Oya barabeshya Vladimir Putin ntiyigeze atoza abarwanyi muri Afrika nk’uko byakwirakwijwe ku ifoto abanyafurika basakaje hose ku mbuga nkoranyambaga

Ifoto ya cyera imaze iminsi ikwirakwizwa na bamwe bavuga ko yerekana Perezida Vladimir Putin ari muri Africa y’amajyepfo atoza impirimbanyi z’ubwigenge, ariko ibyo si ukuri.

Yakoreshejwe nka bamwe mu gusobanura impamvu Africa ikwiye gushyigikira intambara y’Uburusiya kuri Ukraine.

Iyo foto yatangajwe kandi kuri Twitter na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa mbere wa perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Ariko ntabwo yerekana Putin ari muri Africa, kandi igihe abantu bavuga ko yafatiwe ntabwo ari cyo.

Putin ntabwo yari muri Tanzania

Iyi foto yakwirakwijwe cyane kuri internet nyuma y’uko itangajwe na blog yo muri Zimbabwe mu mpera za 2018.

Iyo blog ivuga ko iriho Putin ari mu kigo cy’imyitozo muri Tanzania mu 1973 atoza abaharaniraga ubwigenge.

Abandi bavuga ko bari muri iyi foto barimo uwaje kuba perezida wa Mozambique Samora Machel na Emmerson Mnangagwa, perezida wa Zimbabwe ubu.

Iyo blog igira iti: “Putin yabaye muri Tanzania imyaka ine atoza abarwanyi b’ubwigenge kuva mu 1973 kugeza mu 1977”.

Putin azamura ikiganza hafi ya pyiramides zo mu Misiri.
Putin yasuye ibihugu byinshi bya Africa ari minisitiri w’intebe ari na perezida

Ariko nta gihamya, yaba mu bushyinguranyandiko muri Africa cyangwa mu Burusiya, cyerekana ko Putin wavutse mu 1952 yari muri Africa mu myaka ya 1970.

Umwirondoro wa Putin ku rubuga rwa Kremlin werekana ko muri icyo gihe yigaga kuri kaminuza ya Leningrad State University aho yarangije mu 1975.

Paul Fauvet, umunyamakuru wabaye muri Mozambique imyaka ibarirwa muri za mirongo ati: “Ibivugwa [kuri iriya foto] biteye isoni gusa”

Imyitozo yahawe abaharaniraga ubwigenge muri Mozambique muri Tanzania avuga ko yari “iyobowe n’abatoza b’abashinwa ntabwo ari abasoviyeti.”

Kandi, Mnangagwa ntabwo yari kuba ari muri Tanzania mu 1973 kuko yafashwe mu 1965 afungwa imyaka 10 na leta y’abategetsi b’abazungu mu cyari Southern Rhodesia icyo gihe.

Ifoto ya Samora Machel arimo guseka
Perezida Samora Machel wa Mozambique yapfuye mu ndege yahanutse mu 1986

Abarusiya basura Mozambique muri za 1980?

Umwanditsi Renato Matusse wo muri Mozambique yakoresheje iyi foto mu gitabo cye yasohoye mu 2018 aho avuga ko iriho Samora Machel n’abajyanama mu bya gisirikare b’abarusiya bariho batembera mu kigo cya gisirikare i Maputo muri Mozambique hagati mu myaka ya za 1980.

Ariko avuga neza ko Putin atari muri iyi foto.

Putin yari intasi ya KGB mu gihugu kitwaga East Germany hagati ya 1985 na 1990 kandi mbere yaho yari umu-ofisiye muto, bituma amahirwe menshi ari uko atari umuntu wayobora itsinda nka ririya ry’abarusiya basuye Mozambique.

Nta hantu Kremlin ivuga ko Putin yigeze asura Mozambique, cyangwa se aho byaba biri mu nyandiko ku buzima bwe.

José Milhazes, umunyamateka akaba n’umunyamakuru, avuga ko umuntu uri kuri iriya foto yaba ari undi musirikare mukuru w’umusoviyeti wakoreraga muri Africa y’amajyepfo.

Ati: “Naho kuba basa [na Putin], navuga gusa ko ibyo ari uruhurirane gusa.”

Georgi Derluguian, wakoze nk’umusemuzi w’Ikirusiya n’Igiportugal mu myaka ya 1980, ubu ni umwalimu muri New York University Abu Dhabi, avuga ko ibivugwa ko ari Putin muri iriya foto ari “ugusetsa”.

Avuga ko inkweto yambaye zerekana ko ari umusirikare, mu gihe Putin icyo gihe yari intasi. Kandi ko uboneka muri iriya foto yaba ari Putin ukuze kurusha imyaka yari afite icyo gihe.

Vladimir Putin azwiho kwambara isaha ku kaboko k'iburyo
Vladimir Putin azwiho kwambara isaha ku kaboko k’iburyo

Akandi kantu gato ko kongera kuri iki kibazo. Uyu mugabo utazwi kugeza ubu kuri iriya foto yambaye isaha ku kaboko k’imoso. Putin we – nibura muri iki gihe – azwiho kuyambara iburyo.

source:BBC

40 thoughts on “Oya barabeshya Vladimir Putin ntiyigeze atoza abarwanyi muri Afrika nk’uko byakwirakwijwe ku ifoto abanyafurika basakaje hose ku mbuga nkoranyambaga

  1. Hello, Neat post. There is a problem along with your web
    site in web explorer, may check this? IE nonetheless is the marketplace
    leader and a huge element of other people will pass over
    your wonderful writing due to this problem.

  2. Your style is so unique compared to other people I’ve read stuff from.
    Thank you for posting when you’ve got the opportunity,
    Guess I will just book mark this page.

  3. Excellent beat ! I would like to apprentice whilst you
    amend your web site, how can i subscribe for a weblog
    site? The account helped me a applicable deal.

    I had been a little bit acquainted of this your broadcast provided
    shiny clear concept

  4. When I initially commented I seem to have clicked on the -Notify me when new comments are
    added- checkbox and now whenever a comment is added I recieve 4 emails with the exact same comment.
    Perhaps there is a means you can remove me from that service?
    Thanks!

  5. My spouse and I stumbled over here different web page
    and thought I may as well check things out. I like what I see so
    now i am following you. Look forward to looking into your web page again.

  6. I think this is one of the most important information for me.
    And i am glad reading your article. But want to remark on some general things, The site style is wonderful, the
    articles is really nice : D. Good job, cheers

  7. I’d like to thank you for the efforts you’ve put in penning this site.
    I am hoping to see the same high-grade blog posts by you later
    on as well. In fact, your creative writing abilities has
    inspired me to get my own, personal website now 😉

    My blog post; tracfone special

  8. Pingback: Uodiyala
  9. Pingback: slot online
  10. Pingback: ไก่ตัน
  11. к чему снится когда во сне боишься высоты планета уран фото из космоса
    заговоры сильные на продажу участка земли
    постоянно снится первая любовь, постоянно снится
    бывший психология сонник ростки на грядке, сонник
    собирать картошку с грядки

  12. Pingback: avsubthai
  13. образец акта внедрения диссертации, положение о внедрении нир салық төлеу мерзімі, салық түрлері кесте
    жақ ауырса не істеу керек, жақ сүйек где
    отметить день рождения подростка в
    алматы 2022, где отметить день рождения в алматы 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *