Idini rya Isilamu mu Rwanda ribangamiwe cyane no kuba Leta yahagaritse Adhan mu gihugu hose

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko guhagarika Adhan byakozwe mu gihugu hose.Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika umuhamagaro wa Adhan mu rukerera kireba imisigiti yose mu gihugu ndetse n’abandi bantu bose bashobora gukurura urusaku rubangamiye uburenganzira bw’abaturage.

Adhana(soma AZANA)ni uburyo abayobozi b’imisigiti bakoresha indangururamajwi mu guhamagara Abayisilamu ngo bajye gusenga. Polisi y’Igihugu yari yatangaje ko bihagaritswe nyuma y’uko ngo haba hari abaturage bagaragaje ko bibabangamira.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yavuguruje itangazo ry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ryari ryasohotse rivuga ko imisigiti itemerewe uyu muhamagaro wa Adhana ari umunani yo muri Kigali.

Yagize ati “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani, itegeko rireba umuntu wese wagira urusaku rukangura abantu nijoro. Ubwo ni umunani bavuze gusa ariko n’ahandi hose byaba bisakuriza abantu nijoro bishobora gukangura abantu, birahagarikwa.”

Yakomeje agira ati “Ari imisigiti, ari insengero, ari Kiliziya, ari abakora ubukwe, ari amahoteli, abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu […] ntabwo ari ibintu bireba imisigiti umunani, abayirimo batumva ko hari uwabibasiye. Ni ibintu bijyanye n’amategeko.”

Avuga ko uretse kuba biteganywa n’itegeko binajyana n’uburenganzira bw’abaturage kuko na bo baba bakeneye kuryama bagasinzira.

Ati “Niba ufite umusigiti ahatuye abantu, hari abaje kuryama baje kuruhuka, hari abafite abana […] umuntu ntabwo yaba aryamye ngo ajye kumva yumve induru iravuze, yumve ingoma iravuze, ntabwo byakunda.”

Yakomeje agira ati “Ni uburenganzira bw’abaturage kandi abaturage benshi bagiye babigaragaza ko badasinzira, yaba agiye gufata agatotsi, akaba arakangutse.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere, abantu bashobora kwifashisha telefone zikabakangura aho gukoresha uburyo gakondo bwari busanzweho.

Yashimangiye kandi ko abantu badakwiye kubyumva nabi ngo bumve ko icyabaye ari ukubabuza kujya gusenga ahubwo habujijwe guteza urusaku rubangamiye abaturage.

Ati “Abantu bashaka gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu nijoro wowe ugiye gusenga, bo batagiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.”

Guteza urusaku ni icyaha gihanwa n’amategeko

Polisi y’u Rwanda mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yibukije Abaturarwanda ko guteza urusaku rubangamiye abandi baturage bibujijwe kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Rigira riti “Abakora ibikorwa birimo utubari, amahoteli, ibirori n’amakoraniro atandukanye, insengero z’amadini yose ndetse n’ibindi bishobora guteza urusaku barasabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kudateza urwo rusaku.”

Abarenga kuri aya mategeko n’amabwiriza bakurikiranwa hashingiwe ku itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cyane mu ngingo yaryo ya 267.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo guteza urusaku ahanishwa ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo habaye isubiracyaha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Hari kandi itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo ya 43 ndetse n’andi mabwiriza y’inzego zitandukanye.Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko abaturage bafite uburenganzira bwo kuryama bagasinzira bityo ntawe ukwiye kubateza urusaku

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko abaturage bafite uburenganzira bwo kuryama bagasinzira bityo ntawe ukwiye kubateza urusaku

37 thoughts on “Idini rya Isilamu mu Rwanda ribangamiwe cyane no kuba Leta yahagaritse Adhan mu gihugu hose

  1. Great post. I used to be checking constantly this blog
    and I’m impressed! Very helpful info specifically the last part
    🙂 I handle such information a lot. I was seeking this particular info for a very lengthy time.
    Thanks and best of luck.

  2. I’m not sure exactly why but this web site is loading very slow
    for me. Is anyone else having this issue or is it a problem on my end?
    I’ll check back later and see if the problem still exists.

  3. A fascinating discussion is worth comment. I do believe that you should write more about this issue,
    it may not be a taboo subject but generally people don’t discuss these issues.
    To the next! All the best!!

  4. Hey there just wanted to give you a brief heads up and let you know a
    few of the pictures aren’t loading properly. I’m not sure why but I think its
    a linking issue. I’ve tried it in two different browsers and both show the same outcome.

  5. Howdy! Do you know if they make any plugins to assist with Search Engine
    Optimization? I’m trying to get my blog to rank for some targeted keywords but I’m not seeing very good results.
    If you know of any please share. Appreciate it!

  6. Thank you, I’ve recently been looking for information about this topic for a while and yours is the best I’ve came upon till now.
    But, what concerning the bottom line? Are you positive about the supply?

  7. Pingback: sciences4u
  8. Pingback: blote tieten
  9. Pingback: bola 808
  10. Pingback: auto55
  11. Pingback: AMBKING
  12. Pingback: betflix allstar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *