Kagame na Putin ni fotokopi neza neza, batandukaniye ku kantu kamwe gusa – Mu gihe Putin yashyize ubutunzi bw’Uburusiya mu maboko y’Agatsiko gato k’abaherwe bakorana bya hafi,Kagame we yambuye abantu bose ubutunzi bwabo bwose abwibikira mu Gikampani kimwe gikorera ubucuruzi ishyaka rye riri ku butegetsi!

Text by David Himbara

Jenerali Paul Kagame ni fotokopi ya Vladimir Putin,umunyagitugu uyobora Uburusiya.Aba bagabo bombi kubatandukanya byakugora,atari uko bombi babanje gukora imirimo isa mbere yo kwicara ku ntebe iruta izindi zose mu bihugu byabo,ahubwo nanone kubera ukuntu bombi bayoborana igitugu cyo mu rwego rwo hejuru.

Icyakora batandukanyijwe n’ikintu kimwe gusa.Mu gihe Putin yubatse agatsiko ko mu rwego rwo hejuru cyane yubakiyeho imbaraga zose z’Ubutunzi bw’igihugu kandi bakaba ari babo bategeka ibirebana n’ifaranga byose mu Burusiya, Kagame we yambuye abantu bose ubutunzi bwabo bwose abwibikira mu Gikampani kimwe gikorera ubucuruzi ishyaka rye riri ku butegetsi!.

Reka dusubire inyuma uko bombi batangiye. Putin yari intasi muri KGB, ikaba urwego rw’umutekano ruteye ubwoba rw’icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti. Kagame nawe ni uko,yabaye intasi  mu ishyamba mu gihe Yoweri Museveni yarwanaga na Uganda ndetse na nyuma y’uko Museveni agereye ku butegetsi.

Bombi bageze ku ntebe iruta izindi zose mu bihugu byabo, yaba Putin yaba Kagame bombi batekinitse itegeko nshinga baridodesha uko bashatse kugira ngo bihambire ku butegetsi bombi bamazeho imyaka isaga makumyabiri ,bubaka ubutegetsi bw’igitugu bukora kimwe neza neza. Bombi bazwiho gufata imyanzuro uko baramutse,ntawe ubavugiyemo.Impamvu nta yindi ni ukubera ko bumva ari bo banyabwenge kurusha abandi bose mu bihugu byabo kandi ko ari bo bonyine bashoboye byose.

Biringira icengezamatwara birirwa basubirishamo buri wese kandi bombi bakunda kwivuga ibigwi no kurata n’ibikabyo byinshi imbaraga zabo za gisirikare.

Ni gake cyane bashobora kugisha inama abaminisitiri babo ubwabo cyangwa abajyanama babo –ahubwo bifitiye udutsiko tundi tubagira inama,ariko abo babagira inama nabo usanga ari abantu bahorana ubwoba, bahora banyuranamo kandi  bavuga bikandagira ngo badakoma rutenderi.

Muri iyo mikorere imeze ityo, abo bajyanama bahora bikandagira babwira Putin na Kagame ibyo bashaka kumva gusa.

Abo banyagitugu bombi kandi basa nk’abahanzweho n’imyuka mibi kandi ntibatora agatotsi kubera gutinya ikintu kimwe gusa– gutakaza ubutegetsi. Bakoresha ingufu zose zishoboka z’umurengera n’uburyo bwose bushoboka maze  bagahangana nta mpuhwe umuntu wese ushatse kubanenga,uwo batavuga rumwe wese muri politike,bikarangira bamwe bahunze, abandi bajugunywe muri gereza,cyangwa bishwe urw’agashinyaguro,byaba imbere mu gihugu cyangwa babasanze aho babahungiye mu mahanga. Kuvogera ibihugu baturanye ni ibintu byabo – Kagame akorera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ibyo Putin ari gukorera muri Ukraine.

Nk’uko nabivuze hejuru,Kagame na Putin batandukaniye ku kantu kamwe gusa. Putin yubatse agatsiko gahambaye k’abaherwe umunani  kazwi mu Burusiya ku izina ry’aba oligarishe  kakaba ari ko gatunze byose,kayobora ubutunzi bwose bw’igihugu kagafata n’imyanzuro yose y’ubukungu bw’igihugu,ariko nako kakaba kagomba gushyigikira bubi na bwiza ubutegetsi bw’igitugu bwa Putin nk’ingurane,Kagame we yambuye abantu bose ubutunzi bwabo bwose abwibikira mu Gikampani kimwe gikorera ubucuruzi ishyaka rye riri ku butegetsi!



 Ikinyamakuru The Economist cyo cyavuze amagambo azwi cyane kivuga ko ishyaka rya FPR ari “ishyaka ryikorera ubucuruzi” aho ryubatse igikampani cy’ikitabashwa mu gihugu,kiswe Crystal Ventures Ltd, “gikora ubucuruzi n’ishoramari mu tuntu twose kuva ku ntebe zicarwaho kugeza ku ishoramari ryo hejuru.

Tubihanze amaso.

Inyandiko ya Prof David Himbara mu cyongereza yashyizwe mu kinyarwanda na AFRIQUELA1ERE.COM

42 thoughts on “Kagame na Putin ni fotokopi neza neza, batandukaniye ku kantu kamwe gusa – Mu gihe Putin yashyize ubutunzi bw’Uburusiya mu maboko y’Agatsiko gato k’abaherwe bakorana bya hafi,Kagame we yambuye abantu bose ubutunzi bwabo bwose abwibikira mu Gikampani kimwe gikorera ubucuruzi ishyaka rye riri ku butegetsi!

  1. You actually make it seem so easy with your presentation but I find this
    matter to be actually something which I think I would never understand.
    It seems too complex and extremely broad for
    me. I am looking forward for your next post, I will try to get the hang
    of it!

  2. Conversely, if you’re additipnal into eSports
    betting, BetUS has you covered with a variety of odds on League of
    Legends, Overwatch, Valorant, Counter-Strike, Dota, and
    even Tekken.

    Take a look at my weeb site – 카지노(Jeanette)

  3. What’s up every one, here every one is sharing these knowledge,
    so it’s fastidious to read this web site, and I used to go
    to see this blog daily.

  4. I’m writing on this topic these days, safetoto, but I have stopped writing because there is no reference material. Then I accidentally found your article. I can refer to a variety of materials, so I think the work I was preparing will work! Thank you for your efforts.

  5. 스포츠 토토 사이트 순위를 정하기 위해서는 토토 커뮤니티 추천이 기준으로 되고 있습니다. 토토인생 회원님들의 안전을 위해서 안전한 토토사이트 이용 방법을 상세히 설명 하고 있습니다.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *