. Is it difficult
    to set up your own blog? I’m not very techincal but I
    can figure things out pretty quick. I’m thinking about creating my own but
    I’m not sure where to start. Do you have any points or suggestions?
    Thanks

  28. This design is incredible! You definitely know how
    to keep a reader entertained. Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, almost…HaHa!) Fantastic job.
    I really loved what you had to say, and more than that, how you presented it.
    Too cool!

  29. Hello my loved one! I wish to say that this article
    is awesome, nice written and come with approximately all important infos.
    I would like to look more posts like this .

  30. Thanks for any other informative site. Where else may just I
    am getting that kind of information written in such a perfect means?
    I’ve a project that I’m simply now working on, and I have been at the glance out
    for such information.

  31. What i do not realize is actually how you are no longer actually much more neatly-favored
    than you might be right now. You are so intelligent. You realize therefore significantly on the subject of this subject, made
    me in my view imagine it from so many various angles. Its like men and women are not involved
    until it is one thing to do with Woman gaga!

    Your own stuffs great. Always take care of it up!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *